Guhekenya amenyo: Menya byinshi

Guhekenya amenyo ni ibintu usanga twitirira impamvu zinyuranye aho bamwe babihuza n’umujinya, agahinda se, nyamara burya binashobora kuba bumwe mu buryo umubiri ukoresha ukurinda urupfu rutewe no guhera umwuka usinziriye nk’uko muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe binshi ku guhekenya amenyo. Uku guhekenya amenyo tuvuga kuri mu buryo bwinshi aho bamwe bayahekenya ku bushake (kubera uburakari ahanini) abandi bakayahekenya batabizi nka nijoro basonziriye.

BITERWA N’IKI?

Nta mpamvu imwe wavugako itera guhekenya amenyo ahubwo habaho impamvu zinyuranye .

  1. Guhekenya amenyo uri maso byo ubusanzwe biterwa n’umujinya, stress, ubwoba cyangwa se kuba ushaka kwita cyane ku byo uri gukora.
  2. Guhekenya amenyo usinziriye byo rero bituruka ku mpamvu zinyuranye. Harimo kuba akarande mu muryango, kuryama unaniwe cyane, kuryama ufite agahinda n’umujinya.
  3. Usanga nanone abana bato bahekenya amenyo bakura bigashira. Kuba mu miterere yawe kandi urangwa no kuba igikuke, gukora cyane no guhatana kenshi nabyo bitera kuba wahekenya amenyo nijoro.
  4. Imiti imwe cyane cyane iy’uburwayi bwo mu mutwe, ndetse n’irwanya kwiheba no kwigunga ishobora nayo gutera iki kibazo.
  5. Kunywa inzoga, itabi, ibirimo ikawa nyinshi n’ibiyobyabwenge nabyo byakongera ibyago byo guhekenya amenyo
  6. Ikimaze kuvumburwa nanone ni uko guhekenya amenyo bishobora gukoreshwa n’umubiri nka bumwe mu buryo bwo kwitabara cyane cyane ku bakunze kugira ikibazo cyo kuba bahera umwuka basinziriye, nuko kwa guhekenya amenyo bikabatabara.
  7. Izindi ndwara zabitera harimo igicuri, ikirungurira, indwara yo kubura ubwenge bwibutsa n’iyo gususumira ikunze gufata abageze mu zabukuru.

BIRANGWA N’IKI?

Kenshi iyo urara wenyine ntiwapfa kumenya ko iyo usinziriye uhekenya amenyo kuko iyo bidakabije nta n’ingaruka wabona. Umenya ko uhekenya amenyo iyo uraranye n’umuntu kuko ushobora kuyahekenya akiri maso cyangwa se ukayahekenya cyane ukamukangura.

Mu bimenyetso rero harimo:

  • Amenyo asennye cyane, asadutse
  • Amenyo adafiteho agashishwa k’inyuma ukababara uyoza cyangwa hakozeho ibikonje n’ibishyushye
  • Kubabara amenyo cyane cyane ukangutse
  • Kumva ishinya inaniwe ndetse inzasaya ukumva zidakora neza wakasama ukababara
  • Kuremererwa umutwe bihereye ahanini mu misaya
  • Kudasinzira neza

NI RYARI NAKIVUZA

Guhekenya amenyo ubwabyo iyo bidakabije si ikibazo gusa iyo bikabije, kandi ukaba uri kwangirika amenyo bisaba kujya kwivuza gusa ni byiza kuvura ikibitera kuko iyo igitera guhekenya amenyo kivuyeho kwa kuyahekenya birashira.

Bamwe bahita bitabaza akantu baraza mu menyo ko kuyarinda gusa si byiza kuko biramutse biterwa nuko umubiri uri kwitabara ahubwo waba ugiye kuwushyira mu kaga kurutaho. Mu burwayi bwose ntitukavure ibimenyetso, havurwa indwara

Ntukice gitera jya wica ikibimutera.

Ibyafasha mu kongera amavangingo

Mu nkuru yatambutse twavuze aho amavangingo aturuka. Iyo nkuru yemezaga ko kuko aho aturuka abagore bose bahafite ubwo byemeza yuko nanone bose bagira ayo mavangingo

Nubwo abagore bose burya bagira amavangingo ariko ntabwo bagira ayangana. Harimo abitwa mu gifaransa “les femmes fontaines” mu kinyarwanda twabagereranya na ya nsigamigani ya Nyiransibura. Ni abagore banyara busoko, utangira imibonano amavangingo aza kugeza urangije.

Nyamara kandi habaho n’abandi bisaba gukoma ahari uburyohe ngo amavangingo aze, nabo wabagereganya no gukamura umwenda urimo amazi, ntibigorana. Gusa habaho abandi bisaba gushishikara no kutarambirwa, twanaza tukaza ari donyi donyi.

Inkuru nziza ihari ni uko burya hari ibyo Imana yaremye bifasha kongera aya mavangingo, utiriwe witabaza imiti dore ko ubu ubucuruzi bugezweho ari ubwo guha imiti yitwa gakondo abagore ngo bibongerere amavangingo (aha ariko ntabwo dushake kubinenga cyangwa kubishishikariza abantu) .

Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyo wakikorera ubwawe ukongera amavangingo utiriwe utakaza amafaranga ujya mu bavuzi.

1. Amazi

 

Amazi, aya tunywa niyo aza ku isonga mu kongerera umugore amavangingo. Amazi uretse kugufasha kongera amavangingo kandi azanagufasha gutuma aza asa neza kandi atanuka. Nibyo koko amavangingo aho yaguye ushatse wakanika utameshe kuko ntahatera ikizinga kandi ubwayo ntanuka, gusa kubera kwivanga n’amasohoro nyuma y’imibonano nicyo gishobora gutuma aho wakoreye imibonano iyo utahasukuye hanuka.

Byibuze kunywa ibirahure 8 by’amazi ku munsi byagufasha kubona umusaruro vuba

2. Tikitiki

 

Uru rubuto, mu gifaransa rwitwa pasteque naho mu cyongereza rukitwa watermelon narwo ni ingenzi mu kongerera abagore amavangingo. Uru rubuto ibirenga 80% birugize ni amazi, bikarufasha gutuma umugore yongera aye.
Akarusho ni uko uruvange rwarwo n’indimu ukabikoramo umutobe bifasha no mu kongerera umuntu ubushake bwo gukora imibonano.

Niyo warya agasate gato buri munsi, mu gihe gito uba wabonye umusaruro, umugabo azatanga ubuhamya peee.

3. Inshyushyu irimo ubuki

 

Iki kinyobwa gifite byinshi kimariye umubiri wacu gusa kikanagira umwihariko wo kongera amavangingo ku rwego rushimishije. Wowe teka inshyushyu ubundi ushyiremo ubuki uzatanga ubuhamya.
Nayo ifasha no kongera ubushake bwo gukora imibonano. Niba wagiraga ikibazo cy’amavangingo macye, iki kinyobwa gifate mu mwanya w’icyayi uzabona umusaruro vuba.

