Mu gitondo cyangwa nimugoroba? Ni iyihe saha nziza yo gukora imibonano

Kuva na kera usanga bitavugwaho rumwe aho bamwe bemeza ko igihe cyiza ari mu gitondo, aho basobanura ko ari bwo umuntu aba yaruhutse, muba mumaze amasaha muri kumwe mu buriri n’izindi mpamvu. Abandi bakavuga ko ibyiza ari nijoro kuko muhita mugwa agacuho mukiryamira kandi mugasinzira neza.

Ese ubundi ubikoze igihe cyose muboneye umwanya hari ikibazo? Ese ubushakashatsi bubivugaho iki? Iyi nkuru igiye kubiva imuzingo.

Imiterere y’abagabo n’abagore iratandukanye kandi n’imikorere y’imisemburo yacu si imwe, ni nayo mpamvu usanga amasaha dushakiraho cyane gukora imibonano atari amwe.

Testosterone: abagabo usanga umusemburo wa testosterone uba mwinshi hagati ya saa kumi za mu gitondo na saa tatu z’igitondo. Uyu musemburo kuko ari wo utera ubushake ni na wo utuma abagabo bakanguka igitsina cyareze. Kuri bo rero ni cyo gihe cyiza cyo gukora imibonano. Igitangaje ahubwo usanga abagore bo muri ayo masaha ya mu gitondo uyu musemburo uba wagabanyutse, bivuze ko kuri bo ubushake buba ari bucye.

Itandukaniro mu mpinduka ku misemburo: irindi tandukaniro ku bagabo n’abagore ni uko ku bagabo usanga umusemburo wa testosterone uhinduka ku gipimo kiri hagati ya 25% na 50% ku munsi, aho usanga uba mwinshi mu gitondo, buri munsi. Naho abagore bo iyi testosterone izamuka cyane mu gihe bari mu burumbuke no mu gihe batwite, akaba ari cyo gihe usanga na bo ubushake bwabaye bwinshi

Isuku: Abagore benshi baha agaciro isuku mbere yo gukora imibonano. Kuri bo ni byiza gukora imibonano nimugoroba umaze koga, naho mu gitondo ukangutse, utaroza mu kanwa, ibyuya umubiri wose bishobora kubangamira uburyohe bw’imibonano, mu gihe umugabo we ibyo ahanini atabyitaho aba akururwa nuko umubiri we ubishaka.

Tugendeye ku byo tubonye hejuru wasanga ku bagore isaha nziza ari nimugoroba, naho ku bagabo isaha nziza ikaba mu gitondo.

Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko ubusanzwe isaha ya saa cyenda z’amanywa ari yo abagabo n’abagore baba bahuje imyumvire, kuko ku bagabo estrogen iba yazamutse ikabafasha kumva bagize ibyiyumviro n’amarangamutima aho gukoreshwa n’umubiri gusa. Icyakora benshi iyi saha ntibayishobora kubera kuba bari mu turimo tunyuranye.

Gusa hari ibyo wakora

 

Niba ushaka kuryoherwa n’imibonano ya mu gitondo

    1. Ha agaciro inyungu zirimo: Nyuma y’imibonano umusemburo wa vasopresin urazamuka, bigatuma abagabo barushaho kumva bakunze abagore babo. Ibi bituma akorana umwete mu kazi kandi agakora azirikana umugore we
    2. Bitware buhoro: Wihita winjira mu gikorwa kuko ku mugabo igitsina gishobora guhita gitakaza umurego. Mubanze gupfumbatana, kuganira amagambo aryoshye, no gushimagiza umugore bituma muhuza imyumvire
    3. Ryama kare: Kuryama utinze bituma testosterone igabanyuka bityo na mu gitondo ntibe ihagije cyane. Ikindi ku bakunda ibitotsi bya mu gitondo, abazinduka bajya mu kazi, kuryama kare bizatuma mukanguka kare mubone akanya ko kunezezanya

 

Niba ushaka kuryoherwa n’imibonano ya nijoro

    1. Mubanze murebane siporo mukunda: Cyane cyane siporo zo guhangana nk’umupira, cyangwa namwe ubwanyu mukine nk’amakarita, igisoro, dame, n’indi mikino isaba ko hagira uruhande rutsinda. Bituma mwinjira mu gikorwa mwishimye
    2. Mutegurane: Nubwo mutari hamwe ariko tangira hakiri kare umwoherereze ubutumwa bugufi bwo kumubwira ko umukunda, umukumbuye, umwishimira, n’ibindi binyuranye bizamura intekerezo ze n’imisemburo ye ikajya mu rugero rwiza
    3. Mukorane siporo: Mushobora gufata akanya mugatemberana, mugakora siporo yo kwiruka cyangwa gutwara igare cyangwa koga, byibuze iminota 30 muri kumwe, mwarangiza mukajyana koga. Bituma mwumva rukuruzi hagati yanyu kandi bifasha mwembi kuryoherwa naho umugore bikamufasha kurangiza bitamugoye

 

Dusoza

Ntabwo abantu twese turemye kimwe. Niba uwawe akunda kubikora saa sita za ku manywa si igitangaza. Icyiza ni uko mwese mubikora mubishaka kandi mwishimye, ndetse ubishaka agategura mugenzi we bihagije ku buryo na we bimujyamo.

Nkore iki ngo nanjye nkundwe?

Gukunda no gukundwa ni ibintu bibiri biba byiza iyo bigendanye nyamara ntibizagutangaze kumva hari umuntu uvuga ati mbona abantu bose banyanga, baranzira haba mu kazi no mu baturanyi, mu gihe hari undi usanga abato n’abakuze bamwishyikiraho

Ibi kandi biba mu ngeri zose, abayobozi, abaganga, abarimu, abakozi, rubanda rusanzwe, hose usangamo abantu b’ibyiciro bibiri

Kimwe mu kizakwereka ko ukunzwe aho uri; ni uko mu gihe udahari uzasanga babaririza, niba ari aho ukora bati turaza ari uko ahageze…

Gusa gukundwa burya bisaba ko nawe ubigiramo uruhare waba ubizi cyangwa utabizi.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ingingo usabwa kuzuza kugirango ubashe kongera abagukunda n’abakwishimira kandi urasanga kuzuzuza bitagoye, Nubwo nanone twese tutoroherwa n’ibintu kimwe

  1. Buri gihe girira abandi uko ushaka kugenzerezwa

Ese umuntu agututse cyangwa agusuzuguye wumva byagushimisha? Niba igisubizo ari OYA, nawe iyo mico niba wari uyiyiziho nicyo gihe ngo uhinduke. Nugera mu bihe bikomeye, aho usabwa kugira icyo ukora jya wibaza uti ese ari jyewe nakifuza ko ibi babinkorera? Umwanzuro uzafata niwo uzakwereka niba wakundwa cyangwa utakundwa.

