Wari uzi ko ibicurane biri mu ndwara zica? Sobanukirwa

Usanga tuvuga ko ibicurane biri mu ndwara zisuzuguritse dore ko n’umuntu utarwaragurika avuga ati nta n’ibicurane bijya bimfata. Namara kandi nkuko tubikesha urubuga rwa OMS/WHO, ibicurane biri mu ndwara zihitana abantu ku isi, ahubwo bibonekamo ibyiciro binyuranye.
Nibyo iyi nkuru igiye kwibandaho
Ibicurane ni indwara yo mu buhumekero, gusa ikaba igira igihe ikunda kuza, cyane cyane ibihe by’imvura n’imbeho, ikaba iterwa na mikorobi yo mu bwoko bwa virusi.
Virusi zitera ibicurane zirimo amoko aho kugera ubu ziri mu moko 4 ariyo A, B, C na D.

Virusi za A

Izi virusi zitera ibicurane bihindukamo ibyorezo bigakwira henshi ku isi. Urugero hano ni ibicurane by’ibiguruka cyangwa ibicurane by’ingurube, byigeze koreka imbaga mu myaka ishize.

Virusi za B

Izi virusi nubwo zidatera icyorezo nka A, kuko zidakwira ibice binini by’isi ahubwo agace zibasiye ni ho ziguma, gusa na zo ziri mu zitera ibicurane bishobora guhitana umuntu

Virusi za C

Izi ni zo zitera ibicurane tumenyereye, nubwo na zo zitera ibicurane byandura ariko ntabwo ziteye ubwoba kuko ntabwo ziragera aho zatera ibicurane bihitana umuntu

Virusi za D

Izi nubwo twazishyize ku rutonde ariko zo ntabwo zifata abantu ahubwo ni virusi zitera ibicurane amatungo, kandi ntabwo kurya amatungo abirwaye byanduza umuntu cyangwa ngo bimutere uburwayi. Gusa aha ntitubyitiranye na A kuko yo umuntu akenshi ayandura abikomoye ku itungo cyangwa inyamaswa, noneho na we akabikwirakwiza, kandi byo birica

Ibimenyetso

Ibimenyetso by’ibicurane harimo umuriro, inkorora kenshi iba ari akayi, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no guhururwa mu mikaya, kumva utameze neza mu mubiri, ibicurane nyirizina aho uzana ibimyira by’utuzi bigendana no gufungana mu mazuru, ndetse no kuribwa mu muhogo. Hashobora kuzamo kwitsamura.
Gusa ibicurane bya A na B bishobora no kubyara urupfu ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuba bahitanwa na byo nkuko hepfo turi bubibone. Ku isi buri mwaka ibicurane bihitana abasaga ibihumbi 500.
Iyi ndwara ikaba ahanini ihitana abari hejuru y’imyaka 65. naho ku bana bari munsi y’imyaka 5, benshi bapfa bishwe n’izi ndwara zo mu buhumekero.

Abafite ibyago kurenza abandi

Nkuko hejuru twabivuze, ibicurane bifite abo byibasira kurenza abandi.
  • Abagore batwite
  • Abana bari munsi y’imyaka 5
  • Abageze mu zabukuru
  • Abafite indwara zidakira nka diyabete, umuvuduko ukabije w’amaraso, impyiko zikora nabi, ndetse n’indwara zihungabanya ubudahangarwa nka virusi ya SIDA
  • Abakora mu buvuzi kuko bahura na benshi barwaye kandi izi ni indwara zandura

Izi ni indwara zandura byihuse cyane cyane ahantu haba abantu benshi nko mu mashuri, isoko se, kuko iyo uyirwaye yitsamuye cyangwa akoroye akuri iruhande byibuze muri metero, udutonyanga turimo virusi ushobora kuduhumeka, kimwe no kuba wakora aho twaguye, ukaza kwikora ku munwa, izuru cyangwa mu jisho.
Niyo mpamvu igihe ukoroye cyangwa witsamuye usabwa gukingaho inkokora kandi ugakaraba kenshi intoki

Kwirinda

Uretse kuba hari ibicurane bikingirwa, tunasabwa kwita kuri ibi bikurikira cyane cyane iyo icyorezo cyateye
  • Gukaraba kenshi intoki n’amazi meza n’isabune, warangiza ukiyumutsa neza
  • Kwirinda kwanduza abandi igihe wanduye aho usabwa kutajya ahahurira abantu benshi, gukorora cyangwa kwitsamura ukinzeho ihiniro ry’ukuboko mu nkokora, kandi wakimyira ugakoresha agatambaro gahita kajugunywa, ukakajugunya aho katakanduza abandi
  • Kwirinda kwegerana n’uwanduye
  • Kudakora ku maso, amazuru n’umunwa utarakaraba.

Burya hari group y’amaraso yandura Covid19 kurenza izindi. Menya iyo ari yo

Nyuma yuko icyorezo cya Covid19 cyadutse ubushakashatsi ntibuhwema gukorwa. Bumwe ni ubwo gushaka umuti n’urukingo. Ubundi nabwo bwagiye bukorwa ni ubwo kureba abibasirwa cyane n’iki cyorezo, aho byagaragaye ko abageze mu zabukuru ndetse n’abasanzwe bafite indwara zidakira cyane cyane diyabete n’muvuduko ukabije w’amaraso kimwe n’umubyibuh ukabije, ukongeraho abasanganywe indwara z’ubuhumekero n’ubudahangarwa buri hasi, bose bari mu bo gihitana kurenza abandi.
Gusa nanone ubushakashatsi ntibwahagaze ahubwo hanashatswe kureba ubwoko bw’amaraso iki cyorezo cyaba cyibasira kurenza ubundi. Aha ubwoko bw’amaraso tuvuga ni ya matsinda ya A, B, AB na O.
Ubwo bushakashatsi bwakozwe, bugamije kwerekana ubwoko bw’amaraso bwibasirwa cyane, bwaje gutangazwa ku rubuga rwa Medrxiv.
Nkuko urubuga rwa CNews rwabishyize mu ncamake, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 3694 batuye muri Wuhan (aho icyorezo cyatangiriye) batigeze bafatwa n’iki cyorezo, ndetse bunakorerwa ku bantu 1775 mu bagaragaweho n’iki cyorezo, maze ibisubizo biba ibikurikira
Ku bantu batigeze bandura iki cyorezo, basanzemo:

  • 33,84% ba groupe O ;
  • 32,16% ba groupe A ;
  • 24,90% ba groupe B ;
  • 9,10% ba groupe AB.