4. Umutobe wa seleri

 

Uyu mutobe ukunze kunyobwa n’abashaka kugabanya ibiro nyamara kandi unafasha burya mu gutuma amavangingo yiyongera. Kuwukora fata seleri ushyire mu kamashini gakora imitobe niba utagafite washyira mu gasekuru ubundi ugashyiramo amazi aringaniye ukayungurura ukanywa.
Uyu mutobe ntuwuteke ahubwo ukoreshe amazi atetse kandi seleri ube wazisukuye neza.

5. Concombre

 

Iyi nayo ifite akamaro kanyuranye mu mubiri wacu gusa nayo iza mu byo kurya bifasha umugore kongera amavangingo. Concombre imwe iringaniye buri munsi, ifasha mu gutuma ibyo byiza abagabo bakunda byiyongera kandi n’umugore akanezezwa no kutitwa mukagatare.

6. Gombo

 

Iyi nayo duherutse kuyikoraho inkuru aho twerekanaga ko uretse kuba nziza ku barwaye diyabete ari n’ingenzi mu kongerera abagore amavangingo.

Aha icyo ukora ni ugukatamo uduce ugashyira mu mazi ukabirazamo mu gitondo ukaza kuyungurura ukanywa ya mazi cyangwa ukabikora mu gitondo ukaza kuyanywa nijoro.

Mu gusoza twakibutsa ko ibi atari byo byonyine bifasha mu kongera amavangingo ariko ni byo biri ku isonga mu kuyongera, gusa byongera ya yandi macye, naho niba ataza na gacye, banza ukosore aho bipfira dore ko kuba nta na ducye wifitiye biterwa n’impamvu zinyuranye ariko zishobora gukosorwa no kuvurwa.

Isoko nziza ntikwiye gukama

Umwihariko w’imbuto z’umuhondo

Uretse kuba no kuzireba biba binogeye ijisho, ariko kandi imbuto zisa umuhondo iyo zihiye (imbere cyangwa inyuma) zifite umwihariko mu kugirira umubiri akamaro. Izi ni imbuto kuva ku zifite umuhondo weruruka kugeza ku zifite umuhondo usatira orange. Muri zo twavuga indimu, amacunga, pamplemousse, imineke, pome y’umuhondo, umwembe, inanasi, ipapayi, mandarine, clementine, n’izindi tutarondora hano.

Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin C, flavonoids, lycopene, potasiyumu na beta-carotene ihinduka vitamin A iyo igeze mu mubiri.

Umwihariko wazo

1. Kuba zikungahaye kuri vitamin C bizishyira ku isonga mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Si ibyo gusa kuko ifasha uruhu kudasaza ahubwo rugahora rugaragaza itoto kubera iyi vitamin ifasha umubiri gukora collagen ituma rutazana iminkanyari

2. Ubwinshi bwa vitamin C ibonekamo kandi bufasha mu ngingo (ihiniro) gukora neza ndetse n’amagufa akaba ameze neza

3. Ya beta-carotene iyo igeze mu mubiri ihinduka vitamin A ikaba ingenzi ku gutuma ugira amaso mazima kandi akora neza ndetse bikakurinda ubuhumyi bwo mu zabukuru no kutabasha kureba neza iyo bwije.

4. Ibirwanya uburozi bibonekamo bifasha mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri (bizanwa n’imikorere y’umubiri) kandi ku bagabo bibarinda kanseri ya porositate

5. Ni imbuto nziza ku mikorere y’umutima kuko zibonekamo potasiyumu bikazifasha gutuma umuvuduko w’amaraso uringanira ndetse bikanaringaniza igipimo cya pH y’umubiri.

6. Niba ukirutse, izi mbuto ni nziza mu kugufasha gusubirana agatege ndetse niba wanakoze impanuka ukavunika, izi mbuto zifasha amagufa kwisana vuba.

7. Izi mbuto kandi zibonekamo fibres zifasha mu igogorwa dore ko inanasi n’ipapayi biza ku isonga mu kukuvura impatwe.

Dusoza twibutseko umutobe uvuye muri izi mbuto udatekwa kuko waba wangije vitamin C ibonekamo kandi ari yo iri ku ruhembe rw’imbere mu gutuma zigira umwihariko.

Reka nsoze ngira nti muryoherwe

Zimwe muri vitamini zagufasha kugira uruhu rwiza

Ntawe utifuza uruhu rwiza ni nayo mpamvu twisiga amavuta anyuranye, abandi bakitabaza abaganga b’uruhu mu gihe babonye impinduka ku ruhu rwabo.
Nyamara nkuko duhora tubivuga turi ibyo turya. Bivuze ko n’uruhu rwacu ruba rwiza cyangwa rubi rimwe na rimwe bitewe n’amafunguro dufata.
Amafunguro dufata abonekamo intungamubiri zinyuranye muri zo harimo vitamini. Vitamini zigira akamaro ahanyuranye ku mubiri wacu, hari izongera ubudahangarwa, izirinda inyama zo mu nda, iziturinda kanseri, ndetse burya hanabaho vitamini z’ingenzi ku ruhu. Izo ni vitamini zizwiho kuba zifasha mu kurinda uruhu gusaza, kwangirika, gukanyarara, kugira ibiheri se, gusatagurika n’ibindi bibazo binyuranye. Ni zo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

  1. VITAMINI A

    main-qimg-4a816553c9ff0e406c2b6a44ff2567291029410607.jpg
    Amwe mu mafunguro wasangamo vitamini A

Iyi vitamin ikora nk’isukura umubiri iwukuramo uburozi n’imyanda nuko byagera ku ruhu ikarufasha kutagira iminkanyari. Ni vitamin ushobora gusanga yongerwa mu mavuta yo kwisiga ariko kandi inaboneka mu byo turya cyane cyane imbuto n’imboga. Iboneka mu birayi, karoti, epinari, imyembe, avoka ndetse tunayisanga mu mata, amagi n’inyama n’ahandi hanyuranye.

  1. VITAMINI B3

    Selection of food that is good for the health and
    Aho dusanga vitamini B3

Iyi vitamin initwa kandi niacin ni vitamin iboneka mu mafunguro anyuranye yaba akomoka ku bimera ndetse no ku matungo. Uretse kuba ari vitamin y’ingenzi ku ruhu ni na vitamin y’ingenzi ku bwonko n’urwungano rw’imyakura ndetse n’insoro z’amaraso.
Iyi vitamin ku ruhu ikaba ifasha mu kurinda uruhu gusaza imburagihe, ndetse ifasha uruhu gucya. Amavuta uzabona ko arimo niacinamide, uzamenye ko yongewemo ibifitanye isano n’iyi vitamin.
Mu mafunguro tukaba tuyisanga mu bihumyo, inyama y’inkoko, inyama z’inka zitunzwe no kurisha, urunyogwe, ubunyobwa, ifi, inyama y’umwijima, avoka n’ahandi.

  1. VITAMINI B5

 

pantothenic-acid-foods-vitamin-b5
Aha wahakura vitamini B5

Iyi vitamin kandi yitwa pantothenic acid cyangwa panthenol. Ku ruhu akamaro kayo k’ingenzi ni ukururinda kumagara no kurinda kurwara umwera. Iyi vitamin ikaba ibuza ko uruhu rutakaza amazi ndetse ikanaba ingenzi mu gufasha uruhu gukomeza kurinda umubiri ibyawinjiramo binyuze mu ruhu.
Mu mafunguro tuyisanga mu nyama y’inkoko, avoka, impeke zuzuye (amasaka, ibigori, ingano …), umuhondo w’igi, inyama y’umwijima, amashu, ubunyobwa n’ahandi.

