Uko waganiriza umwana uri mu nda

Burya ntabwo uba umubyeyi iyo umaze kubyara ahubwo ukimara gutwita uba ugomba gutangira kwimenyereza kuba umubyeyi. Kuri ubu usanga ababyeyi benshi bamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa netse ari na byiza kuganiriza umwana uri mu nda kuko bimugirira akamaro amaze kuvuka haba mu ko yitwara mu bandi ndetse n’imivugire ye.

Gusa nanone usanga nubwo bimeze bityo benshi badasobanukirwa uburyo bwo kuganirizamo umwana uri mu nda ndetse n’igihe cyiza cyo kumuganirizamo.

Hano twaguteguriye ibigufasha kumenya igihe ugomba gutangirira kuganiriza umwana uri mu nda ndetse n’uburyo ugomba kumuganirizamo.

 

Ni ryari umwana uri mu nda atangira kuganirizwa?

 

Ubushakashatsi bwinshi mu gihe cyashize bwerekanaga ko umwana uri mu nda atangira kumva ibiri hanze mu gihembwe cya nyuma cyo gutwita ni ukuvuga inda ifite amezi byibuze atandatu.

Gusa uko ubushakashatsi bwagiye bukomeza gukorwa bwerekanye yuko umwana uri mu nda atangira kumva ijwi rya nyina inda iri hagati mu gihembwe cya kabiri ni ukuvuga hagati mu kwezi kwa kane utwite noneho akarushaho kumenya neza gutandukanya ururimi kavukire n’izindi ndimi inda ishigaje ibyumweru icumi ngo ivuke, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa karindwi hagati.

Si ibi gusa kuko uyu mwana uko akomeza kuganirizwa bimufasha amaze kuvuka kuko ubushakashatsi bwagaragaje yuko umwana umaze iminsi ine avutse aba ashobora gutandukanya ururimi kavukire n’izindi ndimi zivugwa.

 

Ni ubuhe buryo waganirizamo umwana uri mu nda ?

 

Kuganiriza umwana uri mu nda bitandukanye cyane no kuganiriza umuntu mwicaranye cyangwa kuri telefone kuko umwana uri mu nda umubwira ukoresheje ibikorwa binyuranye, ibyiyumvo byawe, mbese muganira ukoresheje ibyiyumviro kuruta amagambo.

  1. Mu byo urya

Ifunguro ryose ufata utwite rifite icyo rivuze ku mwna wawe. Mbere yo kugira icyo ufungura banza wicare utuze wumve muri wowe yuko uri gusangira n’umwana wawe. Ibi bizanagufasha guhitamo ifunguro ritakangiza ubuzima bw’umwana wawe uri mu nda. Niba ugiye gutumura itabi, ibaze niba wifuza ko n’uwo mwana aritumuraho, niba ugiye kunwa inzoga wibaze niba ushakako nawe musangira. Ibyo urya n’ibyo unywa bikore nk’aho wicaranye, uri gusangira n’umwana wawe bizamufasha amaze kuvuka kumenya gusangira no guhitamo indyo iboneye.

  1. Gira akarima k’igikoni

Mu muco nyarwanda usanga akenshi iyo umuntu ari mu murima aba afite uturirimbo aririmba, niba ari benshi baba baganira kandi bishimiye icyo gikorwa. Iyo bimaze kumera barabagara kugeza igihe cy’isarura. Umwana uri mu nda nawe ni nk’urubuto ruteye rukura kugeza avutse. Uko uri mu karima k’igikoni tekereza ku mwana uri mu nda, uko nawe azakura akaba umuntu mukuru. Mu karima ganiriza umwana umubwire ibyo uri gutera ibyo ari byo, uko uzabisarura, icyo bizakumarira, mbese nk’aho muri kumwe mu murima.

  1. Gira utuntu tw’udukoresho wikorera

Hari utwenda n’utundi dukoresho tw’umwana ushobora kwitunganyirizawowe ubwawe, nko gufuma agatambaro, kumubohera akagoferi, gutaka uburingiti uzamworosa, uko ubikora muri wowe uba uzirikana umwana wawe uri mu nda kandi arabyumva kuko uwo munezero ufite, utwo turirimbo uririmba uri kubikora uko wivugisha, bimugeraho

  1. Humeka umwuka mwiza

Waba uri gukora meditation, waba uri mu gacucu wicaye uri kuruhuka muri wowe umva ko uwo mwuka mwiza uri kwinjiza uri kugenda ukagera ku mwana wawe uri mu nda. Nyuzamo ujye uzamura umwuka wongere witse cyane utekereza ku mwana uri mu nda, bizamugeraho kandi bimugirire akamaro

 

  1. Jya uhitamo ibara ry’umunsi

Ibiushobora kumva bishekeje nyamara guhitamo ibara ry’umunsi bizagufasha kubwira umwana uri mu nda ibibera ku isi. Fata urugendo utembere n’amaguru muri wowe uhe agaciro ibara rimwe gusa. Niba wahisemo ubururu, ikintu cyose ubonye gifite iryo bara, ukibwire umwana umuganiriza niba ari umuhondo nabyo ubivugeho gutyo gutyo.

