UMUCUNGUZI Agace ka 35

Nyuma y’amezi 3

Tete: Cheri, ibintu ngiye kukubwira sinzi uko uri bubyakire gusa jyewe nananiwe kubyakira rwose

Tito: ntuntere ubwoba Cherie. Ni ibiki byakubayeho ukaba wananiwe kubyakira se ubwo?

Tete: Jyewe rwose maze igihe ntabona imihango. None mu gitondo naguze test ndipima nsanga ndatwite. Ibaze gutwita ndi umukobwa koko

Tito: (Aririmba) Mbega ngo biraba byiza bikananyura umutima. Ukwiye amashimwe Mana imirimo yawe irantangazaaaa. Uratwite se koko cyangwa ushaka kunyumva gusa?

Tete: Ese ko mbona bigushimishije koko kandi jyewe numva nabuze amahoro? Ariko uzi gutwitira mu rugo wowe?

Tito: Harya iwanyu ni hehe? Nshaka guhita njya gufata irembo nkanabasaba itariki tuzakoreraho ubukwe. Icyo nari ntegereje ndakibonye ubu rwose n’ejo jyewe ubukwe nabukora

Tete: Ngo gute se koko? Ubukwe butunguranye? Urumva ibyo ari nde wabyemera ubwo?

Tito: Ntabwo butunguranye kuko jyewe byose namaze kubitegura, icyo nari ntegereje ni ukumva ko utwite. Rwose ni cyo kintu cyari cyaratumye ntatangaza itariki y’ubukwe.

Tete: Ariko uzi ukuntu gushaka ibishyingiranwa bitwara igihe, gushaka abazanyambarira, guteguza iwacu n’ibindi byose urumva byatwara igihe kiri munsi y’amezi abiri byibuze?

Tito: Reka dutegure neza itariki ahubwo, tumenyeshe abantu hakiri kare. Ibirongoranwa si kamara kuri jyewe, kuko iwanjye urahazi, byose ndabifite. Ubwo rero reka dupange ibikenewe, itariki, ndumva nta bindi bisigaye.

Nyuma y’andi mezi abiri

Duteraniye hano twese ngo duhamye urukundo hagati ya Tito na Muteteri, urukundo bifuje guhamiriza imbere yacu maze bagahitamo kunga umurunga w’urukundo maze bakiyemeza kubana akaramata umwe akitwa bwana undi akitwa madamu. Niyo mpamvu nshaka kubasaba guhaguruka maze umukwe akambika umugeni impeta ihamya urukundo amukunda, umukwe na we akabigenza gutyo

Abari aho bahise bakoma amashyi y’urufaya, abagore impundu barazivuza, maze ibirori birakomeza mu byishimo bidasanzwe kandi banezerewe cyane bose. Mu birori byo ku mugoroba, uwari ayoboye gahunda yiciye akajisho Haba aho yari ari nuko aba araje abyina buhoro buhoro aba apfukamye imbere ya Sandrine wari uri iruhande rw’abageni, amwereka impeta maze DJ aba acuranze indirimbo yitwa Marry me ya group Urban boyz, yo muri za 2013. Abari aho bose bahise batuza, nuko Sandrine atunguwe, yabuze icyo akora n’icyo areka, dore ko yari azi neza ko ibyo bintu Haba atabikora nkuko bahoraga babiganiraho.
Gusa ntabwo yari kwanga impeta ahawe n’umuntu akunda kurenza abandi, nuko aramuhagurutsa aba ari we upfukama amuhereza ukuboko ngo amwambike ya mpeta.

Haba na we yarabyanze aramuhagurutsa nuko ayimwambika bose bahagaze. Abari muri iyo soiree dansante y’ubukwe bahise bose bakoma amashyi, akamo karavuga nuko ibirori bikomeza mu byishimo ntagereranywa.

Batashye Sandrine yaherekeje Haba, nuko amubaza icyatumye akora ibintu basanzwe barumvikanyeho ko badashobora gukora

Haba: Ikintu iyo Atari kibi, ntabwo kugikora hari icyo biba bitwaye. Kandi numvaga nshaka kugira surprise ngukorera mbere y’uko dutangaza itariki y’ubukwe bwacu. Ubu koko wumvaga kuzabwira abantu ngo tugiye kubana, bakabona save the date cyangwa invitation, ari byo byari bizima? Rwose nturakare nabikoze mbishaka kandi ndumva nta nka naciye amabere.

Sandrine: nanjye igihano ndi buguhe iri joro nta kintu ndi buguhe rwose ubimenye. Uzi ko nahindukiye nakubona upfukamye nkenda guhirima koko n’iyi kanzu ubona nambaye. Ahubwo reka nyikuremo ndumva umwuka ugiye guhera. Kwambarira abageni ubanza na rwo ari urugamba.

Yagiye mu cyumba guhindura imyenda, Haba na we ntiyihanganye yahise yinjira asanga asigaranye ikariso gusa. Yatangiye kumukorakora no kumusoma, undi na we aba arafashwe, aba amufashije na we kwikuramo ikositimu yari yambaye, baba bagiye mu bwogero kubanza koga, ariko ntibigoye boga ngo basohoke ahubwo bakiri mu bwogero, Haba yahagaritse ukuguru kumwe kwa Sandrine kuri siege ya WC ifunze, nuko aba arinjiye igikorwa aragikora neza nk’uko yari yaragiye abihugurwamo na Tito, dore ko we yari inararibonye muri icyo gikorwa cyo mu buriri.

Birangiye bagiye mu cyumba barihanagura neza bararyama dore ko bari bananiwe.

Nyuma y’amezi 5

Sandrine: Cheri uzi ko nshobora ariko kuba ntwite? Mperuka imihango mbere y’ubukwe bwacu

Haba: Ibyo bintu byaba ari inyamibwa rwose. Icyakora ubukwe bwacu bwagenze neza wa. Wabonye Abraham na Cherie we ukuntu bari babukereye?

Sandrine: Disi mushiki wawe kubera inda wabonaga atibasha, gusa na we yahaserukanye umucyo. Nzamubaza aho yadodeshereje iriya kanzu nanjye inda nikura nzayidodeshe njye nyambara mu birori. Ese we wari ubizi ko papa azaduha inka ko wari warubatse ikiraro?

Haba: Oya ahubwo byarantunguye. Njye nacyubatse kuko numvaga nshaka kuzaba umworozi nimara kugira urugo. Ahubwo ukuntu yahise aduha inka rwose wa mugani wagirango yari abizi ko ikiraro gihari. Ahubwo ni ukuzajya gukura ubwatsi vuba

Sandrine: Icyakora cheri mu buzima wambereye isomo rikomeye nzakwiga, nkwigireho nanakubere umunyeshuri. Mbese nako sinzi. Wangaruriye icyizere mu buzima, watumye mba umuntu wundi, none umpaye urugo, umpaye dipolome, ugiye kungira umubyeyi, Mana sinzi nako pee.

Haba: Imana yabonye ko umugabo adakwiye kuba wenyine imuremera umufasha umukwiriye. Ni wowe yandemeye kandi imigambi yayo ni yo ituma tunyura mu nzira runaka kuko iba ibizi neza ko ari ho hari igeno ryacu. Iyo udafata gahunda yo kwiyahura simba narakumenye, ariko kubera Imana kwiyahura kwawe kuvuyemo kubana kwacu no kuzabona abadukomokaho. Burya ntukihebe ugihumeka kuko iby’Imana biza utabizi.



Nyuma y’amezi icyenda

Abraham: Mwakoze mwese kwitabira ibi birori byo kwita izina umwana wa Haba ndetse na Sandrine. Mu kuri nubwo twese twahawe umwanya buri wese agafata akanya akavuga izina yumva uyu mwana akwiye kwitwa ariko murabizi izina nyaryo ritangwa n’ababyeyi b’umwana. Ni yo mpamvu nshaka gusaba Haba agahaguruka akatugezaho amazina bahisemo kwita umwana wabo

Haba: Murakoze. Mbanje kubashimira mwese kuba mwaratubaye hafi muri ibi bihe byose haba mbere y’ubukwe, umunsi w’ubukwe na nyuma yaho. Byose murabizi ko iyo tutabagira bitari gushoboka. Gusa naje kumvikana na Cherie wanjye ko umwana wa mbere ari we umwita izina. Ubwo rero, reka musabe atugezeho izina yise umwana wacu w’umukobwa.

Sandrine yarahagurutse ahagatiye umwana nuko afata ijambo, gusa yari afite ikiniga cy’ibyishimo

Sandrine: Ntabwo mfite byinshi navuga byo gushimira abavandimwe Haba na Mama Chris, ari we mushiki we Tete ndetse na mushuti wabo Abraham kubera ko iyo hataba ahabo ubu simba nkiri muri iyi si. Benshi wenda inkuru yanjye murayizi ariko ku batayizi, cheri wanjye twahuye nafashe umwanzuro wo kwiyahura. Gusa sinari nzi ko uwo munsi nari nzi ko ari uwo kuva ku isi ahubwo wabaye uwo gutangira ubuzima bushya kandi bwiza ubu ndimo, mbanamo na we. Mu kuri sinabona amagambo nabivugamo ariko ubuzima nanyuzemo ni amateka, gusa ihumure nahawe na bo ryatumye ndushaho kwishimira no gukunda ubuzima. Ubu ngubu ndi umugore ushima, mpimbaza Imana uko bukeye n’uko bwije kandi ndi umuhamya wo guhamya ukuboko kwayo ko iyo kukigukomeje nta na kimwe waba. Kubera intege nke zanjye numvaga ndambiwe isi kandi ntakiyishaka ntanashaka kuyibaho ariko ubu nuzuye ishimwe n’imbaraga nyinshi.
Ntizimbye mu magambo rero, uyu mwana nahisemo kumwita UMUCUNGUZI HABA Hope
Buri zina rifite igisobanuro cyaryo. Kumwita Umucunguzi ni uko nacunguwe nkanacungurwa n’uwo ntari nzi, akaza kumpa ibyiringiro by’ahazaza ari na ho nakuye izina rya Hope. Naho Haba ryo ni izina rihinnye rya Habagusenga umugabo wanjye, nahisemo kurihina kuko bihita bisobanura ikindi kintu kirenze, Haba Hope, cyangwa Haba Ibyiringiro, kuko iyo hatari ibyiringiro nta na kimwe twageraho mu buzima.
Nsoze nshimira mwese, nshimire kandi umugabo wanjye udahwema kunyereka urukundo ndetse akanamba hafi muri byose. Imbere yanyu nongeye kubihamya ko nzamugandukira ndetse nkamubera umugore yishimira mu buzima bwe bwose.
Murakoze

IHEREZO

Ndagushimira umwanya wawe wafashe ugakurikirana iyi nkuru kuva itangiye kugera ishoje. Ndizera ko hari byinshi wayigiyemo, haba kugira neza utitaye ku kuba wazayigirirwa ndetse no kudatakaza icyizere, ntukihebe ugihumeka kuko iyo isaha igeze Imana ikora ibyayo.

BIRAMAHIRE Francois Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 34

Haba: Ngo condition ? Ubwo se iyo condition niba atari ibanga ni iyihe?

Tito: Umugani baca ngo utazi ingumba arongora inkumi urawuzi se?

Haba: Niyo naba ntari nywuzi ubwo naba nywumenye noneho. Ushaka gusobanura iki se ubwo?

Tito: Niyo condition rukumbi nzagenderaho nyine. Burya niba hari ikintu kigora abantu kikanabatesha umutwe bakaba banatandukana, harimo urubyaro. Rero sinshaka kuzaba muri uwo mubare rwose. Umutwe nateshejwe n’amashuri sinshaka kuzagerakaho kuwuteshwa n’urubyaro nduzi ko urushako rwo ruzangendekera neza.

Haba: Ntabwo ndagusobanukirwa neza. Rasa ku ntego wowe ntugace ku ruhande yewe.

