Pozisiyo zinyuranye zo gukora imibonano: Igice cya 3

Benshi bamenyereye kubikora baryamye, abandi bakora agashya bakabikora bicaye. Nyamara burya habaho uburyo buyuranye, bwinshi wakoramo imibonano ukarushaho kuryoherwa wowe n’uwawe.

Nubwo kenshi tubikora ngo turangize, ariko si ko uburyo bikorwamo bwose buryoha kimwe haba ku mugore no ku mugabo. Uzasanga umwe akubwira ati nkunda ubu buryo, undi ati jyewe ubu ni bwo bunyemeza.

None se kuki utagerageza guhindura uburyo mubikoramo ngo buri wese muri mwe akomeze kwishimira iki gikorwa cyo kubaka urugo?

Niba wumva utazi uburyo wahinduramo, turahari ngo tugusobanurire.

Nyuma y’ibice bibiri reka turebe igice cya gatatu

 

  1. Umugore agaramye afatisha amaboko hasi, akeguka umubiri wose, ashinze ibirenge hasi amavi ahinnye. Umubago, apfukamye, akinjira, aho ashobora no kunyaza, kuko byose biba bishoboka. Gusa iyi pozisiyo isaba umugore umenyereye kuko iyo atamenyereye amaboko aruha vuba akaba yamanuka bitunguranye bikabishya igikorwa.
  2. Umugore agaramye, azamura amaguru mu kirere agashushanya inyuguti ya V. ibi bituma umugabo yinjira neza bitagoranye kandi kugera kuri point G biramworohera cyane
  3. Umugore agaramye, azamura akaguru k’iburyo ku buryo gakorana imfuruka igororotse n’akaguru k’imoso, ko kaba karambitse bisanzwe. Umugabo, yitambitse na we aryamye akinjira na we bikoze imfuruka igororotse. Birushaho kuryoha iyo muri guhumekera rimwe maze uko umugore yinjije umwuka agasa n’ufunga igitsina (kunyunya) bigahura n’uko umugabo yinjiye, mu gusohora umwuka umugore akorosha   umugabo na we agasa n’usubiye inyuma, gutyo gutyo
  4. Umugabo yicaye ku murere w’igitanda cyangwa ku ntebe ku musozo wayo, umugore amujyaho amuteye umugongo, noneho agafatisha amaboko ye hasi, cyangwa se ku kindi kintu ariko ku buryo amera nk’uwunamye. Hanyuma amaguru ye akayasobekera mu mugongo w’umugabo, umugabo akamufata mu mayunguyungu nuko umugore akajya anyonga, ajya imbere n’inyuma, anazengurutsa.
  5. Umugore yicaye ku kintu kirekire buhoro, ku buryo umugabo amushyikira ahagaze. Umugore atandukanya amaguru cyangwa akayamanika afatishije amaboko inyuma. Ibi biba byiza cyane iyo mwisanzuye bihagije, kandi mufite umwanya uhagije kuko biri muri position zituma mutinda mu gikorwa kandi mukaba muganira, umugabo yanyaza, umugore yanyonga.
  6. Umugabo yicara asobekeranyije amaguru, umugore akamwicaraho nawe, agasobekeranya amaguru mu mugongo w’umugabo. Muhoberanye, mugenda mwegerana mwongera musubira inyuma, musomana, muganira. Cyane cyane mu gihe mushaka kubikora munaruhuka
  7. Umugabo ahagaze, yegeranyije amaguru buhoro, ariko yegamye ku kintu nko ku rukuta. Aterura umugore, akamwinjira ariko umugore asobekeranya amaguru inyuma cyangwa se umugore agafata umugabo ku ntugu, naho umugabo agafata amaguru y’umugore. Ibi ariko uzabikore mu gihe umugabo arusha ibiro umugore, anafite ingufu zo kumuterura
  8. Mutangire umugore yicaye ku mugabo, ariko umugabo arambije amaguru. Nibirangira umugabo ashinge amavi, umugore yegameho, umugabo akomeje kuryama. Umugabo agende amanura amaguru buhoro buhoro kugera ubwo ayarambura neza, umugore na we aye arambuye. Umugabo ajye anyuzamo ase n’uweguka buhoro buhoro, bitume yinjira neza.

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

One thought on “Pozisiyo zinyuranye zo gukora imibonano: Igice cya 3”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s