Naho ku bantu basanzwemo iki cyorezo, basanzemo

  • 37,75% ba groupe A ;
  • 26,42% ba groupe B ;
  • 25,80% ba groupe O ;
  • 10,03% ba groupe AB.

Umwanzuro

Hagendewe ku kuba ku isi muri rusange abafite groupe O aribo benshi, bagakurikirwa na A, naho AB bakaba aribo bacye muri rusange, ubu bushakashatsi bwerekanye ko abantu bafite group O bafite ibyago biri hasi byo kwandura iki cyorezo, mu gihe abafite group A bafite ibyago biri hejuru byo kuyandura.
Nkuko bitangazwa na Futura Science, ikigereranyo cyo guhitanwa na Covid19 ku bantu bafite group A kiri ku gipimo cya 20% kurenza izindi group.
Naho abafite group O ibyago byabo biri munsi ya 33% ugereranyije n’izindi group.
Abakoze ubu bushakashatsi bakaba baburira abafite group A kurushaho kwirinda kurenza andi matsinda kuko bo bafite ibyago kurenza abandi.
Ariko nanone baburira abafite itsinda rya O kutumva ko bo bakingiwe, kuko kuba ibyago biri hasi, ntibivuze ko bidahari. Ikindi kandi ubu bushakashatsi ntabwo bwarebye ku buryo bwakoreshejwe mu kwirinda, ariko nanone ibisubizo byabonetse, hari icyo bigaragaza
Mu gusobanura, bavuga ko abafite itsinda O, baba bafite ibizwi nka anticorps bya anti-A, ari na yo mpamvu ufite amaraso ya O atakakira aya A. izi anticorps rero ukaba utazisanga ku bafite amaraso ya A na B, ari byo bituma itsinda rya O ribasha guhangana na Covid19 kurenza ayandi.
Dusoze twibutsa ko Kuguma mu rugo, gukaraba intoki igihe cyose ukoze ku kintu, ku muntu, ugiye kurya, uvuye mu bwiherero, kwirinda gusuhuzanya, guhoberana, kwirinda kwegerana ari uburyo bw’ibanze bwo kwirinda. Naho mu gihe wumva umunaniro, inkorora y’akayi, umuriro ibuka guhamagara 114 bagufashe kandi wibuke kwambara agapfukamunwa igihe cyose ukorora kugirango utanduza abandi. Ushobora kandi no kwisuzuma ubwawe ukanda *114# ubundi ukagenda usubiza ibibazo ubazwa.
Kugeza ubu nta rukingo ruraboneka, nta n’umuti uremezwa na OMS/WHO ko uvura Covid19. Kuguma mu rugo tubimenyere, kugeza igihe ababishinzwe bazatumenyesha.

Zimwe mu ndwara z’ibyorezo zabayeho zikoreka imbaga

Tariki 11/03/2020 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryashyize indwara ya COVID-19 ku rutonde rw’indwara z’ibyorezo dore ko mu bihugu 159 biri ku isi imaze kugaragara mu bihugu 91 kandi biracyiyongera. Indwara yitwa icyorezo iyo yafashe ibihugu byinshi by’isi mu gihe gito cyangwa se ikaba yayogoje imbaga y’abantu ku buryo budasanzwe.
Nyamara iyi si yo ndwara yonyine yiswe icyorezo ahubwo hari izindi ndwara zabayeho mu mateka zikitwa ibyorezo nubwo nyinshi muri zo ubu zitacyibukwa.
Muri iyi nkuru tugiye kuvuga zimwe muri zo

9. Icyorezo cya Athens

Iki cyorezo cyabayeho kera cyane muri 430 BC (mbere yuko Yezu avuka) kikaba cyaribasiye agace ka Athens mu Bugiriki. Yari indwara yandura aho mu myaka 3 gusa yari imaze gufata abagera mu 100000 kandi abarenga 1/4 mu bayanduye yarabahitanye. Ushobora kumva uyu mubare ari muto, ariko ugereranyije n’uko isi yari ituwe icyo gihe, aba bantu ni benshi cyane. Nanubu iyo ndwara ntirabonerwa izina, icyayiteraga, gusa ntikiriho

8. Umuriro wo mu ntambara

Nubwo iyi ndwara yahawe amazina anyuranye, umuriro wo muri gereza, umuriro wo mu nkambi ariko ubushakashatsi bwaje kwerekana ko ari indwara ya typhus yarimo ibica bigacika. Yagaragaye mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi mu Burusiya, Pologne na Romania yongera kuboneka aho bafungiraga abantu mu ntambara ya 2 y’isi. Yahitanye miliyoni nyinshi z’abantu, gusa kuri ubu, isuku irahagije mu kuyirinda

7. Ubushita

Ushobora kubyumva ukabyita amakabyankuru ariko hari igihe cyabayeho iyi iba indwara y’icyorezo cyane cyane mu bihugu by’Uburayi. Mu 1633 no mu 1790 ariko yaje gufata muri Amerika ijyanyweyo n’abanyaburayi bahimukiraga. Aba ba kavukire kuko umubiri wabo wari utaramenya iyi ndwara, yaraboretse ku bwinshi, gusa yaje gushira mu 1949, nubu ntirongera kugaragara

6. Ibicurane byo muri Aziya

Iyi ni indwara yafataga mu buhumekero, ikaba yarahawe izina rya H2N2. yahitanye abagera mu 70000 hagati ya 1957 na 1958, ni ukuvuga igihe cy’umwaka umwe. Igitangaje kuri yo yatangiye ubona bidakanganye ariko ubwo abana basubiraga ku ishuri, abayirwaye bayanduzaga abandi, bajya mu biruhuko bayanduza imiryango yabo. Yanduriraga mu buhumekero. Yabanje kwibasira abana n’abagore batwite nyuma ifata noneho abakuze.