  1. VITAMINI B9

folicacidvitaminb9
Aho wasanga folic acid

Iyi vitamin kandi initwa folate cyangwa folic acid akenshi tuyiziho koi fatwa n’abagore batwite kuko ari ingenzi mu mikurire y’umwana. Umwihariko wayo ni uko igira uruhare mu gukorwa k’uturemangingofatizo dushyashya. Ku ruhu akamaro k’iyi vitamin ni ugufasha ikorwa rya collagen bituma uruhu rugira ireme, rukomera.
Mu mafunguro iboneka muri avoka, amagi, amashu, imboga rwatsi, amacunga, beterave …

  1. VITAMINI C

 

vitamin-c-in-foods-of-plant-t-vector-2181799193268287.jpg
Vitamini C iboneka cyane mu mbuto

Iyi vitamin ifite umwihariko wo gufasha umubiri wacu kongerera ingufu ubudahangarwa. Ku ruhu ifatanya na vitamin B9 mu ikorwa rya collagen no gutuma uruhu rugira ireme, rugakomera. Inarinda kandi uruhu kuba rwakangizwa n’imyanda iturutse mu mubiri imbere ndetse inarinda uruhu kwangizwa n’izuba.
Mu mafunguro tuyisanga mu macunga, indimu, poivron, amashu, inyanya n’izindi mboga zinyuranye.

  1. VITAMINI D

Can-vitamin-D-make-you-stronger-Study-makes-a-case_wrbm_large
Vitamini D ntiva ku kazuba gusa

Kota akazuba k’agasusuruko cyangwa ka kiberinka iminota 15 bituma umubiri wawe ubasha gukora iyi vitamin. Nyamara burya hanabaho amafunguro abonekamo iyi vitamin nk’ibihumyo, amagi, n’amafi. Iyi vitamin ku ruhu irurinda indwara zaruzaho zirimo ibisebe byizanye, izindi ndwara z’uruhu kandi irurinda kumagara aho ifatanya na sebum (ibinure biba mu ruhu bituma ruyaga iyo ruhuye n’izuba) mu gutuma uruhu rugira amavuta yarwo. Gusa izuba ry’igikatu ryangiza imikorere yabyo niyo mpamvu usabwa kuryirinda kuko ryanagutera kanseri y’uruhu.

  1. VITAMINI E

c275d1_d5e9e07091d741d98b197f64b74e659b-mv21881965655.jpg
Amafunguro wasangamo vitamini E

Iyi vitamin yo ifite umwihariko kuko irarurinda, yaba iminkanyari, indwara zituruka ku miyege, kururinda ibiheri n’ibishishi kandi ituma ugira uruhu rucyeye pe. Kimwe na vitamin C kandi nayo igira uruhare mu kongera ubudahangarwa no gusohora uburozi mu mubiri. Kuri ubu biragoye kuba wabona amavuta yo kwisiga itongewemo, ndetse ubu hanaboneka amavuta akoze muri iyi vitamin gusa, n’ibinini bikoze muri yo. Ibi byose ni ukugufasha kugira uruhu rwiza kandi rucyeye.

Mu byo turya tuyisanga mu bunyobwa, utubuto nka sezame, ibihwagari, almond, inzuzi z’ibihaza, amavuta ava ku bimera (aya dutekesha), imbuto n’imboga.

  1. VITAMINI K

Vitamin-k
Vitamini K wayisanga hano

Iyi vitamin tuyiziho ko ifasha amaraso kuvura vuba (gukama) iyo ukomeretse cyangwa uri kuva imyuna n’andi maraso ashobora kuva bitewe n’impamvu zinyuranye. Bivuze ko ku ruhu ifasha mu kurusana iyo rwakomeretse ndetse ikanakurinda gutakaza amaraso menshi. Si ibi gusa kuko inarinda ibibara bishobora kuza ku ruhu, indwara y’imitsi yiboheranya bikagaragara, inkovu ndetse inarinda kuzana amaribori adafite gahunda (menshi kandi aryana).
Amafunguro tubonamo iyi vitamin ni amashu mu moko yayo yose, amata, avoka, inyama y’umwijima n’ahandi hanyuranye.

DUSOZA

Kugirango ugire uruhu rwiza kandi rucyeye ntibigarukira ku kurya ibirufasha kuba rwiza ahubwo binasaba kwirinda ibirwangiza. Umwanzi wa mbere w’uruhu rwawe ni izuba ry’igikatu hagakurikiraho ibyo urusiga bitari byiza by’umwihariko amavuta arimo hydroquinone (kuri ubu basigaye biyandikiraho HQ gusa, cyangwa quinol cyangwa se benzene diol, aya yose akaba amazina avuga hydroquinone; nubibona ku mavuta uzamenye ko ari hydroquinone bavugaga), ubukonje bukabije ndetse n’ibindi byose byarwangiza.
Ibi nubyirinda, ubundi ukirira amafunguro abonekamo izi vitamin uzaba uri kujya mu mubare w’abafite uruhu rwiza kandi rw’umwimerere.

Inama ukwiye kwitaho mu gihe usohokanye n’umuntu bwa mbere

Muri iki gihe cy’iterambere mu kumenyana no gukundana ahanini bibanzirizwa no gusohokana akenshi ahantu hafatirwa ibyo kunywa no kurya.

Uku gusohokana ahanini biba ari ukugirango mugire umwanya uhagije wo kuganira imbonankubone no kumenyana byimbitse dore ko uba usanga ahanini mwaramenyaniye ku mbuga nkoranyambaga, mu birori se cyangwa ahandi hantu hanyuranye hatabahaye umwanya uhagije wo kuganira no kumenyana.

Hano rero twagukusanyirije inama zinyuranye wakitaho zikagufasha kuhanyurana umucyo ku munsi wa mbere dore ko akabuze basiza katabonekera mu isakara kandi burya uko umuntu umwiyeretse bwa mbere ni ko akomeza kugufata.

1. Inama ya mbere

Hitamo ahajyanye n’ubushobozi bwawe kandi nanone habereye kuganirira. Hashobora kuba ahantu hari ubusitani, utu bungalows se, cyangwa ahandi ariko mubasha kuganira nta wubavundira.

Irinde kandi kubwira nabi cyangwa gusuzugura ubazaniye ibyo mwatumije cyangwa se ngo unenge imitekere yaho na serivise yabo. Ibuka ko wahahisemo kuko uhazi, kuba wapfobya ibyaho uwo muri kumwe ashobora kubibona ukundi ndetse n’ubutaha wamutumira ntaze. Wowe garagaza ubugwaneza no guca bugufi.

Wibuke ko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana.

