Zimwe mu mpamvu zitera kuzana ururenda rudasanzwe mu gitsina

Ubusanzwe umugore wese/umukobwa wese mu bihe bisanzwe agira ububobere ndetse bwa bubobere iyo ari kwitegura imibonano cyangwa agize ubushake bubyara ururenda rushobora no gusohoka hanze ku buryo imyenda yambaye itota, kuri bamwe Nyamara bijya bibaho urwo rurenda rukaza mu bihe atanagize ubushake bw’imibonano, rimwe na rimwe rukaza rufite ibara runaka, ndetse runanuka. Aha rero haba hari indi mpamvu iri kubitera, ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

1.   Bacterial vaginosis

Iyi ni indwara twavuga ko ari rusange ku bagore/bakobwa. Ituma ururenda rusohoka mu gitsina ruza runuka nk’amafi/injanga ndetse ufite iyi ndwara usanga agira ipfunwe ryo gukora imibonano ataroga kuko kwiyambura kwe bituma umugabo abangamirwa na ya mpumuro. Ikunze kurangwa ku bagore bakunda gusomwa mu gitsina, cyangwa abahura n’abagabo banyuranye. Gukoresha agakingirizo nyuma ugakorera aho, ku munsi umwe na byo byongera ibyago byo kuyirwara.

2.   Trichomonas

Iyi na yo ni indwara ituma uzana ururenda mu gitsina. Ikaba kandi indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina uretse ko ishobora no kwandurira ahandi nko gusangira essuie-main cyangwa imyenda y’imbere. Umwihariko wayo ni uko ururenda rwayo ruba rufite ibara risa umuhondo ndetse rimwe na rimwe rikenda kuba icyatsi. Kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina no kumva ushaka kwishimagura ni ibindi bimenyetso byayo

3.   Ubwandu butewe n’imiyege

Ikizakubwira ko wagize ubwandu buturutse ku miyege ni uko ururenda ruzaza rusa n’umweru kandi rusa n’urufatiriye. Hakiyongeraho kumva umeze nk’uri gushya mu gitsina ndetse wumva uburyaryate budasanzwe. Nubwo imiyege isanzwe mu gitsina ariko hari igihe iba myinshi bigatera uburwayi. Bimwe mu bituma iba myinshi twavuga:
  • stress
  • diyabete
  • ibinini byo kuboneza urubyaro
  • gutwita
  • imiti ya antibiyotike unyoye iminsi hejuru ya 10 na yo ishobora kubitera kuko ituma bagiteri zigabanyuka maze imiyege ikiyongera

 

4.   Imitezi na chlamydia

Izi na zo ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ururenda ruterwa na zo akenshi ruba rusa umuhondo (amashyira) cyangwa rukenda kuba icyatsi nk’uko rushobora no gusa n’urwijimye cyane cyane iyo hivanzemo amaraso

5.   Kanseri y’inkondo y’umura


Iyi na yo ni indwara akenshi ituruka kuri virusi izwi nka HPV (Human Papilloma Virus). Iyo warwaye iyi kanseri hari igihe nta bimenyetso ubona ariko iyo bije twavugamo ururenda rumeze nk’amazi, ubundi ruvanzemo amaraso cyangwa rusa ikigina kandi runuka.

Zirikana

Niba uri kuzana ururenda rudasanzwe rukaba ruherekejwe n’ibimenyetso tugiye kuvuga, usabwa kwihutira kujya kwa muganga

  • Umuriro
  • Kubabara mu kiziba cy’inda cyangwa inda muri rusange
  • Kunanuka
  • Umunaniro uhoraho
  • Kunyaragura

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s