Horoscope: Aries (Belier) 21/03-19/04

Muri gahunda yacu yo gusobanura ibijyanye na horoscope ubu noneho dukomereje ku bavutse hagati ya tariki 21 z’ukwezi kwa gatatu na tariki 19 z’ukwezi kwa kane.
Aba ikimenyetso cyabo ni aries cyangwa belier mu ndimi z’amahanga naho mu kinyarwanda ubona ko ari umutwe wa rugeyo (isekurume y’intama).
Reka turebere hamwe ibibaranga

1.Kuyobora

Ubusanzwe ku ndangangihe ya zodiac iki kimenyetso nicyo kiza mbere. Abavutse muri iki gihe barangwa no kuba abayobozi, gukunda ubwigenge no kuzana ibitekerezo bishya.
Haba muri politiki no mu gisirikare usanga aba bantu baba abayobozi beza cyane.

2.Gutunganya gahunda

Muri kwa kuba abayobozi usanga nanone bashoboye gutunganya ibintu. Usanga iyo muri kumwe ashishikajwe no gushyira ibintu ku murongo, haba mu misango y’ubukwe, mu ishuri usanga niyo yaba atari chef de classe ariko abasaba guceceka… Usanga mu kazi niyo abandi bacogoye bo bakomeza gukora cyane cyane iyo ibyo bari gukora bitararangira kandi byagombaga kurangira

Mu bindi bibaranga harimo kuba abanyamwete, kugira intego, kwigirira icyizere, kurebera ibintu mu nguni nziza (optimist), kuba abanyakuri

Gusa nanone bakarangwa no kutihangana, kwivumbura, gutegeka (cyane cyane iyo udashaka gukora ibyo bo babona ko ari ingenzi)

Mu gihe bakunze kuba abayobozi uzasanga bo badakunze kugira n’umwe bayoboka. Kandi niba icyo bahirimbaniye kitari kubaha umusaruro bahita bakireka bagatangira ikindi.

MU RUKUNDO

Aba bantu bahita bagaragariza abo bakunda amarangamutima yabo batabanje no kubitekerezaho cyane. Usanga batanga urukundo bakanarenza igipimo kandi batabanje kureba niba uwo bakunze we ari kubereka ko abakunda. Uvuze ko bakunda buhumyi ntiwaba ubeshye cyane.

Gusa uko byamera kose urukundo rwabo rukomera kandi rukaramba iyo ibyifuzo byabo by’ibanze bigezweho.

MU MURYANGO

Nk’abantu bakunze kuba abayobozi usanga batangira gushaka kwiyobora no kwigenga bakiri bato. Noneho iyo mu muryango babashyiriyeho imipaka usanga bibaye induru ndetse bikaba byanazana imyiryane no gutoroka akava iwabo.
Kurema inshuti nshya kuri we biramworohera kandi usanga bihanganira imico ya buri umwe niyo mpamvu usanga benshi bamwiyumvamo.

AKAZI

Mureke yihitiremo amashuri aziga, yihitiremo akazi azakora. Kuko iyo agiye mu byo akunda abikora n’umutima we wose n’ubwitange.
Gusa mu kazi wirinde kumutegeka cyane ahubwo we ashaka kuyobora niyo mpamvu nubwo yaba akora aho ayoborwa kuri we ibyiza ni ukumureka agakora utamuhata nta n’igitsure kuko arikoresha kandi akore neza. Kuri bo gupiganwa ntibibatera ikibazo ahubwo barabikunda kuko baba bashaka kwerekana ko ari bo bashoboye.

Ku bijyanye n’amafaranga wibagora ubabwira ngo ahazaza, bo babaho mu ndagihe gusa. Icyakora nanone niba yakoresheje amafaranga menshi ahira ashaka ukuntu yakongera kuyinjiza, ibi bigatuma batagira ikibazo ku bijyanye n’amafaranga.

UKO WAMWINJIZA MU RUKUNDO

Niba ushaka gukundana n’umusore wa Aries, banza umenye ko bigomba kugenda uko we abishaka. Muri macye wishaka kumuyobora cyangwa kumwinjizamo ibitekerezo byawe, ahubwo mureke we aruyobore wowe ukurikire.
Akunda gushyiraho imipaka ntarengwa mu rukundo kandi niba ari mu bihe bibi usanga yihugiyeho kandi afite umunabi, usabwa kumuha akanya akabanza akava muri ibyo bihe bibi niba udashaka ko muvugana nabi

Umukobwa wa Aries nta bwoba agira kandi arangwa n’ubuyobozi. Byiza wareka akaba ari we ukwihitiramo aho kumwirukaho ngo urebe ko wamutsindira. Nubwo bakunda buhumyi ariko bagerageza kwifata ngo batavaho bayoborwa mu rukundo gusa iyo yagukunze aba yagukunze
Ashaka urukundo rwawe arutsindire kandi akwereke ko arenze ku bandi bakobwa wakunda. Ashaka umuhe ubwigenge ntumutware uko ushaka.
Gusa umenye ko bafuha cyane kandi bizera cyane iyo bamaze gukunda.

