Meditation: akamaro kayo n’uko ikorwa

Bishobora kuba atari ubwa mbere wumvise iri jambo meditation ariko ukaba wibaza uko ikorwa ndetse n’akamaro kayo.
Meditation ni igikorwa gifite akamaro mu buryo bubiri bw’ingenzi. Bwa mbere meditation ni uburyo bwo gusabana n’Imana udakoresheje amagambo ahubwo ukoresheje ituze ryo muri wowe imbere, nuko ukumva imbaraga z’Imana muri wowe kuko n’ubundi burya nkuko Imana ari umwuka ni nako iturimo kuko ibera hose icyarimwe. Meditation rero igufasha kurushaho kumva Imana muri wowe, gusabana nayo no kuzuzwa imbaraga zayo.

Mu gihe mu buryo bwo gusenga busanzwe bwo gukoresha amagambo tuba tubwira Imana, muri meditation ho noneho tuba turi kwakira ibyo Imana itubwira dutuje.

Bwa kabiri meditation ni uburyo bwo kuvura no kurinda Indwara zinyuranye akenshi zigendana n’imitekerereze n’imikorere y’umubiri.

Rero mbere yo gukora meditation ni byiza kubanza kumenya icyo ikumariye kuko iyo umaze kumenya akamaro kayo, usanga yabaye ikintu ukora kenshi nkuko iyo umaze kumenya ko koza amenyo biyarinda, bigatuma utareka kuyoza.

AKAMARO KU BUZIMA

Nkuko twabivuze meditation ifitiye umubiri akamaro. Twavugamo:
• Kurwanya stress
• Gufasha kuba maso no gushikama
• Gufasha gusinzira neza
• Gufasha amaraso gutembera neza
• Gufasha kwimenya no kwiyitaho
• Kongera umunezero
• Kurwanya umunabi
• Kongerera ingufu ubudahangarwa
• Kurinda gusaza imburagihe
• Gufasha ubwenge bwibuka
• Gufasha mu gufata imyanzuro

Si ibyo gusa ariko nibyo by’ingenzi twavuga meditation yagufasha.

NI GUTE NAKORA MEDITATION?

Mu gihe uri umutangizi hari ibintu bibiri by’ingenzi usabwa kuzirikana kandi ukabyitaho. Icya mbere ni uburyo uhumeka icya kabiri ni uburyo utuzamo. Ibi byombi nibyo shingiro rya meditation. Iminota hagati ya 5 na 10 irahagije iyo uri umutangizi ariko uko ugenda umenyera n’amasaha menshi wayamara wibereye hamwe n’Umuremyi wawe.

1. Shaka ahantu hatuje

Mu gutangira usabwa kuba uri ahantu hatari ibikurogoya n’ibikurangaza. Benshi bahitamo kuyikorera mu gashyamba ahantu hatuje, mu cyumba gifunze se, cyangwa ahandi hose bari bube ari bonyine cyangwa niyo baba ari benshi ariko bakaba bahuje umugambi. Mu gutuza usabwa guhitamo impagararo cyangwa inyicaro igufasha gutuza. Uburyo bukoreshwa na benshi ni ukwicara usobekeranyije amaguru, ikirenge cy’iburyo kiri hejuru y’ivi ry’imoso naho icy’imoso nacyo kiri hejuru y’ivi ry’iburyo ndetse ibiganza birambitse kuri ya mavi, urutoki rw’igikumwe ruri kuri mukubitarukoko cyangwa se urambuye ibiganza bireba hejuru. Gusa ushobora no guhagarara, kuryama, kwicara ku ntebe, ngombwa ni uburyo wumva bukunogeye kandi butuma wumva uhamye.

2. Ibitekerezo bigumishe hamwe

Uyu niwo mwitozo ukunze kugorana mu gutangira ariko uko umenyera usanga nta cyoroshye nkabyo. Usabwa gukura ibitekerezo byawe ahandi ukabizana aho uri ako kanya. Mu kugirango bikorohere dore uko ubigenza:
• Funga amaso nuko uhumeke nk’uwitsa umutima (deep breath)
• Ita ku bikuzengurutse. Ni ayahe majwi uri kumva, ni iyihe mpumuro uri kumva, ni iki ufasheho cyangwa ukozeho?
• Ese uburyo wicayemo urabwumva ute? Ese urumva mu mubiri hari ahari ingufu nyinshi? Ni hehe?
Ibi uko ubiha umwanya birinda ko intekerezo zawe hari ahandi zajya nko mu byo wahozemo cyangwa uteganya gukora ahubwo ukigumira aho uri n’ibitekerezo byawe bikahaguma. Utangira kumva ubwiza bw’Imana n’imbaraga zayo muri wowe kuko iby’isi uba umeze nk’uwabiteye umugongo.

3. Uburyo uhumekamo

Guhumeka nibyo bifata umwanya w’ingenzi muri meditation kandi nibyo bigufasha kugumisha ibitekerezo hamwe. Usabwa kwinjiza umwuka mwinshi nuko ukawusohora witsa buhoro buhoro ariko utekereza uburyo umwuka uri kwinjira muri wowe. Uko unyura mu mazuru ugera mu bihaha ugatembera muri wowe bitekerezeho. Ubishyireho umwanya uzirikana ko umwuka winjije uje gusukura umubiri wawe, usohotse ujyanye n’ibibi byari bikurimo, ubikore gutyo gutyo.
Uko ugenda umenyera niko ibitekerezo byawe birushaho kuguma hamwe kandi ukumva bisukuye, bicyeye.

BIGIRE AKAMENYERO

Nkuko twabivuze uko ubikora kenshi niko ubimenyera kandi bikarushaho kukugirira akamaro. Utangirira ku minota micye inshuro imwe cyangwa ebyiri ku munsi, ukazasanga usigaye unabikorera mu modoka ugenda, mu kazi, mbese akanya kose ubonye ukiyitaho. Iyo umaze kubimenyera ntugombera ahatari urusaku kuko no mu isoko wahakorera meditation.
Gusa by’umwihariko kora meditation ukibyuka, na mbere yuko uryama. Wanayikora mbere yo kurya, igihe cyose wayikora ngombwa ni uko uyikora kenshi kagushobokera.

Published by

BIRAMAHIRE Francois Jassu

BIRAMAHIRE Francois afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa kaminuza mu byerekeye imiti ndetse yanahawe amahugurwa anyuranye ku mirire n'ubuzima rusange. Akunze kwandika inkuru zerekeye ubuzima muri rusange, imibanire, imirire iboneye, indwara n'imiti.

12 thoughts on “Meditation: akamaro kayo n’uko ikorwa”

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google photo

You are commenting using your Google account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s