 

  1. Gira indirimbo ihoraho

Mu mico inyuranye habamo uturirimbo usanga abantu bakuru bakunda kwigisha no gutoza abana. Nawe aho wakuriye hari uturirimbo wakuze bakwigisha, utwo ukunda wowe ubwawe cyangwa se indirimbo y’ubutwari, cyangwa y’umuryango wanyu. Jya uyiririmbira umwana buri munsi by’umwihariko ugiye kuryama

 

  1. Mubyinire

Mu nkuru zatambutse twerekanye akamaro ko kumva umuziki ku mwana uri mu nda.

Wabisoma hano  Akamaro ko kumva umuziki ku mugore utwite

Mu masaha ufitemo akabaraga, shyiramo indirimbo ukunda nuko utangire uyibyine. Uretse kuba uko ubyina bigufasha kuzamura igipimo cy’ibyishimo, binatuma umwana uri mu nda anezerwa kandi akazavukana ibyishimo agakura ari umwana unezerewe. Uko ubyina uba uri kurema ubusabane hagati yawe n’umwana wawe.

  1. Mwandikire

Fata akanya ushake ikaramu n’urupapuro ugire ibyo wandika. Ntibisaba kuba uri umuhanga mu kwandika ahubwo andika ibikuri mu mutwe. Icyo uteganya gukora uwo munsi, ucyandike, wandike akaririmbo ukunda, wandike igisigo cyangwa umuvugo. Ushobora kwandika ibyagushimishije, intego zawe, amateka y’umuryango wanyu gusa ntuzashyiremo ibyakubabaje keretse mu gihe uri busoze werekana uko wabivuyemo neza.

Ingaruka zo gukoresha imiti yisigwa, igihe kirekire

Niba warigeze urwara uduheri mu maso cyangwa utubara, ushobora kuba warabwiwe n’inshuti yawe cyangwa mugenzi wawe ati hari agati muri farumasi batanga gakiza uduheri.
Bamwe bayikoresha yonyine abandi bayivanga mu mavuta, ariko se koko ni muganga uba wabibategetse cyangwa ni ukwivumburira?

Muri iyi nkuru hano tugiye kurebera hamwe ingaruka zishobora kugera ku bantu bisiga iyi miti yo mu bwoko bwa steroid igihe kirenze icyemewe ndetse tunasoze dutanga inama.

Ubusanzwe iyi miti yo mu bwoko bwa sterois itangwa mu kuvura zimwe mu ndwara z’uruhu (si zose) harimo ibishishi, uduheri tw’ubwivumbure (allergy), n’izindi. Iyi miti ntiganya ingufu kandi igihe cyo kuyikoresha uko kigenda cyiyongera niko ibyago byiyongera.

Tutaravuga izo ngaruka twavuga ko imwe muri iyo miti harimo:

Hydrocortisone yaba yonyine cyangwa ivanze n’indi nko muri Unisten-HC aho ivanze na Clotrimazole
Betamethasone mu moko azwi nka Dawavate, Betneval, Unibet, Bentopic, cyangwa ivanze mu yindi nka Entezma aho ivanze na Salicylic acid
Clobetasol yaba yonyine nka dermovate cyangwa ivanze mu yindi nka Sonaderm aho ivanze na Miconazole na Gentamycin
Beclomethasone iboneka muri Candiderm
Fluticasone yonyine izwi nka cutivate

N’indi inyuranye kuko yose ntitwayirondora hano

Ingaruka zikaba zishobora kuba ku ruhu ahasizwe wa muti cyangwa zikaba zafata umubiri muri rusange haba imbere cyangwa inyuma.

KU RUHU

 

  1. Kumva utonekara uruhu cyangwa rumeze nk’urwahiye
  2. Korohera cyane k’uruhu bishobora kugira ingaruka nko mu gihe cyo kubagwa
  3. Kugira ibimeze nk’amaribori aho wasize umuti, kuba uruhu rwaho rudasa n’urundi cyangwa imitsi igaragara, rimwe na rimwe hagasatagurika
  4. Kumera ubwoya bwinshi aho wasize uyu muti (bamwe uba ubona barameze ubwanwa hejuru y’umunwa)
  5. Kuba imbata ku buryo mu gihe udakoresheje uwo muti umubiri uhita ugira ubwivumbure

 

UMUBIRI WOSE

 

  1. Kubyimba amaguru ukabona aretsemo amazi
  2. Kugira umuvuduko w’amaraso uri hejuru
  3. Kwangirika amagufa kandi akaba adakomeye
  4. Umunabi, kwiyongera ibiro bidasanzwe no kugira uruhu rudakomeye bizwi nka Cushing’s syndrome

Muri macye izi ngaruka zigera ku muntu ukoresheje iyi miti mu gihe kirekire, kirenze ibyumweru 4.

