Akamaro ko gukoresha umucyayicyayi

Ucyumva iryo zina uhita wumva ko nyine ari ikirungo cyagenewe gushyirwa mu cyayi kandi koko niko kuri. Uretse ibi ariko, umucyayicyayi si ukuba ikirungo gusa ahubwo unafitiye umubiri akamaro gatandukanye nkuko muri iyi nkuru tugiye kubivuga.

Iki kirungo gifite inkomoko mu bihugu byo muri Aziya nk’Ubuhinde, Thailand na Sri Lanka.

Kirimo intungamubiri zinyuranye nka poroteyine, calories, ibinyasukari, vitamini A, vitamini C, Vitamini B1. B2, B3, B6, B9, imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, magnesium, phosphore, potassium, sodium, zinc, umuringa, manganese na selenium. Hanabonekamo ibinure bya omega-3 na omega-6

Akamaro ku buzima

    1. Gusukura umubiri

       

Iyo havuzwe gusukura umubiri haba havugwa ubushobozi umubiri uhabwa bwo kwikuramo imyanda n’ibisigazwa bimwe na bimwe biba bishobora kubyara indwara zinyuranye nka kanseri. By’umwihariko ibiboneka mu mucyayicyayi bizwiho kurwanya imikorere mibi y’imitsi yo mu rutirigongo

    1. Kurwanya mikorobi

       

Umucyayicyayi ufasha mu kurwanya no kuvura zimwe muri mikorobi zifata mu kanwa cyane cyane izitera amenyo gucukuka

    1. Kubyimbura

       

Kubyimbirwa bitera ibindi bibazo mu mubiri birimo indwara z’umutima na stroke. Nkuko tubikesha Memorial Sloan Kettering Cancer Center, mu mucyayicyayi habonekamo citral na geranial bizwiho gutuma uba mwiza mu kurwanya kubyimirwa

    1. Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

       

Ya citral tubonye haruguru izwiho kandi kuba irwanya uturemangingo dushobora kubyara kanseri gusa siyo gusa ahubwo byinshi mu bigize umucyayicyayi bifatanya mu kongera ubudahangarwa no kurwanya kanseri

    1. Gufasha mu igogorwa

       

Niba wumva wagugaye mu nda, agakombe k’icyayi kirimo umucyayicyayi kazagufasha kumva uruhutse ndetse igogorwa rigende neza cyane kwa kubabara no gutumba bishire

Ndetse kuwunywa nyuma yo kunywa inzoga birinda igifu kuba cyakangizwa na ya alukolo

    1. Utuma umubiri usohora amazi

       

Kenshi gusohora amazi mu mubiri biba mu gihe cyo kunyara. Umucyayicyayi rero ufasha gutuma wihagarika kenshi bikaba byiza iyo unafite ububyimbe cyangwa ikibazo cy’umunyu mwinshi mu mubiri

    1. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

       

Umucyayicyayi kandi ufasha abafite umuvuduko ukabije w’amaraso aho kuwukoresha bifasha mu kuringaniza uyu muvuduko. Gusa aha ntusimbura imiti ukoresha ahubwo ufatanya na ya miti kuba ku bipimo byiza

    1. Kuringaniza cholesterol

       

Cholesterol iyo izamutse biba ikibazo ku mutima ndetse byanatera stroke. Kunywa umucyayicyayi rero bifasha mu gutuma cholesterol mu maraso igabanyuka

    1. Wafasha abashaka kugabanya ibiro

       

Uzwiho gutuma umubiri ukorana ingufu mu byo ukora bityo kuwunywa cyane cyane mu gitondo bituma umubiri uza gutwika ibinure bityo ibiro bikagabanyuka. Gusa bisaba kutawukoresha buri munsi kuko bitaba byiza na byo

    1. Ufasha abababara bari mu mihango

       

Niba ujya mu mihango ukaribwa mu nda, ukumva watumbye, jya unywa umucyayicyayi uzajya ugufasha.

Icyitonderwa

Umucyayicyayi nyamara nubwo tubonye ibyiza byawo hari abo ushobora gutera ibibazo bityo bakaba batemerewe kuwukoresha.

