Kuki twambara impeta ku rutoki rwa kane ibumoso?

Ushobora kuba nawe wajyaga ubyibaza, cyangwa se ukumva ko ubwo nyine ari uko wabisanze. Burya ibintu byinshi dukora, ibimenyetso tubona cyangwa dukoresha, bigenda bigira inkomoko mu mico n’imigenzo ndetse n’imiziririzo mu bihugu byari bikomeye kera. Ibyo bihugu twavugamo za Roma, Ubuhinde, Ubugiriki, Misiri, n’ibindi.

Tugarutse rero ku rutoki twambaraho impeta, buriya ntibyapfuye kwizana gusa ahubwo bikomoka muri Roma ya kera cyane.

Abaromani b’icyo gihe bari bazi yuko umutsi uvana amaraso mu rutoki rwa kane rw’ibumoso ugenda urombereje ukagera mu mutima nta handi ukatiye, nta wundi ushamikiyeho. Ibyo rero byavugaga ko kwambara impeta kuri urwo rutoki bisobanuye kubana akaramata, guhuza imitima, dore ko nanone kuri bo, urukundo rwakomokaga mu mutima.

Ibi kuri ubu siyansi yamaze kugaragaza ko atari byo kuko imitsi yose iva mu bice by’umubiri igenda yihuzahuza igakora umutsi munini usubiza amaraso mu mutima.

Naho ku byerekeye urukundo, ubushakashatsi bugaragaza ko rudakomoka mu mutima ahubwo rufite isoko yarwo mu bwonko mu gace ka hypothalamus, gusa umutima ukagira uruhare mu kugaragaza ko ruhari.

Icyakora nubwo ariko bimeze mu bihugu byinshi, ariko nanone burya hari ibindi bihugu aho bo bambara impeta iburyo. Kuri bo, imoso ivuga umwaku, ibyago. Muri ibyo bihugu twavugamo Ubugiriki, Denmark, Uburusiya, Portugal na Espagne.

Rero niba wajyaga wibaza impamvu ari urwo rutoki twahisemo, ni uko abakoronije ibihugu byacu ari na bo badukanye ibyo kwambara impeta bayambaraga kuri urwo rutoki kubera imico yabo, natwe tubigendamo gutyo.

Wari uzi ko burya ibimenyetso byinshi bikoreshwa mu buvuzi, mu birango runaka na byo bigira inkomoko mu mivo n’imyizerere gakondo ya kera. Niba hari icyo wifuza kumenya inkomoko n’igisobanuro cyacyo wabibaza muri comment hasi tukazabigucukumburira

Inama zazagufasha mu mwaka mushya

Umwaka wa 2019 uri kugana ku musozo tukinjira mu mwaka wa 2020. iyo ushubije amaso inyuma usanga hari byinshi wanyuzemo, byiza na bibi. Hari intego wagezeho ariko hari n’izo utabashije kugeraho. Hari ibyo wungutse ariko hari n’ibyo wahombye.

Iyo umwaka utangiye ni byiza gutangirana ingamba nshya, imihigo na gahunda zo kwiteza imbere kugirango utazagusiga uko wagusanze.

Ni muri urwo rwego nifuje kukugezaho izi nama zinyuranye, zishobora kuzagufasha kwesa imihigo muri 2020.