5. Igituntu

Nubu kiri mu ndwara z’ibyorezo nubwo kiri mu ndwara zikingirwa dore ko buri masegonda 25 ku isi haba hari umuntu umwe gihitanye.
Ni indwara yandura, ifata mu myanya y’ubuhumekero. Kuri ubu gitizwa umurindi no kuba umuntu afite ubudahangarwa bucye, cyane cyane abafite agakoko gatera SIDA.

4. Icyorezo cya Justinien

Nyuma y’uko ingoma y’abaromani isenyutse, hadutse ubwami bukomeye muri 527 AD, bukaba Empire Byzantine (abize amateka barabyumva cyane). muri icyo gihe umwami w’abami yari Justinien nuko icyorezo kitarasobanuka cyaduka mu bahinzi n’abubatsi ku buryo uwo cyafataga atamaraga iminsi 5, kandi cyafashe mu bwami bwose. Ingaruka yabaye nyuma ni inzara yayogoje ubwami kuko abahinzi benshi bari bashize.

3. HIV/AIDS

Iyi yo ntituyivugaho byinshi kuko kuva yavumburwa mu 1981 imaze guhitana umubare mwinshi ndetse ubu nabwo baracyapfa nubwo imiti igabanya ubukana bwayo yamaze kuboneka. Kugeza ubu iza mu ndwara za mbere zihitana benshi ku isi. Kuyirinda bisaba kwifata, kudaca inyuma uwo mwashakanye no gukoresha agakingirizo.

2. Ibicurane bya Espagne

Ibi bicurane nubwo bitafashe igice kinini ku isi ariko byafashe umubare munini dore ko abo byahitanye baruta kure abapfuye mu ntambara ya mbere y’isi yose. Yahitanye abarenga 650000

1. Urupfu rwirabura

Iki ni icyorezo cyadutse mu 1330 mu Bushinwa, ariko kubera ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyaje gukwira Uburayi bwose. Kwitwa urupfu rwirabura ni uko uwo cyahitanaga wese yabaga afite utudomagure twirabura ku ruhu rwe. Mu myaka 5 cyamaze cyahitanye abasaga miliyoni 25, bangana na 1/3 cy’abari batuye Uburayi icyo gihe. Ni cyo cyorezo n’ubu kikiri ku rutonde rwa mbere mu guhitana benshi mu gihe kingana gutyo.
Uru rutonde rero ubu rwanagezeho COVID-19 nubwo yo itarahitana benshi cyane nk’ibyo tuvuze ariko yamaze gufata ibihugu byinshi kandi kugeza ubu nta muti uhamye n’urukingo biraboneka. Kwita ku mabwiriza y’isuku, kutegera uwabonetsweho n’ibimenyetso, kutajya mu duce yamaze kubonekamo, byagufasha kuyirinda

Sobanukirwa aho bagiteri na virusi bitandukaniye




Muri iyi minsi hari icyorezo cya COVID-19, iyi ikaba mikorobi yo mu bwoko bwa virusi, iteje ikibazo ku isi yose dore ko iri koreka imbaga.
Ni muri urwo rwego twifuje kukubwira itandukaniro hagati ya bagiteri na virusi dore ko nubwo zose ari mikorobi ariko zitandukanye nkuko turi bubibone
Ubusanzwe mikorobi nyinshi iyo zinjiye mu mubiri wacu, umubiri ukoresha ubwirinzi bwawo mu guhangana na zo. Ibimenyetso byabyo kenshi bikunze kwenda kuba bimwe ariko icya mbere ni ukugira umuriro. Ibindi twavuga isesemi, kumeneka umutwe, umunaniro, impiswi, inkorora, n’ibindi bitandukanye.

 

Itandukaniro hagati ya bagiteri na virusi

Nubwo zose ari mikorobi nk’uko twabivuze hejuru, ariko ziratandukanye mu bunini. Iyo havuzwe mikorobi jya wumva utunyabuzima tutabasha kuboneshwa ijisho ahubwo kutubona hifashishwa ibyuma kabuhariwe mu gutubura bizwi nka mikorosikopi. Ugereranyije bagiteri na virusi, usanga ari nkuko wagereranya imvubu n’imbeba, aho imvubu yaba ari bagiteri naho imbeba ari virusi. Bivuze ko virusi ikabije kuba ntoya ugereranyije na bagiteri.
Bagiteri ziriho ku isi zose siko zitera indwara dore ko izitagera kuri 1% ari zo zitera indwara. Zikaba zihanganira ubuzima bwose aho zimwe zihanganira ubushyuhe bukabije izindi zikihanganira ubukonje bukabije. Zimwe ziba ahatagera umwuka izindi zikaba ahari umwuka uhagije, kandi bagiteri zishobora kororoka zitari mu muntu
Virusi ku rundi ruhande zo nkuko twabivuze zikabije kuba ntoya.
Zigizwe na poroteyine, n’akaremangingo ka RNA cyangwa DNA. Aho zitandukaniye na bagiteri, zo ntizishobora kubaho ziri ukwazo bisaba ko zigira icyo zibamo, yaba umuntu cyangwa ikindi kinyabuzima. Aho zifashe, zinjiramo nuko zigatuma ako karemangingo gakora izindi virusi nyinshi, zamara kugwira ka karemangingo kagashwanyuka cyangwa kagapfa. Iyi ikaba imwe mu mpamvu nyamukuru ituma kubona umuti wavura virusi bikunze kugorana. Virusi kandi zishobora gutuma aho zafashe harwara kanseri kuko uturemangingo twaho duhindura imikorere yatwo.
Virusi hafi ya zose zitera indwara kandi buri bwoko buba bufite ahantu hihariye butera indwara. Hanabaho virusi zirya bagiteri, iyo zigeze mu mubiri zikaba zinangiza bagiteri nziza umubiri ukeneye
Nkuko tubibonye, kuba wakemeza ko indwara runaka yatewe na bagiteri cyangwa virusi bisaba gusuzumwa, nubwo hari idwara zizwi ko ziterwa na virusi gusa, cyangwa bagiteri gusa ariko nk’umusonga, mugiga, impiswi se bishobora guturuka kuri kimwe muri byo.