Zimwe mu ngaruka zizanwa na wo twavuga:

  • Isereri
  • Gusonza
  • Kuma mu kanwa
  • Kunyaragura
  • Kumva unaniwe

Iyo uteye ubwivumbure umubiri ibimenyetso harimo:

  1. Ibiheri no kwishimagura
  2. Guhumeka insigane
  3. Umutima utera indihaguzi

Ku bw’ibyo ntiwemerewe gukoresha umucyayicyayi kenshi mu gihe:

  • Utwite
  • Ufata imiti isohora amazi mu mubiri
  • Ufite uburwayi bw’umuvuduko mucye w’amaraso
  • Ufite potasiyumu nkeya mu mubiri

Indimu, tangawizi n’ubuki: Akamaro ku buzima

Bamwe banywa uru ruvange bashaka kugabanya ibiro, nyamara kandi kunywa uruvange rw’indimu, ubuki na tangawizi ntabwo ari cyo bifasha gusa kuko ni ikinyobwa cyiza ku bantu bose.
Buri kimwe mu bigize uru ruvange dushobora kwita icyayi gifite akamaro kacyo ku ruhande rwacyo ariko iyo bivanzwe birushaho kongera ingufu no kugirira umubiri akamaro nk’uko muri iyi nkuru tugiye kubirebera hamwe.

1.Kuvura isesemi no kuruka

Waba wabitewe n’inzoga nyinshi (hangover), kugenda mu modoka, cyangwa se ubundi burwayi, kunywa uru ruvange bizagufasha gukira isesemi ndetse bihagarike kuruka

2.Kugabanya ibiro

Nibyo koko ku bifuza kugabanya ibiro, iki cyaba kimwe mu binyobwa by’ingenzi bajya bakoresha. Biterwa nuko iyo indimu ihuye na tangawizi bifasha umubiri gutwika calories nyinshi mu gihe gito

3.Kongerera ingufu ubudahangarwa

Indimu ikungahaye kuri vitamini C. iyi vitamini ikaba iza ku isonga mu bizwiho kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri wacu. Ku bw’ibyo kunywa ruriya ruvange bifasha mu kurwanya nyinshi mu ndwara zirimo ibicurane, inkorora, kugugara mu nda kubera ibyo wariye..

4.Kongerera ingufu ubwonko

Iki kinyobwa cyiza kandi gifite ubushobozi bwo gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Ibi bituma kiba cyiza mu gufasha ubwonko cyane cyane ku bagore bakuze nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje

5.Ni cyiza ku mutima

Ya vitamini C iri mu ndimu ifasha kandi mu kurinda imiyoboro y’amaraso bityo bigafasha umutima mu mikorere yawo bikarinda indwara zinyuranye zawufata harimo na stroke

6.Kugabanya acide mu mubiri

Nibyo indimu ni acide ubwayo ariko burya iyo uyifashe ivanze n’ubuki na tangawizi bifasha mu kugabanya acide mu mubiri. Birinda amenyo, bigabanya cholesterol mbi mu maraso.

7.Kurinda ibibyimba mu mirerantanga

Niba ufite ibyago byinshi byo kuba warwara ibibyimba mu mirerantanga, iki kinyobwa ntikizagucike. Indimu na tangawizi bifite muri byo ubushobozi bwo kubyimbura no kuvura

8.Kurwanya umunabi

Niba wumva waramutse nabi, stress ikumereye nabi, kora iki kinyobwa wicare utuje unywe buhoro buhoro. Bizafasha mu kurinda no kurwanya uwo munabi waramukanye

9.Bifasha imikorere y’umwijima

Niba wanyoye inzoga cyangwa se umaze igihe ufata imiti nyinshi ni byiza kunywa iki kinyobwa kuko bizafasha umubiri wawe muri rusange n’umwijima by’umwihariko.

10.Kurwanya uburibwe

Kuribwa umutwe, kubabara uri mu mihango, kubabara mu ngingo, nibikubaho ntuzabure no kwitabaza iki kinyobwa kuko kizwiho gufasha abahuye n’ibyo bibazo.

Bikorwa bite?

Biroroshye cyane. Amazi yacanire arimo tangawizi (ikijumba muri litiro) namara kubira uyaterure ku mashyiga urindire ate akuka buhoro ubundi ukamuriremo indimu, ushyiremo ikiyiko cy’ubuki uvange winywere.

Kugira umunyu mucye mu mubiri: Ikibitera n’ibibiranga

Mu mikorere y’umubiri wacu buri munsi hakenerwa intungamubiri zinyuranye, vitamin, poroteyine, imyunyungugu, amasukari, umunyu, n’ibindi. Ubwinshi n’ubucye bwa kimwe muri byo bikaba bigira ingaruka zinyuranye mu mikorere y’umubiri.
Umunyu (hano turavuga sodium), niwo ugira uruhare mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, ufasha mu mikorere y’imikaya n’uturandaryi kandi ukaringaniza ibijyanye n’amatembabuzi mu mubiri.
Muri iyi nkuru tugiye kureba ku gishobora gutera kugira umunyu mucye mu mubiri ndetse n’ibimenyetso bizakwereka ko ufite umunyu mucye.