2. Inama ya kabiri

Ibuka ko nubwo waba umaze igihe kinini umutekerezaho ariko niwo munsi mubonye wo kuganira mukamenyana. Rero sigaho gusimbuka ibyiciro ngo uhite utangira kuvuga iby’ubukwe.
Ahubwo ni igihe cyo kumwereka ko ari wowe umwizihiye, ukoreshe amagambo arimo urukundo (ariko wirinde imitoma myinshi), umwibwire nawe akwibwire mbese mumenyane. Mu kumwibwira kandi wibuke ikintu cy’ingenzi: ni umuntu wifuza ko mwazakomezanya ahazaza. Kugira ibyo umuhisha bishobora kwangiza ahazaza hanyu (nko kuba warabyaye, kuba waratandukanye n’uwo mwari mwarashyingiranywe…). Irekure kandi ugerageze umutere amatsiko ku buryo aza kukubaza ibibazo. Birakwereka ko yifuza kukumenya biruseho.

3. Inama ya gatatu

Birashoboka ko yaba atari we wa mbere mugiye gukundana. Abo mwatandukanye bashobora kuba baraguhemukiye mu buryo bumwe cyangwa se ubundi
Mu biganiro mugirana ntugomba kuzanamo amakosa y’abo mwakundanaga cyangwa se ngo ugaragaze ukuntu wahemukiwe. Ibuka ko ari umuntu mushya, guhita umubwira ibyerekeye abo mwakundanye azabifata nk’ubujajwa, kwigira mwiza, ndetse azahita anumva ko nawe muramutse mutandukanye wagenda umutaranga.

Tegereza hashire igihe nibiba ngombwa we azabikwibariza.

Ibi biranareba abagabo bajya gutereta bitwaje abagore babo (umugore wanjye aransuzugura, ntanyara, … ) Ese ubundi uba uzi ute ko uwo uri kuganyira we ibyo ushaka abyujuje? Niba ugiye muri ibyo wikitwaza ingingo zikurengera, jyana ingeso zawe cyangwa urukundo rwawe, iby’iwawe ubisige iwawe.

4. Inama ya kane

Iyi nama ahanini irareba igitsinagore.

Niba umuntu agutumiye ngo musangire munaganira, ntugomba kwitwaza abaherekeza. Nibyo koko ufite inshuti, ushobora no kuba warabyaye rwose, ariko ni wowe gusa yatumiye ngo muganire.

Kwitwaza inshuti hari uzabibona nko kumukura ibyinyo cyangwa kudashaka ko muganira umwihariko naho kwitwaza urubyaro bishobora gufatwa nk’aho hari icyo wishisha ku buryo umwana ari bukugoboke (benshi babikora ngo kugirango batabasaba kuryamana)

Niba wemeye kumuha umwanya wawe wumuhe wose, kandi wibukeko ari wowe ashaka ko muganira gusa.

5. Inama ya gatanu

Inama ya gatanu irareba terefoni.

Rwose niba washatse kuganira n’umuntu, shyira terefoni ku ruhande, ndetse unakuremo ijwi kugirango itaza kubasakuriza.
Guhora urebaho, wandikirana n’abantu bigaragaza kudaha agaciro uwo muri kumwe cyangwa se kubishya ikiganiro.

Kwihanganira amasaha muri bumarane udakoresheje terefoni ntacyo byagutwara kandi bizagaragariza uwo muri kumwe agaciro wamuhaye.

6. Inama ya gatandatu

Iyi nama ahanini irareba abanywa ibyokunywa bisembuye.

Niba mwasohotse ibuka ko mutajyanywe no kunywa ngo musinde ahubwo mwagiye kuganira.

Gerageza unywe mu rugero, wirinde gusinda kugira ngo utaza kuvaho utana haba mu byo uvuga cyangwa ukora.

Kandi iminywere yawe ishobora gutuma uwo mwasohokanye ubutaha atitabira ubutumire bwawe kubera ko atanejejwe nuko wasinze.

Tunywe mu rugero

7. Inama ya karindwi

Nibyo koko ni ingenzi ni na byiza kwibwirana, mukamenyana. Ariko ntabwo ugiye gusaba akazi niyo mpamvu atari ngombwa kuvuga no kurata amashuri wize, ibyo wagezeho, imitungo ufite n’ibindi.

Yego hari ibyo akwiye kumenya kugirango amenye uwo bavugana ariko ibindi biharire iminsi izakurikiraho. Si na ngombwa kumubwira akazi ukora niba atabikubajije, kuko ashobora kumva uri hasi ye cyane cyangwa se umurenzeho cyane.

Rero nkuko abanyarwanda babivuze, VUGUZIGA utavaho uvuga n’akari imurori. Ivuge ariko ureke kwihimbaza no kwirata

8. Inama ya munani

Nibyo koko uko yaje yambaye, uko mwaganiriye, aho muri kuganirira, ibyo mwanyoye ni bimwe mu bishobora gutuma wifuza ko mwaryamana.

Ariko ibuka neza ko kumenyana bitavuze kuryamana na cyane ko ari umuntu ushakaho ubushuti burambye. Ni umuntu kandi mudasanganywe, mudasanzwe muganira, bivuze ko utamuzi bihagije nawe atakuzi bihagije.

Rero irinde kuganira ku byerekeye imibonano ndetse unirinde kumusaba ko mwaryamana kuko kubikora bishobora guhita bisenya umubano wanyu.

Icyakora kumusoma bitewe n’ijambo ryiza akubwiye, kumusoma umusezera, byo ni ibyerekana ko wishimiye umwanya mwamaranye, gusa ukamusoma bisanzwe, ku kiganza cyangwa ku itama, gusa no kumuhobera ni ikimenyetso cyiza.

9. Inama ya nyuma

Inama ya nyuma twatanga irareba abantu bakunda kuvuga. Mu kuganira irinde kwiharira ijambo, wimera nka Radiyo niyo ivuga ntawe uyisubiza.

Ni umwanya wo kuganira no kumenyana aho buri wese abwira undi si umwanya wo kuvuga udafata feri.

Rero ha umwanya uwo muri kumwe nawe avuge, ndetse nibiba byiza ibiganiro byanyu bibe biri mu buryo bw’ibibazo n’ibisubizo kuko niho umuntu abona uko aganira.

Izi sizo nama gusa ariko ubashije kuzubahiriza byagufasha

Menya byinshi byerekeye kurwara umutwe udakira

Kurwara umutwe ni ibintu bisanzwe kandi bishobora kugera kuri buri wese dore ko kenshi kurwara umutwe ari ikimenyetso cy’uko mu mubiri hari ibitagenda neza. Nawe se iyo urwaye malariya umutwe urakurya, warwara tifoyide bikaba uko. Urwara ibicurane umutwe ukameneka, warwara amaso bikaba uko. Uyu mutwe nyamara iyo icyawuteye gikize nawo urakira.

Kuri bamwe nyamara barwara umutwe witwa ko udakira, ndetse bakabana n’ubwo buribwe igihe kinini. Umutwe udakira ushobora kwizana nk’uko ushobora no kugira impamvu yihariye iwutera, nkuko hano tugiye kubivugaho.

Ni iki gitera umutwe udakira?