 Kuvurwa

Indwara ziterwa na bagiteri zose zivurishwa imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike. Iyi miti ntacyo ishobora gukora ku ndwara ziterwa na virusi, dore ko bamwe bashobora kuikora, aha baba bari gutera ikibazo cyo gutuma imiti icika intege ntikomeze kuvura kubera ko yakoreshejwe ahatari ho. Niyo mpamvu indwara nka grippe zitavuzwa antibiyotike.
Kuri ubu guhangana n’indwara ziterwa na virusi ni ukwirinda kuzandura, kwikingiza izikingirwa nka hepatite, imbasa, iseru n’izindi.
Usabwa kandi kongerera ubudahangarwa umubiri wawe urya amafunguro akungahaye kuri vitamini C aho ku isonga haza poivron, imbuto zo mu bwoko bw’amacunga, ndetse n’imbuto muri rusange.
Icyakora zimwe mu ndwara ziterwa na virusi zakorewe imiti igabanya ubukana bwazo nka virusi itera SIDA.

Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kuzisukura ukoresheje imiti yabugenewe, kwambara agapfukamunwa, kwirinda gusuhuzanya uhoberana cyangwa utanga umukono, kwirinda kujya aho yamaze kuboneka, kutajya mu bandi igihe ufite bimwe mu bimenyetso byayo, ubu ni bumwe mu buryo bworoshye bwo kwirinda virusi ya COVID-19.

Depression: Ibiza ku isonga mu kuyitera

Mu nkuru imwe yatambutse twavuze ku bimenyetso bitandukanye byerekana ko wamaze gufatwa na depression, indwara yo kwigunga gukabije aho uba wumva isi yakunaniye,ntacyo umaze, bose bakwanga, iyo bidakurikiraniwe hafi bamwe bibaviramo kwiyahura cyangwa kubaho bameze nk’ibyihebe dore ko kuri bo ubuzima ntacyo buba buvuze cyangwa bubamariye. Ariko kandi ntabwo twigeze tuvuga ku byaba biri ku isonga mu bitera depression. Iyi nkuru ni byo igiye kwibandaho.

Ntabwo abagerwaho na depression bose bituruka ku mpamvu imwe. Ahubwo hari impamvu zitandukanye ziyitera aho buri wese ku ruhande rwe agira imwe muri zo cyangwa nyinshi ziba ziri ku isonga mu kumutera depression kandi ikibabaje ni uko uko ibiyitera birushaho kuba byinshi ku muntu umwe, ni nako kuremba cyangwa kuzahazwa na yo birushaho kwiyongera.

Dore bimwe muri byo:
  1. Ihohoterwa: Ihohoterwa mu buryo bwose, ryaba irishingiye ku gitsina nko gufatwa ku ngufu, gutotezwa, gukoreshwa imirimo y’agahato, kujujubywa no gukozwa hirya no hino, biri mu bitera depression.
  2. Imwe mu miti: Imiti imwe n’imwe, iyo umuntu ayikoresheje igihe kirekire ishobora kugera aho ikamutera ikibazo cya depression. Imwe muri yo ni imiti ya steroid, imiti ihangana na virusi nka interferon-alpha, kimwe na isotretinoin uretse ko uyu wo ubu wakuwe ku isoko
  3. Intonganya: Zaba intonganya zisanzwe ariko zihoraho, urutoto, amakimbirane n’amahane mu ngo, haba mu bashakanye, abana hagati yabo cyangwa abana n’ababyeyi, ndetse no muri sosiyete, bishobora kubyara depression
  4. Igihombo no gupfusha: Ibikubaho bibi kandi bitunguranye, nko kuba waguze inzu ku ideni igahita itwarwa n’inkangu, kuba waguze imodoka ku ideni igakora impanuka ku buryo utakoresha, gupfusha uwo wakundaga cyane ndetse ari ingirakamaro kuri wowe, na byo byabyara depression. Kuba ufite ideni ariko kuryishyura bikaba byarakunaniye, kuba uhora ushaka akazi ariko bikanga, na byo amaherezo bishobora kubyara depression
  5. Akoko: Niba mu muryango wawe harabayemo abaranzweho ubu burwayi, harabonetsemo abantu buyahura se, na we uba ufite ibyago byinshi byo kuba wayirwara
  6. Ibihe bidasanzwe: Gutandukana n’uwo mwashakanye kandi bikaba ari we wagukoshereje cyangwa se ubona urenganyijwe, guhora mu bukene budashira kandi ntako utagira ngo witeze imbere, na byo byatera depression
  7. Akato: Kuba abantu baguhana, bakagutererana wenda kubera ivangura runaka ryaba irishingiye ku ruhu, idini cyangwa ubwoko, kuba se ufite uburwayi budakira, butuma bamwe baguhunga na byo amaherezo bishobora kubyara depression
  8. Ibiyobyabwenge: Ibiyobyabwenge mu bwoko bwabyo bwose, ubariyemo no kuba imbata y’inzoga byihariye hafi 30% y’abantu bagira ikibazo cya depression. Nubwo wibeshya ko inzoga cyangwa ibiyibyabwenge bituma wibagirwa ibibazo, iyo bigushizemo noneho bisubira irudubi ukarushaho kumererwa nabi.

