Ibimenyetso simusiga 7 byerekana ko uri mu burumbuke

Buri kwezi, habura iminsi 14 ngo ubone imihango, nibwo igi rirekurwa. Uwo musni ryarekuweho ni wo munsi w’uburumbuke. Nyamara kuko intangangabo zitegereza iminsi igera kuri 5, ndetse n’igi ryarekuwe rikaba ryamara iminsi 2 rikiri rizima, iminsi y’uburumbuke iva kuri 7 ikaba yanagera kuri 14, bitewe n’imiterere y’ukwezi kwawe, kwaba guhinduka cyangwa kudahinduka.

Gusa uretse kuba wabasha kubibara, hari ibimenyetso simusiga bigera kuri birindwi bikwereka ko wageze mu gihe cy’uburumbuke. Ni igihe cyo kwirinda imibonano idakingiye niba utifuza gusama kikanaba igihe cyo gukora imibonano cyane niba wifuza gusama.

Ibyo bimenyetso ni ibihe? Ni byo tugiye kuvuga muri iyi nkuru

 

Ibimenyetso 7 bikwereka ko uri mu burumbuke

 

  1. Ururenda. Niba ururenda rwawe rwahindutse rukaba noneho rusa n’urukomeye, ruri gusa n’umweru w’igi cyangwa se ugasanga mu ikariso hajemo ibintu bifatiriye bitari bisanzwe bikubaho, ni uko inkondo y’umura iri kurekura ururenda rwerekana ko yiteguye kwakira intangangabo, uri mu gihe cy’uburumbuke
  2. Umushyukwe. Yego gushyukwa ku muntu muzima birasanzwe. Ariko niba umushyukwe uri kuza, wizanye ntawe uwuguteye, kandi ukumva urenze ku buryo kwihangana biba ikibazo, umubiri uri kukubwira ko hari imyiteguro yo gutwita. Niba ushaka umwana ni cyo gihe, niba utamushaka, ni ukwifata cyangwa ukirinda mu bundi buryo
  3. Ubushyuhe bw’umubiri burazamuka. Ubusanzwe iyo tubyutse hari ubushyuhe umubiri wacu uba ufite. Mu gihe cy’uburumbuke ubu bushyuhe bubanza kumanuka gato, ubundi bukazamuka kandi bukaguma aho hejuru mu gihe cyose ukiri mu burumbuke. Ushaka kubipima ukoresha thermometre, ariko ukipima utarakandagira hasi, ugikanguka ariko ukiri mu buriri. Gusa, ukaba utarwaye kuko indwara na zo zizamura ubushyuhe bw’umubiri
  4. Inkondo y’umura irimuka. Ubusanzwe mu yindi minsi, inkondo y’umura iba ifunze, ikomeye ndetse unakoze mu gitsina imbere wayumva. Ariko mu burumbuke yigira hejuru, igafunguka ikanoroha. Ndetse ushatse kuyikoraho biragora kuko ntabwo uyigeraho, iba yazamutse
  5. Amabere arabyimba. Ibi biterwa nuko umusemburo wa estrogen uba wiyongereye, bigatera amabere kubyimba ndetse unakozeho wumva ameze nk’atonekara.
  6. Gutonekara mu kiziba cy’inda. Ahanini biba uruhande rumwe, nubwo bishobora gufata hose. Uruhande biberamo ni rwo ruba rwarekuye igi ryiteguye guhura n’intangangabo. Ubu buribwe bushobora kumara iminsi kugera unabonye imihango, nubwo kuri bamwe burangira vuba
  7. Ibipimo birabyerekana. Ubu nubwo benshi bashobora kuba batabizi ariko nkuko habaho test de grossesse hanabaho test d’ovulation. Na yo ikoreshwa kimwe na ya yindi ipima inda. Bitandukanira ku byo bipima. Iyo gutwita ipima ubwinshi bw’umusemburo wa human Chorionic Gonadotropin naho iyi ipima uburumbuke yo ipima ubwinshi bw’umusemburo uzwi nka Luteinizing, byose bipimwa mu nkari. Iyo uri mu burumbuke uyu musemburo wa luteinizing uba mwinshi.

 

Ngibi ibimenyetso simusiga ko uri mu gihe cy’uburumbuke, ubwo uzabyitaho ugendeye ku cyo ushaka niba ari ugutwita cyangwa kubyirinda

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s