DUSOZA

Niba ikintu cyiswe umuti, menya ko utagomba kugikoresha utacyandikiwe cyangwa utagiriwe inama na muganga. By’umwihariko ku miti yisigwa ni byiza kugisha inama muganga w’uruhu.

Kuba wayikoresha mu mwanya w’amavuta, cyangwa ukayivanga n’amavuta ni ukwiyangiriza uruhu kandi bitinde bitebuke ingaruka ziraza.

Niba wawandikiwe na muganga rero nabwo kurikiza inama yaguhaye ku byerekeye inshuro uwisiga (niba ari rimwe, kabiri cyangwa gatatu ku munsi) igihe ugomba kuwisiga (niba ari mu gitondo cyangwa nijoro) kandi iminsi yagutegetse nturenzeho n’umunsi umwe, uzaba wirinze ziriya ngaruka zose tubonye haruguru.

Ibyiza byo gukoresha kalafu (clove, clou de girofle)

Benshi bayizi ku izina rya kalafu, abandi bayizi kuri clove mu cyongereza cyangwa clou de girofle mu gifaransa. Iki twakita ikirungo, ibyacyo birenze kuba ikirungo ahubwo ikaba izwiho kuba igirira umubiri akamaro gatandukanye.

Nkuko bitangazwa na USDA Food Data Central muri kalafu habonekamo intungamubiri zinyuranye nka poroteyine, ibinyasukari, ibitera ingufu na fibre. Mu myunyungugu ibonekamo twavuga potasiyumu, calcium, sodium na magnesium. Naho muri vitamini habonekamo vitamini E, vitamini B9, na vitamini B3. Si ibi gusa bibonekamo nubwo ari byo birimo ku gipimo cyo hejuru, wanasangamo ku gipimo cyo hasi phosphore, ubutare, zinc, vitamini C, vitamini B1, vitamini B2, vitamini A na K.

Reka tuvuge akamaro kayo mu buzima bwacu noneho.

 

  1. Gufasha mu igogorwa

 

Iki kirungo kizwiho kuba cyaakoreshejwe kuva na kera kigafasha abagikoresheje mu igogorwa aho gituma ibyo wariye bitaguheramo, ikarinda isesemi ndetse inaba nziza ku gifu cyane cyane abafiteho ibisebe. Irinda impiswi n’impatwe muri rusange

 

  1. Kurwanya bagiteri

 

Kalafu kandi izwiho guhanga na bagiteri zinyuranye aha ikaba ifasha abarwaye angine ndetse n’izindi ndwara zinyuranye zaba zikomoka kuri bagiteri cyane cyane izifata mu nzira y’igogorwa

 

  1. Kurinda umwijima

Muri kalafu habonekamo ibisukura umubiri biwukuramo imyanda inyuranye bityo bigatuma iba nziza mu kurinda umwijima dore ko uri mu bishinzwe gusukura umubiri kandi uko uwusukura ushobora kwangirikiramo iyo mu mubiri harimo imyanda inyuranye kandi myinshi

 

  1. Gufasha abarwaye diyabete

 

Kuyikoresha bituma umubiri ubasha kuringaniza isukari yo mu maraso kuko muri kalafu habonekamo ibinyabutabire byitwara nka insulin iyo bigeze mu mubiri.

 

  1. Kurinda amagufa

Gukoresha kalafu kandi bizwiho kuba birinda amagufa kwangirika aho biyongerera ireme ndetse bikanayafasha gukomera bikanatuma ibiyagize bitagabanyuka.

 

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

 

Twabibonye ibonekamo vitamini E na C kandi zifatanyije na Zinc ziri mu byongerera ingufu ubudahangarwa aho bituma igipimo cy’insoro zera zishinzwe kurinda umubiri kizamuka

 

  1. Kubyimbura

 

Uretse kubyimbura ahubwo inazwiho kurwanya uburibwe bituma iba nziza ku bari mu mihango, abasanzwe barwaye kubyimbirwa ndetse ikanaba nziza mu kanwa aho ifasha aboza amenyo bakava cyangwa se abababara ishinya. Inaba nziza mu gufasha abarwaye umutwe aho ifasha mu kuwuvura. Aha ho mu kuvura umutwe usabwa gufata agafu gake ukavanga mu kirahure cy’amata ukinywera. Ukira wumva

 

  1. Gutera iruba

 

Ku bashyukwa amazinga, abatagira ubushake cyane cyane abagore, gukoresha kalafu biri mu bibafasha bibazamurira iruba bikanabongerera ubushake.