Muri macye ibi ni bimwe mu bishobora gutera depression. Mu zindi nkuru tuzarebera hamwe uko wafasha uwahuye n’iki kibazo, ndetse n’uko niba ubyibonyeho wakifasha.

Ongera usome hano ibimenyetso bya depression 

Angine: Byinshi usabwa kumenya kuri yo

Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi.
Mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo.
Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.
Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3.

Angine ivurwa ite?

Nkuko twavuze ko ziterwa na mikorobi zo mu bwoko 2 butandukanye. Kuzivura nabyo biratandukanye.
Ku mwana uri munsi y’imyaka 3, akenshi angine iba yatewe na virusi, gukora ibizami ntibiba bikiri ngombwa.
Imiti ahabwa ni iyo kugabanya uburibwe no kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we.
Umuti w’ibanze ni paracetamol, gusa na ibuprofen arayemerewe mu gihe afite ibiro biri hejuru ya 7.
Ku mwana urengeje imyaka 3 kimwe n’umuntu mukuru, hakorwa ikizami cyihuse cyo kureba neza icyateye iyo angine. Mu gihe bidashoboka gukora icyo kizamini, hari ibimenyetso 3 muganga areberaho:
  1. Inkorora
  2. Umuriro
  3. Kubyimba mu muhogo
Niba umurwayi akorora, akaba adafite utubyimba mu muhogo, akaba adafite umuriro cg afite mucye, nta kabuza iyo angine yatewe na virusi. Ahabwa imiti yo kugabanya ububabare nka paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin. Gusa twibutseko aspirin ku mwana itemewe cyane cyane ari munsi y’imyaka 18.
Aha wemerewe gukoresha ubuki, n’igi ribisi, icyayi cya tisane (uruvange rw’umucyayicyayi, teyi, umwenya, indimu n’ibindi) kuko byongerera imbaraga umubiri
Iyo rero umurwayi adakorora, akaba afite umuriro mwinshi kandi mu muhogo habyimbye, ku buryo iyo ukozeho inyuma wumva habyimbye, umuti w’ibanze ni amoxicillin, cloxacillin cg Peni-V kuko icyo gihe iyo angine iba yatewe na bagiteri.
Aha twibutseko bagitirimu (Bactrim /cotrimoxazole) itagishyirwa mu miti iyivura nubwo ikoreshwa cyane n’abantu benshi.
Indi miti yemewe ni augmentin, cefotriaxone, cefixime, azithromycin n’indi yo mu bwoko bwa antibiyotike mu gihe iyo twavuze mbere itabasha kuvura. Gusa yaba iyi cyangwa iyavuzwe mbere muganga niwe wemerewe kuyikwandikira.

NTUGOMBA NA RIMWE KUNYWA IMITI YA ANTIBIYOTIKE MUGANGA ATAYIKWANDIKIYE. IYI MITI UMURWAYI AGOMBA KUYINYWA AKAYIMARA. GUSA IYO HASHIZE IMINSI 3 NTA GIHINDUKA UGOMBA GUSABA MUGANGA KUGUHINDURIRA.

Angine yakwirindwa ite?

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.
  • Ifubike bihagije cyane cyane mu gihe cy’ ubukonje no mu gihe cya nimugoroba.
  • Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo
  • Irinde kunywa ibintu bikonje.
  • Hagarika kunywa itabi burundu 
  • Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hagere umwuka n’umuyaga.
  • Jya unywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi.
  • Mu gihe uri kumva mu mihogo hari guhinduka, nywa tisane; uru ni uruvange rwa romari, teyi, umwenya n’ umucyayicyayi indimu n’ibindi, ushyiremo ubuki.
  • Shaka ibumba ry’ icyatsi uritobe mu mazi meza, ushire ku gitambaro uzingurize mu ijosi bimareho iminota 10.
  • Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde stress muri wowe.

Izi nama nuzikurikiza bizakugabanyiriza kuba warwara iyi ndwara.

Kubyimba ibirenge utwite: Icyo wakora mu kubirwanya

Mu nkuru yatambutse twari twavuze ku bitera kubyimba ibirenge mu gihe utwite, ndetse twanavuze igihe ukwiye kwihutira kujya kwa muganga, cyane cyane mu gihe kubyimba bigendana no kuribwa cyangwa ibindi bimenyetso (wabisoma hano). Nyamara kandi mu gihe bidakabije, hari ibyo wakora ubwawe bikagufasha kubyimbura, ndetse byanakurinda kuba wabyimba ibirenge, mu gihe utwite. Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru

1. Gabanya umunyu

Umunyu uzwiho gutuma umubiri utarekura amazi nuko ukabyimba. Kuwugabanya mu byo kurya, kwirinda ibiribwa byo mu makopo biba birimo umunyu mwinshi, za makayabu…

2. Ongera potassium

Iyo utabashije kugabanya umunyu dore ko urimo sodium, usabwa byibuze gufata amafunguro akungahaye kuri potassium, iyi ikaba na yo izwiho ko iyo yiyongereye birinda bikanavura kubyimbirwa.
Amwe mu mafunguro akungahaye kuri potassium twavuga:
  • Imineke
  • Ibirayi bidahase
  • Ibijumba bidahase
  • Epinari
  • Ibishyimbo
  • Beterave
  • Yawurute
  • Amafi ya salmon
  • Maracuja

3. Gabanya caffeine

Kugabanya caffeine bigendana ubwo no kugabanya ikawa unywa, kwirinda ibinyobwa ibonekamo nka za redbull, ibinyobwa byongera ingufu muri rusange, ndetse n’icyayi ukinywera green tea.

4. Nywa amazi ahagije

Nubwo wumva kuyanywa ahubwo byagutera kubyimbirwa, ariko si byo. Umubiri iyo ubona nta mazi ufite, asigaye ntuyarekura. Bikaba byatera kubyimbirwa rero. Kunywa amazi ni byiza kuko binafasha impyiko mu mikorere yazo.

