Ibyiza n’akamaro by’ikawa irimo ubuki

Ikawa ni icyo kunywa cyiza, dore ko ikungahaye ku ntungamubiri, ibisukura umubiri n’ibindi binyuranye bifitiye umubiri akamaro.
Ubuki ku rundi ruhande na bwo ni bwiza dore ko busimbura isukari yo mu ruganda, kandi bwo bufitiye akamaro umubiri kurenza isukari.
Uruvange rwa byombi rero nta kabuza rufitiye umubiri akamaro, nkuko muri iyi nkuru tugiye kubibona.
Aha tubanze twibutse ko ushyiramo ubuki, ikawa itari kubira kuko hari intungamubiri zakangirika ahubwo ubushyiramo ifite ubushyuhe budakabije, yayindi uba ugiye kunywa nyine.

1. Gukangura ubwonko

Uko dukura, ubwonko bwacu bwibutsa bugenda bucika intege kugeza ubwo tugenda twibagirwa bya hato na hato ndetse bamwe bakanagira uburwayi bwo kwibagirwa burundu (Alzheimer’s disease). agatasi k’ikawa irimo ubuki buri gitondo, ni umuti mwiza uzakurinda ibyo byose. Ubushakashatsi bwerekana ko bigabanya ku gipimo cya 65% ibyago byo kwibagirwa ndetse na 60% kuba warwara isusumira

2. Kongera ingufu mbere ya siporo

Mbere yo gukora siporo, mbere gato yo gukora imibonano mpuzabitsina, ubanje kunywa  ikawa irimo ubuki waba ubishoboye. Ibi bituma igipimo cya Adrenaline mu maraso kizamuka. Ibi bituma ibinure biri mu maraso bishwanyagurika maze hagakorwa ibizamura ingufu mu mubiri.

3. Ni nziza ku mwijima

Ikawa irimo ubuki ni nziza ku mwijima kuko iwurinda kanseri, hepatite idatewe na virusi, kandi ku banywa inzoga birinda umwijima wabo kuba wakangizwa na zo. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa ikawa udutasi byibuze 2 buri munsi bigabanya 80% kuba warwara indwara z’umwijima

4. Gusukura impyiko

Iki kinyobwa gituma unyara kenshi ibi bikaba byiza mu gusukura impyiko. Ni ikinyobwa cyiza ku bafite ubwandu bw’umuyoboro w’inkari kuko bibafasha gusohora bagiteri n’ubundi burozi mu mubiri binyuze mu nkari banyara

5. Byagufaha kugabanya ibiro

Ufashe ikawa n’ubuki hasigaye iminota 30 ngo utangire siporo bituma imikorere y’umubiri yiyongeraho 50% bityo ugatwika ibinure byinshi kurenza utayifashe. Gusa aha biba byiza ku bakora siporo ya mu gitondo.

6. Gufasha imikorere y’umutima

Kunywa ikawa irimo ubuki bituma umutima ukora neza, bituma amaraso atembera neza, ibi rero bigatuma utarwara indwara z’umutima na stroke.

7. Ni isoko y’intungamubiri

Iki kinyobwa kiba gikusanyirije hamwe intungamubiri na za vitamini byose bikomoka ku buki n’ikawa. Muri byo twavugamo vitamini B1, B2, B3, B5, B6, C ndetse n’imyunyungugu ka Calcium, Ubutare, Magnesium, Phosphore, Potassium, Soufre, Manganese

8. Kugabanya ibyago byo kurwara diyabete

Iki kinyobwa kizamura igipimo cya insulin mu maraso. Ibi rero bituma isukari mu mubiri itarenga igipimo bityo bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete.

9. Kugabanya ibyago bya kanseri

Uretse kuba birinda kanseri y’umwijima, kunywa ikawa irimo ubuki kandi binarinda kanseri zindi zinyuranye bitewe n’uko iki kinyobwa kirimo ibisukura umubiri binasohora imyanda. Twavuga nka kanseri y’umwijima, iy’amara, kanseri y’amabere.

10. Kurwanya stress, kwigunga, kwiheba, agahinda gakabije

Iki kinyobwa cyibitseho ibanga ryo gufasha abagize intekerezo zibatera agahinda, kuba ufite stress cyangwa wumva wihebye. Gifasha ubwonko kongera kwisana ndetse iyo ubashije gusinzira nyuma yo kukinywa ukanguka wumva muri wowe wabaye umuntu mushya. Igihe wumva wiyanze, wumva ntacyo umaze ku isi, igihe ubona byose bigusiga, jya unywa iki kinyobwa kizajya kigarura intege mu bugingo. Ubushakashatsi bugaragaza ko na bamwe baba bumva batagikeneye kuba ku isi, bashaka kwiyahura, kunywa iki kinyobwa birabafasha bakongera gukunda ubuzima.

Angine: Byinshi usabwa kumenya kuri yo

Angine ni indwara yo kubyimba no kubabara mu muhogo mu gace k’akamironko (pharynx) bitewe na mikorobi.
Mikorobi zitera angine zirimo amoko 2 hari angine iterwa na virusi hakabaho na angine iterwa na bagiteri. Gusa angine itewe na virusi niyo ifata abantu benshi aho ifata hagati ya 50% na 90% by’abarwayi bayo.
Iyi ndwara yibasira cyane cyane abakiri bato gusa n’abakuze barayirwara.
Angine itewe na bagiteri iterwa na mikorobi yitwa streptocoque (soma sitireputokoke) ikaba yibasira cyane abantu barengeje imyaka 3.

Angine ivurwa ite?