Ibitera kugira umunyu mucye

Havugwa ko umunyu wabaye mucye mu mubiri iyo mu maraso uri ku gipimo kiri hasi ya 135mEq/L.
Zimwe mu mpamvu zishobora gutera igabanuka ry’umunyu mu mubiri harimo:
  1. Imiti imwe. Iyi ni imiti imwe n’imwe harimo imiti isohora amazi mu mubiri (diuretics), ivura depression, ndetse n’imiti igabanya uburibwe. Iyi miti akenshi itera kunyara cyane cyangwa kubira ibyuya byinshi.
  2. Indwara z’umutima, impyiko n’umwijima. Izi ndwara zituma amatembabuzi yo mu mubiri yirundanya bigatuma umunyu wo mu mubiri uba mucye kuko uba ufunguye
  3. Imikorere mibi y’umusemburo urwanya isohorwa ry’amazi (ADH). Hano uyu musemburo uba wakozwe ku bwinshi cyane bigatuma umubiri ugumana amazi menshi aho gusohora adakenewe igihe unyara.
  4. Kuruka no guhitwa. Iyo warwaye impiswi ikabije ndetse ukanaruka umubiri utakaza imyunyungugu myinshi kandi ku ikubitiro hatakara umunyu.
  5. Kunywa amazi menshi. Hari abantu bakora siporo ituma batakaza amazi menshi nk’abiruka ahantu harehare, abakora ahantu hashyushye cyane, ibi bigatuma banywa amazi menshi cyane. Aha twibuke ko ya mazi watakaje aba arimo umunyu nyamara ayo uri kunywa nta munyu urimo bigatuma n’agasigaye mu mubiri kifungura.
  6. Kumara igihe utanywa, kumara igihe mu butayu cyangwa ahandi hose hatuma umubiri utakaza amazi nabyo bitera kubura umunyu.
  7. Impinduka mu misemburo. Indwara izwi nka Addison’s disease ituma imvubura ya adrenal idakora neza imisemburo ifasha kuringaniza igipimo cy’umunyu, amazi na potasiyumu. Imikorere mibi ya thyroid nayo ishobora kubitera.
  8. Ikiyobyabwenge cya Ecstasy. Iki kiyobyabwenge cyo gishobora no gutuma upfa uzize kubura umunyu mu mubiri.

Ni ibihe bimenyetso ko umunyu wabaye mucye mu mubiri?

Kugabanyuka k’umunyu mu mubiri birangwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira:
  • Isesemi no kuruka
  • Umutwe
  • Gusa n’uwataye umutwe
  • Kubura ingufu no gucika intege
  • Umuvuduko mucye w’amaraso (hypotension)
  • Kudatuza no kubura amahwemo
  • Ibinya, gucika intege mu mikaya
  • Ikizungera n’isereri
  • Koma iyo byageze kure
Mu nkuru zitaha tuzarebera hamwe icyakorwa ngo umunyu wongere uzamuke ndetse tunavuge amafunguro yagufasha kuzamura igipimo cy’umunyu

Ibyiza n’akamaro ko kunywa amazi ukibyuka

Kubera kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri utangira kugenda ugira umwuma kubera ntacyo kunywa uba uri gufata. Niba ujya ubyuka wumva wumagaye, iyi niyo mpamvu ibitera.
Kunywa amazi menshi bifitiye akamaro kanini imibiri yacu, kuko afasha ingingo z’ingenzi mu mubiri gukomeza gukora neza, niyo mpamvu nyamukuru ugomba kwirinda umwuma mu buryo bwose bushoboka.
Kunywa amazi mu gitondo ukibyuka ni ingenzi cyane, kuko bifitiye akamaro ingingo z’ingenzi zigize umubiri wacu.

Akamaro ko kunywa amazi ukibyuka mu gitondo

  1. Byongera kukurinda umwuma

Nyuma yo kumara amasaha menshi usinziriye, umubiri niko ugenda ugira umwuma. Kunywa amazi ukibyuka, bifasha kongera igipimo cy’umwuka mwiza wa oxygen, ndetse bigafasha no mu ikorwa ry’insoro z’amaraso.
  1. Aya mazi ya mu gitondo afasha gusohora imyanda mu mubiri

Kunywa amazi ukibyuka mbere yuko ugira ikindi cyo kurya ufata bifasha gusukura amara, bityo bigafasha intungamubiri kuba zakwinjira mu mubiri ku buryo bworoshye. Uretse gufasha amara kandi, iyo urugero rw’amazi ruri hejuru bigirira akamaro kanini impyiko, kuko bifasha mu mikorere yazo.
  1. Byongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri

Aha niho ujya wumva benshi bavuga ngo amazi afasha kunanuka. Nubwo ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko amazi afasha mu gutakaza calorie nke; zitagira icyo zikora mu kugabanya ibiro. Kunywa amazi ukibyuka bifasha umubiri gukoresha imbaraga (calories) ku rugero ruri hejuru.
Mu gihe umubiri ufite inyota, ushobora kwibeshya ukaba wayitiranya n’inzara, bikaba byagutera kurya cyane. Ari byo biviramo benshi kongera ibiro cyane.
Kunywa byibuze ikirahuri cy’amazi (ushobora kugeza no kuri litiro imwe n’igice (1.5 L)) mbere y’ibindi byose ukibyuka bishobora kongera imikoreshereze y’imbaraga mu mubiri, bikaba byagufasha guhorana ibiro bikwiye.
  1. Bizakurinda inzara igihe kinini

Kunywa amazi ukibyuka bituma wumva uhaze mu gifu. Mu gihe unywa mazi yaba mbere yo kurya cg mu gitondo ukibyuka bigufasha kurya bicye, bikakurinda kurya byinshi umubiri udakeneye.
Gusa ntugomba kunywa amazi gusa, ngo usimbuke ifunguro rya mu gitondo, kuko nabwo bishobora gutuma uza kurya byinshi nyuma.
  1. Bifasha ubwonko kongera gukora cyane

Mu gihe umubiri ufite umwuma, ubwonko bukora buhoro. Ibi bishobora gutera kumva unaniwe, wacitse intege, ndetse no kumva uribwa umutwe, bishobora ndetse no kugutwara akanyamuneza kawe, ukumva ufite umunabi.
Ingirangingo z’ubwonko zigizwe na 75% by’amazi, mu gihe ufite umwuma nicyo gice cya mbere kigaragaza imikorere mibi.

6. Birinda kurwara umutwe

Niba ujya urwara umutwe kenshi, uyu ni umwe mu miti ukaba n’urukingo. Kunywa amazi bimeze nko guhoreza ubwonko bityo mu gukora kwabwo ntibuze kunanirwa cyane ibi bikakurinda kuba waba utonekara umutwe, cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe.

Ushobora kunywa amazi ukibyuka angana iki?

Kugira ngo ubone umusaruro uhagije, ni byiza kunywa amazi byibuze agera kuri litiro 1 (ni nk’ibirahuri 4) ukibyuka.
Amazi ushobora kunywa ayo ushaka yaba akazuyazi cg akonje, gusa ameza ni ari ku bushyuhe busanzwe (atagiye muri frigo ntabe yagiye ku muriro). Niba wumva amazi akubihira ushobora kongeramo indimu, nabyo byakugirira akamaro.

 

Umubiri wawe ukenera amazi ngo ubeho, uturemangingo (cells), ingirangingo (tissues) ndetse n’ingingo (organs) zose z’umubiri zikeneye amazi ngo zibashe gukora neza, ngaho fasha umubiri wawe, unywa amazi ahagije ukibyuka!

Umwihariko w’amavuta akomoka ku bimera

Amavuta atekeshwa usanga amenshi muri yo yanditseho ngo Vegetable cooking oil bivuze ko aba ari amavuta akomoka ku bimera.

Amwe muri yo akomoka kuri soya, ibihwagari, ibigori, ubunyobwa, coconut, elayo, canola, inazi, n’ibindi bimera bitandukanye.

Nyamara usanga akenshi havugwa ko atariko yose ari meza. Ibi bitera kwibaza niba ntabyo yaba ahuriyeho byiza ku buzima, ndetse n’ibyo amwe muri yo yihariye bitaboneka mu yandi

Muri iyi nkuru reka tuvuge ku byiza byo gutekesha amavuta akomoka ku bimera, turebe umwihariko w’amwe muri yo, tunavuge ayo udakwiye gukoresha cyane.

 

  1. Akungahaye ku ntungamubiri

Aya mavuta abonekamo intungamubiri zinyuranye harimo vitamini E, ibinure bya omega-3 na omega-6 ari byo bikora vitamini F, amasukari mwimerere, calcium, ubutare, magnesium, vitamini A, E na K. ibi yose bituma aba ingenzi ku buzima

  1. Kugabanya ibyago byo kurwara umutima

Nkuko ubushakashatsi bwakorewe muri Buffalo State University of New York mu 1990 bubyerekana, gukoresha aya mavuta bigabanya ibyago byo kurwara indwara zinyuranye z’umutima harimo umuvuduko w’amaraso, stroke n’izindi

  1. Kugabanya ibyago bya kanseri y’amabere

Nkuko ubushakashatsi bwakorewe muri Universita di Milano muri Italy mu 1995 bubyerekana gukoresha by’umwihariko olive oil buri munsi cyangwa se andi mavuta akomoka mu bimera bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’amabere ugereranyije n’abakoresha andi mavuta nk’akomoka ku nka cyangwa andi matungo