 

 

Ushobora kugura utumeze nk’udushami twayo ukikorera agafu nkuko wanagura ifu itunganyijwe, byose bigira akamaro. Wayikoresha mu cyayi, ibyokurya, ni ikirungo cyiza.

Ngibi ibyiza byo kumva umuziki uri gukora imibonano

Umuziki uri mu bintu abantu hafi ya twese duhuriraho kandi ukaba kimwe mu bifasha mu kugaragaza amarangamutima yacu

Si ibyo gusa kuko umuziki unagira akamaro muri bimwe mu bikorwa byacu bya buri munsi, muri byo twanavuga imibonano mpuzabitsina.

Hano reka tukubwire ibintu bindi kumva umuziki byagufasha mu kuryoherwa no gukora neza imibonano

 

  1. Kumva umuziki uri mu mibonano bikurinda gucika intege kuko bituma intekerezo zitajya ahandi mu gikorwa hagati ngo ube wayobya intekerezo.
  2. Kumva umuziki ubwabyo bigabanya stress, ibi rero bikagira akamaro ko kumva uruhutse bityo imibonano igakorwa neza
  3. Kumva umuziki uri mu mibonano, bifasha imikaya yose gukorana kandi bigufasha kwita ku wo muri kumwe ukarushaho kuryoherwa
  4. Kumva umuziki uri mu mibonano biguha beat ugenderaho mu gikorwa, injyana aho ushobora kuvunira, kunyonga, gukunguta, byose ugendeye ku njyana y’umuziki uri kumva
  5. Umuziki ugukuramo intekerezo mbi zakuzamo ndetse unatuma utita ku biri kubera ahakuzengurutse haba hafi yawe cyangwa hirya gato
  6. Ku badashyukwa byoroshye cyangwa mu gihe ushaka gukora akandi gaturu, umuziki uzagufasha kongera kugira ubushake vuba
  7. Bizamura amarangamutima bigatuma urangiza neza, ku mugabo no ku mugore

 

Gusa ntitwirengagije ko hariho abadakunda umuziki mu mibonano, bitewe n’impamvu zabo zitandukanye. Ariko niba wari utarabigerageza, ubutaha uzagerageze kubikora wumva akaziki ukunda bizagufasha

Soma hano Zimwe mu ndirimbo wakumva ukarushaho kuryoherwa n’imibonano

Na hano Izindi ndirimbo zagufasha mu gihe ukora imibonano (z’igifaransa)

Gusura: Ese hari igihe byaba ikibazo?

Ubishaka utabishaka, kuva ku ruhinja ruri mu nda kugeza kuri nyakwigendera uri hafi kuvamo umwuka twese turasura

Umusuzi ushobora kuza uvuga cyangwa utavuga, ushobora kunuka cyangwa ntunuke. Ushobora gusura inshuro nyinshi cyangwa nkeya ariko ntabwo wabaho udasura.

Ariko se hari igihe gusura byaba ikibazo? Ni ryari wasura kenshi bikaba uburwayi? Ni ibiki bishobora gutera gusuragura kenshi? Ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho.

 

Ubusanzwe mu cyegeranyo umuntu asura hagati ya 400mL na 2000mL z’umusuzi ku munsi. Hafi 90% z’umusuzi ziba zigizwe n’imyuka 5 ariyo azote, oxygen, hydrogen, gaz carbonique ndetse na methane.

Ku cyegeranyo umuntu asura inshuro 15 ku munsi, gusa nkeya zabazwe ni 3 ku munsi naho inyinshi zabazwe ku muntu umwe, ni inshuro 40.

 

Ni ryari navuga ko nsura inshuro nyinshi?

 

Nubwo wenda byakugora kubibara. Ariko igihe cyose usura inshuro zitarenze 40 ku munsi nta kibazo kirimo. Gusa niba zirenze 40 ku munsi ni ukuvuga mu masaha 24, aho ho byaba ikibazo.

 

Ese byaba bituruka ku ki?