Tito: Ntabwo nshobora gushaka umugore ntaramutera inda nibyo nashakaga kukubwira. Rero umunsi azaza ambwira ko atwite, azagenda tumaze kwemeza itariki ubukwe buzaberaho. Kumukunda ni indahiro, kumwubaha ni ihame ariko agomba no kumbyarira abana. Nta kizabinyemeza rero uretse kubona atwite.

Haba: Ubwo se ibyo mwabiganiriyeho cyangwa ni imyumvire wifitiye gusa, we nta kintu abiziho?

Tito: Oya ntabwo nabimubwiye. Nshaka kuri we bizabe surprise atazi ko namaze kubipanga kera. Ahubwo umenye ko ubu turi kuganira nk’inshuti, ntuzamenere ibanga ndagusabye. Ibindi byo rwose ubindekere nzabyimenyera.

Haba: Humura sinzakuvamo ariko sinshyigikiye iyo myumvire yawe rwose pee. Kuko ibintu byose biba byiza iyo mwabyumvikanyeho hagati yanyu. Naho rwose kubimutunguza akabona atwite ashobora no kubiguhisha akayikuramo wenda acyeka ko nabikubwira umuhindura umusazi. Erega ni abasore bake bemera ko bateye inda. Ubwo rero sinzi hagati aho icyo uri bukore. Ku bwanjye nguhaye inama wabivuganaho na we mukaba mubiziranyeho naho kumutunguza ibyo bintu si byiza

Tito: Aho rero rwose turi gucuranga imbusane kuko sinzi ko nabimubwira pee. Ubwo umupango mfite nugenda nabi nzahindura mpange ibindi. None se wowe ubwo wumva kuyimutera byaba bitwaye iki kandi mukundana muzanabana?

Haba: Byo ubwabyo erega ntacyo bitwaye ahubwo ikibazo ni ukuba mutabiziranyeho mbese ikaba ari gahunda bwite. Uzi ko hari n’abakobwa babitunguza abasore bakiteresha inda, yabikoza umuhungu, ati ibyo ni ibyawe sintera inda cyangwa ati sanga uwayiguteye akaba aramwigaritse. Burya mu rukundo ni byiza kuganira. Kwanza ibyo tubireke. Umva nkore iki koko ngo sinjye ndangiza vuba? Uzi ko iminota ibiri itarenze

Tito: Sha gutinda kurangiza bigendana na experience ahanini, gusa nanone burya hari tekinike zindi ukoresha bikagufasha kutarangiza vuba.

Haba: Nyine izo ni zo nshaka kumenya. Erega sinshaka ko Sandrine azangaya cyangwa ngo azumvane bagenzi be uko ababo bakora akazi maze akanegura. Rwose nshaka nanjye kumenya akazi kose nkajya mugeza ibicu akemera.

Tito: Ikintu cya mbere usabwa ni ukwimenya. Ubundi iyo uri hafi gusohora ubyiyumvamo. Aho rero ushaka uburyo ugabanya frottement. Ushobora guhita uvumbika ntukomeze kwinyeganyeza na we ukamufata ntanyeganyege. Icyo gihe ntabwo uba ugisohoye. Gusa hari umurongo ntarengwa iyo wo wawugezeho ntiwafunga amasohoro ngo byemere. Urumva bisaba kwimaitriza.

Haba: Sha ko numvise ubushyuhe bwaho bwonyine bwatuma ndangiza koko niyo ntanyeganyega?

Tito: Wapi mwana. Burya kurangiza uretse kuba bituruka mu mutwe ariko binaturuka ku mutwe w’igitsina kuko haba udutsi duto twumva uburyohe Kandi tubwumva uri kwinyeganyeza cyangwa se we yinyeganyeza. Sinzi niba warigeze utera akanyamerika ariko niba warabikoze uzi ko iyo ukoze ku mutwe wayo ari bwo usohora vuba ukanumva ubunyunyusiiii. Rero no mu gikorwa umutwe ni wo ukora. Ni na yo mpamvu abahanga mu kunyaza badakoresha umutwe w’imboro kuko wahita urangiza. Ukoresha umugongo wayo, hano ahakebye n’ahadakebye bihurira.

Haba: ibyo bintu umbwira ndumva ari mu gicuku pee.

Tito: Umva n’ubundi theories erega ntabwo zigisha neza. Nshobora kukubwira uko mbikora wowe wabishyira mu bikorwa bikanga. Gusa uko uzagenda umenyera bizagenda biza buhoro buhoro. Ntuzacike intege cyangwa ngo wigaye ko udashoboye natwe bwa mbere ni ko byatugendekeye ariko ubu turakosora bakemera.

Haba: Mbwira utundi mwana nanjye ndebe ko naba nk’abandi. Ako kutinyeganyeza nakumvise.

Tito: Akandi rero ni ukumuganiriza. Iyo ubikora uganira bituma ubwonko budatekereza kuri icyo gikorwa gusa bityo umwanya wo kurangiza ukiyongera. Ariko ntuzamuganirize amasaka n’ibishyimbo ahubwo muba muganira ibyerekeye urukundo nyine, umubaza niba ari kuryoherwa, mbese mukaganira ku gikorwa. Binatuma na we arushaho kubyiyumvamo bityo kurangiza kwe ntibize gutinda.

Haba: Umva ayo masomo nzagusura uyampe neza reka nkureke ukomeze akazi, reka ntahe jyewe mfite konji uyu munsi. Ubwo tuzasubira kandi urakoze ku masomo umpaye.

Tito: Sawa mwana. Genda ube wirira isi.



Ku rundi ruhande

Sandrine yageze mu biro asanga Tete na we ari mu kazi.

Tete: Muramukazi wanjye rwose. Isoni ufite ndabona zitari ku busa rwose. None se Haba ko mutazanye ngo ansuhuze?

Sandrine : Namusiganye na boss sinzi niba ari buze kugusuhuza cyangwa atari buze. Akazi harya uyu munsi karangana gute?

Tete: Uyu munsi si kenshi cyane. Dushaka twanagakora ikigoroba. Ndabizi ufite inkuru zo kumbwira wowe rwose

Sandrine: Inkuru ntabwo zabura urabizi nawe. Ese ubundi ubu uri muramukazi cyangwa uri mukuru wanjye? Ko ibintu tuganira ubundi abaramukazi batajya babivugana

Tete: Keretse ababa bahora mu matiku banashwana. Ubu se koko twapfa iki? Musaza wanjye ntacyo mukeneyeho ngo uzamubuza kukimpa tubipfe. Kuva na mbere hose twarambaranaga, ntituzapfa imyenda. Ndakora ugakora ntituzapfa ko utahashye cyangwa utishyuye inzu. Icyakora tuzapfa ko utarya inkwavu gusa ahari kuko jye nzikunda kubi

Sandrine: Winsetsa ndahita ntonekara. Inkwavu ntabwo twazipfa keretse uriye ziriya zanjye. Ahubwo se ubu ko zimaze kuba nyinshi wa mugani sinzazigurisha?

Tete: Nyine. Ahubwo ndaza kubwira Abraham ashake isoko. Erega ikibi ni uko bazikwicira imbere naho ubundi uzakomeza uzikunde tu. Niko se papa wawe mwarabonanye?

Sandrine: Sha twarabonanye, gusa disi nasanze naramwangiraga ubusa kuko yantekerereje byose numva imbabazi ziraje mpita mubabarira. Mukadata uzi ko yamusize iheruheru, amasambu akagurisha sha. Ni birebire.

Tete: Yoo. None se ubwo papa wawe nta kuntu wamusabira boss akamuha akazi ako ari ko kose akava mu cyaro? Ndabizi ntiyabyanga.

Sandrine: Oya nanone si ngombwa cyane. Papa aracyakomeye. Ubu se ko ndi imfura ye urumva atakiri muto. Ntabwo kandi abayeho nabi. Ninkenera kumufasha nzajya mbikora ari ku isambu. Ngaho se zimpe neza ejobundi badutesheje utambwiye ikibazo ngo ufite.

Tete: Banza umpe izawe ni zo zishyushye wa. Jyewe ikibazo nari mfite naragikemuye ejo, igisigaye ntabwo kinteye ubwoba cyane.

Sandrine: Byari bibiri se?

Tete: Urabona narayeyo turabikora narabikubwiye. Icyo ntakubwiye nyine cyari kinteye ubwoba ni uko twari twakoreye aho. Rero gukorera aho, utipimishije na we atipimishije, muri mwe haramutse harimo uwanduye yakanduza undi. Ikindi gukorera aho bishobora gutuma utwara inda utateguye kandi sinshaka gutwita ntarabana na we rwose. Erega umuntu ni mugari mwana. Ugirango se nubwo mukunda, hari ubwo ndeba mu mutima we? Ejo rero naguze ikinini kirinda gusama ndakinywa. Ubu ndaza kuzirinda kumuha kugera hashize amezi 3 nkipimisha cyangwa se we yashaka tukajyana kwipimisha kuko jyewe ndabizi ndi muzima.

Sandrine: Tete ko utumye ngira ubwoba koko? Uzi ko natwe twaraye dukoreye aho!!!

Tito ashaka kubanza gutera inda naho Tete ngo ntashaka gutwita batarabana. Hazatsinda nde? Hagati aho Sandrine na we agize ubwoba. Agace ka 35 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 33

SANDRINE

Nabanje kubitinya, ariko nanone naramukundaga. Numvaga ko nta kibazo kuba nakogana na we na cyane ko bitari kuba ubwa mbere ambonye ntambaye.

Nanjye numvaga urukundo rwarushijeho kwiyongera, numvaga ubwuzu bwanyuzuye, ndetse nkumva mwishimiye kurenza mbere. Umuntu ubashije kongera kumpuza na papa agatuma twiyunga numvaga ntakwiye kumwishisha

Nabanje kujya mu cyumba nkuramo imyenda, ninjira mu bwogero na we hashize akanya gato ansangamo.

Yaranyegereye ansukaho amazi maze afata isabune atangira kuyinsiga. Nanjye narahindukiye ndamureba nuko musukaho amazi nanjye musiga isabune.

Uko dutsiritana ni ko imibiri yarushagaho kugenda iturusha imbaraga, numvaga ubushake buri kwiyongera na we kandi narabibonaga ko ubushake ari bwose ndetse yashize. Yahise anyegera atangira kunsoma ari na ko ankorakora mu mabere, nanjye sinabaye injiji dore ko byinshi nari naragiye mbyuvana bagenzi banjye. N’ubundi sinkiri isugi ngo ndamwima, cyangwa se ngo mbe hari icyo mwishishaho. Ikindi nari mbizi neza ko nta burwayi mfite kuko nyuma yo gufatwa ku ngufu naripimishije inshuro ebyiri. Gusa nanone numvaga mfite impungenge z’ibyo dushobora kuba tugiye gukora na cyane ko ntari nzi neza aho urukundo rwacu rugana. Yego arankunda ndetse yanambwiye ko atakundana urukundo rudafite intego, ariko se nzi gute niba koko ari byo?
Ibyo narimo ntekereza byatumye nsesa urumeza na we arabibona ariko ubanza yaratekereje ko biri guterwa no gutinda mu mazi

Haba: Cherie ubaye iki ko mbona usheshe urumeza

Sandrine: Cheri ibi bintu simbimenyereye sinkubeshye rwose kandi biri kuntera ubwoba. Urankoraho nkumva ni byiza biranashimishije ariko mfite ubwoba sinkubeshye

Haba: None se ufite ubwoba bw’ibyo naba ngiye gukora cyangwa ufite ubwoba bw’ibyakurikiraho?

Sandrine: Ubwoba bwa byombi. Kuko erega nubwo dukundana ariko sindamenya neza amaherezo y’urwo dukundana.

Haba: Ubwo se utegereje ko nanjye nzaba nka Tito ngatera amavi nako nkaguterura nkakwambika impeta?