Umuntu wavutse muri aya matariki usanga mu rukundo ashobokana cyane na Sagittarius, Leo, Aquarius (Verseau), Gemini, Libra (Balance)

Ibyamamare byavutse muri iki gihe

Mu byamamare n’abayobozi bavutse muri aya matariki twavugamo: Jackie Chan, Charlie Chaplin, Sarah Jessica Parker, Elton John, Mariah Carey, Vincent Van Gogh, Leonardo da Vinci, César Chávez, Thomas Jefferson, Otto von Bismarck, Charlemagne, Nikita Khrushchev, Napoleon III, Lady Gaga, Big Sean, Celine Dion, David Oyelowo, Eddie Murphy, Pharrell Williams, Akon, n’abandi

Biracyaza…

Horoscope: Pisces (POISSONS) 20/02-20/03

Nkuko bimeze ubu turi gusobanura ibyerekeye imyitwarire iranga abantu bavutse mu gihe runaka. Ubu rero hatahiwe abavutse hagati ya tariki 20 Gashyantare (ukwezi kwa kabiri) na tariki 20 Werurwe (ukwezi kwa gatatu)

Turareba ibijyanye n’imico ndetse n’imibanire yabo n’abandi.

1. Impuhwe

Abantu bavutse muri aya matariki usanga ntawe utishimira kubagira inshuti kuko baba bameze nk’abavuzi. Bagerageza kukumva, kukugirira impuhwe, kandi batega amatwi mbere yo gufata umwanzuro.

2. Abanyamwuka

Kuvuga ko ari abanyamwuka Ntabwo bihuye no guhanura byo mu madini ya kirokore ahubwo ni abantu usanga barebera ibitagaragara mu bigaragara mbese muri macye bashobora kumenya ko ufite ikibazo cyangwa udatekanye bakurebye mu maso gusa.

3. Bagira urukundo

Kugira urukundo kwabo ni ukuba bazi kurugaragaza. Muri macye bari romantic. Gusa kuri bo urukundo rwa kure rurabagora. Kuri bo KURE Y’AMASO NI KURE Y’UMUTIMA. Ariko iyo agukunze arabikwereka rwose, ntiyitangira

4. Bahora bashaka umunezero

Mbese ushaka wavuga ko bahora bimereye nk’abasinze, kuko ikintu cyose cyatuma banezerwa, bakibagirwa imibabaro y’isi baragikora. Ni ba mukerabirori, kandi niba ari ukwishima, ntibitangira.

5. Baratekereza

Kwa kugira impuhwe bituma bakoresha ubwonko cyane bashaka kandi bifuza kubona ikintu cyatuma abatuye isi baba mu mahoro n’ibyishimo kandi bakabiharanira

ku byerekeye akazi, ni abantu bakunda cyane kubyina bya kinyamwuga, koga, ubwanditsi, n’ubumenyamuntu bwerekeza kuri roho.
Ikintu cyose kandi cyerekeza ku mazi bagikunda cyane.

Icyakora bagira intege nke dore ko bakunze kuba abanyabwoba, bizera bakarenza urugero, bihunza ukuri iyo babona hari uwo kwashyira mu kaga kandi bababara vuba.

MU RUKUNDO

Nkuko twabibonye aba bantu barakunda peee. Kandi iyo yagukunze arakwiha akabikwereka. Icyo usabwa gusa ni ukutamujya kure kuko uba umuciye intege. Bizera buhumyi, bigatuma atita ku bibi byawe niyo waba ubifite

MU MURYANGO N’INSHUTI

Niba ushaka inshuti nyayo, uyu muntu yakubera umwizerwa. Usanga ashyira imbere ibyifuzo byawe kurenza ibye, kandi baritanga kubera abo bakunda.
Iyo habaye akabazo mu nshuti n’umuryango usanga bakora uko bashoboye kose ngo bagacyemure ubusabane bukomeze.

AMAFARANGA n’AKAZI

Bishimira gufasha kandi ibikorwa by’ubugiraneza babyumva vuba. Akazi bakunze gukora ni ukuba abanyamuziki, abacamanza, abavuzi b’amatungo, abahanzi n’abashinzwe imibereho myiza.
Kubera gushaka gufasha usanga kandi bitanga bakaba banatanga imitungo yabo bakabaho nk’abakene ariko abandi bakabaho neza.
Kuri bo amafaranga nta kintu kinini avuze. Yego baharanira kugera ku ntego ariko nanone bakunda kwiberaho ubuzima busanzwe, Nubwo Atari bose. Kwa gushaka gufasha bituma bashaka amafaranga yo gufashisha abandi, rero siko buri gihe yose akoreshwa, niyo mpamvu muri bo hanabonekamo abaherwe.

GUKUNDANA NA BO

Niba ushaka gukundana n’umusore wavutse muri aya matariki, usabwa kumufungukira wese, ntugire icyo umukinga. Kuba ari abanyampuhwe bituma niyo waba wari mubi ute mbere yuko mumenyana bitamubuza kugukunda.
Kuko bikundira ibyishimo, uramutse uri mu bantu bazi gutera urwenya aho waba wamushoboye rwose.