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Amwe mu mavuta nka coconut oil abonekamo lauric acid iyi ikaba izwiho kurwanya imiyege, bagiteri ndetse no kwirukana virusi mu mubiri. Ibi byose bikaba ingenzi mu kurinda umubiri indwara zikomoka kuri izo mikorobi

  1. Gufasha mu mikorere y’umubiri

Amavuta ya elayo afite umwihariko wo kuba ingenzi mu gufasha abafite umubyibuho ukabije kuko abonekamo phenolics zikaba ingenzi mu kongerera ingufu imikorere y’umubiri bityo bigatwika ibinure bidakenewe

  1. Gufasha mu mikurire y’uturemangingo

Amavuta y’ibihwagari, ubunyobwa, elayo na soya abonekamo vitamini E ikaba izwiho mu kurinda uruhu, amaso, amabere, amabya n’umwijima aho afasha mu gukura k’uturemangingo twaho no gusana utwashaje. Iyi vitamini n’ubusanzwe ni ingenzi ku ruhu

  1. Afasha abarembye

Amavuta ya soya na canola abonekamo ibinure bya omega-3 akaba meza ku bahorana ibibazo by’uruhu, indwara y’umutima ya karande ndetse n’ibibazo mu igogorwa

  1. Kurinda rubagimpande

Uyu ni umwihariko wa coconut oil, ibonekamo ibirinda amagufa kwangirika no gusaza imburagihe

  1. Kurwanya depression

Amavuta akomoka kuri sesame, abonekamo tyrosine ikaba izwiho kuzamura igipimo cya serotonin, umusemburo w’ibyishimo n’umunezero

  1. Gufasha igogorwa

Cyane cyane aya coconut, azwiho kurwanya ibisebe mu gifu no gufasha igogorwa bikaba ingenzi mu kurinda indwara zinyuranye nk’impatwe n’impiswi, gutumba umaze kurya cyangwa kugugara.

ICYITONDERWA

Amwe mu mavuta abonekamo ibinure bya omega-6 byinshi, si byiza kuyakoresha cyane. Ayo ni amavuta akomoka mu bigori, ubunyobwa n’andi mavuta yose ashobora gufata (kuvura) iyo ari ahantu hakonje. Aya wayakoresha mu gihe utabashije kubona andi kandi ugakoresha make.

Ubuvumbuzi 10 bwa mbere mu byerekeye ubuvuzi

Mu bintu byose habaho ubuvumbuzi bunyuranye. Mu rwego rw’ubuzima na ho ntabwo hasigara inyuma, ubuvumbuzi bugenda bukorwa umunsi ku wundi, haba ku ndwara n’ikizitera, imiti n’inkingo, imikorere y’umubiri n’ibindi binyuranye. Kuba uyu munsi urwara umutwe ugafata paracetamol, si ko byari bimeze mu myaka ya za 1800, kuba urwara malaria ugafata Coartem si ko byari bimeze mu myaka ya za 1900.

Nyamara kandi hari ubuvumbuzi twavuga ko buruta ubundi bwagezweho, muri iyi nkuru tugiye kukubwira ku icumi abahanga bashyize ku isonga y’ubundi, nubwo uru rutonde rushobora guhinduka bitewe n’ibindi bizagenda bivumburwa.

  1. Vitamini

Wakibaza uburyo ku mwanya wa cumi haza vitamini? Nyamara kandi ivumburwa rya vitamini ryagezweho na Frederick Hopkins ryagize akamaro mu kurinda indwara zinyuranye zaterwaga no kubura kwa vitamini zimwe mu mubiri. Ubu zizwiho ko ziri ku isonga mu birinda indwara

  1. HIV

Aka gakoko gatera SIDA kavumbuwe mu 1980 n’abantu babiri ari bo Robert Gallo afatanyije na Luc Montagnier. Ivumburwa ryako ryatumye hagenda higwa uburyo bunyuranye bwo kukirinda, ibaze iyoo kugera ubu kaba kataravumburwa, abantu baba bamaze guhitanwa na SIDA

  1. Urwungano rw’amaraso

Umubiri wacu ugizwe n’inzungano zinyuranye ariko urwungano nyamaraso rwavumbuwe mu 1242 na Dr Ibn al-Nafis nuko mu 1628 rwerekanwa neza na William Harvey. Kuvumbura uru rwungano biri mu byafashije kumenya neza umubiri w’umuntu n’ikorwa ry’imiti n’ubundi buryo bunyuranye bwo kuvura indwara dore ko imiti myinshi inyobwa ari rwo inyuramo ikora.

