Ishyano: Agace ka 11

Gatesi yahise ahaguruka nuko aramubwira ati erega nshuti yanjye, sinaje hano ngo dukore imibonano, naje kuko byari ngombwa kandi numvaga ngukumbuye. Gusa nanone nanjye si uko ntari umuntu cyangwa ntabishaka ariko ibihe ndimo ntibinyemerera kubikora

 

Yvan: Ariko se ko wakomeje kubica ku ruhande ibyo bihe urimo ni ibihe bikubuza? Uri mu masengesho se, ufite ikihe kibazo?

Gatesi: Sha ndi mu mihango

Yvan: Ngo?

Gatesi: Wabyumvise ndi mu mihango kandi sinabikora ndi mu mihango

Yvan: Iyo ni imitwe sha abakobwa ndabazi. Ntabyiboneye sinemera

Gatesi: Ushaka niyambure se ubibone cyangwa hari ukundi ushaka kubibona?

Yvan: Reka nkoreho mbyumve

 

Gatesi yaramuretse nuko Yvan koko yumva ko yambaye pad ariko ntiyanyurwa ahubwo ashaka no gukoramo imbere ngo yumve koko ko hari amaraso yumva Gatesi ahita amwiyama

 

Gatesi: Ariko se Yvan urankunda koko?

Yvan: Ndagukunda peee

Gatesi: Uranyizera se

Yvan: yego ndakwizera

Gatesi: Wakabaye unyizera ntiwashidikanya ibyo nakubwiye. Ubu se kuba usanze nambaye pad koko ntibihagije? Icyakora ndumiwe pee. Inkundo z’ubu wa mugani zabaye inshinwa.

 

Yahise yikubita arasohoka atanasezeye aragenda. Yvan yasigaye aho amanjiriwe, ariko nanone yirya icyara ko byibuze hari intambwe agezeho.

***********************

DUSUBIRE KURI PISCINE

 

Ubwo Kamali yahise yitunganya na we arasohoka asanga Gashumba yamaze koga aricaye aho bari bicaye ari kwiyicira ingwagasi y’icyaka na we amwicara iruhande

 

Kamali: Ehhhhhh dore umwana uryoshye dore umwana uryoshye. Sha burya ifaranga ni musemakweri pee.

Gashumba: Aryoshye kurenza uwawe se?

Kamali: Ariko ntukagereranye ibitagereranywa. Umugore wanjye ntaranyongera na rimwe mu myaka yose tumaranye. Kumusoma ni intambara, kumutegura wagirango ni sakirirego mba nkimukoraho ati rongora ibyo urongora niryamire. Ubwo koko ibyo bintu urumva hari aho bihuriye

Gashumba: Ariko se ubwo ikosa ni irye cyangwa ni iryawe? Kuki se utamubwira ibyo ukunda ngo mubiganireho hakiri kare? Nyamara ibyo twikoza natwe babidukoze byatubabaza. Ubu se we aramutse ahuye n’umugabo umukorera ibyo utamukorera ntiyakugaya ati uwanjye ni ukuza ajombagura gusaaa. Nidukoma urusyo tujye dukoma n’ingasire. Gusa nyine byo kariya kana karahiye byo. Iyaba katari agakuzi k’ibyinyo. Nako ndakarenganya hari ayo kaba kagusabye. Nizere ko noneho umusinyiye sheki

Kamali: Oya nari nitwaje uduhumbi 50 ni two muhaye buriya ndamufatishije ninzajya nza ino ni we uzajya anyitaho

Gashumba: Ndumva umushinga wawe wunguka da. Ubu kuva mumenyanye kugeza uyu munsi ni angahe amugendeyeho se

Kamali: Umva nywa byeri ubyihorere nanjye mu kanya mbyibajijeho birandenga. Ikibazo ni ukuntu haba hagendeye menshi hanarimo gutereta. Nako tubyihorere

Gashumba: Niko bimeze twinywere byeri. Ahubwo nari nokesheje agakwavu nzi ko na we ari buryeho none ndabona yagucitse. Ahubwo se Kamuzinzi tuzabona gute nimero ye koko? Njyewe nshaka umwana utansaba amafaranga rwose.