 

Gusura bituruka ku mpamvu zitandukanye. Muri zo twavugamo:

  • Umwuka winjiye unyuze mu kanwa cyane cyane mu gihe cyo kurya no kunywa. Azote na oxygen byinjiye bijya mu maraso, ibisigaye bikomereza mu mara, bikaza gusohoka
  • Iyo igidu kiri kugogora gikoresha acide nuko mu bisigazwa hakabonekamo gaz carbonique, ibyara umusuzi
  • Bagiteri zo mu mara na zo zifasha mu igogorwa aho zituma bimwe mu byo wariye cyane cyane ibisukari bihindukamo ka alukolo umubiri ukenera. Ikorwa rya ya alukolo rituma haza kuboneka gaz carbonique
  • Ibiribwa birimo fibre nyinshi na byo bikaba ku isonga mu bitera imisuzi. Gusa ntabwo ibi biribwa ari bibi, ahubwo ni ingenzi mu mubiri wacu kuko ari byiza mu gutuma igogorwa rigenda neza.
  • Kuri bamwe kunywa amata bituma umubiri wabo utabasha gushwanyaguza amasukari ayabonekamo (lactose). Ibi na byo bikaba byatera imisuzi

 

Ni ayahe mafunguro ashobora gutera gusuragura?

Ku ikubitiro haza ibishyimbo. Uwavuze ngo ukurinze ibishyimbo aba akurinze imisuzi, ni aha yahereye.

Ibindi bishobora gutera gusuragura iyo wabiriye cyane twavugamo ibitunguru, tungurusumu byariwe bibisi, amashu mu bwoko bwayo bwose. Amafiriti na yo ari mu bishobora gutera gusuragura.

Rero dusoza, niba ubona inshuro wasuze zabaye nyinshi banza usuzume mu byo uwo munsi wariye cyangwa wanyoye. Nusanga nta birimo byaguteye gusuragura urebe niba inshuro 40 zarenze ugane ivuriro bakurebere icyaba kibitera. Cyane cyane iyo bigendana no kuribwa mu nda, guhitwa no gutumba, utibagiwe gutura imibi cyangwa ubwangati

Zimwe mu mpamvu zitera kuzana ururenda rudasanzwe mu gitsina

Ubusanzwe umugore wese/umukobwa wese mu bihe bisanzwe agira ububobere ndetse bwa bubobere iyo ari kwitegura imibonano cyangwa agize ubushake bubyara ururenda rushobora no gusohoka hanze ku buryo imyenda yambaye itota, kuri bamwe Nyamara bijya bibaho urwo rurenda rukaza mu bihe atanagize ubushake bw’imibonano, rimwe na rimwe rukaza rufite ibara runaka, ndetse runanuka. Aha rero haba hari indi mpamvu iri kubitera, ni byo iyi nkuru igiye kuvugaho

1.   Bacterial vaginosis

Iyi ni indwara twavuga ko ari rusange ku bagore/bakobwa. Ituma ururenda rusohoka mu gitsina ruza runuka nk’amafi/injanga ndetse ufite iyi ndwara usanga agira ipfunwe ryo gukora imibonano ataroga kuko kwiyambura kwe bituma umugabo abangamirwa na ya mpumuro. Ikunze kurangwa ku bagore bakunda gusomwa mu gitsina, cyangwa abahura n’abagabo banyuranye. Gukoresha agakingirizo nyuma ugakorera aho, ku munsi umwe na byo byongera ibyago byo kuyirwara.

2.   Trichomonas

Iyi na yo ni indwara ituma uzana ururenda mu gitsina. Ikaba kandi indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina uretse ko ishobora no kwandurira ahandi nko gusangira essuie-main cyangwa imyenda y’imbere. Umwihariko wayo ni uko ururenda rwayo ruba rufite ibara risa umuhondo ndetse rimwe na rimwe rikenda kuba icyatsi. Kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina no kumva ushaka kwishimagura ni ibindi bimenyetso byayo

3.   Ubwandu butewe n’imiyege

Ikizakubwira ko wagize ubwandu buturutse ku miyege ni uko ururenda ruzaza rusa n’umweru kandi rusa n’urufatiriye. Hakiyongeraho kumva umeze nk’uri gushya mu gitsina ndetse wumva uburyaryate budasanzwe. Nubwo imiyege isanzwe mu gitsina ariko hari igihe iba myinshi bigatera uburwayi. Bimwe mu bituma iba myinshi twavuga:
  • stress
  • diyabete
  • ibinini byo kuboneza urubyaro
  • gutwita
  • imiti ya antibiyotike unyoye iminsi hejuru ya 10 na yo ishobora kubitera kuko ituma bagiteri zigabanyuka maze imiyege ikiyongera

 

4.   Imitezi na chlamydia

Izi na zo ni indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ururenda ruterwa na zo akenshi ruba rusa umuhondo (amashyira) cyangwa rukenda kuba icyatsi nk’uko rushobora no gusa n’urwijimye cyane cyane iyo hivanzemo amaraso

5.   Kanseri y’inkondo y’umura


Iyi na yo ni indwara akenshi ituruka kuri virusi izwi nka HPV (Human Papilloma Virus). Iyo warwaye iyi kanseri hari igihe nta bimenyetso ubona ariko iyo bije twavugamo ururenda rumeze nk’amazi, ubundi ruvanzemo amaraso cyangwa rusa ikigina kandi runuka.