5. Zamura ibirenge

Nubwo hari byinshi usabwa gukora, ariko nanone urasabwa kugerageza kujya unyuzamo ukicara, ukarambura amaguru noneho ibirenge bigasa n’ibiri hejuru. Niba uryamye, segura ibirenge byeguke.

6. Ambara imyenda ikurekuye

Nubwo usanga rimwe na rimwe iyo utwite ushobora kunyuzamo ukambara imyenda isanzwe, ariko ni byiza ku mugore utwite kwambara imyenda imurekuye, byaba byiza akaba amakanzu ndetse imyenda y’imbere na yo ukambara itagufata cyane. Kwambara za collant utwite si byiza rwose.

7. Gendagenda

Niyo wabikora iminota 10, ukongera ukiruhukira, ukaza kongera nka nyuma y’amasaha 4 ntacyo bitwaye. Bituma amaraso atembera neza bikagabanya kubyimbirwa

8. Inkweto

Mu gihe inda iri gukura, ni byiza kugenda uhindura inkweto wambara. Tangira uve ku nkweto ndende, iziguhambiriye, ahubwo ujye wambara inkweto zitaguhambira kandi zitari ndende.

9. Kuryama

Umugore utwite biba byiza iyo aryamira urubavu rw’imoso. Nubwo utaryama udahindukira, ariko kuryama igihe kinini uryamiye imoso ni byiza kuko bifasha amaraso gutembera. Niba inda imaze kuba nkuru kandi, shaka ikintu ushyira hagati y’amaguru nk’umusego, bikurinda kumva ubangamiwe.

10. Massage

Massage ni nziza na yo, aho ukora massage ibirenge n’ibiganza. Rero bwira umutware wawe afate amavuta ya vaseline cyangwa nadi mavuta yagenewe massage (yo mu bwoko bwa oil). buhoro buhoro, bizatuma amaraso atembera neza.

Kubyimba ibirenge utwite: Ikibitera, igihe usabwa kwihutira kwa muganga



Gutwita bigendana n’impinduka zinyuranye ku buzima bw’umugore utwite. Zimwe muri zo harimo kubyimba ibirenge, aho usanga guhera mu tubumbankore kugera ku mano habyimbye. Nubwo ibi ari rusange ku bagore batwite, ariko hari igihe kiba ikimenyetso kibi, gisaba kwihutira kwa muganga. Kubyimba ibirenge utwite, bishobora kuza mu gihembwe cya mbere, icya 2 cyangwa icya 3 ndetse hari n’abo bibaho bamaze kubyara.

Muri iyi nkuru turavuga ibikunze kubitera, ibimenyetso, uko wabirwanya n’igihe usabwa kwihutira kwa muganga

Igihembwe cya mbere


Mu gihembwe cya mbere, umusemburo wa progesterone uriyongera byihuse nuko bigatera igogorw kugenda buhoro. Ibi bishobora no gutuma ibirenge, ibiganza no mu maso habyimba ariko bidakabije. Niba kubyimba nta kindi kibiherekeje, nta kibazo. Ariko niba bigendana no kugira isereri, umutwe cyangwa kuva, ni byiza kujya kwa muganga

Igihembwe cya kabiri

Niba ikirere gishyushye cyangwa ukaba umara akanya uhagaze, kubyimba ibirenge birasanzwe.
Ibi ahanini bitururka ku kuba amaraso yawe ari kwiyongera ndetse n’amazi asohoka mu mubiri akagabanyuka. Biba bigamije gutuma umubiri wawe woroha ngo uzabashe kurekura umwana nta nkomyi. Kenshi abagore bari muri iki gihembwe, bibabaho, ntibigutungure. Keretse niba kubyimba bigendana n’ibindi bimenyetso

Igihembwe cya gatatu

Guhera mu cyumweru cya 28, kugeza hafi mu cya 40, amano arabyimba ku buryo bugaragara. Umubiri wawe uba uri kurushaho kubika amaraso n’andi matembabuzi. Umura uba uri kurushaho kwaguka dore ko n’umwana mu nda aba ari gukura, bikaba byabangamira amaraso azamuka asubira mu mutima bityo agasa n’ayitekera mu mano. Ntibigutere ubwoba, birasanzwe nubwo biba bibangamye.

Izindi mpamvu

Uretse ibyo tumaze kuvuga, izindi mpamvu zishobora gutera kubyimba ibirenge twavuga:
  • Kuba ikirere gishyushye (hari izuba)
  • Ikibazo mu mirire
  • Kuba ukoresha ikawa cyangwa ibirimo caffeine cyane
  • Kutanywa amazi ahagije
  • Kumara igihe kinini uhagaze

Ni ryari usabwa kujya kwa muganga?

Nibyo koko kubyimba ibirenge birasanzwe ariko hari igihe biba ari ikimenyetso cy’ikibazo kindi. Kimwe muri byo ni preeclampsia aha bikaba igihe umugore utwite agira umuvuduko ukabije w’amaraso. Rero mu gihe ubonye ibikurikira uzihutire kujya kwa muganga:
  • Kubyimba bitunguranye ibiganza, ibirenge no mu maso
  • Kubyimba bigenda byiyongera ku buryo bukabije
  • Ibicyezicyezi no kugira ikizungera n’isereri
  • Kuribwa umutwe bidasanzwe
  • Kumva umeze nk’uwataye umutwe
  • Guhumeka insigane

Nanone niba kubyimba byabaye ku kuguru kumwe, bikagendana no kuribwa, gutukura cyangwa ubushyuhe, ibi bishobora guturuka ku maraso yipfunditse muri uko kuguru (DVT). usabwa na bwo kwihutira kwa muganga.

Nakora iki ngo nirinde kandi ngabanye kubyimba ibirenge?