  1. X-Ray

Ijambo kunyuzwa mu cyuma ushobora kuba atari ubwa mbere uryumva. Ibi ni byo X-Rayon. Nubwo kuri ubu hariho ubundi buryo nka scanner na MRI ariko ivumburwa rya X-Ray ryagize uruhare rukomeye mu gufasha abakoze impanuka harebwa amagufa yaba yangiritse, si bo gusa kuko byanafashije mu guhangana n’igituntu aho harebwaga ibihaha, byose bigakorwa hifashishijwe ubu buhanga bwavumbuwe mu 1895 na Conrad Rontgen.

  1. DNA

Ubu nta mugabo ugipfa kwihakana umwana yabyaye kuko ubu buhanga burifashishwa mu kwerekana isano hagati y’abantu. Si ho bugarukira kuko bunifashishwa mu kuvumbura indwara, kuzisuzuma, kuvura no mu butabera yewe. N’ubu buracyaherwaho harebwa ko havumburwa inkingo n’ibindi binyuranye. Yavumbuwe na Friedrich Miescher

  1. Insulin

Mbere ya 1920 ubwo Frederick Banting yavumburaga insulin, diyabete iri mu ndwara zorekaga imbaga. Kuri ubu, kubera ivumburwa ryayo abarwayi ba diyabete babasha gufata imiti ibafasha guhangana na yo, ikaba itacyoreka imbaga nka mbere

  1. Ikinya

Ibaze kukubaga nta kinya. Biri mu mvugo ikoreshwa bashaka kwerekana ububabare butangaje cyangwa ibyago birenze uba watewe, aho bavuga bati bamubaze nta kinya. Uribaza uko mbere yo kukivumbura babagaga umuntu? Kugusuka inzoga ya vodka ubundi bakabona kukubaga.

  1. Mikorobe

Mbere y’uko umuhanga Louis Pasteur avumbura ko indwara zinyuranye ziterwa na mikorobi, aba kera bakekaga ko indwara zimwe ziva ku bakurambere, imyuka mibi n’ibindi. Aho abivumburiye, ubu byibuze indwara nyinshi hazwi ikizitera bityo no kuzivura bikoroha

  1. Inkingo

Igitunty, imbasa, inkondo y’umura, tetanosi, iseru ni zimwe mu ndwara zorekaga imbaga mbere y’uko inkingo zazo zivumburwa. Ubu ubushakashatsi buracyakorwa hashakishwa izindi nkingo harimo urwa malaria, SIDA, Covid19 n’izindi

  1. Penicillin

Uyu ni umuti uzahora ku isonga kuko ivumburwa ryawo mu 1928 na Alexander Fleming ryashyize iherezo ku mpfu nyinshi zaterwaga n’indwara zikomoka kuri bagiteri. Wari uzi ko washoboraga kurwara igisebe ku kuguru bataguca kikaguhitana? Ariko ubu penicillin yahereweho bakora indi miti inyuranye nka amoxicillin, cloxacillin, ampicillin, flucloxacillin, n’indi haba inyobwa, iterwa n’iyisigwa

Kugeza ubu, ubu ni ubuvumbuzi buza ku isonga ariko si bwo gusa bwabayeho.

Uko wabona poroteyine zuzuye

Bizwi ko pooteyine ziva ku matungo ari zo poroteyine ziba zuzuye naho izikomoka ku bimera zikaba zituzuye.

Aha wakibaza niba abatarya ibikomoka ku matungo badashobora kubona poroteyine zuzuye.

Kwibaza ibi bifite ishingiro gusa icyo twakubwira ni uko kuba ibikomoka ku bimera biba bitujuje poroteyine bitavuze ko bidashoboka kubona poroteyine zuzuye.
Kuba poroteyine zituzuye ni uko ziba zibura imwe muri amino acids zisabwa ngo iyo poroteyine yuzure. Iyo rero ufunguye ibirimo indi poroteyine irimo ya amino acid habaho ubwuzuzanye hagati ya za poroteyine nuko ukabona poroteyine yuzuye ku buryo uwariye inyama ntacyo aba akikurushije ku birebana na poroteyine.

Wakibaza uko wamenya ko ibyo wariye birimo poroteyine zuzuzanya. Ibi kubimenya byose byatwara igihe kinini ariko hano twaguteguriye ingero zimwe z’amafunguro ukomatanya ukabona poroteyine zuzuye

Twavuga

  1. Ibishyimbo + umuceri
  2. Ikinyiga cy’ubunyobwa cyangwa isosi yabwo + ibikomoka ku mpeke zuzuye (umuceri, ingano, amasaka, …)
  3. Makaroni cyangwa spaghetti + fromage
  4. Tofu cyangwa ibindi bikomoka kuri soya + umuceri
  5. Makaroni + isosi ya sezame
  6. Umugati wuzuye + ibishyimbo
  7. Ibinyampeke + amata

Izi ni ingero dutanze uyu munsi ubutaha tuzabagezaho izindi ngero

Soma hano Tumenye neza ibyo turya: Poroteyine

Tangawizi n’ubuki: Akamaro n’uko bitegurwa

Ubuki ukwabwo ndetse na tangawizi ukwayo bifitiye umubiri akamaro ndetse biranavura bikanarinda indwara zinyuranye. Uruvange rwabyo rero narwo nkuko tugiye kubibona muri iyi nkuru rufite akamaro gatandukanye nuko wafata buri kimwe ukwacyo.