Nkuko hejuru tubivuze, umutwe udakira kenshi nawo ugira impamvu ziwutera. Muri zo twavugamo :

  • Kubyimbirwa cyangwa ibindi bibazo bifata imiyoboro y’amaraso iri ku bwonko ndetse hazamo na stroke (kutagera kw’amaraso ahagije mu bwonko kubera umutsi wipfunditse cyangwa waturitse)
  • Indwara ziterwa na mikorobi nka mugiga
  • Gutsikamirwa kw’imitsi yo mu mutwe
  • Ibibyimba ku bwonko
  • Gukomereka ubwonko cyangwa ahabuzengurutse
  • Gukoresha imiti y’umutwe cyangwa ububabare kenshi nabyo bishobora kugutera kurwara umutwe udakira. Niyo mpamvu uba udakwiye kuyifata iminsi irenze ibiri mu cyumweru cyangwa se iminsi 9 mu kwezi. Kuyirenza bishobora gutuma uhorana uburwayi.

Nyamara kandi uretse ibi tuvuze ruguru hari ibindi byongera ibyago byo kurwara umutwe udakira. Muri byo twavugamo:

  • Kuba uri igitsinagore
  • Kubura umutuzo, amahwemo igihe kinini
  • Kudasinzira neza (byibuze amasaha 7 ku munsi ku bantu bakuru)
  • Kugira agahinda gasaze
  • Umubyibuho ukabije
  • Kugona usinziriye
  • Gukoresha ikawa cyane
  • Gukoresha kenshi na cyane imiti y’umutwe

Gusa nanone iyo uhorana umutwe udakira, uba ufite ibyago byo kugira agahinda gasaze, kubura ibitotsi, umunabi, kubura amahwemo n’ibindi bibazo binyuranye bifata imitekerereze.

Ni ryari usabwa kujya kwa muganga?

Ubusanzwe niba umutwe wawe uza ariko ukijyana si ngombwa kujya kwa muganga. Gusa hari ibindi bimenyetso bigendana na wo bigusaba guhita ujya kwa muganga kuko gutinda byaba ari ukwiyongerera ibyago n’ibibazo.

Muri byo twavugamo :

  1. Kurwara umutwe inshuro zirenze ebyiri mu cyumweru
  2. Gufata imiti y’uburibwe iminsi myinshi
  3. Kuba igipimo gisanzwe kitakikuvura, bikagusaba kurenza igipimo ngo wumve worohewe
  4. Aho koroherwa kumva urushaho kumva uburibwe, indihaguzi no kuremererwa
  5. Kuba umutwe utuma utabasha gufata ikintu ngo ugikomeze, ugasusumira, ukagobwa ururimi (ukadedemanga), ukagira ikizungera ndetse ukumva nturi kureba neza

Ni gute nakirinda?

Kwirinda nibyo koko biruta kwivuza. Nubwo hari ibyo utabona uko wirinda cyangwa uko ubihagarika ariko hari ibyo usabwa gukora mu rwego rwo kurinda kurwara umutwe udakira. Muri byo twavuga:

Irinde ibikongerera umutwe.

Nibyo koko burya nubwo waba utazi neza ikiwugutera ariko uko ugufashe ujye wandika ibyo wariye, aho wari uri, ibyo wahumuriwe, ibyakubayeho (cyane cyane ibibabaje), n’ubutaha nugufata wongere wandike, uzageraho uvumbure ikintu kiwugutera cyane

Irinde gukoresha imiti cyane.

Nibyo koko ntiwarwara ngo ureke gufata imiti, ariko nanone kwiyahuza imiti ugendeye ku buremere bw’indwara si byiza.

Nkuko hejuru byavuzwe ntugafate imiti y’umutwe iminsi irenze ibiri mu cyumweru. Niba uyifashe umutwe ntukire, jya kwa muganga.

Sinzira bihagije.

Nkuko twavuze, umuntu mukuru yagasinziriye amasaha 7 cyangwa 8 ku munsi. Ndetse ni byiza kugira igihe cyo kuryama no kubyuka kidahinduka. Niba ufite ikibazo cyo gusinzira, gana kwa muganga bakurebere ikibitera

Ntukibuze kurya.

Gerageza gufata byibuze amafunguro atatu ku munsi, by’umwihariko irya mu gitondo. Kandi niba wiyiziho kurwara umutwe cyane wirinde ibiwongera nk’ikawa. Ndetse niba ufite ibiro byinshi gerageza ufate ifunguro rigufasha kubigabanya

Kora siporo.

Siporo ni ingenzi ku bantu bose dore ko inafasha mu kuba ukomeye, kurwanya stress ndetse ifatanya n’imirire mu kugira ibiro bikwiye uko ureshya. Siporo nko koga, gutwara igare, kugenda n’amaguru ni nziza kandi ntizivunana cyane.

Rwanya stress.

Stress ni imwe nayo mu mpamvu zitera umutwe udakira. Iterwa na byinshi. Akazi, abo mubana, uko ubayeho, aho uri, … wowe gerageza kwikuramo ibiguhangayikisha, wirengagize ibidashira, ibyo udafitiye igisubizo ntukabyigeho. Kuganira n’inshuti, gutembera, meditation, kujya muri korali, ni bimwe mu bigabanya stress

Gabanya ikawa.

Nubwo imwe mu miti igabanya uburibwe usanga irimo caffeine ariko iyo ibaye nyinshi aho kuvura ahubwo yongera ikibazo. Niba uri gufata imiti irimo caffeine ni byiza kutanywa ikawa cyangwa ibindi bibonekamo caffeine nk’icyayi.

Umutwe udakira ni ikibazo kiri kugenda cyiyongera dore ko n’imyuka ihumanya ikirere, urusaku rukabije nabyo biri mu biwutera. Kwirinda ibiwutera, kuwivuza hakiri kare ni ukuramira amagara dore ko ari Indwara ishobora no guhitana umuntu.

Turengere ubuzima

Horoscope : Virgo (23/08-22/09)

Muri ya gahunda twatangiye yo kugenda dusobanura ku byerekeye horoscope uyu munsi hatahiwe abafite ikimenyetso cya Virgo, Vierge abo bakaba baravutse mu matariki ari hagati ya 23/08 kugeza tariki 22/09.
Aha tubonereho kwibutsa ko atari ubushakashatsi bwacu bwite ahubwo twifashisha ibyavumbuwe n’abahanga byanditse mu bitabo n’imbuga zitandukanye tukabishyira mu rurimi rwacu kugirango benshi biborohere kubyumva.

Abavutse muri aya matariki ni abantu bakunda gushyira ibintu mu buryo ku buryo abandi bavuga ko bakabya kwita kuri buri kantu, gusa mu mutima baba babashima nubwo mu kubibabwira bababwira ngo barakabya

Buri kantu kose usanga bakitaho bakagatekerezaho bikabatera guhorana ikimeze nka stress muri bo idashira kuko nyine baba bashaka ko bijya mu buryo

Kuri bo gutanga no guhabwa babiha agaciro kangana. Kwitanga bitangira abandi babifata nk’inshingano kuri bo kandi babikora babikunze

Gusa mu buzima bwabo bagira amabwiriza ngenderwaho kandi baba bifuza ko uwo bahuje abigenderaho ntajye hanze y’urubibi cyangwa ngo akore ibyo batemeranywaho

Ni abantu bahora basangwa n’abandi babashakaho inama, ni impano bavukana rwose si ibyo bashakisha kandi inama aguhaye niyo utayikurikiza ariko uba ubyumva ko ari yo nama nzima ugereranyije n’izo wahawe n’abandi cyangwa iyo wowe wakigira

Bazi kujya impaka ariko zubaka. Ni gacye uzabasanga baganira abandi, ahubwo n’igihebsanze mu kiganiro kivuga ku muntu usanga bo bavuga bamushyigikira niyo yaba ari we wakoze ikosa, baba bashaka gusana aho gusenya niyo mpamvu baba abahuza beza b’imiryango

Ntuzatungurwe no gusanga bahora bashaka kwikorera, baba bifuza kubaho ntawe ubabwiriza icyo gukora ahubwo bakabikora mu buryo bwabo ndetse bagafasha abandi gukora ibyabo

URUKUNDO

Niba mukundana banza umwereke urukundo nyarwo, niho nawe azakwiha wese kandi akakwirekurira. Ntibakunda inkundo za hato na hato zitaramba, ashaka urukundo rurambye kandi rurangwa no kwizerana no kubwizanya ukuri.