Zirikana

Niba uri kuzana ururenda rudasanzwe rukaba ruherekejwe n’ibimenyetso tugiye kuvuga, usabwa kwihutira kujya kwa muganga

  • Umuriro
  • Kubabara mu kiziba cy’inda cyangwa inda muri rusange
  • Kunanuka
  • Umunaniro uhoraho
  • Kunyaragura

Mbere yo gutangira Business

Hari igihe kigera ugasanga ntugishaka gutungwa n’umushahara gusa cyangwa se ukumva ushaka gusezera gukorera umushahara w’ukwezi, ugashaka kwikorera
Iki gihe muri wowe uba ufite imishinga myinshi wumva wakora ariko ntiwayikora yose icyarimwe. Niyo wakora myinshi ariko ugira umushinga uba wumva watangiriraho.
Aha twibutse ko business Atari ubucuruzi nkuko benshi bahita babyumva ahubwo ni ikintu cyose wakora waba wowe ubwawe cyangwa washoramo ugakoresha abakozi, kikakubyarira inyungu. Wahinga urutoki, wakorora inkwavu, wacuruza butike, ikintu cyose wakora kibyara inyungu, ni business.
Hano twagukusanyirije ibyo ugomba kubanza gutekereza no kwitaho mbere yo gutangira business.

1. Ibaze niba koko bikenewe


Ese iyo business ugiye gukora, koko irakenewe? Izabona abakiriya ku buryo utazahomba? Iki ni cyo kintu ugomba kubanza kwibazaho, umwanya munini

2. Abakiriya n’isoko


Aha ugomba kureba aho ugiye gukorera business yawe, unarebe abazayikenera. Niba Atari business nshya, utangije wenyine, banza urebe abasanzwe bayikora. Ese ni akahe karusho ugiye kuzana ku buryo uzabakuraho abakiriya? Ni iki uzakora kugirango ubashe guhangana nab o ku isoko kandi abakiriya bakwishimire kurenza abo usanze? Niba urugero ugiye guhinga ibinyomoro, ese aho ugiye kubihinga bizahera? Ese nibyera bizagurwa na nde? Ese nta bandi babihinga aho hafi? Niba bahari jyewe ndakora iki ngo ibyanjye ku isoko bizakundwe cyangwa bizagurwe mbere y’ibyabo…


3. Tangirira hasi


Si byiza gutangira business ngo uhite ushoramo menshi ndetse ube wanaguza ngo uyitangire. Iramutse ihombye kuzishyura inguzanyo bikubiza icyuya. Tangiza make yawe, ube uniga isoko. Nubona bigenda neza, ube wakongeera igishoro. Yego wenda miliyoni yakunguka menshi kurenza ibihumbi 200 ariko nanone guhomba miliyoni bibabaza kurenza guhomba bya bihumbi 200. Muri make ibaze ngo ndamutse mpombye?

4. Menya ibyo uzi, igihe ufite


Aha ni igihe ushobora kuba ugiye gukora business yagutse. Ese ufite umwanya uhagije wo kuyikurikirana? Ese iyo business uyifitemo ubuhe bumenyi? Aha ni ho uzamenyera niba ukeneye abakozi bandi muri iyo business cyangwa niba wayikora wenyine. Urugero ushaka gukora boulangerie ariko nta n’ubwo uzi aho bagurira ifarini. Urumva ko uzakenera ababikora cyangwa se ubanze ugire ubumenyi ushaka…

5. Gira abajyanama


Nubwo rimwe na rimwe ushobora kumva wihagije ariko burya si byiza kwishora muri business utabanje kugisha inama abantu batandukanye. Baza amakuru anyuranye yerekeye business ugiye gutangira, ushakishe kuri internet andi ashoboka, yose ugende uyahuza ufate umwanzuro.


6. Kora business plan witonze


Iki ni cyo twita kwiga umushinga. Ese nzakora jyenyine? Nzakenera se abafatanyabikorwa, abaterankunga, cyangwa ndakora ishyirahamwe? Ese nzakura hehe igishoro, ndamutse mpombye ni iki cyanzahura, ese inyungu nzabona irahagije kwishyura ibyakoreshejwe byose nkanasagura… Ibi byo utazi kubikora wakegera inzobere muri byo, ubundi zikagufasha kwiga neza umushinga wawe


7. Menya kwamamaza ibyawe


Yego koko akeza karigura ariko se bwo kakigura gute kataramenywa? Aha niho kwamamaza bizakenerwa. Si ngombwa kujya kuri radio na TV ubu haje imbuga nkoranyambaga nyinshi. Wabishyira kuri status ya whatsapp cg facebook, wafungura account kuri IG cg Twitter, ni henshi wanyura ibyo ukora bikamenyekana

8. Wikipfobya


Wikumva ko ufite make utatangira. Oya. Upfa kuba wize umushinga wawe neza, na bariya ubona bagafashe ntabwo babyutse ngo basange byakunze ahubwo bashiritse ubute n’ubwoba baratangira. Nawe rero bigireho burya gutangira business bisaba gufunga umwuka.