Nkuko twavuze ko ziterwa na mikorobi zo mu bwoko 2 butandukanye. Kuzivura nabyo biratandukanye.
Ku mwana uri munsi y’imyaka 3, akenshi angine iba yatewe na virusi, gukora ibizami ntibiba bikiri ngombwa.
Imiti ahabwa ni iyo kugabanya uburibwe no kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri we.
Umuti w’ibanze ni paracetamol, gusa na ibuprofen arayemerewe mu gihe afite ibiro biri hejuru ya 7.
Ku mwana urengeje imyaka 3 kimwe n’umuntu mukuru, hakorwa ikizami cyihuse cyo kureba neza icyateye iyo angine. Mu gihe bidashoboka gukora icyo kizamini, hari ibimenyetso 3 muganga areberaho:
  1. Inkorora
  2. Umuriro
  3. Kubyimba mu muhogo
Niba umurwayi akorora, akaba adafite utubyimba mu muhogo, akaba adafite umuriro cg afite mucye, nta kabuza iyo angine yatewe na virusi. Ahabwa imiti yo kugabanya ububabare nka paracetamol, ibuprofen cyangwa aspirin. Gusa twibutseko aspirin ku mwana itemewe cyane cyane ari munsi y’imyaka 18.
Aha wemerewe gukoresha ubuki, n’igi ribisi, icyayi cya tisane (uruvange rw’umucyayicyayi, teyi, umwenya, indimu n’ibindi) kuko byongerera imbaraga umubiri
Iyo rero umurwayi adakorora, akaba afite umuriro mwinshi kandi mu muhogo habyimbye, ku buryo iyo ukozeho inyuma wumva habyimbye, umuti w’ibanze ni amoxicillin, cloxacillin cg Peni-V kuko icyo gihe iyo angine iba yatewe na bagiteri.
Aha twibutseko bagitirimu (Bactrim /cotrimoxazole) itagishyirwa mu miti iyivura nubwo ikoreshwa cyane n’abantu benshi.
Indi miti yemewe ni augmentin, cefotriaxone, cefixime, azithromycin n’indi yo mu bwoko bwa antibiyotike mu gihe iyo twavuze mbere itabasha kuvura. Gusa yaba iyi cyangwa iyavuzwe mbere muganga niwe wemerewe kuyikwandikira.

NTUGOMBA NA RIMWE KUNYWA IMITI YA ANTIBIYOTIKE MUGANGA ATAYIKWANDIKIYE. IYI MITI UMURWAYI AGOMBA KUYINYWA AKAYIMARA. GUSA IYO HASHIZE IMINSI 3 NTA GIHINDUKA UGOMBA GUSABA MUGANGA KUGUHINDURIRA.

Angine yakwirindwa ite?

Byaragaragaye ko akenshi zikara mu gihe cy’ubukonje kuruta mu gihe cy’ubushyuhe. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe ibyo wakora ngo wirinde.
  • Ifubike bihagije cyane cyane mu gihe cy’ ubukonje no mu gihe cya nimugoroba.
  • Kuvuga usakuza no kwikokomora byirinde cyane kuko byangiza inyama zo mu muhogo
  • Irinde kunywa ibintu bikonje.
  • Hagarika kunywa itabi burundu 
  • Gerageza kuba ahantu hari umwuka mwiza ufungure amadirishya mu nzu hagere umwuka n’umuyaga.
  • Jya unywa ibintu bishyushye kandi birimo ubuki niba wabubona hafi.
  • Mu gihe uri kumva mu mihogo hari guhinduka, nywa tisane; uru ni uruvange rwa romari, teyi, umwenya n’ umucyayicyayi indimu n’ibindi, ushyiremo ubuki.
  • Shaka ibumba ry’ icyatsi uritobe mu mazi meza, ushire ku gitambaro uzingurize mu ijosi bimareho iminota 10.
  • Ryama uruhuke bihagije kandi wirinde stress muri wowe.

Izi nama nuzikurikiza bizakugabanyiriza kuba warwara iyi ndwara.

Burya igitunguru gitukura kivura byinshi

Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza. Nyamara kandi nanone benshi cyangwa bamwe bagikoresha nk’umuti uvura indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero. Gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe byinshi igitunguru kimariye ubuzima ndetse n’uburyo bwiza bwo kugikoreshamo

Ibyo kuba igitunguru cyaba ari ingirakamaro ku buzima biterwa nuko gikungahaye ku ntungamubiri zinyuranye zirimo vitamini C, vitamini B6 na B9, umunyungugu wa calcium na sodium, na vitamini A

Akamaro k’igitunguru ku buzima

  1. Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa
  2. Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri
  3. Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi
  4. Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi
  5. Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi
  6. Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate
  7. Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso
  8. Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit
  9. Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera. Gusa hari uburyo wakoresha igitunguru mu musatsi tuzabivugaho birambuye
  10. Mu gihe hari uwafunganye mu mazuru atabasha guhumeka neza, nijoro katira igitunguru ku gasahani utereke mu cyumba gusa wirinde kwegereza hafi y’amazuru. Kizamufasha kutananirwa guhumeka asinziriye

Uretse aho byasobanuwe ukundi, kuvuza igitunguru bisaba kukirya, kandi bikaba byiza kukirya kibisi, waba utabasha kwihanganira uko kimeze ugakamuriramo indimu. Kugiteka ni ugukatira ku biryo bihiye cyangwa ukabishoreranya ariko kugishyira mu mavuta ntabwo byemewe.