Kamali: Sha ibyo byo byibagirwe. Erega abakobwa baba bazi ko nta yindi nyungu. None se ko aba abizi ko utazamugira umugore, ko aba abizi ko nta kindi umushakaho kitari imibonano, urumva ari gute amafaranga atazamo

Gashumba: Sha ndumva jyewe ibyo ntazabishobora pee.

*****************

DUSUBIRE MURI KAMINUZA

 

Thierry aricaye ku kibuga afite terefoni mu ntoki, ari kwibaza uwo ahamagara hagati ya Jolie na Uwera, dore ko kuri we nta mukobwa uruta undi. Yibutse ko Jolie kubera ari mu mwaka wa nyuma ataboneka cyane nuko ahamagara Uwera

 

Uwera: Allo Titi. Ubuzeho

Thierry: Nawe uba wanyiriyeho mwana. Uri hehe se

Uwera: Nari ndi gufotoza note hano ariko ndabirangije

Thierry: None se wansanze hano ku kibuga ukansuhuza

Uwera: Ndaje nta kibazo

 

Yahise amanuka amusanga ku kibuga, nuko amusoma ku itama aricara baba baganira

 

Thierry: Ariko shahu uri mwiza. Umusore ugutereta yatahiriwe pee

Uwera: uwuhe se kandi wowe

Thierry: Ushaka kuvuga ko nta we se ufite koko?

Uwera: Nyine nta we.

Thierry: Tujyane cantine se dufate agafanta

Uwera: Agafanta koko? Jyewe nywa fanta iyo ndwaye gusa

Thierry: Noneho tujye mu kabari rero kunywa inzoga

Uwera: Aho rwose nta kibazo.

 

Bahise basohoka berekeza mu kabari ka kandi bakunda kunyweramo

Bahageze baricaye nuko abakora mu kabari bahita baza babaza Thierry niba uwo bari kumwe na we anywa ibisanzwe ahita ababwira ati bihora ari kwa kundi nta gihinduka

 

Ariko bacyicaye terefoni ye yahise isona abona ni Yvan umuhamagaye

 

Yvan: Uri hehe mwana ko naraburije home jyenyine?

Thierry: Ndi hahandi hasanzwe ndi kumwe n’umwana uhiye

Yvan: naba na we sha. Jyewe bankujeho izi saha. Reka mbasange noneho ninyweremo rimwe. Shyirishaho agafi se mwana nsange gahiye.

 

Yvan yaraje asanga ni Uwera uhari nuko ahita agira akandi gatekerezo ko kuba bamuha Kamuzinzi mu gihe atarafatisha Gatesi.

 

Yahise abwira Thierry bajya ku ruhande nuko undi na we igitekerezo aragishima.

 

Bamaze kugaruka bahita batangira kuganiriza Uwera badaciye ku ruhande?

 

Yvan: None se Uwe, uwakurangira ikiraka wakuramo ibihumbi nka 50 mu isaha imwe ntiwagikora

Uwera: Ubwo se icyo kiraka kibaho koko

Thierry: Yego kibaho. Ubu se umuntu agusabye ngo mujyane mu cyumba nimusohokamo araguha ayo mafaranga?

Uwera: Jyewe ngasambanira amafaranga? Uzi ko muntangaje

Thierry: Oya si ugusambana yewe. Turaguha map neza ubundi wumve niba zarya

Uwera: Ngaho mumbwire neza

 

Baramusobanuriye bakomeza kumutera amasomo yose ashoboka, undi abanza kwanga ariko burya ngo umuntu ananira umuhana ntananira umushuka

 

Yvan: Wowe uzakore uko ushoboye kose arangize atarakurongora. Hari ukuntu umukorera massage, ukamukorakora umusoma, biriya bisaza ntibigora ahita arangiza kandi akishima. Na we icyo aba ashaka ahanini si ukukurongora erega

Uwera: Apuu niba ari ibyo ntibyananira rwose. Nimushaka munambwire uyu munsi ndi tayari.