  1. Fasha abandi

Uwo wabuze umuganiriza, uwo ugukeneyeho inama, ubufasha bwaba ubw’amaboko cyangwa amafaranga, uwo ukugannye yashobewe, umwakira ute? Ku bizera Imana gufasha niri mu nshingano zabo z’ibanze kandi bigendana n’urukundo rwitwa ITEGEKO RY’IZAHABU
Uko ufasha mu byoroshye cyangwa ibikomeye, niko nawe uba utuma imitima myinshi ikugana.

  1. Sabana

Gusabana bituma benshi bakwishyikiraho. Wikumva ko wageze mu rwego utaganira n’umukozi wawe cyangwa utataramana n’umuturanyi. Gusabana haba mu byishimo no mu byago, kwegera abandi nabo ukabafungurira inzugi z’iwawe mu mutima bizakongerera inshuti

  1. Menya kumva abandi

Nta kinezeza nko kubwira umuntu ukabona ko aguteze amatwi kandi ashishikariye kukumva. Gusa nanone menya kumva ariko wirinde kuvuga cyane cyane ibitakureba kuko abakugana bakakubitsa ibanga baba bashaka inama n’ubufasha bwawe. Ibi bizatuma bakubonamo ingenzi

  1. Menya gushima

Umuturanyi yaguze ikibanza, yarangije ishuri, uwo mukorana azamuwe mu ntera, ibyo ntibikwiye kugutera ishyari kuko buri wese agira igeno rye. Ahubwo muri ibyo byishimo byabo ifatanya nabo, ubereke ko unejejwe n’ibyo bagezeho. Ababyaye, abakoze indi minsi mikuru inyuranye, ifatanya nabo muri ibyo byishimo.

  1. Kunda abandi

Twabivuze tugitangira ngo uko wifuza kugirirwa banza nawe ubigirire abandi. Niba ushaka gukundwa banza nawe ubakunde. Nubigira inshingano undi nawe akabigira inshingano, bizaba igikorwa ngirana nuko ukunde kandi ukundwe

  1. Ba wowe ubwawe

Hai igihe wakiyorosa urundi ruhu kugirango ugire abo unezeza nyamara nibigera aho ugaragaza wowe nyawe abakwibeshyeho bazakwanga banakwangishe abandi kuko uba ugaragaye nk’indyarya. Uwo uri we, niba ubona ko bidakwiye hinduka ariko ntiwihishire. Ahantu hose, muri byose igaragaze uko uri ni naho ugukosora azabona aho ahera kandi ugufasha akabona aho abihera

  1. Ikunde

Ujya gutera uburezi arabwibanza nyine. Banza nawe wikunde, wigirire impuhwe, wiyiteho nibwo uzabasha gukurura abandi bakagukunda nawe. Kandi erega uko wiyitaho ni naho ubonera ibyiza byawe ukabiteza imbere naho ibibi bikuriho (imico mibi) ukabasha kubigendera kure no kubirwanya.

NKWIFURIJE KUGIRA INSHUTI NZIZA NYINSHI

Ibizakwereka ko ari umukuzi w’ibyinyo

Iri ni izina ry’akabyiniriro rihabwa abagukunda bitari urukundo ahubwo agukurikiyeho ibyo utunze. Mu cyongereza bakunze kwitwa gold-diggers. Nubwo benshi bazi yuko abakobwa ari bo bakura ibyinyo gusa nyamara burya n’abasore/abagabo nabo bashobora kubikora ndetse akenshi bo binagera aho kubana atari urukundo ahubwo agukurikiyeho ibyo utunze.

Nkuko hano ku Ubujyanama duhora dutanga inama rero reka tuvuge bimwe mu bizakwereka ko uwo uziko ari inshuti ahubwo burya ari umukuzi w’ibyinyo, ufate ingamba hakiri kare.

1.Mutaramarana kabiri ahita agusaba kugira ikintu runaka umugurira

 

Kuri ubu usanga benshi bamenyanira ku mbuga nkoranyambaga. Umukuzi w’ibyinyo rero ntiyihishira niyo mwaba mutaragira ubushuti burambye ahita aguha impamvu zituma hari icyo umugurira (terefoni yapfuye, umwana yarwaye, bagiye kunsohora mu nzu…) gusa iki sicyo kimenyetso simusiga kuko ashobora no kukwitabaza koko kuko akubonano inshuti kandi wamufasha, niyo mpamvu hari ibindi bimenyetso.

2.Yambara ibihenze akarira ahahenze ugereranyije n’ubushobozi bwe

Ahari wenda muri iyi si ya demokarasi wavuga ko ari ukwinjirira umuntu ariko nanone niba uwo mukundana nta kazi kazwi cyangwa gafatika afite ariko ugasanga imyambarire ye, aho asohokera hari ku rwego rwo hejuru, uzatinye kuko ashobora kuba afite abaterankunga nawe ukaba ugiye kwiyongeraho (aha ndizera ko uri kubisobanukirwa)

3.Ntajya agura niyo aguriwe ashima gacye

Niba musohokanye bwa mbere nibyo uri bugure birumvikana, kandi mu gutandukana umukobwa warezwe azagushimira kubera umwanya wamuhaye cyangwa kubera wamusohokanye. Nyamara uyu we bizaba kabiri gatatu kane, ubone abifata nk’ibisanzwe mbese akwereka ko ibyo ukora ari inshingano zawe, nyine kumubona bisaba kumugurira no kumusohokana bityo kuri we nta mpamvu yo kugushimira. Ni gacye azanakubwira ko yageze mu rugo utabanje kubimubaza.

4.Ntiyita ku kinyuranyo cy’imyaka

Nushaka ube ufite abana bangana na we, nushaka ube warakutse amenyo we ataramera muzitsa, icyo we areba si uko ungana ahubwo areba ibyo utunze.