Wabisoma hano 

Hangover: Ibiyiranga, uko wayirinda n’uko wayivura

Hangover (soma hang-ova), ni ibimenyetso by’uruhurirane bijyana no kunywa inzoga ukarenza igipimo umubiri wawe wakihanganira. Nubwo ifite aho ihuriye n’isindwe, siko buri wese wasinze agira hangover, gusa ntiwagira hangover utasinze. Ibimenyetso byayo bikaba bikunze kugaragara mu gitondo, hakurikira kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane nijoro.

Hangover iterwa n’iki?

Nkuko tumaze kubivuga, iterwa no kunywa inzoga nyinshi bityo bigatera umubiri kutihanganira ibyawubayeho. Nyamara kunywa bifite ibindi bijyana na byo bigira uruhare mu kongera ibyago byo kuyigira
Kunyaragura: kunywa inzoga bitera uwazinyoye kunyara kenshi bityo umubiri ugatakaza amazi menshi. Niho usanga ugira inyota no kumva umutwe uremereye.
Ubwirinzi bw’umubiri: kunywa alukolo bishobora gutera ibice bimwe by’umubiri kubyimba, bikagira ingaruka mu kugira appetit, kwita ku bintu no kwibuka
Igifu kwivumbura: kunywa alukolo bitera kuzamuka kw’igipimo cya aside yo mu gifu ndetse bigatera ingufu zacyo zo gusya kugabanuka, bikurikirwa n’isesemi, kuruka no kuribwa mu nda.
Kugabanuka kw’isukari yo mu maraso: kuri bamwe kunywa inzoga bigabanya igipimo cy’isukari mu maraso, bikarangwa no gususumira, umunaniro, guhindura imico, no kuzungera.
Kwaguka kw’imiyoboro y’amaraso: kunywa bizatuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bitere umutwe, kuko imitsi iba yareze.
Gusinzira: nubwo ku musinzi gusinzira ari nkako kanya, ariko ibitotsi bye ntibiba bihagije. Usanga akenshi abyuka yumva ananiwe kandi ahondobera
Izindi alukolo: ubusanzwe alukolo nziza ni ethanol mu nzoga. Ariko mu gukora inzoga cyane cyane za whisky, gin, hashobora no kubonekamo ibindi bitari ethanol. Twavuga esters na aldehydes. Ibi nabyo byongera ibimenyetso bya hangover.

Ibimenyetso bya hangover

Uretse ibimenyetso bigaragara, ariko uzasanga akenshi umuntu waraye anyoye agakabya, abyukana umunabi, kwigaya, isoni no kumva yiyanze. Nubwo mu kuvuga ibitera hangover twagiye tunashyiramo ingaruka ari zo bimenyetso ariko muri rusange ibimenyetso byayo ni ibikurikira:
  • Umutima uteragura cyane
  • Kwigunga
  • Amaso atukura
  • Ifuke (kunuka inzoga iyo avuze)
  • Kuribwa mu ngingo n’umubiri muri rusange
  • Guhitwa
  • Isereri n’ikizungera
  • Kuribwa umutwe
  • Umunaniro
  • Inyota
  • Urukonda (guciragura)
  • Umunaniro udasanzwe
  • Isesemi no kuruka rimwe na rimwe
  • Kubangamirwa n’urumuri n’urusaku
  • Kudashaka kurya
  • Gususumira
  • Kuribwa mu nda
Iyo bikomeje, umuntu agira ibimenyetso bikurikira, ari nabyo bibi cyane.
  • Guhumeka biragabanuka ku buryo ashobora guhumeka inshuro zitarenga 8 mu munota
  • Kuvangirwa mu mutwe, ubwenge bukayoba
  • Ikizungera gikabije
  • Uruhu ruhindura ibara, rukijima kuko amaraso aba adatembera neza.
  • Ubushyuhe bw’umubiri buragabanuka
  • Ukayoberwa aho uri, ukibura.
  • Ukomeza kuruka bitavaho.

Hangover ivurwa ite?

Mu by’ukuri nta muti wihariye ubaho uvura hangover. Ahubwo uwo yafashe agirwa inama y’icyo yakora ngo agabanye ibimenyetso byayo, kugeza akize. Twibutseko hangover iterwa na aldehyde iba yabaye nyinshi mu mubiri. Uko igenda igabanuka rero niko ugenda ukira.
  • Icya mbere ni ukuruhuka bihagije, ahantu hatari urumuri rwinshi n’urusaku rwinshi.
  • Ukiyuhagira
  • Ukagerageza kunywa ibintu bishyushye birimo isukari. Twavuga icyayi. Muri cyo igashyiramo tangawizi n’ubuki.
  • Indimu nayo irafasha. Wayikamurira mu mazi y’akazuyazi, ukayanywa utagotomera.
  • Ukanywa ibinini bigabanya uburibwe n’umutwe. Abenshi bakoresha ibinini bya action dore ko inanditseho ko ivura hangover. Gusa uramutse urwara igifu ntiwayikoresha.
  • Imineke nayo irafasha kuko irimo isukari
  • Isosi y’inyanya nayo ikize kuri fructose, irafasha
  • Uko ugize inyota ukanywa , yaba amazi cyangwa imitobe.
  • Rya ibintu by’amasupu kandi birimo amavuta; boyilo, potage, umufa ni bimwe muri byo.
Tubonereho kuvuga ko inzoga zitavura izindi, nubwo ariko bivugwa. Icyakora iyo ufite hangover ukanywa izindi nzoga, ibimenyetso bya hangover ntiwongera kubyumva, gusa nyuma biragaruka.

