Ingaruka zo gukoresha imiti yisigwa, igihe kirekire

Niba warigeze urwara uduheri mu maso cyangwa utubara, ushobora kuba warabwiwe n’inshuti yawe cyangwa mugenzi wawe ati hari agati muri farumasi batanga gakiza uduheri.
Bamwe bayikoresha yonyine abandi bayivanga mu mavuta, ariko se koko ni muganga uba wabibategetse cyangwa ni ukwivumburira?

Muri iyi nkuru hano tugiye kurebera hamwe ingaruka zishobora kugera ku bantu bisiga iyi miti yo mu bwoko bwa steroid igihe kirenze icyemewe ndetse tunasoze dutanga inama.

Ubusanzwe iyi miti yo mu bwoko bwa sterois itangwa mu kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu (si zose) harimo ibishishi, uduheri tw’ubwivumbure (allergy), n’izindi. Iyi miti ntiganya ingufu kandi igihe cyo kuyikoresha uko kigenda cyiyongera niko ibyago byiyongera.

Tutaravuga izo ngaruka twavuga ko imwe muri iyo miti harimo:

Hydrocortisone yaba yonyine cyangwa ivanze n’indi nko muri Unisten-HC aho ivanze na Clotrimazole
Betamethasone mu moko azwi nka Dawavate, Betneval, Unibet, Bentopic, cyangwa ivanze mu yindi nka Entezma aho ivanze na Salicylic acid
Clobetasol yaba yonyine nka dermovate cyangwa ivanze mu yindi nka Sonaderm aho ivanze na Miconazole na Gentamycin
Beclomethasone iboneka muri Candiderm
Fluticasone yonyine izwi nka cutivate

N’indi inyuranye kuko yose ntitwayirondora hano

Ingaruka zikaba zishobora kuba ku ruhu ahasizwe wa muti cyangwa zikaba zafata umubiri muri rusange haba imbere cyangwa inyuma.

KU RUHU

 

  1. Kumva utonekara uruhu cyangwa rumeze nk’urwahiye
  2. Korohera cyane k’uruhu bishobora kugira ingaruka nko mu gihe cyo kubagwa
  3. Kugira ibimeze nk’amaribori aho wasize umuti, kuba uruhu rwaho rudasa n’urundi cyangwa imitsi igaragara, rimwe na rimwe hagasatagurika
  4. Kumera ubwoya bwinshi aho wasize uyu muti (bamwe uba ubona barameze ubwanwa hejuru y’umunwa)
  5. Kuba imbata ku buryo mu gihe udakoresheje uwo muti umubiri uhita ugira ubwivumbure

 

UMUBIRI WOSE

 

  1. Kubyimba amaguru ukabona aretsemo amazi
  2. Kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru
  3. Kwangirika amagufa kandi akaba adakomeye
  4. Umunabi, kwiyongera ibiro bidasanzwe no kugira uruhu rudakomeye bizwi nka Cushing’s syndrome

Muri macye izi ngaruka zigera ku muntu ukoresheje iyi miti mu gihe kirekire, kirenze ibyumweru 4.

DUSOZA

Niba ikintu cyiswe umuti, menya ko utagomba kugikoresha utacyandikiwe cyangwa utagiriwe inama na muganga. By’umwihariko ku miti yisigwa ni byiza kugisha inama muganga w’uruhu.

Kuba wayikoresha mu mwanya w’amavuta, cyangwa ukayivanga n’amavuta ni ukwiyangiriza uruhu kandi bitinde bitebuke ingaruka ziraza.

Niba wawandikiwe na muganga rero nabwo kurikiza inama yaguhaye ku byerekeye inshuro uwisiga (niba ari rimwe, kabiri cyangwa gatatu ku munsi) igihe ugomba kuwisiga (niba ari mu gitondo cyangwa nijoro) kandi iminsi yagutegetse nturenzeho n’umunsi umwe, uzaba wirinze ziriya ngaruka zose tubonye haruguru.

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s