Icyitonderwa


Kuri  bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

Soma hano ibyiza by’ibitunguru bya poireau 

Akamaro ko gukoresha ikirungo cya spirulina

Spirulina ni ikinyabuzima twashyira mu bimera kuko nacyo gikora ibyitwa photosynthesis aho cyifashisha urumuri rw’izuba hagakorwa ingufu. Ariko nanone ni bagiteri yo mubwoko bwa cyanobacterium ikanashyirwa mu itsinda ry’ibyitwa blue-green algae.
Spirulina amateka yerekana ko kuribwa kwayo bifite inkomoko mu bwoko bw’aba Aztecs bakaba abaturage bo muri Amerika ya ruguru, ubu ni mu gihugu cya Mexico hepfo y’igihugu cya USA.
Spirulina nka algae zose ikaba ikurira mu mazi yaba ay’inyanja cyangwa ibiyaga n’imigezi.
Kuri ubu kubera iterambere iki kiribwa kiri gusakara ahantu hose ndetse no mu gihugu cyacu kirahaboneka aho kiba ari ifu wavuga ko ari ikirungo niyo mpamvu twahisemo muri iyi nkuru kuvuga akamaro kayo kanyuranye ku buzima dore ko ubu n’ikigo cya NASA kiri gushaka uko bagihinga mu isanzure ngo abagenda mu byogajuru bajye bagikoresha bari mu isanzure.
  1. Ni isoko ihambaye y’intungamubiri

Ubusanzwe ku munsi uba usabwa gukoresha hagati ya 1g na 3g zayo ariko niyo wageza kuri 10g nta kosa ririmo. Ikiyiko cy’ifu yayo (nka 7g) haba harimo:
  • Poroteyine 4g
  • Vitamin B1 ingana na 11% y’ikenewe ku munsi
  • Vitamin B2 ingana na 15% y’ikenewe ku munsi
  • Vitamin B3 ingana na 4% y’ikenewe ku munsi
  • Umuringa ungana na 21%
  • Ubutare bungana na 11%
  • Hanarimo kandi indi myunyungugu nka magnesium, potassium, manganese ndetse na vitamin F (uruvange rwa omega-3 na omega-6)
Hari amakuru avuga ko hanabonekamo vitamin B12 nyamara ibi si ukuri kuko habonekamo ahubwo pseudovitamin B12 ikaba ntacyo yo imarira umuntu.
  1. Kubyimbura no kurwanya uburozi mu mubiri

Akenshi ibyo tubamo, duhura na byo bishobora kwangiza uturemangingo twacu na DNA.
Ibi rero bishobora gutera kubyimbirwa bihoraho ingaruka ikaba kanseri n’izindi ndwara.
Muri spirulina rero habonekamo phycocyanin ikaba ari nayo ituma igira ririya bara. Iyi phycocyanin igira uruhare mu gukura uburozi n’imyanda mu mubiri.
  1. Kugabanya igipimo cya cholesterol mbi

Kugeza ubu indwara z’umutima ziri ku isonga mu ndwara zitandura zihitana benshi. Cholesterol mbi (LDL) ibigiramo uruhare kuko ituma imitsi y’amaraso imera nk’ijemo ingese nuko amaraso ntatembere neza.
Spirulina rero kuyifungura bigufasha mu kugabanya iyi cholesterol mbi ahubwo bigafasha kuzamura inziza
  1. Kurinda ko cholesterol mbi yanahinduka uburozi

Cholesterol mbi dore ko ari ibinure ishobora guhinduka uburozi mu mubiri bitewe n’uko hari ibyivanze na yo.
Ibi byitwa peroxidation, bikaba isoko y’indwara nyinshi zinyuranye kandi zikaze.
Inkuru nziza ni uko ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko spirulina ifite ubushobozi bwo kurinda ibi. Ushaka gusoma bumwe muri ubwo bushakashatsi wabisoma hano 
  1. Irwanya kanseri by’umwihariko yo mu kanwa

Nkuko irwanya ikanasohora imyanda n’uburozi mu mubiri, inashobora kurwanya kanseri dore ko kanseri ishamikira ku burozi bunyuranye buba buri mu mubiri.
By’umwihariko ikaba izwiho rero kurwanya kanseri yo mu kanwa.
Uretse kuyirwanya kandi ishobora no kuyivura iyo uyifatiranye ikiri hasi.
  1. Kugabanya umuvuduko udasanzwwe w’amaraso

Umuvuduko udasanzwe w’amaraso ni isoko y’indwara zindi ndetse zica, z’umutima.
Gukoresha 4.5g za spirulina buri munsi bizagufasha gukuraho iki kibazo burundu. Ibi biterwa nuko bitera ikorwa cyane rya nitric oxide ikaba ifasha imitsi y’amaraso kwaguka no kuruhuka.
  1. Irwanya ibicurane 

Ibicurane akenshi biterwa n’ubwivumbure umubiri ugira ku ivumbi, ubwayi, umuyaga, inyamaswa runaka, n’ibindi.
Gukoresha 2g za spirulina buri munsi bivura ibicurane, kwitsamura, no gufungana mu mazuru. Ubwo bushakashatsi wabusoma hano
  1. Kurinda no kuvura kubura amaraso

Kubura amaraso ukunze kubisanga mu basaza, abakoze impanuka ndetse n’abagore bava cyane nyuma yo kubyara cyangwa bari mu mihango. Gukoresha spirulina bibafasha kuzamura igipimo cya hemoglobin ndetse n’ubudahangarwa.
Gusa ubushakashatsi buracyakorwa ngo hagaragazwe igipimo.
  1. Gukomera kw’imikaya no kutarangiza vuba

Akazi k’imvune, siporo zisaba imbaraga biri ku isonga mu binaniza imikaya.
Spirulina rero ni rimwe mu mafunguro yafasha kongera gusubirana imbaraga nyuma y’ibyo bihe.
Kuba ituma hakorwa nitric oxide ihagije bishobora gufasha abagabo guhorana umurego mu gutera akabariro kuko amaraso akomeza gutembera neza mu gitsina nuko kigakomeza guhagarara
  1. Kuringaniza isukari

Abantu barwaye diyabete usanga ntawe utazi umuti wa metformin abandi bita Glucophage.
Mu bushakashatsi bunyuranye hagaragajwe ko spirulina igabanya isukari kurenza uyu muti.
Hakoreshwa gusa 2g buri munsi
Bumwe muri bwo wabusoma unyuze hano  

Icyitonderwa

Spirulina akenshi ikoreshwa nk’ikirungo. Gusa ku bagore batwite basabwa kubanza gusobanuza muganga mbere yo kuyikoresha kuko ikora cyane nk’umuti kurenza uko yaba ikirungo.
Ikindi niba ufata imiti ibuza amaraso kuvura naho ntiwemerewe kuyikoresha

Zimwe mu ngaruka zo guterwa ikinya (Igice cya 2)

Mu nkuru yatambutse twari twerekanye bimwe mu bishobora kukubaho nyuma yo guterwa ikinya ariko bikaba ari ibidakanganye cyane ndetse byinshi muri byo bikaba byikiza naho ibindi bikaba bishobora kwirindwa. Wabisoma hano.
Mu gusoza iyo nkuru twari twavuzeko hari ingaruka zindi zikomeye zishobora kubaho nyuma yo guterwa ikinya, dusezeranya ko tuzabigarukaho. Iyi nkuru nibyo igiye kuvugaho.