9. Kunda ibyo ugiye gukora


Abantu benshi bahiriwe na business ni uko bagiye muri business bakunda kandi bazi neza kurenza kujya mu yo babona yakunguka cyane. Ushobora gusanga gucuruza imodoka imodoka byunguka kuruta guhinga ibirayi ndetse wanabona ayo gucuruza imodoka ariko kuko utabyiyumvamo ukihingira ibirayi. Aha uzumva utuje kandi unejejwe no gukora ibyo wiyumvamo kuruta gukurikira inyungu ku byo udakunda ukaba wanahomba cyane mu nyuma

Ibiza ku isonga mu gutera ububobere kugenda cyangwa kubaganyuka

Iyo umukobwa ageze mu bwangavu, imisemburo ye ifatanyije n’imvubura ya Bartholin bitangira gutuma mu gitsina cye haza ububobere. Ubu bubobere bugira akamaro kanini mu gihe cy’imibonano aho bufasha intanga kogoga zigana mu miyoborantanga ndetse bukanafasha mu gutuma hatabaho kubabara cyangwa gukomereka mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Nyamara habaho igihe ubu bubobere bugabanyuka ndetse bukaba bwanabura burundu. Aha rero ni ho usanga umugore ahangayika ndetse akaba yatangira gushakisha hirya no hino imiti inyuranye ifasha kubugarura cyangwa kubwongera. Gusa ikiba gikwiye kubanza gutekerezwa ni icyabuteye kugenda cyangwa kugabanyuka, ukamenya icyo gukora nyuma yo kumenya ikibitera.

Nibyo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

 

Ni iki gitera ububobere kugabanyuka?

 

Ubundi impamvu iza ku isonga mu gutuma ubu bubobere bugabanyuka ni ukuba umusemburo wa estrogen mu mubiri na wo wagabanyutse. Ibi bikunze kuba ku bagore bari mu myaka yo gucura.

Gusa si byo gusa bibitera, ahubwo izindi mpamvu twavuga :

 

  • Kuba umugore ari konsa cyane cyane ku mwana wa mbere
  • Kuba umugore anywa itabi
  • Depression, agahinda gasaze, kwiheba no kwigunga
  • Kuba udatuje, ufite stress nyinshi
  • Igabanyuka ry’ubudahangarwa
  • Kubyara cyangwa kuba utwite inda y’imvutsi
  • Siporo zikomeye cyane cyane abakora siporo yo kwiruka ahantu harehare (athletes)
  • Imwe mu miti ya kanseri
  • Kuba warabazwe ugakurwamo imirerantanga (ovaries)

Gusa hari n’imiti imwe ishobora kubitera hanarimo iyo kuboneza urubyaro, gukaraba mu gitsina imbere kenshi kimwe no kuba wahasiga imwe mu miti haba imbere cyangwa inyuma

 

Ni izihe ngaruka zo kubura ububobere?

 

Uretse kuba bihangayikisha ndetse bikanabangamira uwabubuze ariko binafite izindi ngaruka. Muri zo twavuga :

 

  • Kumva udashaka gukora imibonano
  • Kokera mu gitsina no kuryaryatwa
  • Kuba wazana amaraso nyuma yo gukora imibonano
  • Udusebe ku gitsina n’ahahazengurutse kubera kwikubanaho
  • Guhorana ubwandu bw’umuyoboro w’inkari
  • Kumva wakishimagura

Ibi bitera rimwe na rimwe ipfunwe ugasanga ndetse umugore atinye no kuba yakivuza yumva ko ari inenge cyangwa ubusembwa

 

Ni ryari nakivuza?

 

Nkuko twabibonye hejuru, ubanza kumenya ikibitera. Umaze kukimenya biba byoroshye kwivuza kuko uba uzi neza icyabiteye bityo bigafasha umuganga kuba yagufasha. Gusa siko buri gihe ari ngombwa gufata imiti, hari ibiribwa n’ibinyobwa ushobora gufata bikakongerera ububobere. Hari n’imiti ikoreshwa isigwa mu gitsina, ifasha cyane cyane abacuze cyangwa abafite imiti batahagarika kandi ikaba ari yo ibitera. Byose muganga ni we uguhitiramo icyo wakoresha.