5.Iyo musohokanye agusaba kujya ahahenze gusa

Erega nibyo kuko we ayabona atayavunikiye niyo mpamvu kumujyana ahahendutse kuri we yita ndagaswi atabyumva atanabyemera, niba atari hoteli byibuze ashaka kabe akabari kihagazeho hamwe usanga igiciro gisanzwe cyikuba byibuze kabiri. Uyu rero uzamusohokane wiyemeje ko ikofi ibyimbye. Yego ntawe udakunda aheza n’ibyiza ariko uzamugerageze umubwire ahantu we yita ndagaswi (nkuko bakunze kwita ahaciriritse) urebe uko akureba

6.Usanga yarakundanye n’abantu bafite amazina azwi

Mu bo bakundanye mbere yawe uzasangamo abakinnyi b’umupira, abahanzi, abakinnyi ba filme, mbese abantu bazwi cyane. Ntibivuze ko gukundana na bo ubwabyo ari ikibazo, ariko niba ari bo gusa bakundanye na we bagatandukana harimo ikibazo. Ese kuki ari bo yibanzeho cyane, ese kuki batandukanye? Umutimanama wawe uguhe igisubizo. Gusa muri macye, akunda iraha, ubuzima bworoshye

7.Ahora ku mbuga nkoranyambaga

Uzasanga ameze nk’ufite imigabane ku mbuga nkoranyambaga. Byibuze uzamusanga kuri Facebook, Instagram, Snapchat, Badoo, Tinder, Tango, Whatsapp yo ni iya twese. Kumubona kuri Twitter birakajya, LinkedIn ntiwamubonaho, kuko ibyo ashaka ntibiriyo niba binariyo ntabibona neza uko abishaka. Kuri we ashaka ajye aho bose bamubona, ufite menshi amwegukane

8.Ashaka amakuru yuzuye y’ayo winjiza

Kugirango amenye niba koko uhuje n’ibyifuzo bye akubaza muimenyana akazi ukora akanakubaza uko uhembwa cyangwa se niba wikorera ayo winjiza mu kwezi. Azakubaza ayo wishyura aho uba, mbese ameze nk’uri mu ibarura ry’ayo usagura ku kwezi. Aha rero kubimubwira ni ukuba umeze nk’umweguriye konti yawe kuko nagusaba nka 20000 ukamubwira ko ntayo azakubaza aho wayashyize da.

9.Muryamanye, ntazigora gusaba kwambara agakingirizo

Niba atarashyirishijemo agapira cyangwa akaba atiteza urushinge rwo kuboneza urubyaro, kuri we kunywa ibinini bibuza gusama by’ako kanya (emergency pills) ntacyo bimutwaye, kandi niyo wamutera inda yayikuramo uretse ko niyo yayibyara yaba abonye indi mpamvu yo gukomeza kukunyunyuza imitsi kuko buri kwezi wajya umugenera ibitunga umwana. Imibare ye yose ayikora ayitondeye

10. Ntimwaryamana ntacyo umuhaye cyangwa uri bumuhe

Nubwo akubeshya ko ari inshuti ariko kuba mwakorana imibonano bisaba ubanze ugire icyo utanga. Yewe niyo yaba atuye mu ntambwe 18 azagusaba aya moto cyangwa taxi voiture. Kandi ikizakubwira ko ari umunyamibare numubwira gutega ukishyura ahageze azabyemera agoranye, ibyiza kuri we wayamwoherereza akitegera. (wanasanga aho uzi ko atuye atari ho, akaza gusagura). najya gutaha azakubaza niba nta gacupa anywa ageze mu rugo cyangwa ati burya amavuta yanshiranye, imisatsi yashaje, …

Dusoze twibutsa ko ibi atari byo gusa wagenderaho, kuko nawe ufite ibindi wakongeraho. Kandi buri ngingo ukwayo ntiwayitaho yonyine kuko imwe ukwayo irasanzwe ariko numubonaho ibirenze bitatu ku bivuzwe hano, uzagire amakenga

Isano hagati y’igihe wavukiye n’uburyo ukundamo imibonano

Ubuzima bw’imyororokere ni ubuzima bugaruka mu biganiro byacu bya buri gihe, dore ko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bo mu kigero kimwe, iyo bari kumwe, ikiganiro cyerekeye ibitsina cyibasira umwanya wabo munini kurenza ibindi. Aho abagore bateraniye, abagabo ku gacupa, abasore mu biruhuko bakitse amasomo, ni ikiganiro kigaruka kenshi.
Ese wari uzi ko uko witwara mu buriri, uko ukunda gukora imibonano, n’ibindi byerekeye imyororokere, bifite aho bihuriye n’igihe wavukiye? Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho

1. Aries (abavutse hagati ya 20/03 na 19/04)

Abavutse muri aya matariki usanga banezezwa no gutereta kurenza guteretwa, baba bagabo cyangwa abagore. Bahora bashaka kumenya utuntu dushya mu mibonano. Mu kubikora ntibakunda gutinda mu gutegurana kandi iyo babikora bakoresha ingufu, hamwe arangiza abira ibyuya. Kumukorakora mu mutwe birahagije ngo ubushake buze.

2. Taurus (abavutse hagati ya 20/04 na 20/05)

Aba, baryoherwa n’imibonano iyo wabanje kubaha ikibashimisha, ryaba ifunguro bakunda, umuziki, kubakoraho se, cyangwa bakubonye bakabona uri mwiza. Kubera bameze nk’abanebwe, bashaka ubanze ubaterete unabinginge gusa iyo yemeye ashaka ubukore uhaze irari rye. Iyo yagukunze cyane ashaka kukwiharira, ntibakunda umuntu uvangavanga. Kumuha impano ni kimwe mu bituma yoroha

3. Gemini (abavutse hagati ya 21/05 na 21/06)

Aba, ubuzima bw’imibonano babufata nko kwishimisha. Bashaka gukorera imibonano n’ahantu bidashoboka nko mu kabari, mu cyumba cy’abana, munsi y’umuhanda, mbese kuri bo, imibonano ibereyeho kwishima, wayikorera aho ubonye, igihe uboneye. Kumubwira amagambo twita ibishegu birahagije ngo ahite ashyukwa, yumve akwifuje. Niyo mpamvu kuri bo kuvuga ayo magambo bitabatera isoni, niyo yaba ari mu bantu, arivugira rwose kandi guteretesha amagambo biraborohera kurenza gutanga impano cyangwa kugusohokana
Iyo ageze mu buriri, aguha ibyishimo utigeze ubona ahandi, dore ko babikora batagamije kwishima ubwabo, ahubwo gushimisha abo babikorana, kandi bakunda guhangamo udushya, no kubikora muganira