Ni gute nakirinda hangover

  • Nkuko twabonye ko hangover iterwa no kunywa ukarenza, ubwirinzi bwa mbere ni ukutanywa ngo urenze urugero.
  • Ikindi, si byiza kunywa utarya, cyane cyane ibirimo amavuta. Kuko alukolo yivanga n’amavuta (liposoluble), iyo uriye ibirimo amavuta birinda inzoga gukwira mu maraso vuba
  • Irinde kunywa ugotomera. Uko unywa vuba, niko usinda vuba
  • Irinde kuvangavanga amoko menshi y’inzoga (cocktail). Niba uri kunywa rufuro, unywe izo. Niba ari liqueur, unywe liqueur. Aha twongereho ko rufuro zitera hangover kuruta liqueur. Impamvu nuko izo za rufuro (primus, mutzig, skol, turbo, legend n’izindi) zirimo gaz CO2, izitera kujya mu bwonko vuba.
  • Niba uri bunywe ugatinda, gerageza kujya uvanga kunywa amazi cyangwa unywe orange nyuma ya buri birahure byibuze 4 by’inzoga ( nk’amacupa abiri). Ibi bizakurinda kugira umwuma binafashe umubiri gusohora alukolo nyinshi.
  • Irinde kunywa usakuza cyangwa uri mu rusaku rwinshi.
Gerayo amahoro (Photo credit: RBA)

Nkuko tubikangurirwa na gahunda ya GERAYO AMAHORO, irinde gutwara ikinyabiziga wanyoye, uzaba wirinze urinze n’abandi

Niba wanyoye, irinde gutwara


Tunywe mu rugero, nk’ihame ry’ubuzima bwiza n’umutekano

Amafunguro yo kwibandaho iyo ufite umuvuduko mucye w’amaraso

Nubwo dukunze kwibanda ku muvuduko ukabije w’amaraso ariko habaho igihe umuntu nabwo agira umuvuduko mucye cyane w’amaraso (hypotension). Mu gihe umuvuduko ukabije w’amaraso ari igihe ibipimo biri hejuru ya 14/9, umuvuduko mucye uvugwa iyo ibipimo biri munsi ya 9/6.
Isereri, ikuzungera, umunaniro uhoraho, kureba ibicyezicyezi, isesemi no kuruka, guhumeka insigane, kubira ibyuya hato na hato ni hbimwe mu bimenyetso by’umuvuduko uri hasi.
Mu nkuru yatambutse twari twavuze bimwe mu byo wakora, noneho hano twaguteguriye bimwe mu biribwa wakibandaho kugirango umuvuduko w’amaraso ubashe kuzamuka.

1.   Beterave


Beterave iza ku isonga mu mafunguro agufasha kuzamura umuvuduko w’amaraso. Ikungahaye kuri za nitrates n’ibisohora imyanda mu mubiri bikaba bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri. Za nitrates kandi zituma nitric oxide yiyongera, iyi ikaba ifasha mu gutuma amaraso atemberana umuvuduko mwiza kandi bigafasha mu itwarwa rya oxygen umubiri ukeneye

2.   Karoti


Karoti zikungahaye kuri beta-carotene ndetse na glutathione bikaba bifatanya mu gutuma amaraso atembera neza. Kora umutobe wa karoti uvange ikiyiko cy’ubuki mu gikombe, unywe mu gitondo mbere yo kurya na nijoro utararya ibya nijoro, uzaba uhanganye n’umuvuduko mucye.

3.   Indimu


Cyane cyane mu gihe umuvuduko mucye watewe no kubura amazi mu mubiri, nk’igihe wabize icyokere cyane, wiriwe ku zuba ryinshi se, indimu ni ingenzi. Kamurira indimu ku byo ugiye kurya cyangwa uyikamurire mu cyayi ariko kitarimo amata. Umutobe w’indimu iyo uhuye n’umunyu cyangwa isukari bituma umwijima ukora neza bityo amaraso agatembera nta nkomyi.

4.   Amande


Utu tubuto dukungahaye ku ntungamubiri zinyuranye harimo vitamini B7, vitamini E, magnesium, potasiyumu n’izindi byose bikaba birinda cholesterol mbi kandi bigafasha mu mikorere myiza y’umutima. By’umwihariko vitamini B7 ikaba ifasha mu kuringaniza umuvuduko aho yongerera umubiri imbaraga

5.   Ibyo mu Nyanja


N’ubusanzwe mu Nyanja habamo umunyu mu mazi yahoo, ndetse byinshi mu bikurwamo (amafi) byumishwa hifashishijwe umunyu (salaison). Ni byiza rero mu gihe ufite umuvuduko w’amaraso uri hasi. By’umwihariko salmon na mackerel.

6.   Rosemary


Benshi bayita teyi. Iki kirungo benshi bakoresha mu cyayi cyangwa guteka umuceri ni cyiza na cyo mu gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka mu gihe wari hasi. Gifasha urwungano rw’imyakura kandi kigasukura imiyoboro y’amaraso.

7.   Umwenya


Benshi bawukoresha mu cyayi, kuvura inkorora, gutera stamina, ariko ni na mwiza mu gutuma umuvuduko w’amaraso usubira ku gipimo cyiza iyo wari wamanutse. Gucanira amazi ukawushyiramo ukanywa washaka ukongeramo agasukari cyangwa ubuki, nkuko wanakamuriramo indimu

8.   Ikawa


Isanzwe izwiho kuba inkabura. Mu ikawa harimo caffeine ikaba ituma umuvuduko w’amaraso uzamuka, rero mu gihe wari hasi uzamuka uba mwiza. Agatasi kamwe mu gitondo akandi nijoro ariko hasigaye byibuze amasaha 2 ngo uryame, byagufasha.

Dusoza

Aya mafunguro nk’uko tuyabonye, byumvikane ko basanzwe bafite umuvuduko ukabije w’amaraso basabwa kutayakoresha cyane kuko yatuma urushaho kuzamuka cyane.
Ikindi, wenda gitangaje, ni uko uko tuyabonye yose ari ingenzi ku bifuza gutera akabariro cyane cyane beterave n’umwenya kuko bizamura igipimo cya nitric oxide bityo igitsina kigafata umurego umwanya munini.