Soma hano

Ibyafasha mu kongera amavangingo

Ibyo ukwiye kumenya byerekeye ububobere

Ibyo kumenya ku mavuta yongera ububobere ashyirwa mu gitsina

Uko wakoresha ibibabi by’imyembe mu guhangana na diyabete

Imwe mu ndwara zihangayikisha abazirwaye dore ko nta n’umuti uhamye uyivura burundu ni indwara ya diyabete.
Iyi ndwara iterwa nuko igipimo cy’isukari mu maraso cyazamutse cyangwa we ikorwa rya insulin ryagabanyutse itera uyirwaye guhora afata imiti umunsi ku wundi cyangwa yitera inshinge buri munsi
Bumwe mu buryo bwo guhangana na yo ni uguhindura imirire no gukora siporo.
Hano tugiye kukwereka uko wakifashisha ibibabi by’imyembe bikagufasha kugabanya uburemere bw’indwara. Ibi biterwa nuko muri byo harimo amoko anyuranye ya anthocyanidins zifasha mu guhangana na yo.

Ibisabwa

  • Ibibabi 15 bibisi by’umwembe bikiri bito
  • Ibikombe 4 (litiro imwe) by’amazi

Uko bikorwa

  • Canira ya mazi arimo bya bibabi wabanje kubisukura , ubikore nimugoroba
  • Namara kubira uterure ubike bipfundikiye kugeza mu gitondo
  • Mu gitondo utaragira ikindi ushyira mu nda, yungurura unywe ya mazi uyamare.
Ibi ubikora buri munsi mu gihe byibuze cy’amezi abiri.
Utabashije kujya ubona ibibabi buri munsi, urabyanika ugakoramo ifu, ukajya ukoresha ibiyiko bibiri byayo muri Litiro y’amazi.
Uretse kandi kurwanya diyabete bizanafasha
  • Gusukura mu gifu
  • Kurwanya zimwe mu ndwara z’umutima ziterwa nuko imitsi isa n’iyazibye
  • Kugabanya ibiro
  • Kurwanya uburibwe cyane cyane bw’umutwe
  • Kugabanya ibicece na ya nda yitwa nyakubahwa.

Icyitonderwa

 

Ubu buryo ntibusimbura imiti kwa muganga baguha niba usanzwe uyifata ahubwo ni bumwe mu bugufasha guhindura imirire no kunganira imiti.

Akamaro ko kurya imbuto

Mu mafunguro dufata, usanga dusabwa gufata imbuto aho dusabwa ko byibuze kuri buri funguro tuba tudakwiye kuburaho urubuto. Imbuto ntabwo kuzirya ari ukurira guhaga gusa ahubwo zifite umwihariko wo kugirira akamaro umubiri dore ko zikungahaye kuri za vitamini n’imyunyungugu binyuranye. Gusa nanone wasanga hari ibyo uzibeshyaho nko kuzikabiriza cyangwa se kuzisuzugura niyo mpamvu iyi nkuru yateguwe ngo tuguhe ukuri utari uzi kwerekeye imbuto

Ese imbuto zigira akahe kamaro ku mubiri?

  • Imbuto ni ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu, kuko zibamo calorie nkeya, ibinure bike (kenshi ni zero), vitamines zitandukanye, fibre ndetse n’imyunyu-ngugu umubiri ukenera cyane.
  • Imbuto zuzuyemo intungamibiri zikungahaye mu gufasha umubiri kurwanya amavuta mabi akunda kujya mu miyoboro y’amaraso, kugabanya ibinure mu mubiri ndetse no gufasha mu igogorwa ry’ibiryo (ibi bifasha no kurinda constipation)
  • Kubera ibintu bitandukanye imbuto zikizeho, twavuga nka antioxidant zirimo polyphenol, vitamin C na anthocyanin. Ibi byose bisukura umubiri, bikawufasha kurinda indwara zitandukanye zituruka kuri infection kimwe na za kanseri zitandukanye.
  • Imbuto ziha ubushobozi umubiri bwo kurwanya indwara, ziwongera ubudahangarwa kandi zikomeza amagufa.
  •  Imbuto ziha ubushobozi umubiri wo kwiyuburura cyane, ibi nibyo bituma umuntu urya imbuto cyane agira uruhu rwiza kandi rudasaza.
  • Kurya imbuto cyane uba urimo urikingira indwara zitandukanye ziterwa n’ubukure harimo; gutakaza imisatsi, kwibagirwa cyane, kuzana iminkanyari ndetse no kutareba neza.
Gerageza kurya imbuto zitandukanye buri munsi uko ubishoboye, intego ni ukugeza kuri garama 250, ni ukuvuga irobo, ku munsi.