4. Cancer (abavutse hagati ya 22/06 na 22/07)

Mbere yo gushaka kwinjirana mu buriri n’uwavutse muri aya matariki banza umwereke ko atekanye, umushyigikiye. Amarangamutima ye abone ko uyumva kandi uyaha agaciro. Ibi iyo birangiye, imibonano igenda neza cyane. Kumufatisha ntibigoye cyane iyo agukunda, kumuha indabo, kumutekera ibyo akunda, kumuha impano itunguranye ni kimwe mu bituma ibyiyumviro bye bizamuka

5. Leo (abavutse hagati ya 23/07 na 22/08)

Uyu we ashaka abe ari we ukwemeza kurenza ko wamwemeza, yaba umugabo cyangwa umugore. Kumubwira amagambo yo kumutaka, ufite igitsina cyiza, uzi kunyonga, uranyaza bikandenga, ni bimwe mu bituma akwizirikaho. Mu buriri babikora batizigamye kandi babikorera kwishima. Gusa, kugirango azemere ko mubikora neza ni uko koko aba abona ko umukunda, dore ko badakunda gusangira, bashaka kwiharira. Niba utizeye kutazajya ahandi, aba rwose birinde mutazabipfa.

6. Virgo (abavutse hagati ya 23/08 na 22/09)

Aba, mugihura bwa mbere, ubona ari abantu baryoshye, gusa ukabona ko batishimiye na gato ibyo gukora imibonano. Gusa ntibigukange kuko iyo amaze kwizera umutekano, arirekura akagushimisha. Ibanga ni ukubanza kumutegura no gutuma atuza, umukorakora cyangwa umukorera ka massage koroshye. Ibi iyo aguhaye umwanya wo kubimukorera, aba yishyize mu biganza byawe, kandi ibikurikira bigenda neza

7. Libra (abavutse hagati ya 23/09 na 22/10)

Abavutse muri iki gihe bashimishwa n’amagambo aryoshye. Ni abantu bakunda gusabana no kuganira, ibi bituma kujya mu rukundo na we bigusaba kuba uzi kuganira. Kumubwira amagambo yo kumushyomagiza, kumusohokana, kumutembereza ahantu nyaburanga, ni bimwe mu byo bakunda mbere yuko wakifuza kuryamana na we. Umuziki, ubugeni, ni bimwe mu byo bakunda. Kuba muri mu cyumba ukabona acanye twa bujie amatara yandi akayazimya, bizakumenyeshe ko ashaka kuryoherwa n’imibonano. Kumukorakora buhoro, na byo bituma ashimishwa nuko muri kumwe.

8. Scorpio (abavutse hagati ya 23/10 na 21/11)

Bazwiho ko iyo bari mu rukundo neza, ahora akora uko ashoboye ngo agushotore, kugera mukoze imibonano. Kuri bo nta kibitambika iyo bashaka gukora imibonano, mupfa kuba gusa mukundana. Gusa nubwo bameze batyo si abantu bashyira imbere imibonano, ahubwo bashyira imbere imibanire, imibonano ikaza nyuma kandi bashaka kuba ari bo bayobora mu gikorwa.

9. Sagittarius (abavutse hagati ya 22/11 na 21/12)

Aba bo rwose, kuri bo igihe cyose bakitse imirimo bumva bakora imibonano. Bahora bifuza kuvumbura ibintu bishya, position yose wamubwira yayikora akareba uko bigenda. Ibyo wamusaba byose mu mibonano arabikora, apfa kuba akwishimira gusa. Niba ushaka kumufatisha irinde kumwereka ko umufuhira cyane kandi umuhe ubwisanzure n’ubwigenge. Ibisigaye azagushimisha wumirwe.

10. Capricorn (abavutse hagati ya 22/12 na 19/01)

Aba barangwa no kugira amasoni iyo bari mu bantu benshi, hamwe no kukwegera biba ari ikibazo. Ariko iyo mwiherereye arirekura. Kuri we kurangiza ni itegeko haba ku mugabo cyangwa ku mugore. Gusa barangwa no kwihangana, gutegereza kugeza umwanya mwiza ubonetse. Mu mibonano aba ashaka yishime anashimishe uwo bari kumwe

11. Aquarius (abavutse hagati ya 20/01 na 18/02)

Niba ugitsimbaraye ku kudashakisha uburyo bushya cyangwa bugezweho, ukumva ko imibonano ari ikorwa umugabo ajya hejuru y’umugore gusa, uyu wavutse muri aya matariki ntimwashobokana. Kuri we, uburyo bwose, position yose arayigerageza, ndetse anashaka kuvumbura ize. Icyiza cyabo, baba bashaka kuba indahemuka, bityo iyo mwakundanye mukagera aho muryamana, aba yumva ntawundi yakugerekaho. Gusa iyo mu buriri utamushimisha uko bikwiye ntiwibwire ko azakomeza kukunambaho

12. Pisces (abavutse hagati ya 19/02 na 20/03)

Aba barangwa no gukurura cyane ku buryo iyo agushaka bitamugora kugufatisha. Gusa bo bashyira imbere urukundo kurenza imibonano. Umuziki, indabo, imibavu ni zimwe mu mpano wamuha akarushaho kukwiyumvamo. Iyo yamaze kukwiyumvamo, arakwiha kandi abikora agamije kugushimisha kuruta uko we yakwishima, kandi akora uko ashoboye ngo n’ejo uzagaruke mwongere, muri macye twabita garukunsubire.

Ese wowe ukurikije igihe wavukiye, urabona bihura?

Ese gusohora no kurangiza bitandukaniye hehe?

Ushobora guhita usubiza ngo ntaho cyangwa ugasubiza ko hahari. Hano rero uyu munsi tugiye gusubiza iki kibazo benshi bibazaga kandi tunakureho gushidikanya bamwe bagiraga.

1. GUSOHORA

Gusohora bivugwa igihe igitsina cy’umugabo kirekuye amatembabuzi afite ibara risa n’umweru w’igi ribisi kuri bamwe, ku bandi bikaba bisatira ibara ry’umweru. Aya matembabuzi twita amasohoro aba agizwe n’ururenda rukorerwa muri porositate n’izindi mvubura ndetse hakanabamo intangangabo ziba ziturutse mu mabya gusa ku bafunzwe burundu cyangwa abafite ubugumba budakira baba bafite amasohoro atarimo intanga.
Gusohora bishobora kuba mu bihe binyuranye. Bishobora kukubaho usinziririye aribyo byitwa kwiroteraho cyangwa bikaba uri gukora imibonano mpuzabitsina, wikinisha se cyangwa ugize ikintu kigutera gusohora nk’ubwoba budasanzwe kuri bamwe.
Ibi biba ku bagabo gusa, nta mugore usohora
Ni byo mu ndimi z’amahanga bita ejaculation.