Yabivugaga ariko ansatira anshyiraho amazi, nanjye ndongera ndamwoza nuko tumaze koga turihanagura tujya mu cyumba. Twageze mu cyumba arandeba mu maso, ubona ariko yabuze aho ahera

Haba: Mu kuri wambwiye amateka yawe yose ariko jyewe sindakubwira ayanjye. Kimwe nakubwira cy’ingenzi ni uko ari wowe mukobwa wa mbere ubonye ubwambure bwanjye. Ndifuza ko uba n’uwa nyuma kandi, kuko sinigeze nifuza kwirukanka mu bakobwa bidafite gahunda. Urukundo ngukunda runtegeka kubana nawe ubuziraherezo, kandi nawe ndabizi ko ari ko bimeze ari na cyo cyaguteye impungenge. Ibyo nakora byose nibigenda nabi cyangwa neza, ntubigaye kuko simfite uburambe muri byo ahubwo ni ibyo numvanye abandi, ni ukugerageza kubigana.

Sandrine: Erega cheri nanjye sindi umuhanga wabyo, inshuro imwe nabikoreshejwe na bwo simbikore numva, ni iyo gusa nzi. Rero ni ugufatanya kandi ubuhanga nizeye ko buzagenda buza.

Namubwiye ayo magambo nuko aba aransatiriye, atangira kunkorakora mu mabere nanone, ari na ko ansomasoma, nanjye ngenda mukorakora, ngera ubwo ntinyuka mufata igitsina.
Cyari cyamaze gufata umurego, nuko nkora ibyo numvanye abandi. Uko nakabikoze yatangiye gusa n’uniha, akajya asa n’ushikagurika, birangira mbonye amasohoro aje. Byarantunguye sinari nzi ko umuntu yasohora nta mibonano akoze. Na we nabonye bimuteye ikibazo n’isoni gusa nahise nzana essuie-mains ndamuhanagura nuko muryama iruhande

Sandrine: Cheri ikimenyetso ko wari ukiri imanzi koko ndakibonye. Gusa wigira ikibazo, bizagenda biza ubimenyere

Haba: Ubu se koko bizabaho ko mbikora nkamara iminota nk’abandi bagabo ko njya numva bavuga ngo hari n’abamara isaha?

Sandrine: Cyane rwose bizabaho kandi neza. Wowe igirire icyizere wumve ko bizakunda.

Nakomeje kumukorakora, nuko mbona igitsina kirongeye gifata umurego.

Ni bwo na we yankorakoye, akoresheje intoki numva muri jye hamaze gutoha no koroha, maze aba aregutse, nuko ndagarama aba angiye hejuru. Uko ashyiramo numvaga mbabara, kuko ni ibintu navuga ko nari nkoze bwa mbere.
Icyakora yamaze iminota nk’ibiri nuko numva ibintu bishyushye bingiyemo ahita acika intege andyama hejuru, gusa buhoro ku buryo atamvuna.
Birangiye twagiye koga turaza turihanagura turiryamira

Iryo joro nasinziriye nishimye, kuko ni bwo nari mbikoze bwa mbere ni ko navuga kandi nari nejejwe n’uko mbikoranye n’umuntu dukundana.

Bukeye jyewe nari bujye ku kazi, nuko ndabyuka nditegura na we anjyana ku kazi mu modoka ya boss.

Twageze ku kazi dusanga abakozi bamwe bari mu kibuga, bareba uko dusohoka mu modoka tugana mu biro bya boss. Naramusuhuje nuko musigamo njya kureba Tete mu biro byacu.

HABA

Iryo joro nararanye na Sandrine navuga ko ari ryo joro rya mbere ryanejeje mu buzima bwanjye. Ni bwo bwa mbere nakoze imibonano kandi nezezwa no kuba narayikoranye n’umuntu dukundana ndetse dukundana urutari urumamo. Namujyanye ku kazi numva nishimye kandi numvaga mfite kwiyemera muri jye ku buryo twavuye mu modoka tukinjira kwa Tito dufatanye agatoki ku kandi.
Ubwo yasohokaga ni bwo nasigaranye na Tito, na we andeba mu maso ahita aseka

Tito: Icyo nzi cyo wararanye umutoto tu. Nizere ko utabaye injiji noneho

Haba: Umva mbese. Wowe se ko wararanye mushiki wanjye? Uranyumvira sha

Tito: ese ntukabe igifura mwana. Biba ari ukuganira shumi yanjye.

Haba: Humura nanjye simbigira intambara. Gusa sha nari nsebye habuze gato. Wari wasohora utarongoye ? sha kuba imanzi byari bindaburije habuze gato

Tito : Nkubwira ngo ujye uza nguhe trainings ugapinga ngo biriya bintu birizana. Umva mwana nubwo byizana ariko udu tekinike tunyuranye utwigishwa n’abandi. Jyewe ni uko wenda mushiki wawe atabikubwira ariko nzi ko namukoreye ikosora ku buryo ubu nizera ko niyo hazan de atamunkuraho

Haba : Ese buriya koko kubikora neza bifite aho bihurira no gukomera k’urugo ?

Tito : Uhm. Ujye usenga umugore wawe ntazagire undi bahura ngo amukosore. Ni bwo wamenya neza ko uburyo imibonano ikorwamo bigira uruhare mu kubaka urugo. Gusa si byo gusa ariko birafatanya n’ibindi byose. Niko se, wowe urapanga ubukwe ryari, ko jyewe namaze kwiyemeza itariki ?

Haba : Ntabwo nakora ubukwe mbere ya mushiki wanjye. Nimumara kubukora ni bwo nzapanga itariki, nanjye. Mwebwe se ni ryari ?

Tito : Ndumva ari mu mezi atatu ari imbere. None se ko nta bindi nitegura, naba mbuzwa n’iki kubikora ? Gusa hari condition ntegereje ko ikunda mbere yo kwemeza itariki y’ubukwe.

Condition? Ubwo ni iyihe se kandi? Agace ka 34 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 32

Yabaye ataramubwira ikibazo gikomeye afite, nibwo Haba yamuhamagaraga

Haba: Cherie waryamye?

Sandrine : Oya twari tukiri kuganira na Tete. Bite se?

Haba: Ni sawa. Nashakaga kukubaza niba uruhushya baruguhaye kuko jyewe bampaye iminsi ibiri

Sandrine : Yego uruhushya ndarufite. Ahubwo numvaga ndi bukuvugishe ningera mu buriri. None se tubipange neza cyangwa mbe nganira na Tete, uraba urindiriye

Haba: Oya reka tubivugeho nonaha kuko nshaka kuryama kare nubwo ejo ntazakora ariko hari izindi gahunda nshaka kuzindukiramo. Ubwo rero wampa gahunda ukurikije urugendo uko rureshya

Sandrine: Tuzahaguruka saa tanu ku buryo saa saba tuzaba turiyo noneho tuveyo nka saa kumi n’imwe. Ndacyeka amasaha ane tuzamarana na we muzaba mwamenyanye bihagije mwanaganiriye byinshi.

Haba: Ese ko numva wowe wikuramo nk’aho nzijyana?

Sandrine: Erega jyewe sinzi niba nabona ibyo nganira na we. Kuko rwose ntabwo ndabona umutima wo kumwakira n’ibyo bankoreye byose. Gusa nzagerageza.

Haba: Sawa noneho, ubwo gahunda ni iyo. Ushaka ariko nawe waryama kare, abakobwa kwitegura kwanyu ndabizi bitwara amasaha kandi uranzi jyewe gahunda ni gahunda. Hagati aho boss wanyu yantije imodoka ubwo ntabwo tuzatega

Sandrine: Ese wagiye uvuga muramu wawe? Wagira ngo nturi proud ye

Haba: Ahaa. Mushiki wanjye sinjya mwizera wabona na byo abivuyemo ntumuzi. Nzabibara mbibonye. Reka niryamire ubwo tuzabonana ejo.

Sandrine: Sawa chéri. Urare neza kandi ndagukunda.

Haba: Nanjye ndagukunda kipenzi.

Yaramusezeye, nuko ariryamira. Bagombaga kujya kureba papa wa Sandrine, nk’uko bari barabivuganye. Kuri Haba byari ngombwa kumenya bihagije uwo bakundana akanamenya byinshi bimwerekeye dore ko burya umuryango uvuze ikintu kinini mu mibanire ya babiri.

Bukeye bwaho, amasaha yo kugenda yarageze nuko Haba aza kureba Sandrine ku bw’amahirwe yasanze yamaze kwitegura nuko bajya mu modoka batangira urugendo. Rwari urugendo rutari rugufi kuko barumazemo amasaha agera kuri abiri. Aho bagombaga guhurira na papa wa Sandrine bo bahageze mbere, nuko baba bicaye baganira bamutegereje.

Gusa ntabwo yatinze na we kuko mu minota itarenze 20 yari abagezeho.
Sandrine ntiyigoye amuhobera yamuhereje ukuboko, ariko Haba we arahaguruka aramuhobera nuko bahamagaza agatebe k’umusaza aricara.
Batumije ibyo kunywa nuko batangira kuganira. Gusa Sandrine yagombaga kubanza gukora presentation birumvikana.

Sandrine: Papa, uyu musore yitwa Habagusenga, ni inshuti yanjye. Haba, uyu ni papa nakubwiraga.

Haba: Nishimiye kumumenya rwose. Muze, iyo se muraturusha iki ko twe mu mugi bihora ari kwakundi

Papa Sandrine : Yewe biragenda buhoro buhoro na zabukuru. Niko se, umukobwa wanjye mwamenyanye ryari ko ntari nkuzi

Haba: Ntabwo hashize igihe kinini cyane ariko amezi aragera mu munani. Gusa uburyo twahuyemo ni bwo bwatumye nifuza kubamenya kuko hari amakuru yampaye nkeka ko mutari muzi.

Papa: Ngo amakuru? Mwahuye mute?

Haba: Umukobwa wawe twahuye agiye kwiyahura. Nagerageje kubimukuramo mbona biremeye, gusa byari bigoye

Papa: Ngo kwiyahura ? Ubwo se yiyahuzwaga n’iki ?

Sandrine : Papa, ntubone naguhereje umukono ngo ubyite gusuzugura, ni uko kugera uyu munsi kuva mama yapfa utamfashe nk’umwana wawe. Wamfashe nka rubanda ugendera mu kwaha kwa mukadata bituma utamenya akaga nanyuragamo. Ibyo simbiguhora wenda ntiwabibonaga ariko umunsi unyirukana iwawe unziza ko nanze kureka ishuri, ni wo munsi nabonye ko koko akabura ntikaboneka ari nyina w’umuntu
Iyo aba ahari ntabwo ibyo byose biba byarabaye.

Papa: Ese ni ibyo byaguteye kwiyahura?

Haba: Papa, si ibyo gusa ariko nibyo mbarutso. Ubuzima yanyuzemo avuye aho avuka bwabaye bubi, kugera ubwo abona ko byose birangiye akwiye kuva ku isi. Ese byibuze ibyo muka se yamukoreraga waba warabibonaga cyangwa nyine wariturije uzi ngo umwana afashwe neza?

Papa: Bana banjye munyemerere mvuge akandi ku mutima, kuko uyu munsi nari narawutegereje igihe kinini. Imana ishimwe yo yarinze umukobwa wanjye ntapfe tutavuganye nanjye ikandinda, ubu rwose niyo nakigendera natabaruka ntuje mfite amahoro ku mutima

Sandrine : Ushaka kuvuga iki papa ?

Papa: Bana banjye, buriya mu buzima iyo utigiye ku bikuzengurutse, wigira ku makosa wakoze. Nashatse umugore nzi ko mbonye uzanduhura kurera jyenyine ariko aho kunduhura yanzaniye umuruho anca ku mwana nibyariye none ubu turi kurebana ay’ingwe.
Mwana wanjye si uko muka so ibyo yagukoreraga ntabyitagaho cyangwa ntabibonaga kandi si uko ntari nitaye ku buzima n’uburere bwawe.
Wenda hari ibyo ntazi ariko igihe cyose najyaga ncunga uko wirirwa, uko mu maso uba umeze, gusa nkavuga nti ubwo ari mu ishuri, azajya aba yo ahahungire ibyo muka se amukorera. Kuba mu biruhuko bikuru naremeraga ukajya kwa nyokowanyu, byabaga ari ugushaka amahoro yawe no kugirango ube uruhutse imvune.