Akamaro ka tangawizi n’ubuki

 

    1. Guhangana na asima

Uru ruvange ruzwiho koroshya no kubyimbura bityo rukaba rufasha umwuka wa oxygen kubasha gutembera neza mu bihaha bityo bigafasha imiyoboro y’amaraso. Ibi ni ingenzi ku barwayi ba asima dore ko kuri bo iyo indwara yazamutse guhumeka biba ari ikibazo.

    1. Kugabanya ibibazo byo mu buhumekero

Uru ruvange kandi ni ingenzi mu koroshya mu mihogo, koroshya igikororwa kikabasha gusohoka, kuvura uburibwe bwo mu muhogo ndetse n’ibicurane

    1. Kurwanya ingaruka z’imiti ya kanseri

Tangawizi kuva na kera izwiho kuba ifasha abari ku miti ya kanseri ntibatere isesemi no kuruka dore ko ari kimwe mu bigendana n’iyi miti. Tangawizi rero n’ubuki bivanze bikaba bigira ingufu mu kurinda izi ngaruka.

    1. Kurinda kanseri

Uretse kurwanya ingaruka ziterwa n’imiti kandi, uru ruvange ruzwiho kuba rutuma hakorwa za enzymes zigabanya ibyago byo kororoka k’uturemangingo tubyara kanseri.

    1. Gufasha igogorwa

Uru ruvange kandi rutuma igifu n’amara bikora neza bityo bigafasha igogorwa gukorwa neza ndetse no kwituma ntibigorane. Ku bafite ikibazo cyo gutumba nyuma yo kurya uyu ni umuti wabo mwiza. Akayiko k’uru ruvange nyuma yo kurya kabafasha.

    1. Kurinda umutima

Uru ruvange rutuma imiyoboro y’amaraso yaguka bityo bigatuma amaraso atembera neza bikarinda indwara zinyuranye z’umutima harimo stroke, umuvuduko ukabije w’amaraso n’izindi ndwara zinyuranye zafata umutima.

Ni gute bitegurwa

Mu gutegura uru ruvange, kuko utagombera kunywa byinshi, uvanga akayiko gato k’umutobe wa tangawizi n’akayiko gato k’ubuki ukanywa. Ubikora gatatu ku munsi nyuma yo gufata buri funguro.

Ushaka kandi wanakora uru ruvange ukarunywa nk’icyayi, aha ukaba wakongeramo indimu ubishatse. Gusa ntushyiremo isukari.

Icyitonderwa

  • Kuko tangawizi ikozwe gutya iba ifite ubukana bwinshi si nziza ku mugore utwite icyakora mu cyayi ashobora kuyinywamo dore ko inafasha mu kurinda isesemi ya mu gitondo
  • Kubera ko abana batagejeje umwaka batemerewe guhabwa ubuki, uru ruvange narwo ntibarwemerewe umwaka utaruzura

 

Impamvu atari byiza guha umwana ikawa

Ahari wabikoraga utazi impamvu cyangwa se wabahaga na bo bakinywera.

Nyamara ubushakashatsi bunyuranye ugaragaza ko atari byiza kuba umuntu uri munsi y’imyaka 12 yafata ikawa.

Nubwo bamwe bakeka ko impamvu abana bayibujijwe ngo ishobora kuba itera kugwingira ariko si yo mpamvu nyamukuru ituma abana batemerewe kunywa ikawa.

Muri iyi nkuru reka tukubwire impamvu nyamukuru abana badakwiriye kuba banywa ikawa.

 

  1. Ibitotsi

Abana bari hagati y’imyaka 5 na 12 baba bagomba gusinzira nibura amasaha 11 ku munsi.

Aya masaha gusa benshi kubera amashuri, imikoro, kurangarira za TV bituma batabasha kuyagerahpo. Kuba yakoresha ikawa ku ruahnde rumwe byamutera gukurikira ku ishuri adasinzira ariko nanone byakangiza ibitotsi bye na ya masaha atagera kuri 11 asinzira akaba yagabanyuka. Ikawa burya imara amasaha 8 mu mubiri igikora, rero birumvikana ko kuyifata ku mwana atari byiza ku bitotsi bye.