  1. Fata igihe cyo kwimenya. Ushobora kuba uzi ko wiyizi nyamara wibeshya. Iyo wiyizi niho umenya intego zawe, uwo uri we, aho uri, aho ugana, abo mugendana, inzozi zawe n’uko uzaikabya
  2. Zirikana ko buhoro buhoro ari rwo rugendo. Wikumva ko uzatera intambwe imwe ukagera aho ugiye. Ni byiza gukorana umuvuduko yego, ariko niba ubona ugenda, niyo byaba buhoro uzakomeze urugendo kuruta kwicara hamwe.
  3. Wiheranwa n’ahahise kandi inzozi zawe z’ahazaza ze kukubuza kubaho uyu munsi. Ahubwo ahahise hatume uyu munsi ubasha gutegura ahazaza. Wigire ku makosa, intsinzi wagize mu hahise, bigufashe gutegura ahazaza ariko uhereye uyu munsi
  4. Rekera aho gucyeka. Niba ikintu utakizi neza, witanga amakuru kuri cyo atuzuye. Byakuzanira abanzi aho kukongerera inshuti. Vuga ibyo uzi neza, wahagazeho kandi wasubiramo babikubajije
  5. Ihangane kandi ntucogore. Ubuzima ntabwo buzahora ari umurongo ugororotse urimo ibyo ushaka gusa. Ahubwo harimo imisozi n’ibikombe, amahwa n’ubunyereri. Gushikama no gukomera mu rugendo nibyo bizatuma urusoza amahoro
  6. Ntiwakunguka utabanje gushora. Mu yandi magambo kugira ngo ugire icyo ubona usabwa nawe kugira icyo utanga. Niba ushaka ko umurima wera, uzawufumbira. Niba ushaka kugira inshuti banza ukunde nawe uzakundwa. Niba ushaka amahoro banza uyatange. Ibuka ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa
  7. Amahirwe ntabwo azakwituraho uryamye cyangwa wicaye. Niba wizera ko amahirwe abaho, haguruka ujye gushaka aho ayawe ari, ntabwo yo ateze kuzakwizanira. Kura amaboko mu mufuka, uzasarura ibyo wabibye
  8. Ba wowe mwiza igihe cyose. Ni byo buri wese agira impande ebyiri, urwiza n’urubi. Uruhande rwawe rwiza ruhe ingufu igihe cyose, bizatuma urubi rusyigingira ndetse bakwite mahoro, mugwaneza, imfura. Ntawe umenya aho bwira ageze, bera bose mwiza, inyungu zabyo uzazisanga imbere
  9. Wigerageza gushimisha buri wese. Ntawe uneza rubanda kandi nkore nshimwe yabuze ishimwe abura n’ibihembo. Ba wowe, ukore ibiguhesha amahoro ariko wirinde kugira uwo uhutaza n’uwo ubangamira.
  10. Ihutire kumva utinde kuvuga. Iyo uvuga ntubasha kumva neza ibyo ubwiwe nyamara iyo uteze amatwi ugashyira umutima ubasha gushungura ukavanamo ibikugirira akamaro. Tega amatwi ukubwira wese, burya n’umusazi agera aho akagwa ku ijambo
  11. Wikumva ko uri kamara. Nta kazi kabaho kagenewe wowe gusa ngo wumve ko ntawundi wagashobora. Niyo yaba ari wowe wabivumbuye, ibuka ko ushobora no kwigisha umudiho intore ikawugucaho. Ubaha buri wese mu rwego rwe, we kwigira akari aha kajya he, inyungu zabyo uzazibona. Kora bucece, ibikorwa bizivugira. Ibuka ko aho kwishima washimwa n’undi kandi kwibona bibanziriza kugwa
  12. Ibuka ko buri gihe utazajya ubona ibyo ushaka. Ariko uko uzakomeza kugerageza uzagera aho ugere ku ntego yawe. Wicogora komeza ugerageze
  13. Niba urakaye cyangwa ubabaye wifata umwanzuro. Nyuma ya bwa burakari ushobora kwicuza. Kandi niba wanezerewe cyane witanga amasezerano, ushobora kugaba inka utagira n’imbeba. Amasezerano, imyanzuro, bifate mu gihe utuje, uri wowe nyawe, udafite ibiri kugukoresha
  14. Wikita ku byo rubanda bakuvugaho. Bashobora kukuvuga nabi, kuguharabika, kukubeshyera. Ntibizatume ureka kuba wowe nyawe ahubwo bizatume uharanira gukosora ibikuvugwaho bibi, niba ntabyo wishinja uzikomereze urugendo wibuke ko urusaku rw’igikeri tutabuza inka gushoka
  15. Gerageza gufata ibyago ubihinduremo amahirwe. Igihombo ugize kibyaze isomo rizakuzanira inyungu ahazaza.
  16. Kora igikwiye wikora icyoroshye. Wikumva ko ibikoroheye ari byo bizakuzamura. Ahubwo igikwiye niyo cyaba gikomeye ni cyo kizakubera umusingi w’iterambere
  17. Imihigo ikomeza kuba inzozi iyo utayishyize mu bikorwa. Niba ushaka gutangira urugendo, biragusaba guhaguruka ugatera intambwe. Kubirekera mu bitekerezo ntabwo bizaguterura ngo bigutereke aho ushaka kujya
  18. Fata abandi uko ushaka ko nabo bagufata. Iri riri mu mabwiriza meza aboneka mu bitabo bitagatifu aho twigishwa ko uko dushaka ko abandi batugirira ariko natwe tubagirira. Niba ushaka imbabazi nawe babarira.
  19. Gerageza kwiga akantu gashya buri munsi. Wikumva ko aho ugeze utakiga. Kwiga ntibisaba kwicara mu ishuri, isi ubwayo, ahatuzengurutse twahigira byinshi. Niba utazi guteka ipilawu wabyiga. Niba utazi uko wakerekana aho uherereye ukoresheje whatsapp wabyiga, ni byinshi wakiga kandi bikakugirira akamaro bikazanatuma udahora utakaza amafaranga buri gihe kuri buri kantu. Kubaza bitera kumenya, wikumva ko nubaza cyangwa nusobanuza baguseka kuko niyo babikora ariko bakagusobanurira wowe uzaba wungutse.
  20. Kora igifite agaciro. Wikora ikikuzanira inyungu gusa ahubwo abantu burya ni bwo butunzi bwa mbere. Kora ikibafitiye akamaro niyo utakinjiza n’igiceri, amaherezo umusaruro uzaboneka niyo utasarura wowe, abagukomokaho bazabisarura.
  21. Jya wigirira icyizere. Buri gihe jya wibwira uti ndashoboye. Bizatuma udacika intege mu byo ukora byose kandi bizafasha abandi nawe kukwizera.

