Ubusobanuro bw’inzozi: Igice cya 2

Mu nkuru zatambutse iyabanje yavugaga ku nzozi muri rusange aho twerekanye ibitera kurota ndetse tunavuga ibyo wakora kugirango utaza kwibagirwa inzozi. Nyuma yaho twaje gutanga ubusobanuro bwa zimwe mu nzozi, ariko ntabwo twabishoje byose kuko turota byinshi kandi bitandukanye.

Hano tugiye kurebera hamwe ubusobanuro bw’izindi nzozi, nawe ushaka kumenya ubusobanuro bw’izo tutaravugaho wakandika muri comments ubusobanuro wifuza ko twazakugezaho ubutaha, kuko tuzakomeza.

 

  1. Kurota ushaka ikintu

Niba mu nzozi urota ushaka ikintu, bisobanuye ko mu buzima bwawe hari ikintu ushaka kugeraho, kandi uzashirwa ari uko ukigezeho.

Mu gihe wagize izi nzozi, ni byiza kwibaza neza ikintu wumva uri gushaka kugeraho, bityo ukagishyiraho umwete n’umutima n’ubushake.

  1. Kurota uterera umusozi

Kurota uri kuzamuka umusozi, biba byerekana ko hari ikintu uri guhirimbanira kugeraho kandi ukakibamo uwa mbere kurenza abandi, bigereranywa na wa musozi uri guterera.

  1. Kurota wakunze umuntu bitunguranye

Niba mu nzozi urose wakunze umuntu utacyekaga kandi bitunguranye, bisobanuye ko muri wowe hari uruhande utari wiyiziho kandi ukaba watangiye kurumenya. Ndetse bishobora gutera impinduka mu buzima wari usanzwe ubamo, kubwo kurushaho kwimenya.

  1. Kurota wirukankanwa n’umuzimu

Niba uri kurota wirukankanwa n’umuzimu/igini kandi wagerageza kurisiga bikanga, bivuze ko hari ingeso wari wararetse ahashize, kandi mbi uri kugenda ugarura. Ni byiza kongera kwisuzuma ukareba niba koko hari ibyo wari waracitseho byagarutse.

  1. Kurota uwo mwahoze mukundana

Niba warose uwo mwakundanaga kandi mwaratandukanye ukaba uri mu rukundo n’undi muntu, ntabwo bivuze ko ugiye gusubirana na we. Ahubwo bivuze ko usabwa kwitonda, ntugarure ibyahise, ndetse ibyaba byaraguturutseho utandukana na we, ubyirinde. Muri make ni umuburo uba ubonye.

  1. Kurota wiyuhagira

Niba urose uri kwiyuhagira, bivuze ko mu buzima bwawe, mu ntekerezo no mu marangamutima harimo akajagari bityo usabwa kongera gutunganya byose no kubishyira mu murongo. Ni byiza kwinira ukibaza ibitari kugenda neza iwawe.

  1. Kurota utagaragara

Niba mu nzozi urose uri ahantu wakabaye ubonwa ariko abakunyuraho bakaba batari kukubona, ni ikimenyetso cy’uko mu byo ukora, mu buzima bwawe ntawe uba yitaye ku muhati wawe cyangwa ibyo wakoze. Niba ushaka ko bigaragara, igaragaze.

  1. Kurota uri guhunga iminyorogoto

Si iminyorogoto gusa, niba mu nzozi urota uri guhunga cyangwa usigaye utinya utuntu duto nk’inshishi, bivuze ko hari ingorane zidakabije ziri kukubaho ariko zikaba ziri kugutera ubwoba bukabije. Suzuma urebe niba nta bintu uri kuremereza kandi byoroshye.

  1. Kurota uvamo urukweto

Ubusanzwe iyo ugize impanuka ukavamo urukweto baravuga ngo ntabwo warokoka. Ariko mu nzozi nurota uvamo urukweto biba bivuze ko hari ibintu mu buzima bwawe cyangwa umwanya uriho bitameze neza ukwiye gusubiramo ukabitunganya neza.

  1. Kurota ufunzwe

Niba ntacyo wakoze umva cyagushyirisha muri gereza, ibi bisobanuye ko mu byo ukora nta bwisanzure ufite, nta mahitamo bwite ahubwo umeze nk’ufungiye ahantu utabasha kwinyagambura.

 

Soma hano Ibyerekeye kurota

Ongera usome hano Ubusobanuro bw’inzozi, igice cya mbere

Biracyaza…

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

2 thoughts on “Ubusobanuro bw’inzozi: Igice cya 2”

  1. Murakoze kubwubusobanuro bwanyu , icyo nshaka kubaza harumuntu wandoteye nakize marriage harabantu benshi cyane ndetse abona banyambitse impeta ibi byaba bisobanura ik

    Like

  2. Muraho neza nitwa MANIRIHO Theogene

    Nagerageze gusoma ibice byinzozi mwabashije kudusobanurira Kandi nabikunze

    Ariko ndifiza gusobanurirwa izo nzozi

    . Kuroto unyura mu mazi wowe n’amazi mubisikana ndavuga kwerekeza aho aturuka ariko ntagutembane wayagera rwagati ukabona inkwi ukazitora wasoza uyavuyemo ugahura n’imbwa ebyiri nziza cyane imwe murizo ikaza kugushaka ikakuburo , yagaruka bw’akabiri ikakubona maze ikagusatira ikakurya
    Ngaho niba mwabisobanukiwe muzansunoze murakoze

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s