Byinshi byiza byo gukoresha igisura

Waravukiye mu bice by’icyaro mu myaka ya za ’70, ’80, ’90 ukaba waranyaraga ku buriri wahita wibuka icyo igisura cyagukoreye.

Hano sibyo tugiye kuvuga ariko ahubwo tugiye kuvuga ku kamaro kacyo mu buzima bwacu bwa buri munsi kuko ari intego yacu hano gutanga inama zinyuranye ku  buzima.

Igisura kiri muri zimwe mu mboga ziryoha nubwo kugitegura bigorana dore ko kugifatisha intoki ubwabyo bikomeye kubera uko kibabana. Icyakora ubu hanaboneka ifu yacyo iba iteguye neza kandi iba yujuje ibisabwa ngo kigirire umubiri akamaro nkuko tugiye kubivugaho.

 

  1. Gusukura umubiri

 

Intungamubiri zinyuranye zibonekamo zigira uruhare runini mu gusukura umubiri. Kuko kiri mu bifasha umubiri gusohora amazi, gituma uburozi n’imyanda byikusanya bigasohoka mu nkari ku bwinshi (iyo wakinyoye uranyaragura cyane). Gusa kinafasha mu igogorwa aho gituma mu byo wariye uburozi burimo busohoka hagasigara ibyiza gusa.

 

  1. Gifasha abagore batwite n’abonsa

 

Igisura gituma umugore atava amaraso menshi iyo abyara ndetse kinatuma akama vuba. Ndetse nyuma yo kubyara ni cyiza kuko kimwongerera amashereka (ibi abagikoresheje babitangira ubuhamya). Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na Dr Rachel Emman Westfall wo muri kaminuza ya Victoria, Canada.

 

  1. Ni cyiza ku buzima bw’igitsinagore

 

Ku bagira imihango ibabaza, ndetse bakanava cyane, igisura kibafasha kutaribwa no kuva amaraso macye. Ku bari mu myaka yo gucura kandi gituma impinduka mu misemburo itabagiraho ingaruka zigaragara ahubwo bikagenda neza.

 

  1. Gifasha amaraso gutembera

 

Kuba kibonekamo vitamin C n’ubutare bituma kiba cyiza mu ikorwa ry’amaraso kandi kikagira akamaro mu kongerera ingufu ubudahangarwa. Kuba cyongera amaraso bituma kiba cyiza mu gufasha abakirutse, abafite ikibazo cy’amaraso macye, gufasha ibisebe gukira vuba, gufasha abagize izindi mpamvu zituma batakaza amaraso menshi…

 

  1. Kurwanya utubuye mu mpyiko

 

Igisura muri kwa gusukura umubiri kandi gituma mu mpyiko nta myanda yibikamo dore ko ariyo soko y’utubuye tuzamo. Ndetse n’iyo twamaze kuzamo no mu gasabo k’indurwe gifite ubushobozi bwo gutuma tuyenga bikaba byakurinda kuba wabagwa ngo badukuremo. Ibi bikaba binafasha mu kurinda ubwandu bw’umuyoboro w’inkari.

 

  1. Kubyimbura

 

Cyifitemo ububasha bwo kubyimbura cyane cyane mu mavi n’ahandi mu ngingo haba hagize ikibazo cyo kubyimba, byaba bitewe na goute cyangwa izindi mpamvu. Ndetse kukinywa mu mazi kenshi birinda izi ndwara zikunze kwibasira abageze mu zabukuru, ababyibushye cyane ndetse n’abakunze kwicara akanya kanini

 

  1. Gukomeza amagufa

 

Nubwo umunyungugu wa bore udakenerwa ari mwinshi ariko uri mu myunyungugu y’ingenzi ku gukomera kw’amagufa, kandi uboneka mu gisura.  Ibi rero bikaba ari ingenzi mu kurinda amagufa kwangirika kandi bikanayatera gukomera.

 

  1. Gufasha mu buhumekero

 

Ku barware asima, cyangwa izindi ndwara zo mu buhumekero zifata abantu mu gihe runaka izi mboga ni nziza kuri bo. Igisura gifasha mu gufungura mu mazuru n’inzira yose y’ubuhumekero nuko ukabasha guhumeka neza

 

  1. Ni cyiza kuri porositate

 

Ku bagabo kanseri ibazahaza kandi ihitana benshi ni kanseri ya porositate. Ku bagabo iyo bagejeje imyaka 40 kuzamura, porositate yongera ubunini aho ishobora no kwikuba 3 mu bunini. Ibi rero iyo ukoresha igisura kirabikurinda. Gusa iyo yamaze kubyimba ntacyo kiba kikigufashije.

 

  1. Ni cyiza ku ruhu

 

Ifu yacyo ushobora kuyikoramo mask ushyira mu maso. Bivura ibiheri ndetse bikanarinda kuba warwara Indwara z’uruhu ziterwa na bagiteri. Kigufasha kandi mu kurinda ko wasaza uruhu imburagihe, kurwanya udukovu rwatewe na bya biheri, kandi bigufasha gukira vuba iyo wakobotse uruhu

 

KIRIBWA GUTE

 

Igisura kiribwa mu buryo bubiri.

 

Bwa mbere uteka amababi yacyo nkuko uteka imboga zose, gusa ukazirikana ko kibabana, bityo ukagisoroma wambaye uturindantoki. Kandi ukagisoroma hakiri mu gitondo, wibanda ku tubabi toroshye

 

Bwa kabiri ni ugukoresha ifu yacyo. Iyo fu uvanga ikiyiko cyayo kinini muri 250mL z’amazi cyangwa ikindi kinyobwa nk’igikoma cyangwa umutobe (juice) wikoreye cyangwa ukozwe ariko utongewemo ibindi byo mu nganda.

 

Kuva ku mwana utangiye kurya, ukanyura ku mugore utwite n’uwonsa, ukagera ku mugabo w’ijigija twese turyoherwe n’ibyiza by’igisura.

 

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

2 thoughts on “Byinshi byiza byo gukoresha igisura”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s