Naho umukobwa wavutse muri aya matariki we ntatandukanye cyane na musaza we. Nawe ashaka ube uzi gutetesha no gusetsa. Mwugururire umutima nawe azabikwitura kugukunda atitangiriye. Icyakora usabwa kumenya gutega amatwi no kumenya kuganira kandi niba ugenzwa n’imibonano gusa azakuvumbura vuba

Usanga urukundo rwabo ruramba cyane iyo bakundanye n’abafite ikimenyetso cya Taurus, Cancer, Scorpio na Capricorn

Bamwe mu bayobozi n’ibyamamare bavutse muri iki gihe twavugamo: Justin Bieber, Rihanna, George Washington, Albert Einstein, Steve Jobs, Carrie Underwood, Grover Cleveland, n’abandi

 

Biracyaza…

Horoscope: Menya byinshi bijyanye n’igihe wavukiye

Iri jambo ushobora kuba atari ubwa mbere uryumvise. Niba ari ubwa mbere, horoscope ni uburyo bukoreshwa kuva kera mu kwerekana ko igihe wavukiyemo (ukwezi) kigira uruhare runini mu kugaragaza mico n’imibereho yawe.

Iri zina rikomoka ku magambo abiri y’ikigiriki ari yo hora risobanura igihe na scopos rivuga kugenzura. Muri macye bivuze kugenzura ibihe.

Benshi mu bizera cyangwa abakoresha horoscope bavuga ko rwose usanga bihura n’imico yabo, ndetse bamwe babishingiraho mu gushaka akazi, abakunzi, n’ibindi binyuranye.

Nubwo benshi muri twe ari abakirisitu abandi bakaba abayisiramu, ntibibuza ko tugenzura ibya horoscope. Niyo mpamvu twafashe aka kanya ngo tubivugeho mu Kinyarwanda dore ko imbuga bibaho nyinshi ziri mu gifaransa cyangwa icyongereza. Aha byumvikaneko Atari ubushakashatsi bwacu ahubwo ni ubuhinduzi mu Kinyarwanda, twakoze twifashishije imbuga zitandukanye zivuga kuri horoscope.

Aha twongereho ko nta bushakashatsi bwa gihanga (scientific research) bwigeze bwemeza ko ibi ari ukuri, gusa inyigo zerekeye imitekerereze ya muntu (psychology) zo zerekana ko ibi bigira uruhare runini mu kubaka ahazaza h’umuntu. Rero mu nkuru zizakorwa nusanga ibivugwa bidahura nuko uteye cyangwa ibikubaho, ntuzumve ko igikuba cyacitse, ahubwo nyine UMUNTU ARIVUKIRA.

Horoscope ikaba igabanyijemo ibice 12 nkuko amezi agize umwaka ari 12, gusa horoscope yo ntitangirana n’itariki ya mbere y’ukwezi, ahubwo yo igendana n’uko inyenyeri ziba ziri mu kirere dore ko uko isi izenguruka izuba, ni nako inyenyeri n’ukwezi uko tubibona bigenda bihindagurika bitewe n’aho isi igeze yikaraga.

Gusa ibyo bice 12 biri mu bindi bice bine by’ingenzi ari byo UMWUKA, UMURIRO, AMAZI, UBUTAKA.

Ku bize ubutabire bazi ko hari ibinyabutabire bine by’ingenzi ari byo NCHO (Nitrogen, Carbon, Hydrogen, Oxygen) ibi bikaba ari byo bigize poroteyine, amino acids, amazi, umuriro, igitaka, umwuka, …

AMAZI

Nkuko amazi ubwayo ari agatangaza, rimwe aba atuje, ubundi akaba arimo umuhengeri, niko n’abavuka muri iki gihe bateye. Abavuka muri iki gihe barangwa n’icyizere, kuganira mu ibanga, bafasha abo bakunda gusa ntibakunda kwiyerekana. Ibice biboneka muri aka gace ni Cancer, Scorpio na Pisces (Poisson)

UMURIRO

Abavuka muri iki gice barangwa no kurakara vuba gusa bakababarira byihuse. Ni abantu bakoresha ingufu, kandi bakaba icyitegererezo mu bandi. Ni abanyabwenge, baritonda kandi bifitemo umuco wo guhanga udushya. Aha tuhasanga Aries (Belier), Leo na Sagittarius

UBUTAKA

Nkuko ubutaka buba burenze hamwe, niko aba nabo bakunda kwizirika ku kintu. Ni abizerwa kandi no mu bihe bikomeye ntibanambuka. Gusa bakunda ibintu, ku buryo kubashukisha ubutunzi byoroshye. Abo ni abo mu gice cya Taurus, Virgo na Capricorn

UMWUKA

Abavutse muri iki gice ni abantu basabana, bakunda kuganira no kurema inshuti.Barakundwa, baratekereza cyane, kandia akantu kose barakagenzura mbere yo kugafataho umanzuro. Mu biganiro byabo usanga bashaka gucukumbura ku buryo benshi bafatwa nka ba philosophe. Bakunda ubusabane, kuri bo kuba muri benshi muganira ni byiza kurenza muri babiri gusa. Bakunda gutanga inama zubaka gusa rimwe na rimwe ibintu babica hejuru ku bushake, kugira batikuraho inshuti. Abo ni abavutse mu gace ka Gemini, Libra (Balance) na Aquarius (Verseau)