  1. Amenyo

Ikawa irimo acide. Ibinyobwa birimo acide bishobora kwangiza amenyo bityo akaba yacukuka. Abana bibagiraho ingaruka kurenza abakuru kuko agahu k’iryinyo kugira gakomere bitwara imyaka myinshi. Umwana unywa ikawa acukuka amenyo kurenza abakuru, na bo burya basabwa guhita boza amenyo nyuma y’iminota 30 banyoye ikawa kugirango bitabangiriza amenyo

  1. Ubushake bwo kurya

Ikawa iri mu bintu bigabanya ubushake bwo kurya dore ko iri mu bintu abashaka kugabanya ibiro baba bakwiye gukoresha kenshi. Umwana aba akeneye kurya kenshi akanarya indyo yuzuye ikungahaye kuri poorteyine, impeke, imbuto n’imboga. Kunywa ikawa byagabanya ubushake bwo kurya bikaba byamutera kugwingira

  1. Amagufa

Burya ikawa iri mu bintu bifasha gusohora amazi mu mubiri, uwayinyoye kenshi aranyaragura. Kunyaragura biri mu bigabanya calcium mu mubiri ibi rero bikaba byabangamira gukomera kw’amagufa. Uretse ibyo kandi na caffeine ibonekamo igabanya 6% bya calcium mu mubiri. Ku bantu bakuru iyo ntacyo ihungabanya na cyane ko amagufa n’amenyo biba byaramaze gukorwa no gukomera ariko ku bana bakimera amenyo banakeneye gukomera amagufa si byiza kuri bo.

  1. Ingufu

Ikawa iri mu bituma umubiri uhindura imikorere, cyane cyane ko ituma imikorere yawo yiyongera. Ku bakuru ibi ni byiza kuko ituma babasha bukora badacika intege ariko ku bana bari mu ishuri baba bakeneye gukurikira batuje, gufata mu mutwe, kuza kuruhuka bihagije, si byiza kuri bo kuko ikawa irabihungabanya.

Inyungu ziri mu konsa umwana umuhondo, akivuka

Iyo umugore amaze kubyara, ntabwo ahita ayobora ngo abone amashereka ahagije umwana. Ni yo mpamvu asabwa kumushyira ku ibere ngo abe akurura kuko bifasha kuyobora ariko si byo gusa ahubwo umwana aba arimo no konka umuhondo.

Uyu muhondo ntabwo uba uhagije ngo uvuge ko wahaza umwana ariko ufite agaciro ntagereranywa mu buzima n’imikurire y’umwana ni yo mpamvu umubyeyi wese aba asabwa kutavutsa umwana we ayo mahirwe yo kumwonsa umuhondo.

Reka hano mu ncamake tukubwire akamaro k’uyu muhondo ku buzima n’imikurire by’umwana.

  1. Ukungahaye ku binyasukari, poroteyine, ibirwanya indwara, ariko ukabamo amavuta make.
  2. Umuhondo ukungahaye ku myunyungugu nka zinc, calcium na za vitamini nka A, B6 na B12 ndetse na K byose bikaba ingenzi mu mikurire y’umwana
  3. Umuhondo ushaka wawita urukingo rw’umwimerere 100% kuko bya birinda indwara bibonekamo birinda umwana kuba yazahazwa n’indwara zinyuranye, bikamwongerera ubwirinzi
  4. Mu muhondo habonekamo IgA, iyi ikaba ishinzwe kurinda inzira y’igogorwa, ibihaha, amatwi n’amara by’umwana
  5. Habonekamo kandi insoro zera zo mu bwoko bwa leukocytes zihagije zikaba zishwanyaguza bagiteri na virusi byashaka gutera umwana indwara
  6. Umuhondo ni wo ufasha umwana ukivuka kwituma umwanda wa mbere
  7. Umuhondo ufasha umubiri gusohora bilirubin idakenewe kuko ituruka ku nsoro zitukura ziba zapfuye bitewe nuko mu kuvuka burya amaraso umwana akeneye aragabanyuka kurenza akiri mu nda ya nyina. Ibi rero bimurinda kuba yarwara indwara y’umuhondo, jaundice
  8. Umuhondo ukungahaye kuri cholesterol ikaba ifasha mu ikomera n’ikura ry’urwungano rw’imyakura
  9. Isukari ibonekamo igirira akamaro imikurire y’umwana.
  10. Naho poroteyine zituma ahaga nubwo aba atonse menshi bikamufasha gusinzira neza umwanya munini

Soma hano Akamaro ko konsa ku mubyeyi

Si ibi gusa tuvuze ingenzi. Rero ni byiza konsa umwana akivuka kugirango umuhondo yonka umugirire akamaro