Ntibakunze kuryamana n’abantu benshi ndetse nk’uko izina ryabo ribivuga, ni amasugi. Benshi muri bo bashyingirwa bakiri amasugi cyangwa bakabana n’abo bakoranye imibonano bwa mbere. Iyo bitagenze gutyo, usanga batajarajara mu rukundo ahubwo iyo bakunze baba bakunze

Niba ushaka gukundana n’umugabo wavutse muri aya matariki usabwa kubanza kwimenyereza gushyira ibintu ku murongo kandi ukihangana kuko urukundo baruzamo gahoro gahoro. Bisaba kandi kumuha amakuru yuzuye iyo agize icyo ashaka kugusobanukirwaho, kuko guca ku ruhande ntabikunda.

Umugore wavutse muri aya matariki we rero bwa mbere birakugora kuko ubona ko yaguteye indobo byarangiye nyamara burya aba ashaka kureba niba koko ukomeje. Muri macye kukwemerera ko mukundana bibanzirizwa n’imitego n’ibizami byinshi kubitsinda kwawe rero nibyo bituma akwiha cyangwa akwiyima.

Ntibakunda ibintu icyo ntuzacyitwaze rwose. Impano umuha azibonamo umugisha ntazibonamo ikimenyetso cy’urukundo. Gusa iyo umusanze uri umuhanga mu kuganira, umugisha inama, umubwiza ukuri, gutsindira umutima we biroroha.

IMIBANIRE

Ni abajyanama beza kandi ikibazo cyose umugejejeho abona uburyo nyabwo bwo kugufasha kugicyemura.
Niyo mpamvu bagira inshuti nyinshi mu ngeri zose.
Kandi ubushuti bwabo buraramba. Icyiza cyabo ni abanyamabanga, kumubitsa ibanga rwose ba wizeye ko batazarimena.

Mu muryango usanga baha agaciro kanini abo bakomokaho n’ababakomokaho by’umwihariko baba bashaka kwita ku bashaje n’abarwaye muri bo. Ibi babikora kuko bumva ko ari inshingano zabo nta wundi bireba.

AKAZI

Ni abantu bakunda akazi gasaba gutunganya ibintu no kubishyira mu buryo. Usanga bakunze kuba abaganga, abavura indwara zo mu mutwe, abajyanama, abanyamabanga, abarimu n’abakangurambaga. Iyo bahisemo kwikorera usanga bakunze gukora ibijyanye n’ubucuruzi

Mu mibanire abo babana neza cyane ni Taurus, Cancer, Scorpio, Capricorn, Pisces (Poisson)

Bamwe mu bazwi cyane bavutse muri iki gihe twavugamo: Beyoncé, Michael Jackson, Richard Gere, Lea Michele, Zendaya, Nick Jonas, Bernie Sanders, Cameron Diaz, Quvenzhane Wallis, Paul Walker, Kobe Bryant, Jimmy Fallon, Blake Lively, Adam Sandler, Wiz Khalifa, Shania Twain, Sean Connery, Harry Connick Jr., Lilly Tomlin, Amy Poehler, William Howard Taft, Lyndon B. Johnson, Mary Shelley, Leo Tolstoy, Agatha Christie, Stephen King, Tom Ford, John McCain, Kwame Nkrumah, Emmerson Mnangagwa, Salva Kiir Mayardit, Cristiano Ronaldo, Luka Modrick, Jerome Boateng, n’abandi

Biracyaza…

Horoscope : Leo (23/07-22/08)

Muri ya gahunda yo gusobanura ibyerekeye horoscope nkuko twabyemeye reka noneho uyu mwanya tuvuge ibyerekeye abavutse hagati ya tariki 23 z’ukwa 7 na tariki 22 z’ukwa 8 ni bo bafite ikimenyetso cya Leo (Lion).

Uko bateye bameze nk’abagira rukuruzi. Muri macye kuri bo kurema inshuti ni ibintu bitabagora cyane dore ko barangwa n’ubugwaneza akenshi.

Bwa bugwaneza bwabo ni bwo butuma basabana bityo ugasanga bagira inshuti nyinshi cyane cyane zibakundira ubuntu bagira ndetse n’ubugwaneza bwabo

Icyakora bagira akantu ko kwiyemera dore ko usanga badakunze kugendera mu kigare, ubwo nunakibabonamo nibo bazaba bakiyoboye. Muri macye ntibapfa gukurikira ibyo babonye byose badafite impamvu cyangwa ubusobanuro bufatika

Barangwa no kudahemuka ndetse kuri bo kubeshya ni ikintu kibavuna kugikora kuko bishimira kwizerwa

Baba abanyamurava bakagira umwete ku kazi, niyo mpamvu usanga nta kanya kabo gapfa gupfa ubusa. Niba atari mu kazi aba ari mu bikorwa rusange, gusura abantu, amateraniro…

Kuri bo niba yiyemeje ikintu kugikora kikarangira, iyo abona biri kwanga ntiyihambiraho ashobora no kwemera akishyura undi muntu ariko igikorwa kikarangira.

URUKUNDO

Abavutse muri aya matariki iyo bari mu rukundo usanga bitangira abo bakunda, babubaha, babizera kandi ibintu barabyoroshya dore ko urukundo rwabo rwiberamo ibitwenge n’umunezero.
Icyakora bakunda kuba ari bo basa n’abayoboye, ndetse bashaka kudatwazwa igitugu mu rukundo, bifuza ko biba uko bashaka.
Ariko nanone bagakunda kwitabwaho no kurwanirirwa, kandi bakunda abantu b’abahanga banafite ibitekerezo byubaka

Ni abantu bazi ko imibonano n’urukundo bitandukanye, ndetse kugirango muyikorane bisaba ko we bimujyamo kuruta ko wabimukoresha atabishaka.

IMIBANIRE

Mu bandi, ni inshuti zo kwizerwa kandi bakunda gufasha ababakeneyeho ubufasha. Kuzabona uwavutse muri aya matariki ari wenyine biragoye ahubwo usanga bakunze kuba kumwe n’abandi, haba mu kazi usanga ari inshuti ya bose, mu baturanyi ni uko, dore ko bakunda kuganira cyane.