Amatariki ibi bice bibonekamo

    • Aquarius (Verseau) ni abavutse hagati ya tariki 20 Mutarama na 18 Gashyantare
    • Pisces (Poisson) ni abavutse hagati ya 19 Gashyantare na 20 Werurwe
    • Aries (Belier) ni abavutse hagati ya 21 Werurwe na 19 Mata
    • Taurus ni abavutse hagati ya 20 Mata na 20 Gicurasi
    • Gemini ni abavutse hagati ya 21 Gicurasi na 20 Kamena
    • Cancer ni abavutse hagati ya 21 Kamena na 22 Nyakanga
    • Leo  ni abavutse hagati ya 23 Nyakanga na 22 Kanama
    • Virgo ni abavutse hagati ya 23 Kanama na 22 Nzeri
    • Libra (Balance) ni abavutse hagati ya 23 Nzeri na 22 Ukwakira
    • Scorpio ni abavutse hagati ya 23 Ukwakira na 21 Ugushyingo
    • Sagittarius ni abavutse hagati ya 22 Ugushyingo na 21 Ukuboza
    • Capricorn ni abavutse hagati ya 22 Ukuboza na 19 Mutarama

Mu nkuru zacu tuzagenda tuvuga kuri buri cyiciro, twerekana ibibaranga, akazi kababereye, icyiciro bashobora gukundana na cyo ndetse n’ibindi binyuranye. Ntugacikwe

Ibizakwereka umusore/umugabo ugukunda by’ukuri

Mu nkuru zatambutse hari aho twagaragaje ibimenyetso biranga umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri, ariko abayisomye bifuje ko twagaragaza n’ibimenyetso bigaragaza umusore/umugabo ugukunda by’ukuri. Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi  nkuru.

Kuvuga ijambo “ndagukunda” byo ubwabyo ntibihagije dore ko hari umuhanzi waririmbye ati “kubivuga siko kubikora”. ni ijambo ryoroshye kuvuga ariko gukora ibijyanye na ryo bisaba ibirenze kuvuga, bisaba ibikorwa, ubwitange, ubufatanye n’ibindi binyuranye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubisobanura.

    1. Akubaha bisesuye

Kubaha umuntu bya nyabyo ni ikintu gifite agaciro mu rukundo. Umusore/umugabo ugukunda bya nyabyo azakubaha uko uri kose, azubaha ibyo ukora, azubaha ibitekerezo byawe, azubaha umuryango wawe, muri buri kimwe cyose kibahuza azagaragaza kukubaha

2. Atuma umwizera

Kwizera umuntu si ibintu bikwizanamo ahubwo we ibyo akora, uko akwitwaraho, imigirire ye nibyo bituma umugirira icyizere. Iyo agukunda by’ukuri agendera kure ibikorwa, ibiganiro n’imigirire yatuma utamugirira icyizere. Aho ari, abo bari kumwe, ibyo ari gukora ntashobora kubiguhisha. Ibi bituma nawe umufungurira umutima ntumuhishe ibikurimo, kuko hari ishingiro ufite ryo kumwizera

    1. Akunda byinshi byawe

Twirinze kuvuga byose byawe, kuko ntiwabura akantu runaka ukora adakunda. Iyo rero agukunda biba bivuze ko agukundana n’ibyawe, agukunda uko uri, kandi n’icyo adakunze ntakiguhisha ahubwo agufasha kubikosora no kubishyira ku murongo.

Iyo rero uwo mukundana yamaze kumenya ibikugira wowe nyawe biba bigaragaza ko ari wowe yitayeho kandi ntiyakwitaho atagukunda

    1. Akugaragariza ibikorwa by’urukundo

Urukundo si amagambo gusa, kuko byoroshye kubivuga kurenza kubikora. Ahubwo urukundo ni ibikorwa ukorera umuntu udasanzwe kuri wowe, ukamukorera ndetse ibirenze ibyo we yumvaga ko wamukorera.

Ibikorwa by’urukundo azagukorera nyamara si ukukugurira ibihenze, kugusohokana ahahenze, kuguha impano za buri munsi, oya. Ibi kubikora ntacyo bitwaye ariko nanone si byo gusa si nabyo by’ingenzi. Udukorwa duto azagukorera, tukwereka ko ufite umwanya w’imbere mu mutima we. Kuguhamagara, kukwandikira, kuguha amakuru ye yose, kukwereka amarangamutima ye (yaba ababaye cyangwa yishimye, …) ni ibikorwa bimwe mu bizakwereka ko koko uyu musore/mugabo agukunda by’ukuri

    1. Uri umufasha

Mwaba mubana cyangwa mutarabana, ugukunda ntagufata nk’umukozi we ngo akubere shobuja cyangwa ngo abe nk’umunyagitugu ahubwo muri byose na hose uba umufasha we.

Umufasha w’umuntu ni wawundi bajya inama mu bintu byose, byaba ibijyanye n’iterambere byaba ibijyanye n’imibanire, byose mufatanya kubijyaho inama no kunguranaho ibitekerezo.

    1. Akugira nyambere

Muri gahunda ze zose agushyira imbere. Mu byo akora, ateganya gukora, muri gahunda ze zose ni wowe ubanza mu ntekerezo. Ntihabanzamo abavandimwe be, ababyeyi be, inshuti ze cyangwa abana ahubwo wowe, umufasha we (wa none cyangwa w’ahazaza) ni wowe uza mbere. Muri macye gahunda ze zose azipanga akuzirikana, anareba niba zitabangamira urukundo rwanyu cyangwa zitakubangamira wowe.

Ndetse niyo bibayeho ko muri gahunda apanga utaba nyambere haba hari impamvu yumvikana yabiteye kandi yumvikana.