Sandrine: None se papa kuki wabibonaga ntugire icyo ukora?

Papa: Si uko nabaga nabuze icyo nakora. Ahubwo nakubonagamo umukobwa ukomeye ushobors kubyikuramo. Ahubwo natunguwe no kumva ko byageze aho bikurenga ukiyahura. Iyo narebaga indangamanota yawe nkabona uracyabajya imbere bose, numvaga ko ibikubaho bitaguhungabanya. Niyo mpamvu nahisemo guceceka, nizera ko igihe kizagera ukava iwanjye ukabaho ubuzima bwawe bwite, udahangayikishwa cyangwa ngo ujujubywe na muka so.

Sandrine : Papa koko ntabwo wigeze unyanga? Kuki se wajyaga wanga kwishyura minerval?

Papa: Ntabwo byari ukubyanga, nabaga nshaka amahoro mu rugo. Byibuze ngo muka so abone ko mushyigikiye. Gusa ndicuza byose kuko n’ubundi ayo mahoro nashakaga sinayabonye. Mwana wanjye nshaka gusaza mu mahoro. Aho nakubabaje ngusabye imbabazi kandi nshaka kubana nawe amahoro

Sandrine : None se papa, amakuru ya Mukaruziga? Abavandimwe se bo bari aho?

Papa: Mwana wa, nageze aho umwanzi agira ngo awa ubu imitungo hafi ya yose yarayitwaye, nako ni birebire mwana wa. Gusa ndi muzima, ibintu birashakwa.

Haba yarebye Sandrine, ukabona ashaka kumubwira kubabarira se. Sandrine na we yaribwirije arahaguruka, ajya imbere ya se. Barahoberanye, amarira ashoka ku matama ya Sandrine, abwira se ko amubabariye.

Bakomeje kuganira, banyuzwe bose, umuryango wongeye kunga ubumwe.
Isaha zigeze baratashye, ariko noneho ntibanyura kwa Tete ahubwo bajya kwa Haba.
Ubwo bageragayo, binjiye mu nzu, nuko babanza kwicara muri salon

Sandrine: Burije rero, reka nsubire mu rugo. Ubu Tete arantegereje.

Haba: Numvaga nagusaba ukarara, kuko urukundo nagukundaga rurushijeho kwiyongera, kuba ubashije kubabarira so.

Sandrine: Noneho wumvaga narakubeshye ?

Haba: Oya si ko nabyumvaga ahubwo ni uko ntifuzaga kuzabana nawe ugifitiye inzika papa wawe.

Sandrine: Urakoze cyane. Ngaho reka njye koga noneho sinaryama ntakarabye

Haba: Ndumva nshaka ko twogana. Urabyemera?

Uhm. Sawa tu. Nibogane. Ubwiyunge nibwubahwe ku isi. Agace ka 33 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 31

Sandrine : Mana uri kunyicisha amatsiko shahu. Ubanza utazi ko nkunda inkuru kurusha ifuku wowe rwose. Cyangwa ushaka kabanze kagufate uzimpe neza

Tete: Bwa mbere, yanjyanye mu cyumba abanza kunyoza ibirenge n’utuzi dushyushye. Byo ubwabyo ni akantu nakunze cyane. Yabihanaguye ubundi agenda abikorera ka massage buhoro buhoro. Uko yamasaga urabyumva nawe ni ko nagendaga ntwarwa, ari na ko tuganira. Birangiye ankorera massage ku bikanu. Aho ho yahakoze numva ndapfuye neza neza, kuko hari imitsi yakoragaho nkumva bigeze mu bwonko no mu majyepfo.

Sandrine : Umva ba uretse gato. Ibyo bintu yabikoraga mwambaye cyangwa wari wiyambuye?

Tete: Nari ncyambaye. Ahubwo nyuma yansabye kumasa umugongo, nibwo nakuyemo ikanzu ubundi nkenyera essuie-mains. Yamashije, mbese nawe urabyumva. Rero sasa urugamba rwatangiye ubwo yambwiraga kugarama akamasa no ku mabere

Sandrine: Iyo si massage ni caresse

Tete: Umva nageze aho mbona n’ubundi umusonga mfite ukwiye gushira. Ubwo ni bwo nahise nanjye neguka buhoro ntangira kumukorakora mu gituza kuko yari yambaye isengeri, nyimukuramo. Ubwo twatangiye gusomana, sinamenye igihe yankuriyemo ikariso kuko nari namaze gupfa neza neza.

Sandrine: Mana. Tete, mwakoreye aho koko?

Tete: Nkubwije ukuri ibyo sinigeze mbitekerezaho numvaga nibereye mu yindi si. Ibintu yabanje kunkorera erega ni byo byanyishe mu mutwe kuko ni ubwa mbere byari bimbayeho. Nagiye kumva numva yayigejejemo, ariko disi, nta n’iminota ibiri yamaze nahise numva anyegereye, aranyongorera ngo ndarangije
Nibwo nagaruye ubwenge. Ariko numvaga ahubwo jyewe ari bwo ubushake buri kuza neza kurenza mbere. Yahise amva hejuru ajya koga agaruka vuba. Gusa yabanje kumpanagura, ndiryamira

Sandrine: Ahree. Ibyo si byo bita gupfubya? Ubwo uwo musonga wawuraranye urawirirwana koko? Rata ni yo mpamvu yavuze mushyire ikawa, byari ibimwaro n’isoni

Tete: Jya wihutira kumva utinde kuvuga. None se nakubwiye ko inkuru irangiye cyangwa iratangiye?

Sandrine: Mumbabarire mabuja. Nashyanukaga rwose uyu munwa wanjye uzankoraho.

Tete: Karye igipondo rero. Ubwo yaje andyama iruhande atangira kunganiriza bisanzwe turatuza nk’aho nta cyabaye. Yahise azana umuneke arampa na we arya undi, aba ashyizemo akaziki gatuje ansaba guhaguruka tukakabyina, yari yongeye yambaye boxer jye nari nambaye ikabutura ye n’isengeri urabizi hasanga n’ahakonje.

Sandrine: Sha umugabo wawe ni romantique tu. Ndemeye neza neza. Ndi gukopera nanjye ubwo ariko. Nuko mubyina aka zouk ndakumva nyine za avec toi n’izindi

Tete: Wijya kure twibyiniye iza hano hafi nka Warandemewe ya Priscilla, face to face ya Charly na Nina, utuntu nk’utwo. Uko tubyina ni ko yanyuzagamo akankorakora ku mabuno, nahindukira akankora ku mabere, ubundi tugasomana. Niko na we yagendaga ajya muri mood kuko nabibonaga muri boxer

Sandrine : Rasa ku ntego mwana uri gutuma nkoresha ubwonko cyane nimagina nkumva iyo misonga irakuvaho ikanjyaho.

Tete: Banza uvuge amagambo uyamare ubundi umpe umwanya nkubwire ibyakurikiyeho utanciye mu ijambo. Kuko ni bimwe bita five in one. Nshaka kuvuga ko yakoze ibintu mu buryo butanu bunyuranye atararangiza. Ariko nemeye pee. Burya ibintu bigira bene byo mwana.

Sandrine : Nushaka umbwire nzane super glue nsige ku munwa ufatane neza ntiwongere gufunguka

Tete: Sawa noneho. Ubwo noneho uko twabyinaga yageze aho amanura ya kabutura ye nari nambaye, aba anshoyemo intoki yumva ururenda ni rwose.
Yahise na we akuramo ya boxer yari yambaye aba agaramye ku buriri aranterura anyiyicazaho. Yazamukiyemo buhoro buhoro ubundi akazajya azamuka amanuka buhoro, ansaba kubikora uko yabikoraga maze mba ari jye mbikora. Uko nabikoraga numvise uburyohe budasanzwe ariko kubera kutabimenyera, nananiwe vuba.

Sandrine: Ubwo se ntiwayumviraga mu nda koko? Ko numva ari nko kugusoka urumambo?

Tete: Tujye kuryama ndumva amasezerano uri kuyica. Twavuganye ko utongera kuvuga

Sandrine: Sha sinkubeshye sinabibasha. None se urumva koko wambwira iyo nkuru simbazeho ibibazo? Kandi ari utuntu numva dushya.

Tete: Sawa ntacyo. Ubwo yahise rero andyamisha imbere ye, ubundi asa n’unzamura ukuguru, maze ayinjiza aturutse inyuma. Sha utuntu twose yakoze twandyoheraga buri kose ukwako. Ibyo yabikoraga anyuzamo akankorakora mu mabere, nuko akanampindukiza umutwe buhoro akansoma ananganiriza. Aho rero ni ho nayumvaga neza nkumva ari kuyitindagira nanjye kubera ubushagarira ngasa n’ufunga amabuno nabikora nkumva ngo oooh, biraryoshye cherie
Nkumva nanjye nkoze agatendo tu. Burya byose hazamo na innovation mwana ntibazakubeshye.
Ubwo uko yabikoraga rero ni bwo yabyutse aranyegura asa n’unterura anyicaza ku meza aba mu cyumba cye. Nicayeho neza ahagaze imbere yanjye mbona biraringaniye ku buryo yayishyizemo ikajyamo neza. Aho rero ni ho habereye agatendo mu buzima nzahora mvuga nti narongowe peee.

Sandrine : Ayo makuru sasa ni yo nshaka neza. Uti byagenze bite.

Tete: Yagize gutya, ayikuramo ayifata mu ntoki. Aba amfashe mu mugongo akoresheje ukuboko kw’imoso, nanjye nsa n’uwegama mfatisha amaboko inyuma yanjye hasi. Aba atangiye akazi sasa. Wari wabona aho basiga irangi? Yabikoraga buhoro buhoro atuje, uko abikora nanjye nkumva uburyohe n’ubushagarira bunyirukanse umubiri wose. Yakomeje akajya anyuzamo agasa n’uyibyiringira kuri rugongo, maze ngeze aho numva neza neza ngiye kwinyarira. Natwawe ndeguka mufata mu mugongo. Na we aho kurekera aho noneho yongera umuvuduko. Umva navugije induru, ndasakuza murya inzara maze ngera aho numva ntaye ubwenge, maze za nkari ziba zirancitse sasa.

Sandrine: Ahoooo. Aba akunyaje bwa mbere sasa ukiri umukobwa. Ubwo bamwe bavuga ngo nta mukobwa unyara bazongera kumbeshya iki?

Tete: Sha nabanje kugira ubwoba n’isoni ahubwo we mbona arashishikaye akomerejeho, mbona byamushimishije yaryohewe bidasanzwe ndetse yatwawe. Ubwo yankuye kuri ayo meza nanegekaye, ansubiza ku buriri arandyamisha, maze anjya hejuru bimwe byacu bisanzwe nuko na we ararangiza, turihanagura turiryamira. Namuryamye nu gituza ndatuza numva umunezero ni wose muri jyeweeeee

Sandrine : Waouuu. Ni ukuri ndishimye ubwo byagenze neza pee. Sha iyi story ni iy’umwaka pee. Urugo rwanyu ruzaba ruryoshye sinkubeshye.

Tete: Sha ni byiza, gusa nsigaranye ikibazo kimwe kandi kiri kuntera ubwoba ntiwabyumva.

Icyo kibazo ubwo kimeze gute se kandi asigaranye? Agace ka 32 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 30

Bukeye bwaho

Sandrine : Cheri byuka bwakeye twitegure tujye mu kazi.

Haba: Mana we ndumva nasaba indi konji tugakomeza tukiryamira. Mbega ijoro ryari ryiza!!!

Sandrine : Koko se? Ni iki se cyagushimishije buriya

Haba: Ni ukuri noneho ntabwo byabaye nka rya joro rya mbere duhura ari na wo munsi twararanye. Ririya joro wari ubabaye, nanjye sinari nakakumenyereye. Rirya joro kandi wari watinye ko nshobora kugukubaganira naho iri joro wari wambwiye ijambo rimwe gusa uti bibe uko ushaka
Byatumye numva ko ntakwiye kuganzwa n’umubiri, ndyama ntuje kandi nyuzwe. Gusa wantunguye sinari nzi ko uzi gusomana kuri ruriya rwego. Merci beaucoup ma puce.