Ingaruka zikomeye zishobora kuva ku guterwa ikinya

  1. Kuyoba ubwenge

Uku kuyoba k’ubwenge bishobora kubaho nyuma yo guterwa ikinya bikunze kuba ahanini ku batewe ikinya bageze mu zabukuru, basanzwe barwaye indwara yo kwibagirwa cyangwa se bafite ikibazo gitera kuyoba k’ubwenge.
Ibi ahanini biterwa n’imiti ikoreshwa, noneho niba umurwayi avuye mu cyumba cyo kubagirwamo akajyanwa mu ndembe ayo matara yahoo ahora yaka kandi afite urumuri rwinshi, urusaku rw’amamashini akoreshwa ndetse n’urujya n’uruza rw’abaganga birushaho kongera ikibazo.
  1. Kunanirwa kwihagarika

Ikinya cy’umubiri wose gituma imikaya itabasha gukora kandi burya n’uruhago ni umwe mu mikaya. Uretse kuba byaterwa n’imiti ikoreshwa nyamara nanone hari igihe imbagwa ishyirwamo agahombo gafasha kunyara. Nyuma yo gukurwamo bikaba byatera uruhago kunanirwa gusunika inkari.
Uburyaryate nabwo rero bushobora gutera umurwayi ubwe gufunga inkari cyangwa kunyara ameze nk’uri kubitinya bityo ubwonko bugatuma uruhago rutabasha gufunguka ngo inkari zisohoke.
  1. Ikibazo mu mara

Nkuko uruhago rushobora kudakora bitewe n’imiti, niko n’amara ashobora kugira ikibazo cyo gukanguka nyuma y’igihe runaka utewe ikinya. Gusa ibi nubwo bisa n’ibikanganye ariko mu minsi micye birikiza. Ikimenyetso nyamukuru cy’uko amara yamaze kwitegura kuba hari ikintu cyajyamo ni uko uwabazwe abasha gusura. Aha aba yemerewe no kuba yasezererwa kuko aba ashobora kugira icyo arya cyangwa anywa.
  1. Kutabasha guhumeka neza

Ku barwayi benshi iyo kubagwa birangiye ka gahombo kabafashaga guhumeka gakurwamo nuko bagahumeka neza. Nyamara kuri bamwe cyane cyane abari bashaje cyangwa se barembye bisaba agahe kanini mbere yuko aka gahombo gakurwamo. Aba bisaba kuba bashyizwe aharwarira indembe (ICU) aho abaganga bakomeza kumwitaho kugeza abashije guhumeka neza atifashishije aka gatiyo.
  1. Umusonga

Ubusanzwe iyo hagize akantu gashaka kuyobera mu nzira y’umwuka turakorora nuko kagasohoka. Ariko iyo watewe ikinya dore ko uba udahumeka ku bwawe ahubwo uba ufashwa n’imashini hari igihe ibiryo cyangwa se ibyo kunywa bishobora kuyoba bikamanuka mu bihaha kandi ntiwabasha gukorora ngo bivemo. Ushobora no kumira amacandwe cyangwa se waruka bikayoba bikajya mu bihaha. Ibi rero bitera umusonga ukaze bigasaba kuguma mu bitaro ngo witabweho n’abaganga. Gusa ibi ushobora kubyirinda aho usabwa kutagira ikintu urya mbere yo kubagwa.
  1. Kwipfundika kw’amaraso

Kumara amasaha menshi utinyeganyeza bishobora gutera ibyago byo kwipfundika kw’amaraso nyuma yo kubagwa. Akenshi amaraso yipfundika ku maguru. Akaba ariyo mpamvu akenshi nyuma yo kubagwa usabwa kubyuka ukagenda kugirango hirindwe ko amaraso yipfundika.
  1. Kugira umuriro udasanzwe

Iki ni ikibazo gikomeye cyane ndetse cyanabyara urupfu. Aha umubiri unanirwa kwihanganira imiti ikoreshwa mu gutera ikinya bityo umurwayi akagira umuriro mwinshi cyane ndetse agatengurwa bikomeye bikaba byatera zimwe mu ngingo z’umubiri kudakora neza biramutse bitavuwe byihuse. Kuko iki kibazo ahanini kiba urukurikirane mu muryango ni byiza kubaza umurwayi niba mu muryango we ntawe babaze ngo agire iki kibazo.
  1. Kudafatwa n’ikinya

Ibi nubwo bidakunze kubaho ariko hari abarwayi nyuma yo kubagwa usanga bavuga ko ibyabakorerwagaho byose babyumvaga, babirebaga ndetse banumvaga ibyo abaganga baganiraga. Nubwo yaba atababara ariko ntabwo ikinya kiba cyamusinzirije neza ngo byose bikorwe atumva.
  1. Coma

Iki ni ikibazo gikomeye aho usanga umurwayi atabasha gukanguka akaba yanamara amezi cyangwa imyaka ari muri koma. Ibi bikaba ahanini biterwa n’uruvange rw’imiti iterwa, imyaka y’umurwayi ndetse n’ubundi burwayi yaba afite. Abantu bitera inshinge za insulin baba bafite ibyago byinshi byo gutinda muri coma kuko iyi coma ahanini ituruka ku kugabanyuka cyane kw’isukari yo mu maraso bityo bigatuma ubwonko busa n’ubwangirika bigakurikirwa no kutabasha gukora kwabwo neza. Gusa nanone ubwoko bw’ikinya cyakoreshejwe bubigiramo urhare aho ikinya gihumekwa aricyo kibitera cyane kurenza igiterwa mu mutsi.