7. Yishimira kubana nawe

Umusore/gabo ugukunda bya nyabyo iyo muri kumwe uba ubona ko ari cyo kintu kimunezeza cya mbere. Mwaba mukina amakarita, mwaba mutemberana, mwaba muri guhaha mu isoko, mbese aba yumva muri mu isi mwenyine, kuko agaciro aguha gatuma yumva utamuva iruhande

    1. Ntacika intege

Bamwe iyo agukunda agasanga baguhanganiyeho ari benshi ahita acika intege akabivamo, ariko ugukunda by’ukuri ntatezuka. Niyo yasanga aguhanganiyeho n’abamurusha ubushobozi, amashuri, ntacyo biba bimubwiye, kuko agukunda. Akomeza kukurwanirira, gukora uko ashoboye kose ngo agutsindire. Ibyakamuciye intege ahubwo we abihinduramo amahirwe yo kukugumana akakwiharira wese

Niba umukuzi wawe yujuje byinshi mu byo tuvuze haruguru nta kabuza aragukunda. Ntuzamuveho ahubwo nawe mugaragarize urukundo nyarwo

Soma hano Ikizakwereka umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri

Amamesa, amavuta atemerewe abashaka gutakaza ibiro

Amamesa aza ku mwanya w’imbere mu mavuta aribwa cyane ku isi kuko yihariye kimwe cya gatatu cy’amavuta yo kurya akorwa ku isi yose. Ni mu gihe kuko ugereranyije n’andi mavuta niyo ahendutse nyamara kandi kuribwa kwayo kugibwaho impaka zinyuranye. Bamwe bayasingiza ubwiza dore ko atabamo cholesterol mbi (kuko akomoka ku bimera), akaba amavuta aryoshya isombe, abandi bakayashinja kuba ashobora gutera zimwe mu ndwara z’umutima na kanseri zinyuranye. Ese ukuri ni ukuhe? Ese kurya amamesa ni byiza cyangwa ni bibi? Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

 

Amamesa ni iki

 

Amamesa (huile de palme/palm oil) ni amavuta akorwa akuwe mu mbuto z’igiti cyitwa umunazi (Elaeis guineensis) kikaba igiti gifite inkomoko mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo na Afurika y’iburengerazuba. Bivugwa ko kuribwa kwayo bihera mu myaka isaga 5000 ishize.

hii-palm1
Umunazi, igiti cyeraho imbuto zivamo amamesa

Amamesa ni amavuta asa n’afashe iyo atarahura n’ubushyuhe akaba atangira kuyenga iyo ubushyuhe bugeze kuri dogere 35 za Selisiyusi (35°C), ni ukuvuga ubushyuhe busatira ubw’umubiri w’umuntu dore ko bwo bugera kuri dogere 37.

 

Akoreshwa ate

  • Amamesa uretse kuba akoreshwa mu gukaranga ibyo kurya aho abanza gucamutswa kugirango ayenge cyangwa se agashyirwa mu isombe, anasigwa ku rugara rw’inkono bikayirinda kubira.
  • Amamesa kandi aratunganywa agakorwamo ubuto bukunze gukoreshwa mu gukora ifiriti kuko atinda kugera mu gihe cyo kuba yatumuka (smoke point) kuko bisaba 232°C.
palmoil-580x435
Aratunganywa agakorwamo ubuto bukoreshwa mu guteka ifiriti

  • Akoreshwa kandi mu byo kurya bishyirwa mu makopo, mu gukora amavuta yo kwisiga, amasabune ndetse n’imiti y’amenyo
  • Anakoreshwa mu gukora kandi biodiesel ishobora gusimbura essence.

 

Intungamubiri zirimo

Mu kiyiko kimwe cyayo (ni nka 14g) dusangamo:

  • Calories 114
  • Ibinure 14g

    • Ibinure byuzuye 7g
    • Ibinure bituzuye bidakomatanye 5g
    • Ibinure bituzuye bikomatanye 1.5g

  • Vitamin E ingana na 11% y’ikenewe ku munsi

Nkuko bigaragara amamesa agizwe 100% n’ibinure aho dusangamo 50% ibinure byuzuye.

Muri byo harimo palmitic acid iyi ikaba yihariye 44% y’ibigize amamesa ari nabyo bivamo calories (igipimo cy’ingufu).

Ibara ryayo ryerekana ko harimo beta-carotene iyi ikaba ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.

 

Nkuko twabivuze agira ibyiza ageza ku buzima gusa akanaba hari ibindi ashinjwa bibi nkuko turi bubibone

Akamaro ku buzima

 

  1. Gufasha ubwonko

Mu mamesa dusangamo tocotrienols bumwe mu bwoko bwa vitamin E ikaba izwiho kuvana imyanda n’uburozi mu mubiri bityo bigafasha ubwonko mu mikorere yabwo.

Birinda stroke, indwara yo kwibagirwa ndetse bikanarinda kuba ubwonko bwakangirika

  1. Umutima

Kurya amamesa bifasha mu kurinda indwara z’umutima kuko aya mavuta nta cholesterol ibamo. Gusa nubwo itabamo, siyo yonyine itera indwara z’umutima bityo kurya amamesa ntibyagukingira izi ndwara.

  1. Kuzamura igipimo cya vitamin A

Ku bantu bafite ikibazo cyo kubura vitamin A kurya amamesa byabafasha kuzamura igipimo cyayo.