2. KURANGIZA

Kurangiza byo rero bivugwa igihe wakoraga imibonano mpuzabitsina, wikinishaga se, nuko ukumva ugeze ku ndunduro y’ibyishimo washakaga, kenshi ibi bikarangwa no kumva muri wowe ugize impinduka zidasanzwe ndetse n’uwo muri gukorana imibonano ahita abibona. Ibi uretse ku bagabo no ku bagore bibabaho aho yumva ibinezaneza bimwuzuye, ubushagarira bukamwirukanka. Bamwe bahita basakuza cyane, abandi bakitsa imitima ndetse hari n’abashinga inzara cyangwa bakarya amenyo abo bari gukorana imibonano.
Ni orgasm mu ndimi z’amahanga

3. NONE BITANDUKANIYE HEHE?

Nkuko ubusobanuro dutanze hejuru bubigaragaza, gusohora no kurangiza si ibintu bimwe nubwo kenshi no kuri benshi bibera rimwe.
Gusa kurangiza bibanziriza gusohora iyo uri gukora imibonano kuko bwa buryohe bwinshi wumva mbere yo gusohora nibwo bwitwa kurangiza. Habanza kurangiza nyuma ugasohora ariko umwanya ucamo ni muto cyane ku buryo kuri benshi bitoroshye kubitandukanya.
Burya no  mu kwiroteraho nijoro, kugirango usohore ni uko mu mutwe haba hajemo ko warangije na cyane ko uba nyine warose ukora imibonano cyangwa ibijyanye na yo. Naho ku bakora imibonano inshuro nyinshi bikurikiranyije hari igihe barangiza ariko ntibasohore.
Tubivuze mu magambo ahinnye, kurangiza bibera mu mutwe naho gusohora bigakorwa n’igitsina.

Dore umugore mwiza

Muri ibi binyejana isi yose ihagurukiye ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ndetse no kwerekana ko umugore na we ashoboye ndetse afite agaciro. Ndetse tariki 8 Werurwe buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’umugore

Ako gaciro ntagahabwa n’isura n’ikimero, ntagahabwa n’uko yisize akinogereza, ibi ni byiza ni na ngombwa ariko kandi imodoka si amarangi isize, imodoka ni moteri. Moteri y’umuntu ni ubwonko bwe.

Reka tugire ibyo tuvugaho kuko byose hano ntitwabivuga ngo tubirangize kandi tutarakomeza tuvuge ko ibigiye kuvugwa hano atari ihame ahubwo ni ibitekerezo bwite, nawe ufite uko ubyumva, ibyo wakongeraho.

  1. Ntashyira imbere gufuha

Wakibaza impamvu aribyo mpereyeho. Nyamara nugenzura uzasanga ko gufuha by’indengakamere bitubaka urugo ahubwo biteza amakimbirane n’intonganya zidashira. Gufuha ni kamere muntu ariko urwego biriho, uko ubigaragaza nibyo by’ingenzi. Umugore mwiza aha umugabo we ubwisanzure n’ubwigenge, inshingano z’umugabo zikaba kudatuma bwa bwigenge afite abuhemukamo byamutera gukurwaho icyizere.

  1. Arangwa n’ibitekerezo by’ubwenge

Umugore mwiza si wa wundi uzagendera ku byo umugabo avuze gusa, ngo abeho atekererezwa akanashyirirwa mu bikorwa. Ahubwo ni wawundi umugabo azana igitekerezo na we akazana ikindi, bagafatanya kubinononsora bagamije iterambere ry’urugo. Iterambere ry’urugo ribyara iry’umuryango, igihugu n’isi yose muri rusange.

  1. Arubaha kandi ni umunyakuri

Umugore mwiza ku isura ariko ugasanga nta mico yigirira ni nde mugabo wamukunda? Hari abo bavuga ngo uriya mwasohokana akaryoshya inzoga ariko si uwo kubana nawe. Ibi ntibikwiye ku mugore mwiza. Umwiza ni wawundi umugabo wese aba avuga ati uriya mugore yararezwe rwose, arubaha kandi nta tunyanga wamusangana.

  1. Ni umunyampuhwe

Uyu ni umuco twese tuziko uranga abagore ariko burya si bose kuko hari abitwa ba GICA. Ugasanga n’abo yibarutse nta mpuhwe abagirira, urumva ko rubanda ho biba ari ibindi bindi. Umwiza we rero usanga ntawe umusanga yikandagira kuko ahorana impuhwe kandi aramira benshi haba mu bikorwa no mu mvugo.

  1. Agira inzozi

Si inzozi za nijoro ahubwo ni imigambi y’ahazaza. Ni abagore bacye wabaza uti mu myaka itanu iri imbere wumva ufite iyihe gahunda ngo bagusubize. Ukoze ishyano arakubwira ati nshaka kuzaba mfite urugo rwiza. Ariko se rwiza gute ? ibyiza ntibyizana biraharanirwa. Kuba watekereza uti nshaka kuzaba mfite boulangerie yanjye, nzaba nujuje inzu, ntibireba abagabo gusa. Kura amaboko mu mufuka, ukuze ibitekerezo ukore gahunda z’ahazaza. Umugabo ufite umugore nk’uyu niyo yajya kure ye aba yizeye ko urugo rutazahungabana ngo ni uko adahari

  1. Aguma ku ijambo

Ibi ariko si ugutsimbarara niyo waba uri mu mafuti, ahubwo ni ukutaba nyamujya iyo bigiye cyangwa kudahindagurika. Umugore mwiza icyo avuze aragisohoza kandi icyo asezeranye kiba ari ukuri. Ntavuga ngo ngiye guhaha isombe ngo atahane inyama cyangwa ngo ngiye gusenga ngo ajye guhaha. Gahunda kuri we iba ari gahunda

  1. Aharanira kugumana umugabo we

Uribuka mukirambagizanya uko witwararikaga, inshuro wamwitaga cheri, n’utundi tuzina twiza? Uribuka iyo wabaga wamusuye uko wamushyiraga impano n’ibindi wamukoreraga byiza? None mumaze kubana uhise ubireka ngo wafatishije. Oya wibeshye umugore mwiza ahora akora ibituma umugabo we abona ko yahiriwe kandi ntawundi mugore wamumurutira.