Sandrine: Thank you so much my darling. Nagushimiye agaciro no kunyubaha wanyeretse. Nubwo ntakundanye n’abasore cyane ariko nakuze numva ko nta musore warara iruhande ngo burinde bucya. Gusa wowe wantunguye, nabonye ko burya byose bishoboka rwose. Nzabigukundira nanabikubahire igihe cyose nkiri muzima. Nizere ko bitari ukwihagararaho ntakubangamiye

Haba: Ntabwo niyiziho icyo kintu cyo kwihagararaho. Ibingoye ndavuga jyewe sinzi guca ku ruhande. Umubiri wananiye ukiyambura tugiye mu buriri. Narebye iryo bere riteye nk’ihwa ry’umuko, ndeba icyo gitega cy’umukondo giteye neza, ndeba ayo matako ateye busabo, nkumva umutima umpatira kugusaba kuko wari wanambwiye ngo nkore icyo nshaka. Ariko kuko nanone umutimanama wari wantegetse kutaneshwa ndihangana ndayibwira nti à ta place we nuko inkota isubira mu rwubati, ibitotsi biraza.

Sandrine yarasetse arihirika nuko arabyuka akenyera igitenge, asohoka mu cyumba agiseka. Yagiye mu gikoni gutegura ibya mu gitondo, nuko uko yakabiteguye yumva umuntu amuhobeye amuturutse inyuma.

Yari Haba, akenyeye essuie-mains. Yamusomye ku ijosi, undi ubukirigitwa buramufata ariko arihangana. Haba, niba yari afashwe n’ibiki, yatangiye gukorakora mu mabere ya Sandrine, undi na we aramureka akomeza ibyo yakoraga gusa uko agenda atwarwa ananirwa gukomeza ahagarika ibyo yarimo arahindukira ahobera Haba amureba mu maso

Sandrine : Cheri, wariye umwana unaniwe urutoki koko?

Haba: Ushaka kuvuga iki?

Sandrine: None se ijoro ryose ko nta kintu wigeze ukora, kandi ko ntakimye, ubu koko Ni bwo ubishaka kandi tugomba kujya mu kazi?

Haba: Nashakaga kumenya niba nawe umubiri wawe kuwukoraho byakuzamurira amarangamutima gusa nta kindi. Numvise ko abantu bigeze gufatwa ku ngufu akenshi bagera aho bakarwara ikimeze nk’intinyi.

Sandrine : Erega ibyanjye birihariye cheri. Jyewe nafashwe ku ngufu n’uwo nakundaga kandi yabikoze nsinziriye. Niba narababaye cyangwa ntarababaye nta kintu mbiziho. Urumva rero yuko ntaba nka wawundi babikoreye babanje kurwana yanga kugera ubwo bikorwa. Kandi ndagukunda si ibanga rero umubiri urakora ndetse cyane.
Gusa ibi tubiharire umunsi wabyo, igihe uzabishakira dufite umwanya uhagije tuzabikora rwose. Nanjye nifuza kubikora mbishaka, nkabikorana n’uwo nkunda kandi nishimiye. Uri igisobanuro cy’ubuzima kuri jye, uri ahazaza hanjye kandi unkunda ntacyo unciye. Ntabwo nakubuza kwishimana nanjye kuko nanjye ndagukunda kuruta uko nabisobanura.

Haba: Iyo umbwiye ayo magambo nshimira Imana yatumye ndinda ubumanzi bwanjye ngo ntabutakaza ku muntu tutazarambana. Ubu icyo nakora cyose hamwe nawe mba numva kinoze kandi kibereye mu gihe cyacyo kikanabera ku wo nkunda. Ndagukunda kandi cyane nawe urabizi.

Bakomeje guterana imitoma ari na ko bitegura kujya buri wese mu kazi ke. Haba yari yaraye kwa mushiki we kuko Sandrine yari yamubwiye ko afite ubwoba bwo kwiraza mu nzu ya wenyine. Undi na we yabyumvise vuba bajya mu buriri bararyama ariko yirinda kuba yamukubaganira kuko mu mahame Haba agenderaho yavuze ko atazakorera imibonano ahantu hatari iwe.

Ubwo bamaraga kwitegura bagiye buri wese aho akorera, nuko ubwo Sandrine yageraga ku kazi, yasanze boss yamaze kugera mu biro dore ko yahageze akererewe ho iminota mike. Yabanje kunyura mu biro kumusuhuza, gusa yari afite isoni n’ibimwaro kuko bwari ubwa mbere akererewe akazi. Noneho yibukaga icyamuteye gukererwa, agacyeka ko abandi na bo bashobora kuba babizi cyangwa se bari kubibona.

Sandrine : Mwaramutse boss

Tito: Bite Sandrine? Uyu munsi ko wakererewe noneho watinze kubona bus? Cyangwa sha Tete ni we wakubyutsaga? Ubu singufashe?

Sandrine: Maze byose si byo boss. Nagize akantu kantindije naho nabyutse ku gihe rwose. Gusa mumbabarire ntabwo bizongera.

Tito: Reka nta kibazo. Ubwo ndabyumva nako igendere mu kazi. Unzanire ikawa nka nyuma y’isaha ariko. Nubwo utakiri planton ntibikubuze kunyubaha ndakuruta.
Sandrine yarasetse nuko asohoka mu biro ajya aho akorera. Yasanze Tete yubitse umutwe ku meza ari guhondobera

Sandrine : Cherie bite ko usinzira mu masaha y’akazi?

Tete: Sha ndananiwe sinaraye nsinziriye neza. Bite se wowe ko wakererewe?

Sandrine : Si musaza wawe se wantindije. Ariko mvuye kwa boss kwirega. Ese ko ambwiye kumukorera ikawa uhari ubundi bite bye?

Tete: Uriya mugabo arihariye. Yambwiye ko akazi katagomba kuvangwamo urukundo. Ngo keretse company ari iyacu. Naho ubundi hano ni akazi, ibindi bikaza nyuma y’akazi. Byabanje kuntera ikibazo ariko ubu ndumva nta kibazo rwose.
Reka nkwereke ibyo uba ukora njye kuyitegura umushyire

Sandrine : Umva nizere ko nidutaha umpa amakuru pee. Kuko akanyamuneza ufite ntabwo Kari ku busa

Tete: Ndayaguha rwose atariho ivumbi humura.

Bateguye ikawa ya boss nuko Sandrine aramushyira. Akazi karakomeje, Sandrine si we warose bataha maze bageze mu nzu ahita yirukira mu gikoni azana ka divayi

Sandrine : Ngo nta bantu baganirira ku busa. Ngaho zimpe neza. Nabonye unyoherereza SMS ngo twitahire wowe urarara, ndavuga nti haraza gushya tu

Tete: Rero ntabwo ubeshya koko haje gushya. Ubu se mbihere hehe koko ko ari birebire.

Sandrine : Nutambwira nanjye sinkubwira ukuntu musaza wawe ari umwana mwiza

Tete: Ntumbwire ko mwararanye ntakurongore! Yaba anshebeje pee. Najyaga numva ngo ibiremba bitereta kubi none koko ni ibyo bye ?

Sandrine : None se ikiremba kirashyukwa?

Tete: Eeeeh. Ubwo ni bimwe bye ngo ntiyabikorera ahatari iwe da

Sandrine : Koko se? Wasanga ari yo mpamvu. Kuko mu gitondo habuze gato, jyewe numvaga ngiye kumubwira akayishyiramo ariko nyine bimwe byacu mubwira ko turi bukererwe.

Tete: Nubwo ari wowe navuga ko akunze biri deep, ariko tukibana hari umukobwa wajyaga amusura hano akanarara ni we wambwiye ngo musaza wanjye ni ikiremba. Mbibajije Haba ati sinakora imibonano ahantu hatari iwanjye. None koko wasanga ari ukuri

Sandrine : Ariko se ko uri kunyuza ku ruhande utambwira uko ibintu byagenze wowe bite?

Tete: Uri kuvumba ayo wengewe. Reka mbanze nitere utuzi nze nguhe full story.

Reka dutegereze twumve uko byagenze natwe. Agace ka 31 ntikagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 29

Haba na Sandrine bari kuganira, nyuma y’ibirori byabaye ubwo mushiki we bamutereraga ivi nako bamusabaga kuba yakemera kubana na Tito

Sandrine: icyakora akantu Tito yakoze nagashimye cyane. Uriya musore azi gutegura rwose. Yabikoze ruzungu ariko nanone yirinda kwigana ngo akubite ivi hasi apfukamire umukobwa

Haba: Noneho nawe uwagupfukamira ntabwo wabyemera?

Sandrine: Cheri sinkubeshye uje kumproposa ugatera ivi nabihakana nivuye inyuma, nubwo naba ngukunda kurenza mama wambyaye. Ibyo se ni ibiki?

Haba: Imana ishimwe noneho disi

Sandrine: Ishimwe se ibiki? Ubwo uraje bakwitege nawe

Haba: Icyakora abasore baranatinyuka, umuntu asaba kubana umuntu baraye bashwanye we? Ari jyewe naba nategereje iminsi ikisunika da

Sandrine: Biriya byerekana kwigirira icyizere bikanerekana urukundo nyarwo. Byerekana ko Tete akunda Tito, kuko mu rukundo gushwana erega ni ibintu bibaho, mukiyunga ubuzima bugakomeza. Ntabwo rero waba wagiranye akabazo n’umuntu ngo nimugakemura mukomeze ibyahise ahubwo muhita mutera urutambwe mugana imbere

Haba: uranteye jyewe rwose hari ibyo mba nitinyiye da. Nako nzagenda mbigiraho buhoro buhoro, kuko nako ahaaa.

Sandrine: ariko se cheri ibyo ni ibiki? Uzi ko wagirango ni ubwa mbere ukundanye ? nako ndibutse ni byo. Nanjye nakundanye rimwe ubu ni wowe wa kabiri dukundanye, gusa jyewe naganiriye na benshi hari notion mfite. None se nteke turye cyangwa uracyahaze inyotse zo kwa boss ?

Haba: Reka duteke nta kibazo. Singufasha se?

Sandrine: yego ndabikunda iyo uri kumfasha. Kandi ndagukunda nawe

Haba: nanjye ndagukunda Igihozo cyanjye. Kandi nanjye nzakubera Umuhoza, ngambiriye kuzakwibagiza ibibi byose wanyuzemo ubundi tukibera mu munezero udashira.

Sandrine: Nanjye nkwijeje kuzakubera inshuti nyayo, nzakurinda kwicuza umwanya wawe wantakajeho. Nzakurinda kurarikira abandi bagore kuko ntacyo uzamburana keretse icyo ntazaba mfite kandi na cyo tuzafatanya kugishaka. Urukundo rurimo gufatanya ruryoha ukwarwo

Haba: Amagambo yawe aryoheye kuyumva yatuma nshinga urugo ntarakura rwose

Sandrine: Mba mbona ukuze ahubwo waragwingiye.

Yabivuze ahita yirukira mu cyumba cye, nuko Haba amwirukaho agikingura asanga undi yamaze kwikuramo imyenda ashaka guhindura akambara indi. Yamukubise amaso ahita asubira inyuma yicara muri salon aramutegereza
Sandrine yarasohotse, amugeze imbere ahita amuhobera, amusoma ku itama

Sandrine: Cheri ntabwo nkwishisha n’ubundi warambonye umunsi wa mbere duhura. Niyo mpamvu winjiye singire ubwoba

Haba: Nasohotse ngo umubiri utandusha imbaraga nta kindi. Kukureba utambaye ni ibintu binzamurira amarangamutima nkumva mbuze uko nifata. Ujye ubindinda pee. Cyangwa se uzankoreshe amakosa ni akazi kawe

Sandrine: Eheee. Sinzongera da. Ayo makosa yawe aba anyitereye ubwoba rwose. Ngaho ngwino duteke ibibanguka ndumva jyewe za burosheti ntaho zankoze rwose.