Mu muryango, usanga bakora uko bashoboye ngo barinde umuryango wabo, abo bakunda, kandi bishimira aho bakomoka muri macye kuri bo isano y’amaraso ifite agaciro cyane imbere yabo

AKAZI

Ni abantu barangwa no gukora cyane kandi usanga bakunze kwikoresha kuruta gushaka akazi bakoreshwa n’undi. Akazi kababereye cyane harimo politike, igisirikare, ubucungamari, kwigisha, ubugeni n’ubuhanzi. Mbese akazi gatuma bakoresha aho gukoreshwa baragashobora cyane

Ku bwabo gukena ariko wafashije abandi kwiteza imbere si ikibazo, kuko bazi gushaka amafaranga bityo kuyatanga si ikibazo dore ko baba bizeye kuyagaruza vuba. Icyakora si ukuvuga ko basesagura ahubwo nta bugugu bagira muri bo.

Umugabo wavutse muri aya matariki niba umushakaho ubucuti ugomba kumutera umutoma, kumushima umushyashyariza. Nubwo baboneka ko bigirira icyizere ariko igihe utamucyeje ntuzizere ko watsindira umutima we. Namara kugukunda witegure impano ndetse zinahenze azaguha kuko iyo yakunze arabigaragaza. Gusa bakunze guhitamo abagore beza ku isura n’imiterere kurenza ibindi, niyo mpamvu kuri we aho gushaka umugore utazamuhesha ishema mu bandi yahitamo kwibera ingaragu iteka

Naho umugore wavutse muri aya matariki we, nawe akunda kwerekwa ko akunzwe, gushimwa no gushimagizwa. Niba ushaka kumutereta banza wige gusirimuka. Akunda umugabo urangwa n’urukundo haba mu magambo n’ibikorwa. Ni umugore udakunda guharikwa abandi ngo bajye mu ipiganwa niba umukunze nyine mukunde wenyine kuko no kugucyekaho ko umutendetse abandi bishobora gutuma akuzinukwa.
Niba ushaka kumusohokana ntuzigore, ariko nanone ntuzamujyane ahari mu rwego ruri hasi y’urwo arimo. Kumugurira ako kunywa, gutemberera mu gashyamba n’inzu ndangamurage abikunda cyane. Kumuha impano ni kimwe mu bizatuma abona ko umuzirikana kandi umwitaho

Mu rukundo abo muri Leo bashobokana cyane n’abafite ikimenyetso cya Aries (Belier), Gemini, Libra (Balance), Sagittarius

Bamwe mu byamamare n’abayobozi bavutse muri aya matariki twavugamo Barrack Obama, Demi Lovato, Jennifer Lopez, Lil Uzi Vert, Chris Hemsworth, Madona, Paul Wesley, Joe Jonas, Anna Kendrick, Najib Razak, Mohamed Morsi, Yoweli K. Museveni, Azarias Ruberwa, Hugo Chavez, Alexander Fleming, Robert Hooke…

Biracyaza….

Horoscope : Cancer (21/06-22/07)

Muri ya gahunda twafashe yo kuvuga ku byerekeye horoscope reka uyu munsi dukomereze ku bantu bavutse hagati ya tariki 21 z’ukwezi kwa gatandatu na tariki 22 z’ukwezi kwa karindwi bakaba bari mu kimenyetso cya cancer

Barangwa no kwita ku bandi nk’uko umubyeyi abigirira umwana we yabyaye, niyo mpamvu baba inshuti nziza

Kenshi bakunze gufata umwanya wo kuba bari bonyine kugirango bisuzume banashyire ku murongo ibyabo, ndetse banatekereze ku cyo bamarira abandi
Ibi bituma kuri bo iteka bifuza kuba niyo bakirirwa ahandi ariko byibuze baza kurara aho babarizwa, nagusura ntuzamuhatire kurara kuko birababangamira rimwe na rimwe

Ni abantu kandi bakunda ibijyanye n’amateka n’umuco ndetse mu bihe byabo byo kuruhuka usanga basoma cyangwa bareba videwo zivuga ku bintu by’amateka n’umuco

Mu kuganira ntibakunze kuvuga ku bandi babanenga ahubwo usanga bagira ibiganiro byo gushima no gutera ingufu abandi

Kuri bo ikintu cyose kigira agaciro, ku buryo n’ifoto yo mu bwana kuri bo ivuze ikintu kinini. Bakunze gushyira ibintu kuri gahunda

Nimuganira ntuzicuza kuko barangwa no gutega abandi amatwi kandi bagatanga inama zubaka

URUKUNDO

Gukundana n’umuntu wavutse muri iki gihe bisaba kuba uzi kwerekana urukundo mu bikorwa kuruta amagambo menshi. Gutemberana na we, kurebana filimi, n’ibindi binyuranye kuri we bifite agaciro kurenza kumutera umutoma.

Abagabo bavutse muri iki gihe, gukundana na we bisaba ko ari wowe uyobora urukundo ariko mu buryo buboneka ko ari we uruyoboye. Mu gushaka abagore bahitamo uwababera umugore akanababera nyina icyarimwe kuko ni abantu bakunze kugira amasoni ariko nanone bagakunda kwitabwaho, uretse ko na bo bakunda kwita ku bo bakunda

Abagore bo usanga bashaka umugabo uzi kwerekana urukundo, gusa aba bagore nanone usanga mbere yo kujya mu rukundo abanza kugenzura cyane. Iyo amaze kukwizeramo inshuti nyayo aba ashaka umufate nk’umwamikazi, nawe akakwitura kukwereka urukundo mu bikorwa, mbese ntibatandukanye na basaza babo

IMIBANIRE

Mu mibanire n’abandi usanga bakunze gusabana ariko ibiganiro bibashimisha ni ibibereye mu rugo, aho imiryango iba yasuranye kurenza kuganirira mu kabari ku bagabo, nubwo nabyo babikora ariko ntibibashishikaza cyane nko mu rugo.
Baha agaciro amasano cyane ndetse kuri bo uwo ari we wese bamenye ngo bafitanye isano babiha agaciro kandi bakunda ubumwe mu muryango

AKAZI

Mu bijyanye n’akazi uzasanga abavuka muri aya matariki bakunda gukora akazi bakora ari bonyine kurenza kuba bakorana n’abandi kuko baba babona bibadindiza. Gusa baba babakozi beza bashimwa n’abakoresha babo. Ubuganga, ubugeni, politiki, ubuhanzi niyo mirimo bakunze cyane kurenza indi

Amafaranga kuri bo avuze ikintu kinini, barayashaka kandi ntibayasesagura. Ahubwo usanga byashora mu mishinga yunguka kandi mu rugo bakunze kuba aribo bacunga umutungo warwo kuko kuri bo buri faranga risohoka gusa mu gihe cya ngombwa.

Bamwe mu bavutse muri aya matariki twavugamo: Meryl Streep, Tom Cruise, Ariana Grande, Selena Gomez, Khloe Kardashian, Jaden Smith, Kourtney Kardashian, Vin Diesel, Robin Williams, Lana Del Ray, Lindsay Lohan, Gisele Bundchen, Li’l Kim, Courtney Love, Pamela Anderson, OJ Simpson, John Quincy Adams, Calvin Coolidge, Gerald R. Ford, George W. Bush, Franz Kafka, Nathaniel Hawthorne, Pablo Neruda, Ernest Hemingway, Emily Bronte, Vera Wang, Giorgio Armani, Oscar de la Renta

Biracyaza….

