Mbere yo gutangira Business

Hari igihe kigera ugasanga ntugishaka gutungwa n’umushahara gusa cyangwa se ukumva ushaka gusezera gukorera umushahara w’ukwezi, ugashaka kwikorera
Iki gihe muri wowe uba ufite imishinga myinshi wumva wakora ariko ntiwayikora yose icyarimwe. Niyo wakora myinshi ariko ugira umushinga uba wumva watangiriraho.
Aha twibutse ko business Atari ubucuruzi nkuko benshi bahita babyumva ahubwo ni ikintu cyose wakora waba wowe ubwawe cyangwa washoramo ugakoresha abakozi, kikakubyarira inyungu. Wahinga urutoki, wakorora inkwavu, wacuruza butike, ikintu cyose wakora kibyara inyungu, ni business.
Hano twagukusanyirije ibyo ugomba kubanza gutekereza no kwitaho mbere yo gutangira business.

1. Ibaze niba koko bikenewe


Ese iyo business ugiye gukora, koko irakenewe? Izabona abakiriya ku buryo utazahomba? Iki ni cyo kintu ugomba kubanza kwibazaho, umwanya munini

2. Abakiriya n’isoko


Aha ugomba kureba aho ugiye gukorera business yawe, unarebe abazayikenera. Niba Atari business nshya, utangije wenyine, banza urebe abasanzwe bayikora. Ese ni akahe karusho ugiye kuzana ku buryo uzabakuraho abakiriya? Ni iki uzakora kugirango ubashe guhangana nab o ku isoko kandi abakiriya bakwishimire kurenza abo usanze? Niba urugero ugiye guhinga ibinyomoro, ese aho ugiye kubihinga bizahera? Ese nibyera bizagurwa na nde? Ese nta bandi babihinga aho hafi? Niba bahari jyewe ndakora iki ngo ibyanjye ku isoko bizakundwe cyangwa bizagurwe mbere y’ibyabo…


3. Tangirira hasi


Si byiza gutangira business ngo uhite ushoramo menshi ndetse ube wanaguza ngo uyitangire. Iramutse ihombye kuzishyura inguzanyo bikubiza icyuya. Tangiza make yawe, ube uniga isoko. Nubona bigenda neza, ube wakongeera igishoro. Yego wenda miliyoni yakunguka menshi kurenza ibihumbi 200 ariko nanone guhomba miliyoni bibabaza kurenza guhomba bya bihumbi 200. Muri make ibaze ngo ndamutse mpombye?

4. Menya ibyo uzi, igihe ufite


Aha ni igihe ushobora kuba ugiye gukora business yagutse. Ese ufite umwanya uhagije wo kuyikurikirana? Ese iyo business uyifitemo ubuhe bumenyi? Aha ni ho uzamenyera niba ukeneye abakozi bandi muri iyo business cyangwa niba wayikora wenyine. Urugero ushaka gukora boulangerie ariko nta n’ubwo uzi aho bagurira ifarini. Urumva ko uzakenera ababikora cyangwa se ubanze ugire ubumenyi ushaka…

5. Gira abajyanama


Nubwo rimwe na rimwe ushobora kumva wihagije ariko burya si byiza kwishora muri business utabanje kugisha inama abantu batandukanye. Baza amakuru anyuranye yerekeye business ugiye gutangira, ushakishe kuri internet andi ashoboka, yose ugende uyahuza ufate umwanzuro.


6. Kora business plan witonze


Iki ni cyo twita kwiga umushinga. Ese nzakora jyenyine? Nzakenera se abafatanyabikorwa, abaterankunga, cyangwa ndakora ishyirahamwe? Ese nzakura hehe igishoro, ndamutse mpombye ni iki cyanzahura, ese inyungu nzabona irahagije kwishyura ibyakoreshejwe byose nkanasagura… Ibi byo utazi kubikora wakegera inzobere muri byo, ubundi zikagufasha kwiga neza umushinga wawe


7. Menya kwamamaza ibyawe


Yego koko akeza karigura ariko se bwo kakigura gute kataramenywa? Aha niho kwamamaza bizakenerwa. Si ngombwa kujya kuri radio na TV ubu haje imbuga nkoranyambaga nyinshi. Wabishyira kuri status ya whatsapp cg facebook, wafungura account kuri IG cg Twitter, ni henshi wanyura ibyo ukora bikamenyekana

8. Wikipfobya


Wikumva ko ufite make utatangira. Oya. Upfa kuba wize umushinga wawe neza, na bariya ubona bagafashe ntabwo babyutse ngo basange byakunze ahubwo bashiritse ubute n’ubwoba baratangira. Nawe rero bigireho burya gutangira business bisaba gufunga umwuka.

9. Kunda ibyo ugiye gukora


Abantu benshi bahiriwe na business ni uko bagiye muri business bakunda kandi bazi neza kurenza kujya mu yo babona yakunguka cyane. Ushobora gusanga gucuruza imodoka imodoka byunguka kuruta guhinga ibirayi ndetse wanabona ayo gucuruza imodoka ariko kuko utabyiyumvamo ukihingira ibirayi. Aha uzumva utuje kandi unejejwe no gukora ibyo wiyumvamo kuruta gukurikira inyungu ku byo udakunda ukaba wanahomba cyane mu nyuma

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

One thought on “Mbere yo gutangira Business”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s