  1. Aharanira kwiteza imbere

Nari navuze ibisa nabyo ariko hano nshaka kuvuga nti, uyu mugore ntiyumvako ibyo afite bihagije, ntiyumva ko yagezeyo, ahubwo ahora yiga, ahora ashaka inama zamuteza imbere, ikintu yumva ashaka kumenya aharanira kukimenya. Si wawundi ubyukira kuri film bukamwiriraho yitwaza ngo akazi karabuze, ahubwo aharanira kudasaba umugabo buri kimwe.

  1. Si inkirabuheri

Niyo yaba atwaye V8 ntiyishongora ku bagenda n’amaguru kuko aba azi ko ibintu ari ibishakwa kandi bishobora no gushira, azi neza ko ubushongore n’ubwiza bidafite uburere ntacyo bimaze. Kandi koko ni byo ubwiza, ubutunzi n’ubumenyi butarimo umuco n’uburere ntacyo buvuze. Asabana na bose nyamara ntiyiteshe agaciro, ugasanga bose bamwishyikiraho

  1. Afasha umugabo we kuba intangarugero

Umugore mwiza si wawundi utaranga amafuti y’umugabo we, si wawundi ugenda avugako umugabo we nta kigenda mu buriri cyangwa se baburaye cyangwa babwiriwe umugabo we ntacyo amaze. Ahubwo umugore mwiza afasha umugabo we aho yatentebutse, afasha umugabo we kuba mwiza mu mico atavuze byinshi. Atuma umugabo we yimenya akamenya neza impano zimurimo akaba yazibyaza umusaruro. Ni umufasha mwiza mu yandi magambo

Dusoza

Nubwo nibanze ku bagore bashyingiwe abakobwa buriya ntibasigaye, baramenya ibyo bakwiye kureka n’ibyo bakwiye gukora ngo bazabe abagore beza.

Si ihame ngo umugore mwiza agire umugabo mwiza, kuko rwose ushobora kumubera mwiza ariko we akakubera mubi peee. Nyamara wowe urwawe ruhande uba warukoze, niyo byasoza nabi nta mutima uzagucira urubanza ngo nawe nturi shyashya.

Bagabo, umugore nk’uyu biragoye kumubona ariko abaho. Ni ahanyu kubafasha kuba beza mukishimira izo mwubatse.

Abasoma Bibiliya musome Imigani 31:10-31 murahasanga inama zireba umugore wubaha Imana kuko kubaha Imana byo ni ihame (no muri Korowani ntagatifu ntibyaburamo, abayisoma namwe muhibuke)

 

Ibi bitekerezo ni bwite wenda nawe ufite ukundi ubyumva

Imisemburo y’umunezero n’ibyagufasha kuyongera

Twese aho tuva tukagera ntawe utifuza kubaho yishimye. Gusa kubera ibibazo byo mu buzima binyuranye usanga rimwe na rimwe ibyo byishimo bibura uretse ko natwe hari igihe tubigiramo uruhare mu kubyibuza aho usanga duhangayikishwa n’ibyo tutabasha gukosora no gucyemura.

Hari imisemburo mu mubiri wacu ishinzwe kutwongerera ibyishimo, niyo uyu mwanya tugiye kuvugaho, nyuma tunarebe bimwe mu byo wakora ngo uyongerere ubushobozi bityo ujye wihoranira akanyamuneza wirinde iminkanyari mu gahanga unirinde ingaruka zizanwa no kutishima.

 

1.Dopamine

 

Uyu ni umusemburo uzamurwa akenshi no kuba hari intego ubashije kugeraho, kwesa umuhigo, kuzamurwa mu ntera, gushimirwa ibyo wakoze n’ibindi bijyana n’amarangamutima ashingiye ku ikuzo n’ishimwe.

2.Serotonin

 

Uyu musemburo w’ibyishimo wo ugendana ahanini n’ibyiyumviro. Ubwinshi bwawo nibwo bukurinda umunabi naho iyo wiyongereye niho usanga wishimye kandi unezerewe. Gukora imibonano ukarangiza, ni bumwe mu buryo bworoshye bwo kongera uyu musemburo dore ko babiteramo urwenya ngo umugore warangije akina amakarita n’abayaya (aba yabaye inshuti na bo, yishimye)

3.Oxytocin

 

Uyu musemburo uretse kuba wongera ibyishimo unongera urukundo hagati y’abakorana imibonano mpuzabitsina, hagati y’umwana na nyina kandi ugira uruhare rukomeye mu gihe cyo kubyara kuko utuma ibise biza vuba kandi bihagije dore ko iyo bibaye bicyeya urushinge bagutera ngo rubyongere ruba rukoze muri uyu musemburo.
Gusa ntiwongerwa no gukora imibonano gusa ahubwo kubana neza n’abandi, kubagaragariza umutima mwiza nabyo biri mu byongera uyu musemburo

4.Estrogen

 

Uyu ni umusemburo ubusanzwe tuzi ko ugendana n’imyororokere. Gusa nanone burya usanga uyu musemburo ufatanya na serotonin twabonye hejuru mu kurwanya ubwigunge, kwivumbura n’umunabi. Uyu musemburo gusa mu gihe cyo gucura uragabanyuka kandi abagabo bo bawugira mucye ugereranyije n’abagore bawugira ku bwinshi.

5.Progesterone

 

Uyu musemburo iyo uri ku gipimo cyiza bifasha umugore gusinzira neza gusa nawo uko umugore acura ugenda ugabanyuka. Uyu musemburo urinda umunabi, kwivumbura no kudatuza
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu kwishima abagore barusha abagabo kuko iyi misemburo ibiri ya nyuma bayigira myishi kurenza abagabo bityo bikabongerera amahirwe yo kugaragaza ibyishimo kurenza abagabo ndetse no gushimishwa n’utuntu wabona ko ari duto

UKO WAKONGERA IYI MISEMBURO

 

Kugirango iyi misemburo ibe ku gipimo gishimishije bityo bigufashe kwiberaho wishimye hari ibyo usabwa gukora mu buzima bwawe bawa buri munsi.