Zimwe mu ngaruka zo guterwa ikinya (Igice cya mbere)

Mbere yo kugirango bagukize inkabya, bakubage ikibyimba se, bakudode ahakomeretse, bagusiramure cyangwa baguteruremo umwana kwa muganga bisaba ngo babanze bagutere ikinya.
Ikinya gifite inkomoko ya kera cyane mu myaka isaga 3000 mbere y’igihe cyacu aho hakoreshwaga inzoga zikaze bakayikunywesha kugeza nta kintu ucyumva (ubanza ariho hakomotse ya mvugo ngo ndi mu kinya). Ahandi bakoreshaga ibiyobyabwenge runaka nka opium cyangwa urumogi.
Gusa mu 1846 ku itariki 16 Ukwakira niho uwitwaga William T. G. Morton yabashije gukoresha ikinya twakita kigezweho, gikozwe muri ether mbere yo kubaga umuntu.
Nubwo guterwa ikinya mbere yo kubagwa ari byiza kuko bituma utumva uburibwe, ntawahakana ko binagira ingaruka ku buzima bw’uwagitewe zaba izoroshye cyangwa izikomeye. Zimwe zigaragara ako kanya izindi zikagaragara nyuma y’amasaha macye umaze kubagwa. Niyo mpamvu usanga ugiye ku iseta abandi basigara bamusabira ngo ayiveho amahoro dore ko hari n’abagwayo nubwo ari bacye cyane ugereranyije n’abahakirira.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe zimwe mu ngaruka zikurikira guterwa ikinya gikunze kwitwa general, kikaba ikinya gifata umubiri wose ntiwongere kwinyeganyeza, ntiwumve, ndetse no guhumeka uba ubifashwamo n’imashini kugeza ibaga rirangiye. Izi ngaruka zikaba ziba nto cyangwa nini bitewe n’uburemere bw’indwara ituma ubagwa, igihe umaze ubagwa, imyaka yawe n’ibindi.

Ibikunze kuba nyuma yo guterwa ikinya cy’umubiri wose

Iyo uvuye mu kinya ibi nibyo bikunze guhita bigaragara kandi bishira vuba.
  1. Isesemi no kuruka

Ibi bikunze kuba ku bantu benshi babazwe. Gusa kubyirinda nibyo byoroshye kuruta kubivura bimaze kubaho. Kubaza umurwayi niba yarigeze kubagwa akaruka nyuma, ni bumwe mu buryo bwo kumenya ko afite ibyago byo kuba byakongera kumubaho. Hari imiti yagenewe guhabwa umuntu mbere yo kubagwa ikamurinda kuza kuruka nyuma yo kubagwa.
  1. Gusarara no kuribwa mu muhogo

Kubera ya mashini ifasha guhumeka iba ifite agahombo gashyirwa mu murwayi bishobora gutuma nyuma yo gukurwamo ugira amakaraza mu ijwi ukanasarara ndetse ukumva mu mihogo harakurya. Bikaba bikunze kuba ku bamara amasaha menshi babagwa. Nubwo ibi bitakirindwa ariko hari ibinini byo kunyunguta bihabwa umurwayi kandi mu minsi micye birakira. Icyakora iyo birenze iminsi 7 nta gihinduka usabwa kubibwira muganga.
  1. Kuma mu kanwa

Kubera ka gahombo gafasha guhumeka kaba kanyujijwe mu kanwa bituma umara akanya kanini wasamye bityo bigatera mu kanwa kumagara.
Gusa byo birikiza iyo umurwayi atangiye kubasha kurya no kunywa.
  1. Kumva imbeho no gusesa urumeza no gutengurwa

Ibi ahanini biterwa n’imiti uhabwa iyo bari kukubaga bityo iyo ya miti igushizemo nabyo birakira. Bishobora nanone guterwa n’impinduka ziba mu bushyuhe bw’umubiri igihe cyo kubagwa, bityo kwiyorosa ibishyushya cyane birafasha. Gusa nanone bishobora guterwa no kugira umuriro nyuma yo kubagwa iki kikaba ikimenyetso cy’uko hari mikorobe zinjiye igihe cyo kubagwa. Aha hitabazwa imiti uhabwa na muganga nyuma yo kumenya impamvu nyayo.
  1. Guhondobera

Imiti uhabwa mu kinya ishobora gutera umurwayi nyuma yo kubagwa agira ibitotsi bya hato na hato. Gusa nyuma yo kuryama ugasinzira neza nijoro, ibi byo guhondobera birikiza.
  1. Kuribwa imikaya

Umwe mu miti ikoreshwa mu gutera ikinya uzwiho kuba watera kuribwa imikaya. Uretse wo kandi na kwa kumara amasaha menshi utinyeganyeza biri mu byatera imikaya kuribwa. Abenshi baribwa umugongo, ariko nyuma ugenda ukira.
  1. Kwishimagura

Imiti itangwa mu gihe cyo kubagwa na nyuma yahoo ishobora gutera umuntu kwishimagura. Aha ntabwo twavuga ko biterwa na cya kinya ahubwo biterwa na ya miti.