Bagiye mu byo mu gikoni, barateka

Ku rundi ruhande

Abashyitsi bose bamaze gutaha, hasigaye Tito na Tete

Tito: Cherie ngushimiye ko utankojeje isoni mu bantu. Kuba wemeye kuzambera umugore ni igitego gikomeye ntsinze mu buzima bwanjye.

Tete: Ntabwo nari kugukoza isoni kuko ndagukunda Tito. Kandi nshaka kugusaba imbabazi ku buryo nakwitwayeho ejo hashize, ndetse n’uyu munsi mu gitondo. Nyuma yo kuganirizwa ndetse no kubitekerezaho nasanze nta kosa ufite kuko ikosa ni iryanjye warebye ibitandeba, kandi nkanacyeka ibidafite ishingiro. Gusa nawe wanyumva, mfite ibikomere mu rukundo, numvaga ko ahari nanone byaba bigiye kongera kumbaho. Sinari niteguye ibyambaho nyuma

Tito: ndakumva rwose pee. Kandi humura nta byacitse, ,mu rukundo ntabwo ari inzira igororotse buri gihe ahubwo hanabamo gucika intege, gutsindwa rimwe na rimwe, gushwana no kwiyunga. Kandi bavuga ko urukundo rumaze gusa n’urusubira inyuma iyo ruhagurutse bwa kabiri noneho ruba rufite ingufu zidasanzwe.

Tete: Ngushimiye ko ibyo ubizi, ikosa rindi nakoze nifuza ko ritazongera, ni ukwirinda kwica communication. Iyo mba nemeye kuvugana nawe mbere hose cyangwa se nkaba narahise nkubaza ibyo nshidikanyijeho simba nageze aho mera nk’uwenda guturika umutima. Gusa wakoze, ku cyizere wangiriye ukansaba kuzakubera mama w’abana, umugore wawe iteka. Nabyemeye ntawe ngishije inama, nabyemeye mbikuye ku mutima.

Tito: Ngwino tujyane mu cyumba ngire akantu nkwereka. Ubundi se nturi burare?

Tete: Simbona se ufite inzu nini? Ndarara mu cyumba cy’abashyitsi nta kibazo. Nizere ko udashaka kurya ubukwe bubisi ?

Tito : Oya sibyo nshaka, ngwino mu cyumba wowe.

Undi yarinjiye, maze Tito ashyushya amazi macye, ashyira mu ibasi ayinjirana mu cyumba.
Yasabye Tete gukandagiramo, nuko akandagiramo, umusore wawe amwoza ibirenge buhoro buhoro, arangije amuhanaguza agatambaro, maze amusaba kwicara arambije, ari ku buriri.
Yafashe amavuta amusiga aho yogeje, amukorera ka massage koroheje ku birenge ari na ko amuganiriza, undi na we akumva ari kuruhuka neza, aratwarwa.
Yamusabye kuryama yubitse inda, undi abyumva vuba maze amwicara hepfo gato y’ikibuno, amukorera ka massage ku bikanu, buhoro buhoro, akanyuzamo akamusoma buhoro ku itama.
Ibyo abirangije yaricaye, nuko Tete areguka aramwitegereza

Tete: Cheri urakoze cyaneee. Ndumva nduhutse noneho neza. Ibi bintu wabyigiye hehe se?

Tito: Reka ntibigombera ishuri ahubwo ni kwa kundi nyine umuntu aba azi guha care umukunzi. Maze nuko nanze ko ubifata nabi mba ngukoreye massage no mu mugongo. Nacyetse ko nimvuga ngo wiyambure ucyeka ko nshaka kuryamana nawe

Tete: Cheri humura sinagutekereza gutyo. Ngaho ntiza essuie main njye muri salon nkuremo iyi kanzu sha unkorere massage mu mugongo naho numve uko bimera. Ntiwumva ko kugukunda ari ukwiteganyiriza

Yamuhereje essuie-main undi aragenda akuramo ikanzu. Tito na we yatoheje indi essuie main abanza gusa n’umuhanagura amavuta yari yisize, maze atangira kumukorera massage. Uko amumasa ni ko baganiraga, maze amasa umugongo wose, undi yubitse inda, ariko hepfo hatwikiriye kuko essuie main yari ndende. Uko amumasa niko yakomeje kumanura agana ku kibuno, akamasa asa n’umanura ikariso, umukobwa aratuza kuko yari yatwawe, maze arasimbuka agana ku maguru hepfo, akamasa asubiza ruguru ariko hatwikiriye, uko amasa amatako, akabona umukobwa ameze nk’ushigutse, byo kuryoherwa no gutwarwa, maze atangira kuzamura agana ku ikariso neza, agenda akuraho cya gitambaro buhoro buhoro, kugera ubwo yatangiye kubona ibara ry’ikariso yambaye

Tito: Cherie wambaye ikariso iri mu ibara nkunda, inateye ukuntu nkunda cyane.

Tete: Koko se? Urakoze. Ubwo se uyibonye ute kandi nari nahatwikiriye wowe. Uri umwana mubi. Ubwo se iyo iba icitse koko

Tito: Nkubaze akabazo kamwe Cherie

Tete: yego mbaza nta kibazo

Tito: Uranyizera?

Tete: Urabizi ko nkwizera iyo ntakwizera sinari kuba ndi hano

Tito: Ngaho hindukira nkumase no mu gituza n’ibibero.

Tete: Cheri ko ntashaka ko umbonera amabere koko?

Tito: Ntiwavuze ko unyizera se? Uratinya iki? Ntunkunda se ahubwo. Ikindi se ntubizi ko n’ubundi amaherezo nzajya nyabona ndetse nkanarara nyapfumbase ?

Tete: Yego, ariko mfite ubwoba

Tito: Koko mbyizere cheri? Erega nubwo nakundanye nkaba naranagize ba ex batatu, ariko rwose ibintu nk’ibi simbimenyereye pee. Urabizi ko kuva dukundanye ari bwo bwa mbere nje iwawe, none ngiye no kurara. Umbabarire icyizere ngufitiye ntikiyoyoke ukinyambika impeta

Ubu se koko buracya cyangwa hagiye gushya? Haba se we ari butahe cyangwa ararara kwa mushiki we? Agace ka 30 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE Francois Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 28

Haba: Ibyo bintu si ibyo kuvugira kuri phone shaka uko tubonana.

Tito: Mbwira aho duhurira basi kuko nshaka ko ibi bintu birara bikemutse rwose. Naho ubundi ntabwo byazoroha.

Haba: Niko bimeze. Ngaho ngwino duhurire muri Ten Zone ndumva ari ho hagati. Ntuzane imodoka utege akamoto ni ko kanyaruka mbona jam z’iwanyu zihoraho

Tito: Moto koko? Nako nta kibazo ndumva kwihuta bikenewe.

Mu minota mike bari bamaze guhura, baricara ngo baganire.

Tito : Nyemerera tuganire nk’inshuti, ntituganire nka musaza wa Muteteri. Nibwo wenda uri bunyumve neza ukanangira inama nyayo. Naho ubundi ibi bintu ntabwo byakoroha.

Haba: Ntabwo nabogamira ku ruhande na rumwe. Ndumva ibyawe ariko na we nzashaka uko numva ibye. Ni bwo nzamenya neza ukuri

Tito: Erega wijya kure. Kuko ntabwo twapfuye ibyo namubwiye cyangwa ikindi kintu. Ni telefoni yanjye yarebyemo, kandi chats yasomye sinazisibye. Akira nawe irebere hanyuma umbwire icyo gukora.

Yamuhereje telefoni undi asoma izo chats zateye ikibazo mushiki we. Uko yazisomaga akazunguza umutwe, ukabona mbese ntabwo ari kubyiyumvisha neza. Amaze kuzisoma amusubiza telefoni nuko aramwitegereza

Haba: Tito tumaze igihe kingana gite tuziranye?

Tito: Ubu imyaka irarenga 10

Haba: Mushiki wanjye rero we imyaka tumaze tuziranye ikubye 3 iyo maze nziranye nawe. Navutse musanga, nakuze mureba. Urumva ko muzi kurenza uko nkuzi

Tito: Ushaka kugana hehe ubwo ko numva utangiye igereranya?

Haba: Aho ndi kugana nshaka kujya hagati. Sindi bugushyigikire ariko na we simurengera. Ufite amakosa abiri, we afite ikosa rimwe gusa. Urumva ko dukoze ikinyuranyo, ari wowe wasigara uri umunyamakosa.

Tito: Ubu ndi mu biganza byawe mbwira ayo makosa yanjye niteguye kuyakosora

Haba: Ikosa rya mbere wakoze, ni ugutendeka. Gusa aha ntiwigore wisobanura, kuko uri bumbwire ngo byari ukubagarira yose. Kuba muri chat nta hantu nigeze nsoma ijambo ndagukunda biranyereka ko wenda wishakiraga jigijigi gusa cyangwa se bikaba ubushuti busanzwe, gusa na byo ntabwo ari byiza. Aho ndi bukumve nk’umusore mugenzi wawe, gusa numara gufata umwanzuro ku cyerekezo cy’ubuzima ujye uva mu bindi kuko ntacyo byakumarira uretse kugutesha umutwe, umwanya, no kuba byagusenyera.
Aho ubanza uri kunyumva

Tito: Ni ukuri aho ndakumva pee. Kandi nk’uko ubivuze rwose nta rundi rukundo. Niuo jigijigi uvuga ntayo. Ni kwa kundi uba ufite umuntu mwisanzuranaho ukamubwira ibyo ushaka, nta kindi ugamije. Uko ni ko kuri.

Haba: Aho ndakumva cyane rwose. Hanyuma rero ikosa rya kabiri, ni gute utunga telefoni itagira password muri iki kinyejana koko? Erega niyo ataba we yanaba undi wayirebamo kandi ndahamya ko hatabuzemo andi mabanga wenda anajyanye n’akazi. Za emails na documents zinyuranye. Ibyo byose bigusaba kugira password. Telefoni ni umutungo wawe bwite, ntabwo ukwiye kuwandarika uko ubonye.

Tito : Aho ndakumva rwose. Iri ryo ni isomo mbonye. Ubusanzwe sinajyaga mbyitaho kuko numvaga ko ubwo nta muntu tubana, mu biro mba ndi jyenyine nta mpamvu ya password. Ariko ubu noneho mbonye ukuri ibi ngiye kubyitaho, ntibizongera.

Haba: Urakoze cyane. Rero mushiki wanjye ikosa yakoze nubwo ari rimwe ariko ni we wakoze iriremereye. Ni gute afata telefoni yawe utabimuhereye uburenganzira? Niyo mwaba mwarabanye rwose iryo kosa ni ribi cyane. Ubundi se buriya we ufashe iye wasanga ari umwere? Reka ngusabe umuhamagare, natitaba turajyana kumureba. Niyitaba umubwire ibikuri ku mutima.

Tito: None se ko mu rugo mfiteyo abantu nari niteguye kumusaba ko twazabana, ubu koko iri joro birakunda cyangwa mbisubike?

Haba: Biraturuka ku buryo muri buvugane. Niho uhera ufata umwanzuro.

Yahise afata telefoni ahamagara Tete.

KU RUNDI RUHANDE

Sandrine yasigaye wenyine ubwo Haba yamubwiraga ko agiye kureba Tito. Na we yegereye Tete, undi abonye ko Sandrine ari wenyine aramureka aramwegera baraganira. Gusa ntabwo yari yishimye uko byagaragaraga.

Sandrine : Tete, wabaye iki koko ko mbona wahindutse?