1.Umuziki

 

Umuziki ni uwa mbere mu kuzamura ibyishimo n’ikimenyimenyi uzasanga nta birori byaba ngo haburemo umuziki. Haba mu gusenga, amatora, kwidagadura, imisango, hose dukoresha umuziki. Urenga izo mbibi tukanawifashisha mu bihe bigoye ukadufasha mu gutuza no kugira ihumure. Aho ni mu gushyingura no ku kiriyo aho twifashisha indirimbo zijyanye n’icyo gihe zikadusubiza intege mu bugingo

 

Soma hano Ibyiza byo kumva umuziki ku buzima

Na hano usome Akamaro ko kumva umuziki uri gukora imibonano

Wongere usome Akamaro ko kumva umuziki utwite

2.Ibinyasukari

 

Amafunguro akungahaye ku isukari y’umwimerere (imbuto, ubuki, ibinyampeke, …) azwiho kuzamura igipimo cya serotonin mu mubiri. Ikizabikubwira ni uko umwana uri kurira umuha bombo agahita aceceka kurenza ko wamuha ikindi kintu, n’abakuru usanga mu bihe twashobewe tuba twishakira ibiryohereye. Ni uko umubiri uba ukeneye serotonin ihagije

Soma hano Akamaro ko kurya imbuto

3.Unguka inshuti kandi uzihe igihe

 

Nta cyiza nko kugira abantu mubyumva kimwe. Inshuti musangira, mutemberana mugataramana ni ingenzi kuko zigufasha kuzamura igipimo cya oxytocin. By’umwihariko guhoberana akanya, gusomana n’uwo ukunda, imibonano mpuzabitsina, gukina n’abana bawe ni ingenzi mu kuzamura uyu musemburo kurenza ko wamara umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga

Soma hano Ibizakwereka inshuti nyanshuti

4.Ikuremo stress

 

Stress kuyibuza kubaho biragoye ariko ushobora kuyihagarika no kwirinda ko yakurusha ingufu. Bimwe mu byo wakora ukikuramo stress harimo yoga, meditation, kuganira n’abandi mutera urwenya, umuziki, gukina umukino ukunda n’ibindi.
Ibi bizatuma imisemburo yawe y’ibyishimo izamuka ibe ku rugero rwiza kandi rushimishije.

Soma Ingaruka zo guhorana stress n’uko wayirwanya

Sobanukirwa ahaturuka amavangingo aza mu gihe cy’imibonano

Mu bihugu binyuranye cyane cyane muri Afurika hakunze kumvikana umuco witwa kunyaza (Rwanda), kachabali (Uganda), n’ahandi. Ibi ni mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho bigera umugabo ntiyinjize igitsina mu cy’umugore ahubwo akakizunguza mu mwinjiriro nuko umugore akarekura uruzi rushyushye rwitwa amazi, amavangingo cyangwa amanyare. Icyo gikorwa kikitwa kunyaza.

Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mu gihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye amavangingo yo asa n’amazi kandi nta mpumuro yihariye agira; ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

None se amavangingo aturuka he?

Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza na porositate ku bagabo. Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.

Kuba abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.

Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot. Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

Soma hano Tumenye umubiri wacu: Point-G

Nubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bitagoranye ndetse n’umugore ntababare mu gihe cy’imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye n’ayo matembabuzi kuko yo asohokera hafi cyane n’ahanyura inkari. Niyo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo mavangingo.

Hagati y’abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshi mu gihe cyo kurangiza mu gihe abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza mu gihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma aza (kunyaza).

Ibiyagize, impumuro n’ibara

Nkuko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, nta n’ibara gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza nuko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.
Amavangingo akaba agizwe na PSA (prostate-specific antigen) na PAP (prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.

Uretse ibi dusangamo ku gipimo cyo hejuru tunasangamo kandi:

  • Urea, ariko ku gipimo cyo hasi ugereranyije n’iba mu nkari
  • Ibinyabutabire bimeze nk’ibiba mu masohoro y’abagabo
  • Isukari (glucose) ku gipimo cyo hasi cyane
  • Zinc

Ibizami binyuranye byagiye bikorerwa ku mavangingo byerekanye ko harimo uturemangingo twice mikorobe.

Niyo mpamvu hemezwa ko umugore unyazwa kenshi bimurinda indwara y’ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (UTI).

Ibizakwereka ko urukundo rwanyu ruri gukura

Urukundo twarugereranya n’ikinyabuzima kuko ruravuka, rugakura. Iyo urwitayeho rukomeza gukura ntirusaze ariko iyo utarwitayeho rurasaza ndetse rukaba rwanapfa.
Gukura kwarwo bigenda biza buhoro buhoro aho buri umwe muri babiri bakundana aba asabwa kubigiramo uruhare.
Buriya rero uko rukura bigira ibibigaragaza, niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibizakwereka ko urukundo rwanyu ruri kugenda rukura bityo ubashe gukomeza kurufumbira no kurubagarira.

1. Kwizerana biriyongera

Kenshi iyo urukundo rugitangira, uba usanga harimo kwigana, gucengana kuko ntuba wakizera koko ko ari urukundo nyarwo. Uko iminsi yicuma rero usanga utagikomeza kumucungacunga bya hato hato, ntiwongera kwibaza impamvu terefoni ye itariho, impamvu yagiye aha n’aha utabizi… Kumwizera biba byerekana ko urukundo ruri gushinga imizi

2. Ntimwihishana

Kwihishana tuvuga hano ni ukumwiyereka wese mu mico no mu myitwarire. Ya mico wahishaga ngo atakwanga, iyo umaze kugenda ubona rwashinze imizi ugenda uyigaragaza kandi na we akabasha kuyakira. Umucyo, kutiyambika impu zombi ni byo biba bibaranga

3. Guterana umwete

Usanga mu bikorwa bya buri munsi, gahunda za buri gihe z’umwe mu bakundana haba harimo guterana umwete. Cyane cyane ko muba munabona ko ahazaza muzahasangira bityo icyo umwe akoze undi amutera umwete ngo kigende neza cyane.

4. Kubasha gushimishanya

Gushimisha umuntu biri mu buryo bunyuranye hano turavuga kubasha kumuganiriza akishima, agaseka. Mbese hamwe mudahura ngo mutandukane hatabayemo gutwenga no kumva ibyishimo. Ibi ni byo bituma muhora mukumburanye ndetse mukifuza guhorana

5. Gufatanya imishinga

Murushaho gutekereza ibibahuza kuruta ko umwe yatekereza ibye gusa. Niyo mutafatanya imishinga ku buryo bugaragara ariko mbere yo kugira icyo akora, usanga umwe abanza kubaza undi, kumugisha inama, kumumenyesha.