Ku bagore batwite n’abonsa amamesa atuma babona vitamin A ihagije muri bo.

 

Ingaruka mbi zizanwa no kurya amamesa

 

Nkuko twabivuze, amamesa ari mu mavuta atavugwaho rumwe ku byiza n’ibibi byayo.

 

  1. Ubushakashatsi bugaragaza ko nubwo atabamo cholesterol ariko kuyarya bizamura igipimo cya cholesterol mbi (LDL) iyi ikaba igira uruhare mu kurwara indwara zinyuranye z’umutima.

 

  1. Gukoresha amamesa yacamukijwe inshuro nyinshi (nko kuyatekesha ifiriti asigaye ukazongera kuyatekesha) bituma mu miyoboro y’imitsi hazamo ibimeze nk’ingese bikaba byatera umuvuduko ukabije w’amaraso, stroke itewe nuko imitsi yazibye ndetse na kanseri zinyuranye.
  2. Kuyarya menshi na kenshi kandi bikaba byatera umubyibuho ukabije kuko nkuko twabibonye amamesa ni 100% ibinure.

 

Umwanzuro

 

Kurya amamesa ubwabyo si bibi ahubwo uburyo uyaryamo, inshuro uyaryamo ni byo bikururira ingorane mbi ubuzima bwawe. Kuyarya gacye kandi macye, ukibuka gucamutsa ayo utekesha gusa ntasigare ni bimwe mu byakurinda ingaruka ziterwa no kuyakoresha nabi.

Gusa niba uri kuri gahunda yo kugabanya ibiro, amamesa rwose yibagirwe mu byo urya kuko twabibonye ni ibinure 100%, ayo wakoresha yose ntiyabura kukugiraho ingaruka. Wakoresha andi nk’aya elayo, ibihwagari cyangwa andi wagirwamo inama n’impuguke mu mirire

 

Abasigaye batayafiteho ikibazo, mwarya macye kandi gacye.

Ikizakwereka umukobwa/umugore ugukunda by’ukuri

Abakobwa/abagore iyo bigeze mu byerekeye urukundo usanga batangaje kandi batandukanye n’abagabo. Mu gihe byorohera umugabo kuba yabona umukobwa/gore agahita yumva amukunze kandi akagerageza kubigaragaza (coup de foudre) ubushakashatsi bwerekana ko abagore bibabaho gacye dore ko ari abantu baremanywe kugira amakenga.

Icyakora nanone rimwe na rimwe hari igihe bashukwa bakinjira mu rukundo nyuma bakavumbura ko babeshye, nicyo kintu kibabaza abagore cyane mu rukundo. Kumva ko uwo yizeye akamuha umutima we, yishakiraga ibindi cyangwa yigiriye ahandi.

Gusa nanone ntibibabuza gukunda kandi bagakunda by’ukuri, niyo mpamvu Ubujyanama bw’uyu munsi ari ukukwereka ibimenyetso simusiga bizakwereka umukobwa/gore wagukunze by’ukuri atari bimwe byo gukurikira inyungu runaka.

    1. Akwitaho nka mama wawe

       

Yego nyina w’umuntu nta wamusimbura ariko umukobwa/gore ugukunda by’ukuri agukorera byiza byinshi ku buryo agera aho agasa n’ukwibagije uwakubyaye kuko inshingano ze zose azifata. Aragutekera akabikuzanira aho uri, aragufurira kugeza ku ikariso, akwibutsa gufata imiti, akugira inama, araguhangayikira kandi aragukangara iyo abona uri mu mafuti. Mbese ahorana igishyika kubera wowe

    1. Arakwitangira

Aha n’ubundi ni za nshingano twakita iza kibyeyi zikomeza kwigaragaza. Ni hahandi ashobora kureka akazi ke akaza kugufasha akawe, cyangwa akaba yakora ibirenze ibikenewe mu nyungu zawe, niyo we byamushira mu gihombo

    1. Arakwihanganira

Uburyo bwose wamuteshamo umutwe, arababara ariko akihangana kuko nyine agukunda. Niyo yakurakarira akirirwa atakuvugishije, ntazaryama atakubajije uko wiriwe, cyangwa niba wabashije kurya, kuko agukunda

    1. Akubabarira kenshi

Kwa kukwihanganira bigendana no kukubabarira ndetse na rya kosa twita indengakamere azabasha kurikubabarira. Urukundo rugira imbaraga zikomeye, iyo rumurimo by’ukuri nta kosa na rimwe wakora ngo ananirwe kurikubabarira. Ahora aguha amahirwe ya kabiri, kugeza n’ubwo yaba amahirwe y’ijana. Agukunda bidafite impamvu n’umupaka, kuko nyine agukunda

    1. Ntiyihanganira amafuti yawe

Nubwo ukosa akababarira ariko ntabwo agushyigikira mu mafuti. Gusiba ishuri cyangwa akazi, kunywa ukarenza urugero, gutinda gutaha, byose arabikwereka ko wakosheje, kandi ko bitamushimishije. Ndetse by’umwihariko aba ashaka kukubona ku mpande nziza gusa, ibyo kukubona nk’umunyamafuti biramubabaza

    1. Agushishikariza kuba umuntu mwiza

Kwa kutishimira amafuti yawe bituma inama aguha zikubaka, akwereka ibyo wagakoze byiza, agufasha kukwereka ibyakugira umuturage mwiza haba mu baturanyi, ku kazi cyangwa mu muryango.