Tete: Ndeka muko. Burya abantu ntukababone bagenda baba buzuye ibibi byinshi. Ubu rero ngo yabonaga nshaje akumva ko mbabaye umugabo akikomereza ibyo ashaka atazi ko nzamuvumbura. Namuvumbuye rero ayo yigira yose. Ereeeeeee weeeee. Ariko abahungu babaye bate koko? Umuntu nka DG koko agatereta agakobwa katampaye agaciro? Ubanza kanakora mu kabari si gusa. Ahree we. Gusa muvumbuye kare sha

Sandrine : Umva nsobanurira neza, ngo byagenze bite ko witotomba gusa? Mbwira ikibazo ufite

Tete: Umva ejo nasohokanye na Tito, byari biryoshye pee. Gusa uko tuganira nkabona ari no kuri chat. Sinzi uwamuhamagaye rero ajya kwitabira ahatari urusaku nuko mfata ya telefoni yakoreshaga chat ndasoma. Nibwo navumbuye ko nta rukundo ahubwo ari umuhehesi karundura.

Sandrine : Sindi kubyumva neza. None se wasanze agutendekaho undi mukobwa

Tete: Umwe se ko ari ifamu ahubwo. Sha nako bireke. Ubu byarangiye nabivuyemo singiye kuzazanirwa abakeba

Sandrine : Ariko aho waba wihuse. Mutanabiganiriyeho?

Tete: Tuganira ibiki ko namwifatiye? Ikindi naba nshaka ubwo cyaba ari iki koko

Sandrine : Basi tuza nkubaze utubazo dutatu, mbone kugira icyo nkubwira. Akabazo ka mbere. Wigeze usoma ijambo ndagukunda muri izo chat?

Tete: Oya ntaryo nasomye ariko se wachatta n’umukobwa mudakundana?

Sandrine: Aho ndakwihoreye. Ikibazo cya kabiri. Wigeze ubona mo ngo uzampe?

Tete: Oya wee. Singiye kubeshya pee

Sandrine : Aka gatatu, wigeze ubona Ngo ni wowe tuzabana?

Tete: Nabyo sinabibonye

Sandrine : None se uretse ko no kuba warebye muri telefoni ye ari ikosa, ubundi ubwo ushingira kuki uvuga ko aheheta? Niba mu biganiro byose wasomye ayo magambo atatu nta na rimwe wasomye ahubwo ndumva urwaye mu mutwe. Ese urumva ari wowe mukobwa rukumbi azajya avugisha? Ubu se ku kazi hari abakobwa bangahe? Aho yize kaminuza se? Secondaire, primaire? Aho yakoze handi? Aho atuye cyangwa aho asengera? Abo bakobwa Boseba bavugana na we ubifitemo ikihe kibazo koko? Nushaka undakarire ariko ushobora kuba kugumirwa kwawe ubifitemo uruhare. Ufata imyanzuro utabanje gutekereza rwose. Reka nanitahire ibisigaye birakureba uzabage wifashe. Urambonera koko? Ese ubwo ntubona ko imyaka iri kugusiga? None uracyigira nk’agakobwa ka 17 kabonana umusore bateretana n’undi mukobwa kagataha karira kakifungirana? Gukundana n’umuntu ntibikuraho kuganira n’abandi

Tete: None se ubu mbigire nte koko? Ubu se koko nakosheje?

Sandrine: Gukosa gusa se ahubwo ko binakabije.

Yabaye akiri kumutonganya babona Tito arahamagaye.

Tete: Dore ahubwo aranampamagaye. Ubu se nitabe koko

Sandrine : Mwitabe nyine. Uririrwa ubaza?

Tete: Oui alloooo

Tito: Cherie ko wiriwe wabuze ni amahoro ?

Tete: Yego ni amahoro numvaga nshaka kuba ndi jyenyine, nkitekerezaho

Tito: Noneho ndakurogoye?

Tete: Oya nta kibazo mbwira

Tito: Nta Sandrine uheruka kubona se ko namushakaga?

Tete: Turi kumwe reka muguhe niba umushaka

Tito: Oya si ngombwa. Ahubwo nashakaga muzane mu rugo hari akantu nifuzaga ko mumfasha. Byakunda?

Tete: Yego nta kibazo byakunda. Turaje mu kanya.

Akimara gukupa, Tito na Haba bahise burira moto byihuse batanga ba Sandrine na Tete mu rugo. Bateguye ibyari bisigaye gutegurwa, nuko Haba yigira hanze ngo mushiki we naza aze kuba amujijisha. Ubwo bahageraga yarabashuhuje ubundi areka Sandrine arinjira naho Tete babanza kuganira gato, nuko bakiri kuganira babona mu nzu hasohotse abasore batatu, inyuma yabo hari Sandrine naho inyuma ye hari Tito. Yaraje yegera Tete, aramuhobera, aramuteruraaaa bagenda bagana mu busitani abandi babakurikiye. Baricaye, ariko nta ntebe ya Tete yari ihari. Tito yaramukikiye, nuko akora mu mufuka w’ipantalo akuramo impeta ayereka Tete aramubaza ati

WILL YOU MARRY ME?

Yasubije ate? Agace ka 29 ntikazagucike

BIRAMAHIRE François Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 27

Sandrine : Ese urumva koko naba mpura na data ngo bimarire iki? Ariko se ari wowe urumva umubyeyi gito nk’uwo koko wamujya imbere?

Haba: Yego nahajya rwose, kuko ibyo yakora byose umenye ko ari so. Zirikana ko nubwo wafashwe nabi ariko byibuze yaremeye akurihira amashuri nubwo byabaye ku ngufu ariko yarabikoze. Ntabo uzi se babyanga burundu ku buryo wanamurega akerekana ko nta bushobozi na buke afite?

Sandrine : Ariko ni gute koko umubyeyi yirengagiza ibiri kuba ku mwana we, kugera ubwo asigara ayoborwa n’umugore? Ese niba atarabonaga ibibi nkorerwa byibuze yananiwe kumenya ko hari uburenganzira ngomba guhabwa mu rugo?

Haba: Icyo ndacyemera ariko nawe wemere ko wakoze ikosa ryo kutavuga ibyo ukorerwa na muka so. Wenda byari kugira icyo bivuga kuri so.

Sandrine : Uhm. Ariko se wowe urumva nari guhera kuki mbivuga kandi na we yaranyitwaragaho neza imbere ya papa? Ni na yo mpamvu ibyo yabwiye papa byose yabyumvaga vuba, nanjye nkabura icyo narenzaho rero ngahitamo guceceka.

Haba: Hanyuma se uwo musore we wagufashe ku ngufu, amaherezo ye ni ayahe?

Sandrine : Uwo we winamunyibutsa rwose tunahuye ubanza nashaka uko mwitura ibibi byose yangiriye.

Haba: Rero ndagusaba ikindi kintu. Urasabwa kugerageza kubabarira ni bwo umutima wawe uzarushaho gutuza. Kandi bihere kuri papa wawe. Inzika ntacyo imaze nta n’icyo yakugezaho.

Sandrine : Ubu nzifate ngo ngiye kureba papa, ngo mubabarire, ataranigeze we ubwe ansanga ngo ansabe imbabazi? Ubwo naba nshya narura iki?

Haba: Ntabwo uranyumva neza wowe. Banza wibuke isano ufitanye na we. Icyo ni cyo cya mbere ugomba gushyira imbere. Isano iguhuza na we ni yo ukwiye gushyira imbere cyane. Icya kabiri, ibuka ko byinshi mu byakubayeho, atabizi. Icyo na cyo ni ikindi. Niba wumva udafite intege zo kumubabarira, basi hura na we, umusure nk’umwana n’umubyeyi. Ibindi bizagenda biza buhoro.

Sandrine: Ndabyumva noneho, nzajyayo

Haba: Uzajyayo cyangwa tuzajyayo?

Sandrine : Ese cheri waretse kunkanga koko? Uzi ko watuma ntongera kuvuga? Basi tuzajyayo. Ngaho mbwira umunsi, nzamuteguze.

Haba: Oya kumuteguza si ngombwa, ahubwo uzamusaba muhurire ahantu. Igihe cyanjye cyo kujya iwanyu mu rugo ntabwo kiragera. Byiza twahurira na we ahantu twakicara tukaganira bisanzwe, twisanzuye ariko. Wenda hari ibindi nawe wamumenyaho, utari uzi. Burya hari igihe umuntu akora ikintu na we ubwe atari we ahubwo ari ukugikoreshwa bitewe n’izindi mpamvu.

Sandrine: Nta kibazo, ibyo nzabikora. Kandi vuba ndetse. Ndaza gushaka uko nabona nimero ze, nzamubwire ubwo gahunda. Kandi urakoze kuba uri guharanira ko hari ibyahinduka mu buzima bwanjye.

Haba: Erega ni cyo inshuti ziberaho, kandi wibuke ko jye nawe turi inshuti zihariye. Rero ndifuza ko wagenda ukura mu nzira ibintu byose byatsikamira ahazaza hawe. Na muka so erega hazagera muganire unamenye icyo yaguhoraga. Ubu umaze gukura ntabwo ukwiye kurenzaho cyane, ahubwo ni igihe ngo uhindure byinshi utegure imbere heza. Hagati aho se amasomo bite?

Sandrine : Ni ukuri biri kugenda. Numvaga narabyibagiwe ariko ntakubeshye rwose ndi kwiyumva neza, amasomo ndi kuyumva neza. Kandi byose ni mwe mbikesha, nzahora mbibashimira pee.

Haba: Buriya uzaharanire kugira neza kuko ineza niyo itakugarukira ariko ntabwo izahera. Ese mushiki wanjye noneho bite bye? Uyu munsi ko atasohotse mu cyumba?

Sandrine : Yegoooo, yabyutse iya rubika sinzi ibyo yagiyemo. Ntabwo yambwiye igihe ari bugarukire.

Haba: Uko byamera kose ariko buriya ni amahoro.

Ku rundi ruhande

Tito ari kumwe n’abandi bantu, bari kuganira ariko banafite ibindi bintu bari gutegura. Hashize akanya gato aba ahamagaye Haba, amusaba niba yaba afite akanya ngo aze amubwire ndetse anamusaba kuzana na mushiki we ndetse na Sandrine.
Amubwira ko mushiki we atazi aho yagiye, gusa agiye kumuhamagara akumva aho ari ubundi bakazana kumureba.

Yahamagaye mushiki we ariko telefoni ye igacamo hakabura umuntu uyitaba. Byabateye ikibazo kuko batari bazi aho yagiye, uwo bari kumwe cyangwa se ibyo yaba yagiyemo.

Yabwiye Tito ko telefoni ya Sandrine ntawe uri kuyitaba, nuko undi amubwira kwiyizira akamwihorera, ko ubwo wenda ahuze cyane.

Ubwo Haba na Sandrine bavuye mu rugo bajya gutega ngo bajye kwa Tito ariko ubwo bageraga ku muhanda batunguwe no gusanga Tete ari ho yiyicariye, wenyine. Bibajije ibyo arimo, icyatumye atitaba telefoni birabayobera.
Baramwegereye ngo bamuvugishe ariko arabahunga. Ntiyashakaga kubavugisha.

Bayobewe icyabaye, bibaza ko hashobora kuba hari ikibazo afite wenda afitanye na Tito cyangwa se afite bwite.

Haba yahise ahamagara Tito, amusaba kujya ku ruhande bakavugana ari wenyine. Undi yarabyemeye nuko bagirana ikiganiro kuri telefoni

Haba: Haba hari ikibazo ufitanye na mushiki wanjye?

Tito: Oya nta kibazo na kimwe rwose pee. Kuki ubimbajije?

Haba: None se ko ari kuduhunga, kuko musanze hahandi ku muhanda kuri ka kazu bacuruza fast food. Tumwegereye ngo tumuvugishe, araduhunga. Nabajije Sandrine ambwira ko badaheruka no kuvugana. None se ubwo ikibazo yaba afite ni ikihe?

Tito: None se Sandrine baherukana kuvugana ryari byibuze? Kuko ejo twari kumwe twatandukanye bugorobye gato, kandi ntabwo twigeze tugirana ikibazo na gito. Ariko, ba uretse gato. Reka nze ngire icyo ndeba ndaje nguhamagare.

Yarakupye nuko yihutira kureba muri telefoni ye, amaze kurebamo ahita ahamagara Haba, undi aramwitaba.

Tito: Mana yanjye wee. Sha impamvu ndayibonye, ariko se ko atari ibintu bya danger kuki yarakaye bigeze aho koko?