Horoscope : Gemini (21/05-21/06)

Mu gukomeza kubagezaho ibiranga abantu ukurikije igihe bavukiye nk’uko twabyiyemeje ubu noneho tugiye kuvuga ku bantu bavutse hagati ya tariki 21 z’ukwa gatanu na tariki 21 z’ukwa gatandatu, ari bo bafite ikimenyetso cya Gemini

1.Bamenyera vuba

Aha si ukumenyera nka ya mvugo ngo ntumenyere ahubwo twavuga ngo ntaho wabashyira ngo bananirwe kuhaba, kuko ikintu cyose bashaka barakigerageza byibuze rimwe wenda byakanga bakabona kurekera kandi ubuzima bwose ubashyizemo babasha kubumenyera bitabagoye. Ndetse no mu mibanire biraborohera kwisanisha n’abandi kuruta uko bo baharanira ko abandi bamera nka bo

2.Barasabana

Nubwo usanga badakunze gutera hejuru no gusahinda basakabaka ariko nukora ikirori ukabatumiramo humura ntikizabiha. Bazi gutera urwenya, kuryoshya ikiganiro ku buryo ari urukerereza. Ndetse uwo bitumye gutereta ntiyabasha kubava mu nzara keretse iyo abimye umwanya naho ibiganiro byabo biba birimo rukuruzi.

3.Abahanga

Ni mu gihe reka babashe gusabana no kumenyera vuba kuko mu busanzwe abavutse muri aya matariki baba abahanga. Nutamubonana igitabo asoma, uzamusanga kuri internet ari gucukumbura utuntu n’utundi niyo mpamvu kumugisha impaka utapfa kumutsinda kuko usanga hari byinshi azi utacyekaga

4.Batinda gufata umwanzuro

Aba usanga bibagora gufata umwanzuro ukakaye cyane cyane iyo babona hari uwo biri bubangamire. Mbere yo gufata umwanzuro babanza kubyigaho cyane, hamwe no kukubwira ko ashaka ko mukundana bimuva kure atari uko atagukunda ahubwo kuko yabanje kubyigaho cyane

5.Barahindagurika

Kwa gutinda gufata umwanzuro kwabo usanga bibatera guhindagurika aho usanga rimwe na rimwe bafata imyanzuro nyuma bakicuza. Ndetse usanga bajya bafata imyanzuro ibangamiye inyungu zabo ariko igashimisha abandi, iyo uwo bari bafashe basanze hari abo wabangamiye. Ibi bituma kenshi kugera ku cyo biyemeje bibagora, aho usanga apanga imishinga myinshi icyarimwe nuko yose ikaba yamupfana
Ntibizagutungure nuba wapanze nawe gahunda akayihindura ku munota wa nyuma nta n’impamvu ifatika ihari. Ibintu bibasaba umwanya munini ntibabikunda, aho kumubwira ngo agufashe gupakira mwimuke wamubwira ngo nakwereke ahari akabyiniro kagezweho aho azakumva vuba. Mbese ibyiza ni ukumutunguza gahunda kuruta ko mwayipanga igihe kirekire, aho biroroshye ko azayica

Ikindi twakongera ku bibaranga ni uko kwa gusabana kwabo kubafashisha kuba abizerwa aho usanga babitse amabanga y’abantu benshi kandi rwose bakaba batapfa kurimenera uwo ari we wese keretse mu gihe babona ko hari ibyo biri bukize naho ubundi kumubwira ni nko kwibwira, ni ba HISHAMUNDA. Gusa ibi ntibizatume ubizera cyane kuko umuntu ashobora guhinduka bitewe n’impamvu zinyuranye

MU RUKUNDO

Uwavuga ko gukundana nabo ari umunyenga ntiyaba abeshye gusa nanone kwa gusabana na benshi bituma umuntu ufuha cyane atashobokana na bo. Ariko iyo yagukunze aba yagukunze, ikibazo ni uko badapfa kwizera ko bakunzwe, ariko muri kumwe urabibona ko agukunda. Ku bahungu gupfa kukwerurira mu magambo ko agukunda birabagora ariko ibikorwa bye birivugira, ariko iyo umweretse ko utamushira amakenga abivamo kuko ni abantu bababazwa n’ubusa.

Niba ushaka ko urukundo rwawe na we ruramba, bigusaba kumenya kuganira kandi ibiganiro bya gihanga, birimo ubwenge kurenza kumuganirira ibyo mu buzima busanzwe.
Mbere yo guhama hamwe, usanga bakundana na benshi kugeza babonye uwo bahuza neza kandi bamubera abadahemuka.
Umugabo wavutse muri aya matariki mu mibonano aba ashoboye kandi akunze kuzanamo udushya, ndetse aba ashaka mubikore mubiganiraho, no mu biganiro bye akenshi iyo ngingo usanga ayivugaho ashize amanga
Abakobwa bavutse muri aya matariki bo usanga kumukunda bigusaba kuba umuhanga mu kuganira kuko kukwizera bisaba igihe. Baeasabana nka basaza babo ariko kukwemerera urukundo biva kure kuko bizera gacye. Gusa kwizera kwabo kujya gutuma bahemukirw kuko iyo agukunze akwiha atizigamye, wamuhemukira gato akakuzinukwa burundu

IMIBANIRE

Mu mibanire n’abandi usanga bshimira kumara igihe bari kumwe n’inshuti n’umuryango. Kuri bo nyuma y’akazi baba bumva bagomba kuba bari kumwe n’abandi baganira, ariko ibiganiro bumva byabateza imbere cyangwa birimo ubwenge. Inkuru zirimo amakabyo n’ibihuha ntibazikunda, niyo mpamvu usanga bamwe muri bo no mu kabari banywa bonyine, bitekerezaho aho kujya mu bavuga ibiterekeranye
Nubwo umuryango kuri bo uvuga ikintu kinini hari igihe babona ubabereye umutwaro cyane cyane iyo hari ibyo bifuza gukora bakabona biri buboneke nabi cyangwa bikabangamira umuryango. Gusa ntacyo baba bifuza cyawuhungabanya aho cyaturuka hose

AKAZI

Akazi kose gatuma bagaragaza ubuhanga bwabo, bahura n’abantu niko kazi bakunda. Ukongeraho akazi gatuma bafasha abandi. Uzasanga abatabaye abayobozi baba abaganga, abarimu, abanditsi, abanyamakuru, abacamanza n’abacuruzi
Kuko badashyira cyane imbere inyungu usanga imishinga y’igihe kinini kuri bo idakunze gukorwa, keretse iyo ari umushinga wiyungura (inyubako, ivuriro, ishuri, …) kandi kuri bo amafaranga ni ayo gukoresha si ayo kubika

Abakundana nabo bikagenda neza cyane ni abafite ikimenyetso cya Libra (Balance), Aries (Belier) na Aquarius (Verseau)

Bimwe mu byamamare n’abayobozi bavutse muri iki gihe twavugamo: Angelina Jolie, Kanye West, Donald Trump, Notorious B.I.G., Tupac Shakur, Kendrick Lamar, Iggy Azalea, Morgan Freeman, Amy Schumer, John F. Kennedy, George Bush, Walt Whitman, Harriet Salmon Rushdie, n’abandi

Biracyaza….