Burya ibara ukunda rifite icyo rivuze ku mico yawe

Buri muntu wese aho ava akagera agira ibara akunda ndetse ugasanga niryo ryiganza mu byo atunze. Ugasanga ni ryo rangi asiga imodoka ye, niryo asiga mu nzu, inkwto n’imyenda ni ryo bara ryiganza, gutyo gutyo.

 

Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko burya ubwoko bw’ibara ukunda buvuze byinshi ku myitwarire yawe. Usanga abakunda ibara rimwe baba bafite imico yenda gusa, nubwo hari abakunda amabara arenze rimwe ariko uba usanga hari ibara akunda kurenza andi yose.

 

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga kuri amwe muri yo, n’imyitwarire y’abakunda ayo mabara.

 

  1. Umutuku

Umutuku ubusanzwe ni ibara rituma ugira ubushake bwo kurya ndetse uzasanga mu ma hoteli menshi ibitambaro byo ku meza bariraho biba biri mu ibara ry’umutuku. Niba rero ukunda iri bara, bivuze ko ukunze kuba umuntu w’icyotegererezo, ari nayo mpamvu rikoreshwa ku hanyurwa n’abayobozi cyangwa abandi bantu bakomeye aho banyura (red carpet). abakunda iri bara kandi usanga ari abantu babaho ubuzima bwabo ku rwego bumva ko rubashimishije

  1. Orange

Abakunda iri bara ni abantu bakunze kuba hamwe n’abandi ndetse bakarangwa no gusabana. Gusa nanone mu kaba hamwe n’abandi nanone ugasanga bakeneye kubahwa no kwemerwa mu bitekerezo batanga

  1. Umuhondo

Umuhondo ni ibara rigaragaza ibyishimo no gukunda kwiga utuntu dushya. Usanga abakunda iri bara bakunze kurangwaho guhanga udushya, gushyira gahunda mu byo bakora buri munsi no gusangira ubumenyi bwabo n’abo bazi cyane cyane abo babana

  1. Icyatsi

Niba ukunda ibara ry’icyatsi bivuze ko ukunze kubaho utekanye, ukunze kandi ukunzwe. Ukunda kuvugwa neza muri rubanda kandi uri umwizerwa, intahemuka ndetse iyo ukunze uba wakunze

  1. Ubururu

Ubururu ni ryo bara rikundwa n’abantu benshi. Abakunda iri bara barangwa no guhora bashaka amahoro yo mu mutima, no gukunda ukuri. Baba bashaka kubaho ubuzima bwabo bwite kandi bakabaho mu mahoro ntawe babangamiye kandi ntawe ubabangamiye. Ndetse usanga bagerageza gutekerereza abandi, bakishyira mu mwanya wabo. Bakunda isuku, ibintu biri kuri gahunda no mu mucyo. Gusa nanone usanga badakunda cyane ibyerekeye kurya dore ko n’ubusanzwe iri bara rizwiho kugabanya ubushake bwo kurya.

  1. Mauve

Abakunda iri bara usanga bakunze ibintu bijyanye n’imyizerere cyane. Akantu kose baragasuzuma kandi ntiwamwihisha mu mico kuko akuvumbura vuba. Icyo bahuye na cyo cyose uba usanga bashaka kumenya ibyacyo neza, ndetse barangwa no kuba abanyampuhwe.

  1. Iroza

Umuntu ukunda iri bara arangwa n’urukundo, umutima mwiza no kwita ku bandi. Usanga kandi iri bara rigaragaza gukundwa mu buryo bwose no kwemerwa ntacyo umuntu agendeyeho dore ko ari na ryo benshi twitirira igitsinagore.

  1. Umukara

Abakunda iri bara ni abantu bakunze gukoresha ingufu muri byse kandi badatinya kugera ku cyo biyemeje uko byamera kose. Gusa nanone kugirango bagere ku cyo biyemeje usanga bakenera byinshi, hamwe bashobora no gusaba ariko byibuze intego yabo ikagerwaho

  1. Umweru

Iri bara rigaragaza umuntu w’umunyamahoro, wiyoroshya ndetse agaca bugufi. Abarikunda usanga abantu babisangamo kubera imico yabo izira amakemwa, kandi usanga abakunda iri bara bakunda kwigenga no kubaho bihagije.

Tumwe mu tuntu dutangaje ku buzima

Ubuzima bwacu bwa buri munsi bubamo ibintu binyuranye kandi ibyinshi tuba twarabimenyereye ndetse tunabizi.

Gusa nanone burya habaho ibyo tuba tutazi, ndetse bimwe muri byo wabyumva ukaba wacyeka ko ari amakabyankuru ariko kandi bikaba ari ukuri kuko biba byarakozweho ubushakashatsi n’abahanga banyuranye.

Hano twagerageje kugira tumwe mu tuntu dutangaje dukusanya, gusa si two gusa kuko ibiba mu buzima bwacu bitangaje ni byinshi.

 

  1. Uramutse ukusanyije ubutare (fer/iron) buri mu mubiri w’umuntu bwavamo umusumari wa santimetero 8 z’uburebure
  2. Umuntu amacandwe akora kugeza ashaje uyakusanyije yakuzura piscine zigera kuri ebyiri.
  3. Burya nubwo wenda utarabibona ariko umwana umwe mu bana ibihumi bibiri avukana iryinyo
  4. Umuntu umwe mu bantu 20 aba afite urubavu rurenga ku zisanzwe kandi akenshi aba ari umugabo
  5. Ufashe imitsi yawe iyobora amaraso ukayikoramo umushumi umwe waba ureshya na kilometero hafi 96000
  6. Ufashe umuntu umwe ukamwima ibiryo undi ukamubuza gusinzira, uwapfa mbere burya ni udasinzira
  7. Umukaya ukomeye mu mikaya yose y’umuntu ni ururimi naho burya igufa rikomeye kurenza ayandi ni igufa ry’urwasaya
  8. Uramutse ufashe acide yo mu gifu ukayisuka ku rwembe rwashonga neza
  9. Nta muntu uhuza impumuro y’icyuya n’undi. Uretse gusa impanga zisa (vrais jumeaux) nizo zihuza icyuya
  10. Wenda wajyaga ubyita amakabyo ariko burya ni byo iyo umutwe w’umuntu ucitse (atemwe cyangwa mu mpanuka) umara amasegonda 20 ukiri gukora aho wanavuga

Ibyo wamenya byerekeye kubyara impanga

Ubusanzwe bizwi ko buri kwezi hakura intanga imwe y’umugore, iyo ihuye n’iy’umugabo, havuka umwana umwe.
Nyamara bitewe n’impamvu tugiye kubona hano hepfo, hari igihe havuka abana barenze umwe, aribo twita impanga. Bashobora kuba babiri, batatu, bane, ndetse bashobora no kurengaho.

Impanga zisa (vrai jumeaux/ identical twins)

Izi ni iziba zihuje byose. Isura, igitsina ndetse n’imico mvukanwa (caracteres hereditaires).

Biterwa n’iki?

Iyo umugore amaze gutwita, hagati y’umunsi wa 2 n’uwa 6, hari igihe igi ryisaturamo ibice 2 bingana. Icyo gihe buri gice gikura ukwacyo, bikazatanga abana 2 baba bahuje ibyo twavuze haruguru. Baba bahuje ingobyi kandi. Gusa buri wese aba yifitiye uruzi rwe (omniotic fluid) yihariye.

Impanga zidasa (faux jumeaux/non-identical or fraternal twins)

Izi zo nta na kimwe ziba zihuriyeho gusa zishobora guhuza igitsina cyangwa ntizihuze.

Biterwa n’iki byo?

Izi zo ziterwa n’impamvu zitandukanye.

  • Hari igihe intangangabo 2 zinjirira icyarimwe, zigahura n’intangangore imwe. Icyo gihe izi mpanga zivuka zisangiye ingobyi imwe.
  • Hari igihe umugore arekura intanga 2 cyangwa zirenze icyarimwe. Icyo gihe havuka impanga zidasangiye ingobyi. Iyo ibi bibaye, n’intangangabo zikaza ari ebyiri ebyiri, havuka abana 4, babiri babiri mu ngobyi imwe.

KUBYARA IMPANGA BYABA ARI AKOKO?

Kubyara impanga birikora, gusa hari ibishobora kongera amahirwe yo kuzibyara. Muri byo twavuga:

  1. Kuba umugore agiye kubyara umwana wa mbere arengeje imyaka 35 cyangwa akurikije umwana mukuru cyane (hejuru y’imyaka 7)
  2. Iyo mu muryango wanyu harimo abazibyaye cg abavutse ari impanga (nibyo twise akoko) haba ku ruhande rw’umugabo cyangwa rw’umugore
  3. Kuba wari umaze igihe ukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ikoresha imisemburo. Icyo gihe intangangore zikura ari nyinshi icyarimwe.
  4. Iyo ufite imbyaro zirenze 6
  5. Abirabura nibo bakunze kwibaruka impanga kurusha abazungu. Gusa ubushakashatsi ntibwagaragaje impamvu, ariko imibare yerekana ko ari ko bimeze.

Niba rero wajyaga ubyibaza, cyangwa ukibaza icyo wakora ngo ubyare impanga turizera ko usobanukiwe.

Seleri mu kongerera abagore amavangingo

Seleri ni rumwe mu mboga zikoreshwa nk’ibirungo nyamara zikaba zifite ibindi byinshi binyuranye kandi byiza zimariye umuntu.

Kimwe muri byo ni uko umutobe wazo ufasha abagore ubongerera amavangingo asohoka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina benshi bita amazi, ibinyare, n’andi mazina anyuranye

Uko bikorwa

  • Fata seleri uzishyire mu kamashini kagenewe gukora imitobe, ubundi usye, umimine unywe uwo mutobe. Kugirango birekure wongeramo utuzi dutetse kuko uyu mutobe wo ntutekwa. Udafite akamashini kabugenewe wakoresha agasekuru gasukuye neza
  • Uyu mutobe jya uwunywa buri munsi uzabona impinduka vuba cyane.
Urugero rw’imashini ikoreshwa mu gusya

Icyitonderwa

  1. Uyu mutobe si mwiza ku mugore utwite kuko ushobora guhungabanya umwana uri mu nda.
  2. Ni byiza kandi gukoresha seleri zisa n’icyatsi cyane kuko nizo zigira akamaro cyane kurenza izifite ibara ryeruruka.