6. Kwakira intege nke z’undi

Muri kwa kutongera kwihishira usanga rimwe na rimwe umwe agaragaza intege nke mu kintu runaka. Aha rero buri umwe agenda arushaho kumwakira no kumwereka uko yabyitwaramo. Bigatuma umubano urushaho kugenda neza

7. Kwita kuri buri kintu

Usanga umuntu agira uko atwara ibintu bye, uko atunganya gahunda ze. Iyo urukundo ruri kugenda rukura usanga buri kantu kose mukitaho. Uko akunda kwambara, amagambo akunda gukoresha, ayo yanga, uko iwe apanga ibintu, ibiryo akunda, ibyo kunywa akunda, mbese buri kamwe kamwerekeye undi arushaho kukitaho.

8. Kwirengagiza ahahise

Buri wese agira ahahise haba heza cyangwa habi. Mu rukundo rero ahahise usanga harushaho kwirengagizwa uko urukundo rukura. Niba yari umuhehesi, niba yari afite amahane cyane, niba yarakuyemo inda, mbese ikintu cyose cyabaye mu hahise nticyongera guhabwa umwanya kuko biba byararangiye.

9. Gutegura ahazaza

Murushaho kureba mu cyerekezo kimwe, mugfatanya gushaka ibizabateza imbere mu hazaza hanyu, dore ko uru rukundo ruba rugana aheza, rugana ku kuzaba umwe. Aha ni ho ibyo Antoine de Saint Exupery yavuze bihita byumvikana aho yagize ati:
Urukundo nyarwo si ukwicara murebana mu maso, ahubwo ni ukwicara mureba mu cyerekezo kimwe
Ese ufite uwo mukundana? Reba niba ruri gukura cyangwa se rwarahagaze hamwe. Urukundo nirwogere.

Ibindi ukwiye kumenya ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina

Habaho indwara zahawe akabyiniriro ko kuba indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Izi ndwara nyamara hari byinshi zivugwaho dore ko hari nka zimwe umuntu akubwira ati nazanduriye mu misarane rusange, cyangwa se ati nazanduye ntakoze imibonano, n’ibindi binyuranye zivugwaho.

Muri iyi nkuru reka tukongerere ubumenyi kuri izi ndwara

 

  1. Ese ni izihe ndwara

Nkuko izina ubwaryo ribivuga izi ni indwara wandura iyo ukoranye imibonano mpuzabitsina n’uwazanduye. Zitandukanye n’izindi ndwara zifata imyanya ndangagitsina ariko zitandurira mu mibonano, cyane cyane ku bagore. Muri zo twavuga hepatite B na C, virusi ya SIDA, imitezi, trichomonas, mburugu, uburagaza, chlamydia, n’izindi

  1. Uretse imibonano hari ahandi nazandurira?

Ubusanzwe zandurira gusa mu mibonano. Ariko nanone wazandura uramutse ukoze nko mu gitsina cyangwa ku gitsina cy’uzanduye ukikora mu kanwa cyangwa ukaba wamusoma mu gitsina azirwaye aho na we wazirwara ariko wowe uzirwara mu kanwa. Hano twavuga mburugu, herpes, HPV, …

  1. Zirangwa n’iki ?

Akenshi zijya zihuza ibimenyetso ari na yo mpamvu ushobora kwibeshya ku yo urwaye. Ibimenyetso akenshi byazo ni :

 

  • Amashyira cyangwa ibimeze nka yo bisohoka mu gitsina
  • Kubabara uri kunyara
  • Kubabara cyangwa kubyimba amabya. Cyane cyane ku mitezi na cylamydia
  • Igisebe ku gitsina cyangwa mu bice bihegereye. Nka mburugu igira igisebe cyayo cyitwa induru ya mburugu
  • Kubyimbirwa mu mayasha cyane cyane kuri mburugu na herpes
  • Ibimeze nk’amaga ku gitsina cyangwa ahandi amatembabuzi yo mu gitsina yaguye, ku banduye HPV

 

Gusa hari n’abatagira ibimenyetso cyane cyane ku mitezi nyamara mwakorana imibonano ukayandura

 

 

  1. Wakora iki igihe ubonye kimwe cyangwa byinshi muri biriya bimenyetso?

Aha ni ho benshi bakorera amakosa. Ziriya ndwara inyinshi zihuza ibimenyetso. Igihe rero wibonyeho ikimenyetso ni byiza kwihutira kujya ku ivuriro bakagufata ibizami bakamenya iyo urwaye bakaba ari yo bakuvura

  1. Ese izi ndwara zirakira?

Nyinshi muri izi ndwara ziravurwa zigakira cyane cyane iziterwa na bagiteri nka mburugu, Chlamydia, imitezi, trichomonas…

  1. Ese umugore utwite ntiyakanduza umwana?

Umwana uri mu nda ntabwo yandura. Icyakora mu gihe avuka aba ashobora kwandura igihe nyina yanduye. Ni yo mpamvu igihe cyose utwite usabwa kiwpimisha kandi waba hari indwara urwaye ikavurwa. Mu kubyara ni byiza kubyarira kwa muganga, bitakunda ukihutira kujyana umwana na nyina ako kanya umwana akivuka

  1. Nakora iki igihe umuti nafataga utari kumvura?

Mu gihe ufashe umuti wandikiwe, ukawufata neza ariko ukabona nturi gukira, ni byiza gusubira ku ivuriro bakaguhindurira bamaze kumenya neza igituma udakira.

  1. Ese ntivuje ntizakikiza?

Izi ndwara biragoye kuvuga ko zakikiza. Kutazivuza biri mu bishobora gutera gukuramo inda, kutabyara, gukubita igihwereye, guhorana uburibwe mu nda, n’ibindi

  1. Ni gute nazirinda

Kwirinda izi ndwara biri mu bintu byoroshye nubwo benshi babirengaho bakazandura

 

  • Uburyo bwa mbere ni ukwirinda imibonano idakingiye igihe cyose ubonanye n’uwo mutashakanye
  • Irinde ibigushora mu kuba wakora imibonano igutunguye nko kunywa ugasinda, kuko bikongerera ibyago
  • Igihe cyose ukoze ufite uwo mwashakanye irinde kumuca inyuma
  • Agakingirizo kagire ingabo ihoraho igihe cyose