Haba: Usanze ari iyihe mpamvu se?

Tito: Sha ni danger mwana. Reka nkubwire

Uko byagenze

Twari twicaye, twasohokanye ngo dusangire, tunaganire. Nibwo twaje kugirana ikiganiro cyimbitse ku byerekeye ahahise hacu ndetse na gahunda dufite mu hazaza. Yagize ibyo ambaza nanjye ngira ibyo mubaza.

Sandrine : None se waba uteganya gukomeza amashuri cyangwa warashoje byararangiye?

Tito: Jyewe byararangiye ibyo kwiga ubu ikijya mbere ni ukwitegura gushinga umuryango no kuwitaho. Icyakora igihe nikigera mbona byose maze kubitunganya nshobora gusubukura. Wowe se bite ibyo kwiga?

Tete: Jyewe ibyo kwiga mbona nararekeye aho, umunsi nabaye umugore nzita ku rugo rwanjye. Nizo nshingano z’umugore erega burya.

Tito: Ese ubona nakubera umugabo wifuza cyangwa uracyanyigaho? Ko numva nifuza igisubizo cyawe?

Tete: Ndagukunda rwose ntugashidikanye. Ibyo kubana byo ni igeno ry’Imana.

Twavuganaga rero hari ibindi ndi kwandika. Umuntu yaje kumpamagara njya kumwitaba, ubwo nagarukaga nasanze afite smartphones yanjye ari kuyirebamo. Mpageze yayirambitse hasi, ndebye mbona yarimo areba amafoto. Twakomeje kuganira ariko ntitwatinda yahise ambwira ko atashye kuko ari we uri buteke iri joro.

Nguko uko byagenze

Gusa maze kureba historique mu kanya, nsanga yanagiye muri chat, bivuze ko hari message yasomye zikamutera umutima mubi. Kandi nari nateguye gahunda yo kumwambika fiançaille uyu munsi. Ubu koko mbigenze nte? Mbwira nawe?

Ubu se aramenya aherera ku ruhe ruhande? Ni iyihe chat se yateye Tete umutima mubi? Agace ka 28 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu

UMUCUNGUZI Agace ka 26

Turi kubwirwa ibyabaye mu mezi atandatu ashize, gusa nanone tukanyuzamo tukabwirwa ibyabaye mu myaka itambutse, byabaye intandaro yo gushaka kwiyahura kwa Sandrine.

Kubera akazi, bakundaga kubonna no kuganira mu minsi ya weekend kuko nibwo babaga bafite umwanya uhagije.

Haba: Nkwibutse ubushize aho twagarukiye se?

Sandrine : Ndahibuka wana nanjye. Ni igihe ndarana n’inkwavu.

Haba: Noneho reka ngusabe gato duhindura. Umpe incamake kuko ndabona kubera umwanya muto dusigaye tubona inkuru yawe yazarangira warameze imvi

Sandrine : Nanjye ko guhinahina mbizi ra. Ubwo ndakubwira iby’ingenzi.
Uwo munsi naraye mu nkwavu, bukeye bwaho nakomeje ubuzima nk’aho nta cyabaye. Gusa ba bashyitsi ntabwo bigeze baza, ubanza yarabikoreye ubushake gusa, simbizi.

Haba: Nuko papa wawe aza kuza agusanga mu nkwavu

Sandrine : Oya daa. Si ko byagenze. Buri bucye akagaruka, mukadata yansabye gusubira mu cyumba cy’abashyitsi yitwaje ngo arabona baramubeshye batakije ariko urumva ko byari ukugirango papa atazazinsangamo. Rero yaragarutse asanga ubuzima ni ubusanzwe.

Haba: None ushaka kumbwira ko ibyo byose n’ubu so atabizi?

Sandrine : Mukaruziga yari indyarya kubi. Iyo papa yabaga ahari byabaga ari cira aha nikubite. Ahubwo icyakubwira ko naje kuva mu rugo nirukanwe, mbese nk’aho ari jye munyamakosa. Ni bwo nagerageje kuvuga ukuri ariko data aranzibisha, ndanuma

Haba: None wirukanwe iwanyu ushinjwa iki?

Sandrine : Urumva kubera ko nigaga, narihanganye naba ndi mu biruhuko nyine nkaba nzi ko ngiye mu rugamba. Ibiruhuko binini nanyuzagamo nkajya kwa mama wacu byibuze nkaba nduhutseho. Rero ndi mu wa gatatu ni bwo Mukaruziga yaje kubyara. Yasabye data kunkura mu ishuri nkamufasha kuko atari kwishoboza urwo ruhinja nuko papa koko arabyemera abinkojeje ndamutsembera. Namubwiye ko ntashobora kuva mu ishuri hejuru y’umwana, numvaga nanjye naramaze gusa n’uwiheba nanyuzagamo nkabaha ukuri. Papa yambwiye guhitamo ibintu bibiri. Kuva mu ishuri nkicara nkafasha mu mirimo yo mu rugo cyangwa nabyanga nkamuvira mu rugo.

Haba: Nuko uhitamo kuva mu rugo. Wahise ujya kuba hehe?

Sandrine : Naratekereje nsanga ntaho mfite ho kujya. Kwa mama wacu nari kujyayo nkaba mbateranyije na papa, kwa Mama Agasaro na ho byari kuba ikibazo. Nahisemo kureka ishuri, ngo byibuze amahoro ahinde.

Haba: Ntabwo ndi kubyumva neza. None se ko mu makuru mfite wigaga na kaminuza, amasomo waje kuyakomeza ute?

Sandrine : Burya iyo ikintu ari icyawe ntaho kijya. Namaze icyumweru mu rugo, gusa nari narabiganirije mama Agasaro byose. Nuko rimwe turi mu rugo haza abantu ngo bashinzwe uburenganzira bw’umwana basaba papa guhitamo kundeka ngakomeza kwiga cyangwa se agahitamo gushyikirizwa inkiko. Birumvikana ubwoba bwaramwishe arandeka nsubira kwiga ariko akajya ahora ancyurira ngo nari ngiye kumufungisha, rimwe aza kunyerurira ambwira ko nintamuvira mu rugo nzahasiga agatwe. Papa ndamuzi bihagije, yari kuzabikora kuko nari nsigaye nkora n’agakosa gato inkoni zikarisha. Rero nabonye ntayandi mahitamo muvira mu rugo.

Haba: Nuko ujya kuba hehe?

Sandrine: Nagiye kwa mama wacu. Ariko buri gihembwe cyatangira nkajya kumwaka minerval, yatangira kuvuga ko ntayo nkamwibutsa ko gereza ifunguye, nari nsigaye nanjye mpanganye na we mparanira uburenganzira bwanjye. Yahitaga ayampa nkagenda, ndiga ndinda ndangiza ayisumbuye. Kuva ubwo kuko ntacyo nkimushakaho sindongera kumubona.

Haba: Ko nabonye se ufite diplome nziza, wakoresheje irihe Banga ngo ibyakubayeho ntibiguhungabanye koko?

Sandrine : Uretse ko ahari nanavuga ko Imana yahabaye, ariko umwaka wa kabiri ni wo nsa n’uwatsinzwe kuko numvaga nanjye nariyanze. Gusa nagiye mpumurizwa n’inshuti zinyuranye nkabasha kwakira ibyo, ubuzima bugakomeza. Gusa ku rundi ruhande byagendaga byibika mu mutwe maze nabyibuka byose ibiri kumbaho nkabona ntakwiye kubaho kuko nabonaga mbereyeho kubabara gusa.

Haba: Sha cyakora warakubititse basi. Noneho watangiye kaminuza uba kwa nyokowanyu?

Sandrine : Ugirango se ho narahatinze. Nahabaye umwaka umwe, nza kuhava ari kunshinja ngo nshaka kuzamutwarira umugabo. Kandi ntakubeshye umugabo we nanamutinyaga kubi. Sinzi niba we yaranyifuzaga ariko najyaga kujya ku ishuri akampa argent de poche ifatika kandi buri kwezi akaza kunsura ku ishuri. Nabifataga nk’uko yasura umwana we, ubwo rero undi sinzi uko yabibonaga ahitamo kunyirukana. Nari maze gusa n’uca akenge, nuko mu biruhuko nkaza ino gushaka akazi ko gukora mu kabari, amahirwe sinajyaga nkabura. Ibiruhuko byarangira ngasubira ku ishuri. Ni ho namenyaniye rero na Tete, kandi boss waho yahise anyemerera ko nzajya nza gukora igihe cyose nje mu biruhuko. Ni ko nakomeje kubaho kugera ndangije nkanatangira kaminuza. Gusa ngeze muri kaminuza ni bwo numvaga bigiye koroha ariko ni bwo byabaye bibi cyane.

Haba: None se dusubiye inyuma gato, muri kwa gukora mu kabari, ko abanywi mbazi, nta byakubayeho bibi? Cyangwa utinye kubimbwira?

Sandrine : Oya ntabyo. Burya ahenshi basahindira abakozi iyo bamaze gusinda. Jye rero nakoraga kenshi shifts za ku manywa. Burya ku manywa ni bake basinda cyangwa se bakaba basohokanye abagore babo, abakobwa se ku buryo atatesha umutwe umukozi wo mu kabari.

Haba: Icyakora ako kantu uvuze ni ko. Nanjye ndakazi. Uhm, ngaho komeza umbwire. Nyuma byagenze bite ugeze kaminuza.

Sandrine yamusubiriyemo ya nkuru yose yabwiye mushiki we. Haba yayikurikiye atuje, gusa yanyuzagamo akimyoza, ubundi akazunguza umutwe, kugera ubwo inkuru irangiye.

Haba: Ni yo mpamvu duhura wavuzemo ibyo kugufata ku ngufu?

Sandrine : Yego. Ni yo mpamvu. Kuko numvaga ari cyo kintu mperuka kibi. Gusa ubu nibaza niba nzabyara kuko igihe cyose mbyibutse ni cyo kintu agatima kagwaho. Sinzi niba Imana izambabarira pee

Haba: Humura Imana irababarira kandi ntabwo ireba uko twe tureba. Ni byo warakosheje, ariko jyewe sinakuveba kuko birumvikana ko nta yandi mahitamo wari ufite.

Sandrine : Koko se urumva nta kibazo?

Haba: Yego. Erega ibyo ni past kandi ni ibintu wakoze ufite ishingiro. Ndetse ni uko wabikoze utazi neza, wari no kunyura ku muganga ukamusobanurira uko byagenze, uwo musore akanakurikiranwa nawe iyo nda bakayigukuriramo. Gusa ubwo utahagiriye izindi ngorane, nta kibazo.

Sandrine : Ko utangiye kwayura se? Ngwino tujye mu nzu ubu Tete yahishije ndabizi.

Haba: Ndashonje byo rero. Ese ko ndeba uri kureba ku isaha?

Sandrine : Hari surprise ngufitiye, ndi kureba ko isaha zigeze ngo ngutungure

Habagusenga yarisekeye barahaguruka bajya mu nzu. Inkuru y’ubuzima busharira Sandrine yanyuzemo yose bari bamaze kuyimenya. Bageze mu nzu Haba atungurwa no gusanga Abraham ahari Dore ko barimo baganirira mu gikari, hamwe hubakiwe inkwavu

Barariye baganira, nuko bamaze kurya ni bwo Sandrine afashe ijambo

Sandrine : Ubushize Haba yansabye ko namubera inshuti. Mwari muhari mwese. Rero uyu munsi ndumva noneho igisubizo ngifite kandi ni igisubizo cyiza. Nemeye kumubera inshuti. Murakoze

Bose bakomye amashyi, barishima cyane, Tete ahita azana wine banywamo kubw’urukundo rwa Haba na Sandrine.

Kuva uwo munsi batangiye ubuzima burimo gukundana. Kugeza ubwo Haba abwiye Sandrine

Haba: Ndumva nshaka guhura na papa wawe. Tuzajya kumureba ryari?

Ese azemera bajyeyo? Agace ka 27 ntuzagacikwe

BIRAMAHIRE François Jassu