IKI NI IGICE CYA MBERE, MU GICE CYA KABIRI TURAVUGA KU NGARUKA ZIKOMEYE ZISABA GUHITA WITABWAHO N’ABAGANGA



Tangawizi benshi bayikoresha nk’ikirungo mu cyayi, abandi bakayishyira mu byo kurya (kuyiteka). benshi bakaba bayikoresha kubera iryoshya ikanahumuza icyayi, abandi bakayikoresha iyo barwaye inkorora n’ibicurane. Nyamara akamaro kayo karenze ako, ndetse uko ikoreshwa si uko gusa, kuko hano tugiye kurebera hamwe akamaro ko kunywa amazi arimo tangawizi. Aya mazi uburyo ategurwa ni ugufata tangawizi ukayiharura, ugashyira mu kamashini kabigenewe (wabanje gukatamo duto duto) ubundi ukavanga mo amazi ugasyana ubundi ukavanamo uyungurura. Cyangwa se ukayisekura mu gasekuru ubundi ugashyira mu mazi ukabitereka amasaha 2, ukayungurura.

Akamaro ku buzima.

1. Gufasha mu igogorwa

Kamwe mu kamaro k’aya mazi ni ugufasha mu igogorwa. Azwiho gufasha mu bibazo by’isesemi no kuruka, ikirungurira, gutumba nyuma yo kurya, kuzana ibyuka mu nda. Kuyanywa uri ku rugendo bikurinda kuba wagira isesemi uri mu modoka

2. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Nkuko byatangajwe na Hiroe Kikuzaki, inzobere mu mirire, gukoresha aya mazi birinda indwara ziterwa na virusi zikunze gufata mu nzira z’ubuhumekero nk’ibicurane n’inkorora. Kandi binabivura iyo byamaze kugufata. Uretse ibyo kandi binasukura umubiri bikuramo imyanda n’uburozi bunyuranye

3. Kubyimbura

Ku barwaye indwara zifata mu ngingo, kubyimba ishinya se, karizo, aya mazi arimo tangawizi ni meza kuko abyimbura akanarwanya ububabare. Ibi binareba abagira imihango ibababaza kuko bituma batumva uburibwe

4. Ni meza ku barwaye diyabete

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 bwagaragaje ko kunywa aya mazi bigabanya igipimo cy’isukari mu maraso ndetse n’igipimo cya HbA1c kikamanuka. Gusa ntibivuze ko bikiza diyabete, ahubwo ni ugufasha abayirwaye

5. Gufasha abashaka kugabanya ibiro

Aya mazi amera nk’atera igihagisha bityo uwayanyoye ashaka kugabanya ibiro bigatuma atarya byinshi maze umubiri ugakoresha ibinure bye mu gushaka ingufu maze bikamufasha mu kugabanya ibiro. Gusa si yo gusa azamufasha ahubwo afatanya n’ibindi ukora mu kugabanya ibiro
窗体顶端

Icyitonderwa

 

Kuri bamwe aho kubavura ikirungurira no kuzana ibyuka mu nda ahubwo ishobora kubyongera cyangwa kubibatera. Ishobora no gutera impiswi cyangwa kuribwa mu nda. Aha ariko ikibazo ntikiba ari tangawizi ahubwo ni uko uba wakoresheje nyinshi, imwe usomaho ugasepfura. Ibyiza muri litiro imwe y’amazi wakoreshamo ikijumba cyayo kimwe kiringaniye. Iba ihagije

Akamaro ko kurya imbuto z’ipapayi

Mu gihe benshi iyo tumaze kurya ipapayi tutibuka kubika imbuto zaryo, nyamara burya imbuto z’ipapayi zifitiye akamaro kanini umubiri wacu. Gusa mu gihe ipapayi ubwaryo riryohera, ntugirengo kurya imbuto zaryo nabyo biraryohera ahubwo zo zifitemo akantu ko kurura no kuryaryata ariko ibyo ntibyakaguteye ikibazo kuko n’ubundi nta muti uryoha.

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira bimwe mu byiza byo kurya imbuto z’ipapayi, uko ziribwa ndetse n’abatemerewe kuzikoresha.

Akamaro k’imbuto z’ipapayi ku buzima.

 

  1. Kuvura inzoka zo mu nda

Imbuto z’ipapayi zibonekamo enzyme yitwa papain iyi ikaba izwiho gufasha umubiri gusohora muri wo utuyoka twose nka za ascaris, ankylostome, oxyures n’izindi zo muri ubwo bwoko.

Uretse kuzisohora kandi, mu mbuto habonekamo na carpaine izwiho kwica inzoka zo mu nda ndetse no kuri amibe irebaho.

  1. Gusana umwijima wangijwe n’inzoga

Kunywa inzoga nyinshi kandi igihe kinini bituma umwijima ubyimba kandi ugakomera. Bityo ntuba ukibasha gusohora uburozi mu mubiri bikaba byatera indwara zinyuranye.

Imbuto z’ipapayi rero zifasha mu gutuma umwijima wongera gusubirana ubushobozi bwawo.

Ufata utubuto 10 ukadusya ukavanga n’ikiyiko cy’umutobe w’indimu nuko ukabishyira mu kirahure cy’amazi ukinywera.

Ibi ubikora kabiri ku munsi byibuze mu gihe cy’ukwezi. Gusa niba hari imiti uri gufata wahawe na muganga kubera iki kibazo, mbere yo gukoresha izi mbuto wabanza ukamugisha inama.

  1. Kurwanya mikorobi mbi zazanwa n’ibiryo byanduye

Akandi kamaro k’imbuto z’ipapayi ni ukurwanya ubwandu bunyuranye bwa mikorobi cyangwa se kurya ibiryo byanduye.

Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko izi mbuto zifitemo ubushobozi bwo kwica E.coli, Salmonella, Staphylococcus n’izindi bagiteri mbi zakanduza ibyo kurya.

Mu gihe wumva uguwe nabi nyuma yo kurya usabwa gukoresha imbuto z’ipapayi byibuze iminsi itatu kugeza wumvise ubaye neza.

Wanasya ukavanga agafu mu byo kurya nubwo byaba bike bizagufasha nabyo.

Mu gihe utizeye isuku y’ibyo urya, wabigira akamenyero ukajya uhorana agafu k’izi mbuto ukaminjira mu byo urya cyangwa se ukavanga mu mazi ukanywa nyuma yo kurya.

  1. Kubuza Candida gukomeza kororoka

Ubusanzwe izi mikorobi twese turazigira ariko iyo zibaye nyinshi zitera umubiri ibibazo binyuranye harimo umunaniro uhoraho, kugabanyuka k’ubudahangarwa, kubyimba amara n’ibindi binyuranye biba mu rwungano ngogozi.

Niba ushaka kurwanya izo mikorobi usabwa gukoresha imbuto nshashya zitumye hagati ya 10 na 12 ukabanza kubinywa mu nda nta kindi kirimo. Ukabikora 2 cyangwa 3 ku munsi.

  1. Kurinda impyiko

Ku bantu barwaye diyabete, bahorana stress se bagira ikibazo cyo kuba impyiko zabo zishobora kwangirika bityo ntizibashe kuyungurura neza imyanda izanwa n’amaraso.

Gukoresha imbuto z’ipapayi bifasha mu kurinda impyiko zabo zigakomeza akazi kazo neza.

  1. Gufasha igogorwa

Usanga bamwe barya bikabaheramo cyangwa ugasanga batumbye. Akenshi biterwa no kurya ibikize kuri poroteyine nk’inyama, amagi, ibishyimbo, amata n’ibiyakomokaho n’ibindi. Uko gutinda mu nda bituma ushobora gutura ubwangati, usura imisuzi inuka cyane ndetse no mu nda ukumva havugamo ibyuka.

Kubyirinda ni ukurenza utubuto tw’ipapayi kuri ibyo byo kurya cyangwa ukavanga agafu kazo kuri byo.

 

Ziribwa gute?

Uretse aho byavuzwe ukundi naho ubusanzwe ni ukwanika imbuto noneho ukajya ufata 12 ukazisya ukavanga mu kirahure cy’amazi ukanywa byibuze buri gitondo utaragira ikindi ufata. Ushatse wakongeramo ubuki ikiyiko kimwe.

Uramutse utazajya ushobora kuzisya buri munsi wasya nyinshi ukabika ifu ukajya ukoresha agace k’akayiko gato mu kirahure cy’amazi.

Urabanza ukazanika ukajya usyaho izo gukoresha

Icyitonderwa

Nubwo izi mbuto ari nziza ariko hari ibyo usabwa kwitondera:

  • Abagore batwite n’abonsa ntibemerewe kuzikoresha
  • Kubera ingufu zazo ku gifu ntabwo zemerewe guhabwa umwana uri munsi y’imyaka 12
  • Ku bagabo kuzirya cyane ngo byaba bigira ingaruka mbi ku ntanga niyo mpamvu wazikoresha bitarenze kabiri mu cyumweru keretse mu gihe uri kwivura
  • Abafata imiti nka warfarin na aspirin ntibemerewe kuzikoresha

Kuki hari imiti iza ari ibinini, indi inshinge cyangwa iyo kwisiga?

Imiti itandukanye birasanzwe kandi bimaze kumenyerwa ko iboneka mu buryo bunyuranye kandi ivura indwara zitandukanye. Hari iyo tubona ari ibinini ari nayo ubu myinshi, ifu ivangwa n’amazi, iy’amazi cyangwa umushongi inyobwa, iy’amavuta yisigwa, iy’ifu, iterwa mu rushinge, iyo bapuriza n’indi inyuranye.

Ushobora kuba ujya wibaza impamvu itandukanye.

Niyo mpamvu tugiye kuvuga muri macye (kuko ntitwaburambura cyane mu nkuru imwe) impamvu nyamukuru itera umuti uyu nuyu kuboneka ari amazi gusa, undi ukaba utagira uwawo unyobwa ahubwo ukaba uwo kwisiga gusa gutyo gutyo.

Imiti yose mbere yo kuyifata ni ngombwa gusobanuza muganga cg farumasiye ukuri hafi.

Imiti itandukanye impamvu iboneka mu buryo bunyuranye

Ubusanzwe umuti utangwa bitewe naho ugiye kuvura. Niba ari uruhu rurwaye, byakabaye byiza uhawe umuti ujya aharwaye, niba ari igifu urwaye ugahabwa umuti unyobwa ukagera mu gifu ukahavura, waba wakomeretse umuti ugasigwa ku gisebe gutyo gutyo.

Koko hari imiti ikozwe muri ubwo buryo ku buryo umuti uhita ujya aho uvura. Nyamara twibuke ko hari ahagoye ko umuti wahashyirwa ako kanya, nko kuba urwaye umutima, cyangwa urwagashya. Nanone ntabwo indwara zifata ku ruhu zose ziba ziri inyuma gusa. Hari igihe impamvu ibitera iba iri imbere mu mubiri, ugasanga uhawe umuti ujya mu maraso ugasangayo igitera indwara.

Indi mpamvu ni umurwayi. Niba ushaka guha umuti umwana ukivuka, ntuzamuha ikinini kuko atazabasha kukimira kandi n’igifu cye byakigora gusya cya kinini.

Dore muri macye igituma umuti uyu n’uyu uza mu buryo runaka

  1. Imiti inyobwa

Ibinini cyangwa imiti y’amazi inyobwa

Imiti inyobwa irimo ibice twavuga ko ari 2 by’ingenzi aribyo ibinini hamwe n’imiti y’amazi.

Uretse mu gihe umurwayi atabasha kumira, cyangwa se nta bundi buryo bushoboka ubusanzwe ibinini niyo miti ikunze gutangwa ku bantu bakuze. Iyi miti ikaba ari imiti ihabwa abantu batarembye. Muri macye yo igera ku ndwara itinze ugereranyije n’ubundi buryo (hari ibinini bitangira gukora hashize amasaha menshi ubinyoye).

Gusa imiti inyobwa ari amazi yo ikora vuba ugereranyije n’ibinini yo ikaba ikunze guhabwa abana kimwe n’abakuze batabasha kumira ibinini, uretse ko hariho n’imiti iza ari amazi cyane cyane imiti y’inkorora haba ku bakuru n’abato.

Hari ibinini bishyirwa munsi y’ururimi nk’ibinini bimwe by’umutima bikaba bikora vuba cyane bikitabazwa mu gihe cy’ubutabazi bwihuse.

2. Ibinini binyuzwa mu kibuno

Iyi nayo ni imiti ikora vuba ugereranyije n’inyobwa gusa nayo ikagira iyiyirusha gukora vuba.

Iyi miti iza muri ubu buryo, iyo ari inyuzwa mu kibuno baba bashaka igikorwa cyihuse ugereranyije n’inyobwa kuko nyuma y’iminota 30 iba yatangiye gukora. Akenshi usanga ari imiti ivura ububabare, izimya umuriro ikoreshwa muri ubu buryo.

3. Imiti yisigwa

Iyi ni imiti isigwa ku ruhu cyangwa ahandi harwaye nko mu kanwa cyangwa mu gitsina ku bagore, kimwe n’imiti ishyirwa mu maso ikaba nayo ikora vuba ugereranyije n’ibinini kuko yo iba iri neza aharwaye. Gusa na none usanga igipimo cyawo kidakunze gupimwa neza kuko usanga biterwa n’uri kuwisiga aho ashobora gukoresha mwinshi cyangwa mucye. Nanone kuri bamwe ishobora kubangamira uruhu cyangwa ijisho aho ihatera ubwivumbure cyangwa uburyaryate.

4. Imiti ihumekwa

Ikora vuba kandi ikaba ikoreshwa mu butabazi bw’ibanze nko ku barwayi ba asima cyangwa sinizite kimwe no mugihe hakenewe ikinya cyihuse. Imiti bisaba ko igera ku bwonko vuba nayo iza ari iyo guhumekwa.

5. Imiti iterwa mu rushinge

Iyi miti harimo iterwa mu nyama (IM; Intramuscular) cyangwa mu mutsi (IV; Intravenous) kimwe n’iterwa munsi y’uruhu (SC; Subcutaneous). Iyi miti ikora vuba cyane aho iyo mu mutsi ikora nyuma y’iminota nka 15, iyo mu nyama (akenshi ku kuboko, ku itako cyangwa ikibero) ikora nyuma y’iminota 10 naho iyo munsi y’uruhu igakora nyuma y’iminota 15.

Icyo irusha indi, nuko uko umuti wawuhawe wose ugera mu mubiri 100%. Niyo mpamvu hari imiti usanga itagira ibinini ikaza ari inshinge gusa kuko basanze ko ikinini uko umubiri ugikoresha umuti mwinshi usohoka uko wakabaye udakoze. Gusa nanone nubwo ubu buryo butuma nta muti upfa ubusa, bisaba umuntu wize neza gutera urushinge kuko aguteye nabi bishobora kugutera ubumuga runaka.

Rero niba wajyaga wibaza impamvu bataguteye agashinge kandi wagiye wigenza ugasanga undi bamuhaye uwo kwisiga undi bamuhaye uwo kunywa, turizera ko usobanukiwe ko biterwa n’indwara, aho iri, umurwayi n’ubwoko bw’umuti

Akamaro k’imisatsi y’ibigori

Ubucukumbuzi bukorwa bugaragaza ko imisatsi y’ibigori yagiye ikoreshwa kuva mu myaka 6000 ishize nk’umuti mu bwoko bwa Mayan na Aztec. Ibigori ubwabyo bifite akamaro kanyuranye ariko imisatsi yabyo irihariye mu kugirira umubiri akamaro dore ko inafite indwara ivura.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro k’imisatsi y’ibigori ndetse tunarebe uko itegurwa.

 

Akamaro ku buzima

Iyi misatsi ikungahaye kuri vitamin C na vitamin K, imyunyungugu nka potasiyumu ndetse n’izindi ntungabuzima zinyuranye.

  1. Diyabete

Inyigo zakozwe zerekana ko iyi misatsi ifite ubushobozi bwo kuzamura igipimo cya insulin bityo bigafasha mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso. Ku bw’ibyo abagifatwa n’iyi ndwara gukoresha iyi misatsi byabafasha guhangana nayo vuba kandi neza.

2. Kubyimbirwa

Iyi misatsi kandi izwiho kubasha guhangana no kubyimbirwa mu buryo bunyuranye cyane cyane mu ngingo. Bituma iyi misatsi iba ingenzi ku barwaye goute n’izindi ndwara zinyuranye z’imitsi.

3. Impyiko

Ku bafite impyiko zinaniwe cyangwa zitakibasha kuyungurura neza iyi misatsi irabafasha kuko ituma inshuro wihagarika ziyongera bityo bigasohora imyanda n’uburozi bumwe mu mubiri.

4. Igogorwa

Iyi misatsi kandi ifasha umubiri gukora indurwe ihagije bityo bigatuma igogorwa rigenda neza bikanatuma umubiri unyunyuza intungamubiri ukeneye mu byo tuba twariye.

5. Umutima

Iyi misatsi ifasha imikorere myiza y’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso bityo bikaba ingenzi mu gutuma itembera ry’amaraso rikorwa neza.

Icyitonderwa

Nubwo iyi misatsi ari myiza ariko ku bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa uri hejuru cyane ntibemerewe kuyikoresha.

 

Uko itegurwa

 

  • Ufata imisatsi y’ibigori ukayanika noneho ugakoramo ifu.
  • Uvanga ibikombe 2 by’amazi (ubwo ni igice cya litiro) n’ibiyiko bibiri bya ya fu
  • Uracanira bikabira noneho ukagabanya umuriro bikamara iminota 10 ugaterura ku ziko.
  • Nyuma y’iminota 30 uteruyeho urayungurura ukanywa ako kazuyazi.

Uyikura ku bigori ukayumisha