    1. Agufasha kugera ku ntego

Twese tugira intego mu buzima. Kwiga amshuri runaka, kubaka, kugura imodoka, n’izindi nzozi duhorana. Ugukunda by’ukuri rero agufasha kugera ku ntego zawe, ntabwo aguca intege. Ntabwo ujya gushaka akazi ngo akubwire ati iryamire gafite nyirako, ntabona utangiye ubucuruzi bucirirtse ngo akubwire ko bitazaguhira, ahubwo agutera intege akagushishikariza gukora cyane ngo wese imihigo. Ndetse na cya gihe ucitse intege we aragukomeza akakwereka ko imbere ari heza

    1. Mu bihe bishishana akuba hafi

Mu buzima habamo ibyiza n’ibibi. Iyo ibihe bibaye bibi ntagutererana ngo akube kure ahubwo akuba hafi cyane kuruta mbere. Iyo upfushije, uhombye, ku kazi bagusezereye, wagize ikibazo runaka, akuba hafi akagukomeza aguhumuriza

    1. Akwereka inshuti n’umuryango

Umukobwa wagukunze by’ukuri ntatinya kukwereka inshuti ze n’umuryango we kuko aba akwizeye kandi akubonamo ahazaza he. Akwerekana afite ishema n’isheja kuko aba abona uri umugabo yahoze yifuza kuva na kera

    1. Akomeza ubushuti n’abawe

Ntakwerekana mu muryango n’inshuti ze gusa ahubwo nawe abawe, abo wamweretse agerageza gusabana na bo, ndetse ntatinya kuba yabavugisha abakubazaho, na cyane ko iyo akeneye amakuru yawe wenda ntakubone aba akeneye uwo yayakuraho wa hafi. Mu minsi mikuru yawe ayigiramo uruhare runini kandi rwose agaragaza imyitwarire myiza mu bawe. Ntazatinya gusura mama wawe mutajyanye, gusuhuza mushiki wawe ku kazi, …

    1. Ntakubyaza umusaruro

Nibyo, ugukunda bya nyabyo agukunda atitaye ku byo wamukorera. Aba yumva ko mu gihe mutarabana umutungo wawe uwukoresha uko ubyumva, nubwo yakugira inama ariko ntaba ashaka kugira icyo yagusaba. Ntibivuze ko atakwitabaza aho rukomeye ariko ntabikora kuko akubonamo umuterankunga cyangwa umukemurira ibibazo ahubwo akwitabaza kuko bibaye ngombwa, atari ukukurya imitsi.

 

UMUKUNZI NK’UWO NTAZAGUCIKE

HOROSCOPE: SCORPIO (23/10-21/11)

Muri ya gahunda yo gusobanura ibyerekeye horoscope, ni ukuvuga ibiranga abantu tugendeye ku matariki bavukiyeho, reka tuvuge abavutse hagati ya tariki 23 z’ukwezi kwa 10 na tariki 21 z’ukwezi kwa 11 ari bo bafite ikimenyetso cya Scorpio

Ni abantu barangwa no kutaba imberabyombi. Muri macye ntibajya baba akazuyazi. Icyo yanze aba acyanze n’icyo akunze aba agikunze. Benshi babibonamo gukabya ariko niwo muco ubaranga

Ibisubizo byabo biza byihuse kandi rwose ugasanga birahamya ku ntego kenshi bakabivangamo urwenya nyamara uwumva akaba yumvise

Barangwa no gushikama no guharanira kugera mu ntego ndetse bagira agashyari iyo babona hari ibyo abandi bagezeho ariko bo batarabibasha

Bifuza gukora ibintu mu buryo bwabo aho usanga akenshi bakunze kubika ibanga ndetse no mu kazi kabo ntibapfa kwerekana uko bo babigenza. Akazi ko kuba maneko bagakora neza cyane kuko bazi kubika ibanga no gushaka amakuru

Gusigiriza ukuri si ibintu byabo ahubwo ntibavugira mivumbi kumuvumba. Bavuga ikintu uko kiri badaciye ku ruhande

Baba abizerwa gusa nanone birabagora kugira inshuti nyinshi ahubwo bagira imipaka myinshi mu kurema inshuti. Ariko uwo bakundanye bararambana

URUKUNDO

Mu rukundo ni abantu bahitamo abo bakundana babyitondeye. Bashaka inshuti zizi ubwenge kandi z’inyangamugayo. Iyo bakunze baba bakunze gusa bibasaba igihe guhitamo neza uwo baha umutima wabo.

Niba ushaka gukundana n’umugabo wavutse muri aya matariki bigusaba kuba umwizerwa kandi ukihangana kuko ntibashiduka vuba. Ukamenya kandi kuganira ibyubaka no kumwereka ko ufite icyo urusha abandi.

Naho umugore wavutse muri aya matariki we bigusaba kumenya gutega amatwi akantu kose avuze kuko iyo abonye ko hari ibyo utitayeho agabanya icyizere. Ni abahanga kandi bakunze kuba beza mu miterere.

Ni abanyamabanga ariko nanone ni abanyamatsiko niyo mpamvu iyo uzi kuganira uba ufite iturufu imukugezaho neza.

