Akamaro ko kumva umuziki uri gukora imibonano

Hari inkuru ebyiri twakoze aho twerekanaga zimwe mu ndirimbo ushobora kumva mu gihe uri kwitegura, uri gukora ndetse unashoje imibonano mpuzabitsina. Ndizera ko bamwe bamaze kubigerageza kandi bikaba hari umusaruro byatanze.

Ariko niba utaranabigerageza, ahari ni uko waba waribajije uti ubundi se indirimbo n’imibonano bihurira hehe? Twibutse ko atari indirimbo ibonetse yose, niyo mpamvu twakweretse zimwe mu zo wakoresha.

Muri iyi nkuru reka noneho turebere hamwe akamaro ko kumva umuziki mu gihe uri gukora imibonano.

 

  1. Byongera umunezero

Umuziki utuma umusemburo wa dopamine uzamuka, kandi uyu musemburo iyo wiyongereye bituma ibyishimo, ubushake, iruba birushaho kuzamuka. Si wo gusa uzamurwa no kumva umuziki ahubwo hanazamuka oxytocin, uyu wiswe umusemburo w’urukundo.

 

  1. Bituma mwumva muri hamwe

 

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abagera kuri 67% bumva umuziki bari kumwe, bakora imibonano inshuro nyinshi kurenza abatawumva bari kumwe. Impamvu ni yayindi n’ubundi ni uko bituma imyakura ikanguka, ndetse imihumekere yanyu ikagendera ku muvuduko umwe kandi oxytocin ikabongerera urukundo hagati yanyu no kwizerana no kurushaho kwifuzanya.

 

  1. Umuziki uzamura amarangamutima

Akenshi uretse injyana, usanga na wa muziki uba ufite amagambo aryoheye amatwi dore ko bamwe mu gutereta bajya banayifashisha bayabwirana cyangwa bayandikirana mu butumwa bugufi. Dufashe urugero rw’indirimbo ebyiri imwe mu gifaransa indi mu cyongereza

Aha ni mu ndirimbo Je t’aime moi non plus” ya Gainsbourg

Je t’aime

Comme la vague irresolue

Je vais, je vais et je viens

Entre tes reins,

Je vais, je vais et je viens

Naho mu ndirimbo Sex with me” ya Rihanna agira ati:

 

Sex with me so amazing

All this hard work no vacation

Voodka and water, and lemon

And a few other things I can not mention

Five fingers on it

Hit it like you want it

 

Aya magambo uko muyumva muri kumwe, arema ibyiyumviro muri mwe, maze ubushake bukiyongera.

  1. Bibafasha kubiryoshya

Kuri bamwe, injyana y’umuziki ibafasha mu kugena umuvuduko bakoresha bakora imibonano. Aho indirimbo igenda ituje bakabitwara buhoro buhoro nko gusigiriza irange, yakongera ingoma, nawe urabyumva, aho igenda ituje, kunyonga bikagenderamo neza (urugero ni I’m still in love with you ya Sean Paul). indirimbo zo mu njyana ya slow na zouk kimwe na kizomba, zifasha cyane mu njyana.

 

Mukomeze muryohewe.

Ongera usome Indirimbo zagufasha kuryoherwa n’imibonano zo mu cyongereza

Na hano Indirimbo zagufasha kuryoherwa n’imibonano zo mu gifaransa

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

2 thoughts on “Akamaro ko kumva umuziki uri gukora imibonano”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s