 

Bahise bahamagara umukire ari we Kamuzinzi

 

Yvan: Boss none se ko nari nabonye gahunda yihuse ntabwo waba uyitabaje mu gihe yayindi itaraboneka

Kamuzinzi: OK. Ubu ndi mu cyaro rero ndazamuka nimugoroba, ubwo nka saa mbiri ndaba mpageze ndababwira aho mperereye

 

Umugambi bari bawunogeje, nuko ifi na zo zirahagera bararya baranywa.

 

Thierry: Uwera rero iki kigabo ntikikurongore simbishaka. Umenye ko nubwo ibi mbyemeye ariko ngukunda. Ahubwo ni uburyo bwo kwishakira cash

Uwera: Oya nta kibazo rwose humura ndiyizi ndaniyizeye ntabwo uriya mugabo ari bunambone igitsina. Nubwo nawe ariho tukimenyana ariko byibuze wowe uri urungano.

Yvan: Sha Uwera rwose arasobanutse we. Ndabikunze cyane

 

Bakomeje kwinywera ari na ko baganira, nuko amasaha na yo ntiyatinda kwisunika akomeza kugenda akura buhoro buhoro kugeza za saha wa mukire yababwiye zigeze.

 

Yaragiye afata icyumba aho asanzwe arara nuko ahita ahamagara

 

Kamuzinzi: Allo Yvan. Ngaho mumuyobore hahandi njya ndara.

Yvan: Eeeh. Ariko se boss ubwo arizana cyangwa umwe muri twe amuherekeze ahamugeze?

Kamuzinzi: Ngaho umwe amuzane noneho ndebe ko nanabaha ako muba munywa ndabizi ubu icyaka kibamereye nabi

 

Nuko Thierry na Uwera bafata moto, baragenda. Bageze yo, umukire ahita amuha amafaranga yo kuba bafata agacupa, na we yinjira mu cyumba na Uwera.

 

Gusa umusaza ageze mu cyumba abanza kuganiriza Uwera gato

 

Kamuzinzi: Bite se mukobwa mwiza

Uwera: Ni byiza papa

Kamuzinzi: Oya winyita papa ngo ni uko nkuze. Nitwa Kamuzinzi uzinguka. Iwanyu se ni hehe muko?

Uwera: Iwacu ni i Nyanza

Kamuzinzi: Nyanza? Ko hose mpazi ra. Papa wawe yitwa nde?

Uwera: Yitwa Gatabazi

Kamuzinzi: Naho se mama wawe?

Uwera: Mama wanjye yitwa Mukamusoni

Kamuzinzi: Mukamusoni? Irindi rye ni irihe?

Uwera: irindi yitwa Jeannette. Ariko se papa kuki uri kumbaza ibyo byose?

Kamuzinzi atangaye cyane: uri umwana wa Mukamusoni? Ndamuzi mama wawe. None se ufite imyaka ingahe ubu

Uwera: Ubu nujuje 22.

Kamuzinzi: Ngo ingahe?

 

Ese ko uyu mukire atangajwe n’imyaka ya Uwera bite?

 

Biracyaza…

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

11 thoughts on “Ishyano: Agace ka 11”

  1. Ahubwo ubanza Uwera na Gatesi bahuje se kabisa. Uru Uwera azarusimbuka gusa mfite ubwoba ko Gatesi we bazaryamana

    Like

  2. Si ngaho Uwera yiboneye papa we!!! Iri bikwiye kubera isomo aba papa bihakana abana babo.

    Like

  3. Mbega ukabona abasore bafite cash ukibaza icyo bakora kikakuyobera naho bacuruza abantu.Uwera agize amahirwe.Nizere ko na Gatesi azamucika.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s