IMIBANIRE

Ubupfura no gusangira ijambo nibyo bibaranga. Ni abizerwa kandi kubana na bo nta gihombo kirimo. Baguha icyo ukeneye mu gihe bagifite ariko iyo witwaye nabi rimwe biba birangiye ntiwakongera kubategaho amakiriro. Ni abantu bagaragaza amarangamutima cyane kandi iyo bababaye ntacyo wakora ngo bishime uretse kubaha umwanya

Baha agaciro imiryango yabo kandi bayiha umwanya cyane.

 

AKAZI

Mu byerekeye akazi usanga biha intego kandi bashyirwa bayigezeho. Bashoboye akazi gasaba ubwenge n’ubuhanga niyo mpamvu uzabasanga mu baganga, abavumbuzi, maneko, abapolisi, kuko kuri bo ubushuti ntibuvangwa n’akazi. Iyo akazi gatangiye ubushuti bujya ku ruhande.

Bubaha abandi mu kazi kandi nabo baba bashaka kubahwa.

Kuri bo amafaranga ari muri bimwe bitanga umutekano niyo mpamvu bakora batikoresheje mu kuyashaka. Kandi ntibapfa kuyatagaguza uko biboneye ariko nanone si abanyabugugu, iyo abona kuyaguha byakuzamura ntatinya kuyaguha gusa iyo uyangije nyine ntimwongera gucana uwaka

Mu rukundo usanga abo bashobokana cyane ari Cancer, Virgo, Capricorn na Pisces (Poissons)

Bamwe mu bavutse muri aya matariki: Drake, Katy Perry, Leonardo di Caprio, Bill Gates, Hillary Clinton, Pele, Wayne Rooney, Nani, Diego Maradona, Luis Figo, Samuel Umtiti, Robert F.Kennedy, Cyril Ramaphosa, Abdel Fattah El-Sisi n’abandi

Biracyaza….

Kuribwa mu nda: impamvu zinyuranye zibitera

Benshi iyo bari kuribwa mu nda bahita bafata umwanzuro ko barwaye inzoka, abandi bati ni ibyo nariye byanguye nabi. Nyamara kandi kuribwa mu nda biterwa n’impamvu zinyuranye, kandi buri kimenyetso kiba gifite icyo gisobanuye.

Kuribwa mu nda ni iki?

Havugwa ko uribwa mu nda iyo uri kumva ububabare hagati y’agatuza n’urukenyerero. Iki gice kibonekamo inyama zo mu nda, igifu, amara, umwijima, urwagashya, impindura, impyiko n’izindi.
Hanabonekamo kandi uruhago n’imirerantanga ku bagore.

Uko kuribwa gushobora kumara agahe gato cyangwa umwanya munini, ndetse bishobora no kugendana n’ibindi bimenyetso nko kuruka no guhitwa.

Ikibitera

Impamvu zinyuranye zitera uko kuribwa mu nda. Muri zo twavugamo:

  • Ibibazo mu igogorwa :aha bishobora kuba wariye ukagwa ivutu (wariye byinshi cyane), kuba wariye ibivangavanze cyane (cyane nk’iyo ari indyo utamenereye cyangwa utaherukaga)
  • Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari: ubu burwayi buterwa na mikorobi ziba zayobye zikinjira mu muyoboro w’inkari zikahatera uburwayi burangwa n’ibimenyetso binyuranye hanarimo kubabara mu kiziba cy’inda
  • Ububyimbe: aha ni ukuba waba ubyimbye nka appendice, uruhago cyangwa agasabo k’indurwe n’ibindi bice bishobora kubyimba ugatonekara.
  • Impamvu z’imyororokere: aha twavuga kuba uri mu gihe cy’uburumbuke cyangwa se uri hafi kujya mu mihango. Si kuri bose ariko hari ababona iki kimenyetso

Kuba uri mu mihango cyangwa iri hafi kuza hari abo bitera kuribwa mu nda

  • Utubuye: utu tubuye dushobora kuboneka mu mpyiko cyangwa mu gasabo k’indurwe natwo dutera kuribwa mu nda

  • Aside: kuba mu gifu harimo aside nyinshi cyangwa ukaba wariye amafunguro menshi arimo aside nabyo bitera kuribwa mu nda
  • Ubwivumbure: ubwivumbure ku mata, cyangwa se andi mafunguro nabwo bwatera kuba waribwa mu nda
  • Ubwandu cyangwa ibisebe: kuba hari inyama yo mu nda yinjiwe na mikorobi, ibisebe ku gifu, kuba wariye ibyanduye, ibirimo uburozi nabyo bitera kuribwa mu nda

Birangwa n’iki?

Nubwo twavuze ko ari ukuribwa mu nda ariko nanone hari ibimenyetso bigendana na byo. Harimo:

  1. Kubabara no kumva ubangamiwe mu gatuza, intugu, n’ibikanu
  2. Isesemi no kuruka
  3. Ikirungurira
  4. Guhumeka insigane
  5. Kubira icyokere hadashyushye
  6. Gucika intege ukumva watentebutse

Mu gihe rero uri kuribwa mu nda, genzura mu bibitera icyaba kiri kubigutera ubone aho uhera wivuza.
Si byiza kwihutira gufata imiti ivura uburibwe utaramenya neza igitera bwa buribwe

Ibyo twifashishije: